logo

NEW TALENTS

Stories Group

BEBE SAVE OUR LOVE S01 Ep 17

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
BEBE SAVE OUR  LOVE 

Episode 17

Twaherutse Berus ahindukiye agiye kureba uwari amusitayeho.

Story by Chris nandi ishimwe 

Ubwo yahindukiraga abona Belly ariko ntiyamubona neza kubera ko belly yariyakomeje kugenda. Gusa belly nawe yageze imbere yumva muri we hari ikintu ahari atambutseho kandi cy'ingenzi maze arahagarara ngo arebe inyuma, gusa ahindukiye arebye inyuma ntiyagira icyo abona kubera ko Berus na Natty nabo bari bamaze kuva aho bari bahagaze.
.
Belly abonye ko ari ntacyo abonye arikomereza 

Kurundi ruhande Berus na Natty nabo barikomeje kugenda batembera aho , Natty amubwira ukuntu bajyaga bakunda kuza aho. Rimwe na rimwe ngo Berus nawe agacishamo akaririmbira abantu 
Berus ati" nonese koko narinzi kuririmba ?
Natty ati" cyane birenze 
Berus agaseka ati" urimo kumfana.
Natty ati " oyaaa, gusa niyo nagufana ntakibazo. Kubera ko uri umukunzi wanjye . Kandi Umuntu wa mbere mfana ni umukunzi wanjye 
Berus akamureba ariko akararanganya amaso areba ahandi hantu.
Natty arabibona ati" ese bea ko urangaye cyane urimo kureba ibiki?
Berus ati" sinzi ndumva nshaka kureba mu bantu gusa 
Natty ahagarara imbere ye amureba mu maso ati" kubera iki ushaka kureba mu bantu cyane ?
Berus ati" nimbivuga ntibikurakaze. 
Natty ati" oya mbwira 
Berus ati" ndumva wagira ngo hari umuntu uri hafi hano hafi yanjye nzi.
Natty ati" Umuntu Uzi?
Berus ati" yego. Mukanya ubwo twari duhagaze hariya hari umuntu wansitayeho ariko numvise wagira ngo hari ikimpuza nuwo muntu.
Natty amufata kumatama ati" ubwo se uwo muntu yaba arinde ?
Barus ati" nanjye simbizi ?

Natty arabyumva asa n'uwikanzemo yibaza uwo muntu uwo yaba ariwe koko wamugani.
Berus ati" ariko ubundi nta family nagiraga ?
Natty ati" Cher ntabwo mbizi 
Berus ati" ntabwo ubizi? Gute se ? Urumva naba ndaho gusa nta family nagiraga ?
Natty ati" honey igihe cyose nakumenyeye, tukanakundana ntagihe nakimwe nigeze mbona umuryango wawe ! Rero simbizi rwose. Ese ubundi iyo baza kuba bahari wakabaye umeze iki gihe cyose ntawe ugushakisha ?

Uko bagenda bakata aho, belly nawe niho ari , gusa nawe ariyumva ukuntu nkaho aho hafi hari umuntu urimo kumukurara. Nawe arakatakata aranganya amaso 

Sophie na Shema baratashye mu masaha y'ijoro ya saa moya bageze mu rugo bashaka Belly baramubura 
Shema ati" nyamara nubwo wemeye ko uyu mukobwa tumubana hano ntabwo bizatworohera.
Sophia ati" n'ubundi indera yahoraga acika. Kubera ko ari muzima nyine. Ariko nabonaga agumye hafi yacu hano twamuremamo ibihe bishya n'ubuzima bushya.
Shema ati" none uku agendagenda se ?
Sophie ati" Cher nawe wimvaga cyane reka dutegereze turebe ko agaruka 

Tugaruke hamwe ba Berus na Natty basohokeye. Bakomeje kugenda bareba ibyiza bitandukanye bihari
Barimo bakatakata, Natty abona Belly ahagaze hakurya gato yaho bari kuburyo ahindukiye gato yahita ababona
Natty arikanga maze ahita afata Berus akaboko agenda amukurura yihuta cyane.
Berus biramuganga ati" niki habaye iki ko unjyana gutya 
Natty ati" ihangane baby ntakibazo nuko mbona amasaha abaye mabi reka twitahire 
Berus ati" amasaha abaye mabi gute 

Bagera mu modoka Natty ahita yatsa imodoka, Berus arabibona ko Natty asa n'ugize igihunga 
Berus ati " ese hari ikintu kibaye ntazi?
Natty ati " oya ntacyo 

Natty atwara imodoka baragenda. Agenda yibuka ukuntu abonye belly maze agenda yibaza muri we anafite ubwoba ati" bishoboka gute no gute iriya mukobwa yari hariya ?
Berus araba Natty arabibona ko asa'ugize ikibazo rwose nubwo adashaka kuvuga 
Berus ati" Natty mbwira habaye iki ko mbona Umutima wawe utari hamwe ?

Natty mu rwego rwo kumujijisha ahita amusoma maze araseka ati" oya ntakibazo baby nuko nashakaga kugukura hariya 
Berus ati" okay ntakibazo 

Natty acuranga uturirimbo bagenda bumva 

Kurundi ruhande Belly nawe ava aho aritahira agenda umuhanda wose gake gake. Agera ahantu mu biti byiza cyane maze arahagarara arabitegereza cyane. Uko yakabirebye hari amashusho yatangiye kuza mu mutwe we . Yibuka cyera igihe kimwe yigeze guca aho n'ubundi imvura irimo kugwa. Arabyibuka neza icyo gihe yarikumwe na Peru( Berus) barimo bagenda biruka cyane bashaka kuva mu mvura. Icyo gihe barimo biruka yaraguye, Peru abibonye agaruka inyuma maze aramuhagurutsa. Ariko Belly yari yamaze kuvunika.
Peru asutama imbere ye 
Belly ati" urakora iki Cher ?
Peru ati" wavunitse ndashaka kuguheka.
Belly ati" ntabwo nshaka kukuvuna honey 
Peru ati" umva ntakibazo niyo wamvuna kuko uri uwanjye . Uretse nubu n'ikindi gihe cyose nshobora kuzaguheka.
Belly ati" honey 
Peru ati" wizarira jya mu mugongo tuve muri iyi mvura.
.
Arabyibukaaa amaze kubyibuka akomeza kureba ibiti ati" rata nubwo bakomeza kumpakanya ariko ushobora kuba warabayeho byanyabyo
Arakomeza arigendera.

Natty na Berus bageze mu rugo, binjira mu nzu basanga Mama Natty muri Saro.
Mama Natty ati" mwari mwatembereye se ?
Natty ati" yego
Mama Natty areba Berus ati" Berus mwana wanjye urumva umeze ute ?
Berus ati" bikomeje kugenda biza mom. Njyewe ngiye hejuru 
Mam Natty ati" ariko ntukabe hariya hejuru mu cyumba cyane 
Natty ati" ntakibazo nabe agiye atagaruka tugiye kurya.

Berus arazamuka basigara hasi 
Mama Natty ati" ko utumye agenda igihe cyose aba agomba kuba ari hafi yawe.
Natty ati" nuko hari icyo nshaka kukubwira mama Kandi gikomeye.
Mama Natty ati" habaye iki se Kandi 
Natty ati" nabonye Belly Kandi nawe habuze gato ngo atubone 

Mama Natty agwa mu kantu aribaza ati" bishoboka gute se ? Yavuye indera gute se ? 
Natty ati" nanjye nikanze mom 
Mama Natty arikanze cyane 
.
Udacikwa na Episode ya 18

Comments