logo

NEW TALENTS

Stories Group

BEBE SAVE OUR LOVE S01 Ep 16

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
BEBE SAVE OUR LOVE 

Episode 16

Duheruka, Lamia ahereje Berus telephone ye 

Story by Chris nandi ishimwe 


Berus afata telephone arayirebaaaa, maze ahita ahobera lamia amushima cyane

Lamia ati" gusa ntabwo nzi password yayo, niba wowe waba uyibuka simbizi?
Berus ati" gusa ndibaza ni gute ufite iyi telephone mugihe ubushize nayisabye ba Natty bakambwira yapfuye iri kumutekinisiye ko yananiwe no kiyikora ?
Lamia ati" ubwo  twagutabaraga iyi telephone mama Natty yarayibonye arayifata arayimpereza. Gusa ashobora kuba atibukaga ko arinjye uyifite.
Berus ati " ok. Ariko se kuki  wifuje kuyimpa  ku ibanga ? Igihe Natty yadusanganaga wanze kuyimpa 
Lamia aba nkugiye kure gato 
Barus ati" ese waba Uzi ibitandukanye nibyo Natty aba ambwira ?
Lamia ati " oya ntakintu nzi rwose 
Berus ati" ariko ndabona usa nurimo kumfasha mu ibanga ?
Lamia ati" Berus , nuko njyewe nshaka ko wakwimenyera ukuri kuzuye kubuzima bwawe bitagizwemo uruhare cyane n'abandi. Ntekereza ko aribyo byaba byiza cyane 
Berus aramufata ati" mbwiza ukuri ? Natty niwe wari umukunzi wanjye ?
Lamia ati" ntabihagije nzi kumubano wanyu kubera ko igihe kinini njye nakimaze ndikwishuri. Naje rero mugihe wakoraga impanuka 

Berus areba telephone 
Lamia ati" byaba byiza uyigumanye mwibanga kugira ngo bigufashe. Kubera ko niwibuka password yayo hari igihe ariyo yagufasha kwibuka agahuza neza nibyo Natty aba akubwira.

Berus abitekerezaho 
Lamia aramureba ati" reka ngende Natty atansangamo hano byaba bibi

Lamia aragenda, Berus yicara kugitanda asigara arwana no kureba ko yakwibuka password ye ariko biragoye

Mu rugo kwa Sophie, Dr Max yahageze arikumwe na Belly.
Belly yamuhaye ya photo Dr Max arimo kuyireba maze araseka
Belly ati" uraseka ibiki Muganga ?
Dr Max ati" belly wihangane kuvuga gutyo ariko kuri iyi photo Umuntu uvuga ko murikumwe ntawe 
Belly biramubabaza ati " Muga nawe nuko ugiye kujya umfata ?
Dr Max ati" nooo njyewe ndashaka kujya mvugana nawe kandi byukuri kuzuye 

Belly biramucanga yifata mu maso
Arangaye gato Dr Max afata ya photo Belly yaramuhaye maze arayigurana  vuba afata indi ya Belly yarafite mu gikapu cye ayisimbuza iyo mwibanga rikomeye cyane. Belly yipfukura amaso abona ifoto iri imbere ye.
Dr Max ati " ongera ufate iyo photo uyitegereze neza niba utekereza ko nkubeshya 


Belly afata ifoto arongera arayireba neza koko maze abona niwe gusa Peru yabonaga barifotoranyije ntawe uriho . Akibibona gutyo biramucanga areba Max ati" bigenze bite?
Dr Max ati" nyine bigenze gute Reba neza ?
Belly ati" njyewe maze igihe kinini mfite iyi photo. Yariho njye na Peru cher wanjye .  None ni gute birangiye ndimo kwibona njyewe gusa ubwanjye ?
Dr Max ati" Belly tuza nkusobanurire neza . 
Belly ati" no bigenze gute ?

Belly biramubabaza cyane Kandi ntabwo abyumva neza.
Dr Max arahaguruka aramwegera aramufata aramuturisha ati" banza utuze mukobwa wanjye . 
Belly aratuza nubwo bimugoye cyane 

Avugana akababaro ati" ese ibi bigiye kuba gihamya ko ndi Umusazi byanyabyo?
Dr Max ati" oyaaa ntabwo uri Umusazi. Icyo ufite n'uburwayi gusa nkuko n'abandi bose bagira ikibazo nk'icyo ufite. Ubwo wakoraga impanuka wagize ikibazo gikomeye kubwonko 
Belly ati" ariko naravuwe ndakira
Dr Max ati" Belly ntabwo wakize, cyakora Ubwonko bwawe burimo kurwana no kuba bwagaruka ku murongo. Muri iryo hangana rero ribera mu bwonko bwawe niho habera ikibazo cyo kuba rimwe na rimwe Ubwonko bugarura amashusho atariyo . Icyo gihe buba buhangana no kuzagarura amashusho yawe yanyayo y'ibyo wanyuzemo byose. Rimwe rero hakaba igihe wimajinnye ko hari ikintu urimo kubona kandi ntagihari mubyukuri 


Belly arabyumva 

Kurundi ruhande Sophie ageze ku mugabo wa Deva amusanga aho yaramutegerereje

Umugabo wa Deva ati" kuki uri umugore utbaga igihe ?
Sophie ati" narinagize izindi mbogamizi 
Umugabo wa Deva ati" Nshaka amafaranga yasigaye . Hanyuma ikindi mufage Belly ntazagaruke hariya kubera ko Umugore wanjye bisa nkaho yatangiye kugira ibyo yizera kuri belly
Sophia araseka ati" Umuntu bahuye rimwe w'umusazi ni gute yahise amwizera
Umugabo wa Deva ati" umva baraganiye cyane ibyo belly yavuze byose yabigizeho amakenga 

Sophie ati" nonese ni uri Umugabo nyabaki niba uta controla umugore wawe 
Umugabo wa Deva ati" shaka uko uhagarika Belly burundu cyangwa nagaruka iwanjye bizabazambane?
Sophie ati" sawa

Sophie akora mu gikapu akuramo amafaranga aramuhereza 


Twigarukire kuri Belly na Dr Max 
Dr Max ati " belly njye ndahamya ntashidikanya ko uzamera neza. Ese ubundi wakwigiriye hanze ukaba uvuye inaha ko hari igihe nabyo byagufasha 
Belly ati" oya ngomba kuguma inaha nkabona ukuri kose 
Dr Max arahaguruka ati" tuzongera kubonana next week reka mbe ngiye ariko ntukomeze guhatiriza Ubwonko bwawe

Dr Max aragenda , belly arongera afata ifoto bamutuburiye bagahindura atabizi , maze nawe atangira kumva ko ashibora kuba agifite ikibazo koko 

Tuze kwa Ramos, Mia arimo gukora ibyo kurya by'umwana. Hashize akanya yumva akana aho karyamye karimo kurira aza kukareba aragafata yumva ibyo kambaye kabyangije maze ajya kugahindurira pampa. Arangije aza kukagaburira arakabwira ati" mwana wanjye ndagukunda cyane 

Tuze kwa Natty mu masaha y'umugoroba nka saa kumi nimwe. Berus araryamye afite telephone lamia yamuhaye
Uwo mwanya Natty aba arinjiye maze Berus ahita ahisha iyo telephone munsi y'ishuka, natty amugeraho ahita amuryama mu gatuza.

Berus ati" honey wamfasha ukanyibutsa itariki y'amavuko yanjye ?

Natty ntayo azi maze apfa kumubeshya igihe abonye undi arabyemera kubera ko nawe atabizi 

Natty araseka ati" tariki yawe y'amavuko mba nyibuka neza cyane nkaho wavutse ejo ?
Baraseka bose 
Natty areguka amureba mu maso ati" uyu mugoroba ndashaka kugusohokana ahantu twakundaga kujya 

Kurundi ruhande Dr max ari mu modoka arimo kugenda telephone he irasona abona ni Sophie uhamagaye  aramwitaba baravugana 
Sophie ati" byagenze bite?
Dr Max ati" byagenze neza ifoto nabashije kuyihindura 
Sophie ati" wow ndagukunda uri Umuhanga cyane 
Dr Max ati" nawe nuko wari wabipanze neza. Uri mapanzi mwiza wa mugore we 
Baraseka 

Dore uko byagenze ubundi,cyagihe ubwo Sophie yaramaze gusanga belly muri coffee shop maze akamufata akamugarura mu rugo, yahise afata indi foto ya belly yarafite muri telephone ye iri soft , maze ayoherereza Umuntu muri papaterie ngo ayimuprintingire. Yagiye kuyifata maze nibwo yahuraga na Dr Max arayimuhereza aramubwira ati" nugera mu rugo ushake uko wahinduranya iyi photo niyo belly afite kugira ngo bize gutuma tubasha kumwemeza ko ifoto abona ariwe gusa Peru avuga ko ntawe uriho  nuko byagenze burya 

Natty na Berus baje gutemberera ahantu heza abantu bakunda kuza kuruhukira mu masaha y'umugoroba 
Ni ahantu haba hari abacuranzi batandukanye Kandi kumuhanda uciye hagati y'amazu mu muhanda. Haba hari ibyiza bitandukanye 

Natty ati" naha twakundaga kuhaza cyane . Kumbe uko baraho hari uwasitaye kuri  Berus ahindukiye arebye uwo ariwe abona ni Belly ariko ........


Udacikwa na Episode 17

Comments