logo

NEW TALENTS

Stories Group

BEBE SAVE OUR LOVE S01 Ep 15

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
*BEBE SAVE OUR LOVE*

*Episode 15*

Twaherutse Lionna yaragiye kubwira Belly byinshi azi kurukundo rwe na Peru ariko Belly we atibuka neza, ariko ako kanya yaje kubwirwa ko hari umushaka yagiye kumureba asanga ni Sophie Auntie wa Belly 

*Story by Chris nandi Ishimwe*


Lionna yatunguwe no kubona ari Sophie uje amushaka. Mu byukuri byamukanze ariko agira kwihagararaho.
Belly we yakomeje kwicara ategereje ko Lionna agaruka akamubwira byose. Yumvaga anezerewe cyane kubera ko izuba ririmo kurasa kuruhande rwe akagenda abona amahirwe y'ibyamwibutsa inkuru y'urukundo atibuka neza ngo byagenze gute

Lionna na Sophie baje kuganirira mu modoka. Bararebana.
Sophie ati" n'ibihe biganiro ushaka kugirana na Belly?
Lionna ati" Belly yari inshuti yanjye gute ntaganira nawe?
Sophie avugana umujinya ati" ese wibagiwe icyo mbere njye nawe twumvikanye ?
Lionna ati" ntakintu numvikanye nawe, icyo mwakoze wowe n'umugabo wawe mwanteye ubwoba gusa 
Sophie araseka 

Lionna ati" wiseka kuko ubu ntimwakongera kuntera ubwoba 
Sophie ati" ntabwo nshaka kugutera ubwoba wa mwana we ahubwo ndashaka ko tuvugana ibifatika.
Lionna ati" ibifatika n'ibihe?
Sophie ati" ubushuti bwawe na Belly wabusimbuje amafaranga? Kandi ntekereza ko amafaranga ariyo yagira icyo akumarira kuruta ubushuti bwawe na Belly ?

Lionna aratekereza 
Sophie ati" wijya gutekereza byinshi. Kubera ko ibyo mvuga urabizi Kandi nahise ndasa ku ntego.
Lionna ati" mbaye ntabishaka?
Sophie araseka ati" ntekereza ko waba ukoze ubumara uzicuza. 


Lionna aratekereza cyane maze araba Sophie ati" ni amafaranga angana iki turimo kuganiraho hano?
Sophie ati" five milion 
Lionna abitekerezaho cyane ati" nkayabona cash aka kanya nanjye nkaceceka 
Sophie ati" suguceceka gusa ahubwo ukanajya na kure

Lionna abitekerezaho cyaneee, nyamara sha Belly ategereje ngo inshuti ye magara igiye kugira amakuru ngo yamuha 

Naho kumbe umukobwa amaze kwemera Deal  ya cash 
Sophie amuhereza amafaranga , undi rwose arayafata arayabara 
Sophie ati". Nawe hita ubura.
Lionna ati" ntakibazo 
Sophie ati" niwibeshya ugushaka kuzaba ubwenge bwinshi uzishyura igiciro gikomeye.
Lionna ati" turemeranyije
Sophie ati" ngaho bye 

Lionna ava mu modoka aho kugaruka kureba Belly ahita acaho arigendera 

Belly nawe abonye Lionna yatinze arahaguruka ajya kumushakira aho yabonye agana , gusa agihaguruka agiye kugenda abonera Lionna mu idirisha yambuka umuhanda yigendeye.
Belly biramucanga agiye kwiruka ngo amwirukeho amubaze ikibaye uwo mwanya abona Sophie amugeze imbere 

Belly ati" Auntie urakora iki hano?
Sophie ati" belly uburyo umeze ntabwo wamerewe kujya uva mu rugo ngo ugire ahantu wijyana wenyine. Ubundi hano wahageze gute ?
Belly ati" ndimo kwishakisha .. byinshi muvuga ko aribyo mbonekerwa bidahari bitabayeho njye ndashaka ukuri kwabyo Kandi kurahari.
Sophie ati" belly urimo gushaka kwiremereza, ntabwo uzigera ukura n'ukomeza gutya 

Belly areba ifoto afite maze arayimwereka ati" dore hano kuri iyi photo njye na Peru twifotoranyije harimo amazina ya studio yadufotoye ndashaka kujya kuvugana nabo bakambwira niba koko Peru atarabayeho. Nonese iyi foto Yaba yaravuye he?
Sophie ati" tubanze tujye mu modoka ndagusobanurira neza 
Belly ati" ufite iki urambwira Auntie ?

Sophie ati" tubanze tujye mu modoka . 
Belly arabyemera baza mu modoka 

Sophie ati" mpereza iyo photo ndebe ?
Belly arayimuhereza, Sophie arayifata arayireba maze yatsa imodoka baragenda 
Belly ati " winjyana mu rugo tutarajya kuri studio 
Sophie ati" tuza tubanze tugere mu rugo nkusobanurire 

Tuze kwa Natty, Berus yicaye hanze mu kazuba, Natty aza afite imbuto na juice bagiye gufata atereka ku kameza, Berus amureba mu maso atamwitayeho cyane arongera yirebera aho yireberaga, Natty arabibona maze aza hafi ye afata umutwe we arawuhindukiza awirebeshaho 
Natty ati" Bea vip 
Berus ati" sawa
Natty ati" mbere ninjye kintu wabonaga gusa ?
Berus ati" urihangana kubera ko ntarabyibuka ko ari wowe nabonaga gusa. Ariko ubundi ndashaka kumenya mu rugo nihe ? Kubera iki iyi minsi yose ndi hano?

Natty aricara ati" cher wabanje ugatuza? Sinakubwiye ko twakuzanye hano kugira ngo tubanze tukwiteho?
Berus ati" ariko ngeze iwanjye byamfasha gukomeza kwibuka ?

Uko baganira Lamia arimo kuza agana aho hafi aho bari arahagarara arabareba maze areba telephone afite, yongeye kubareba ahuza amaso na Berus
Berus nawe ahita abona ko bisa nkaho hari ikintu ashaka kumubwira.

Lamia arakata asubira iyo yaravuye

Kurundi ruhande Mia arimo gukina n'akana ke atabyaye yaguze 
Ariko arakishimiye cyane bitabaho, 

Ramos aratashye afite amakuru meza cyane ....
Aricara areba Mia uko yishimye akana bakina nkaho ariwe wakabyaye 

Ramos ati" n'ubundi ntaho bitaniye no kuba Umwana ari uwawe. Urukundo mufitanye bisa nkaho yavuye mu nda yawe 
Mia araseka
Ramos ati" ninabyiza ubwo umwana twamaze kumwandikisha 
Mia ati" ntiwakumva uko nezerewe. 
Ramose ati" nanjye nishimiye kuba dufite umwana 
Mia aramureba yitonze cyane aciye bugufi ati" honey ndakwinginze nujya ubona uyu mwana ujye umufata nkaho yavuye mu nda yanjye 
Ramos ati" Umwana yavuye mu nda yawe honey 

Akana karakambakamba kava aho bari batareba

Bahindukiye barakabura maze Mia arahaguruka ajya kugashaka 

Kurundi ruhande  mu rugo kwa Sophie.

Belly na Sophie barahageze 
Belly ati" ngaho nsobanurira
Sophie ati" belly mwana wanjye icyo nshaka nuko ubanza gutuza nibwo uzakira nibwo uzamera neza. Wowe wishaka kwihambira ku nkuru zitabayeho , wowe ushaka kizigira nkaho zabayeho. Nukira Kandi nibwo uzabona neza ukuri kwanyako. Mukanya Muganga agiye kuza kukureba 
Belly ati" njyewe ntabwo nkeneye Muganga
Sophie ati" uramukeneye cyane. Reka njye mbe nsubiye mu kazi. Akira ifoto yawe gusa iyo foto wowe urayibonaho ibitaribyo 
Belly  ati" ibitaribyo gute se urabona atarinjye na Peru ?

Sophie ati" Reka Muganga aze basi muvuge uramenya ko iyo foto urimo kubonaho ibitandukanye

Sophie arasohoka telephone ye irasona abona ni Umugabo wa Deva urimo kumuhamagara aramwitaba 
Umugabo wa Deva ati" ese ntabwo ushaka guhura nanjye mbimenye ?
Sophie ati" ihangane ndaje.

Ajya mu modoka maze aragenda 

Tugaruke mu rugo kwa Natty 
Berus ari mu cyumba cye yumva ukomanga aza kumuryango arafungura abona ni Lamia mubyara wa Natty.
Aramuseka arinjira, Berus afunagaho maze aza imbere ya Lamia bararebana

Lamia amuhereza telephone, 
Berus arayifata ati" ibi niki?
Lamia ati" ni telephone yawe ntekereza ko Yaba arimo ukuri kw'ibintu ahari byakwibutsa 

Berus arishima ahita amuhobera cyane.

*Udacikwa na Episode 16*

Comments