logo

NEW TALENTS

Stories Group

BEBE SAVE OUR LOVE S01 Ep 14

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
*BEBE SAVE OUR LOVE*

*Episode 14*

Twaherutse hari ikintu Lamia mubyara wa Natty yaragiye kumuha ariko Ako kanya bavangirwa na Natty waruje, mugihe Belly yaramaze kubona izina rya studio yafotoye ifoto ye ye na Peru yaramaze kubona mu bintu bye.

*Story by Chris nandi Ishimwe*

Berus ubwo yarafite amatsiko yo kwakira ikintu Lamia avuga ko afite cye,Natty yaje aba arabivanze Lamia, yahise yisubiraho kubera kwanga ko byaba ikibazo hagati ye na Natty kandi ari ababyara.

Mu byukuri Lamia aba yumva atari kuruhande  rw'ibyo Natty n'Umuryango we bashaka gukora, ariko akumva nanone ntacyo yakora cyahiga kimuteranya n'umuryango we. 

Natty ubwo yazaga, yahise abona ko hari ikihariye hagati y'ibiganiro Lamia yagiranaga na Berus.

Aza ababaza ati" mwembi ndabona mwaganriiye cyane ,ariko bisa nkaho mwanyibese .
Lamia araseka ati" kubera iki twakwibeta.
Natty ati "ngize amatsiko y'icyo mwaganiragaho?
Lamia ati" ntakidasanzwe.
Natty ati" nicyo kidasanzwe nacyo mwambwira ?
Lamia ati" koko mubyara wa urashaka ngo dusubire inyuma kubyo twavuze byose ?
Natty areba Berus ati" rata cher hari icyo byaba bitwaye ?
Berus ati" Natty ntakidasanzwe ukeneye kumva mu byo twavugaga.
Natty araseka ati" mubaye mwanshaga inyuma ?
Lamia araseka ati" nuko urimo gutebya nyine, ahubwo reka mbehe akanya

Lamia arebana na Berus maze arigendera, Berus asigarana ikizere mu mutima ahawe n'ikintu Lamia Yaba amufitiye atazi ngo ariko cyamufasha
Natty aramwegera amureba mu maso abona ko Berus hari ikijyanye ibitekerezo bye.
Natty ati" ese hari ikintu Lamia akubwiye ?
Berus ati" yambazaga uko meze 
Natty ati" ariko ndabona ugiye kure ?
Berus ati" n'ibisanzwe ndacyibaza byinshi kuri njye 
Natty amuryama kurutugu ati" Berus wamfasha ntukomeze kwihatiriza cyane ? Burikimwe cyose kizagenda kiza gake gake


Kurundi ruhande mu kazi muri company yo kwa Natty, Sophie na Shema bari mu kazi 
Buri wese afite office ye yahawe, Sophie ava muri office ye aza muri office y'umugabo we kumureba.

Sophie ati" umeze ute ?
Shema ati " meze neza 
Sophie ati" hariya mfite irungu ubundi kubera iki batadushize  muri office imwe?
Shema araseka ati" ahubwo genda batavuga ko turimo kwica akazi 
Sophie ati" ahubwo njye ngiye hanze..
Shema ati" ugiye hanze mu biki?
Sophie ati" Umugabo wa Deva arimo kunshaka 
Shema ati" muhure nyuma y'akazi 
Sophie ati" yavuze ko anshaka cyane gusa ndahita ngaruka.

Kurundi ruhande Belly nawe ari mu nzira agenda agiye kuri ya studio yabonye kwifoto afite ye na Peru , arimo kugenda abaza umuhisi n'umugenzi kubera ko atazi ngo iyo studio ikorera he ?
Barahamurangira afata umuhanda werekezayo 

Arimo agenda hari umukobwa bahuye maze uwo mukobwa amugwamo cyane bitangaje bisa nkaho baziranye, gusa Belly we byamucanze kuko we arabona atamuzi rwose mugihe Umukobwa we yamushegeye cyane nkaho amuzi bihagije.

Belly aramureba ati" wait urambabarira njye ndabona ntakuzi 
Umukobwa ati" suko utanzi ahubwo ntabwo unyibuka.
Belly arikanga ati" ngwiki urabizi neza ko nkuzi ariko nkaba ntakwibuka 
Umukobwa ati" yego belly 

Belly yitegereza umukobwa biramucanga 
Umukobwa ati" nitwa Lionna, ntabwo unyibuka ariko njyewe nzi ibihagije kuri wowe.

Lionna abona afite ifoto ya Peru mu ntoki 
Lionna ati" ndabona ufite urukundo rwawe mu ntoki ariko utibuka neza inkuru yanyu.
Belly arikanga ati" nonese Uzi n'ibyanjye na Peru?
Lionna ati" cyane ahubwo twicare ahantu nkubwire ibyo nzi byose wowe utazi. 
Belly ati" nonese njye nawe twari abantu bameze gute ?
Lionna ati" uraza kunyibuka ndabizi kubera ko nari umufafa w'urukundo rwanyu cyane.  Reka dushake ahantu twicare 

Bareba hakurya no hino babona ka coffee shop maze bagenda ariho bagana, bajya kwicara, barimo baganayo , Sophie ari mu modoka nawe agenda arababona maze arikanga cyane aribaza ati" Lionna arakorana iki n'umukobwa wanjye. 

Aho gukomeza agenda agana aho kuri ka coffee shop abonye baganamo

Hakuno mu rugo kwa Natty 
Mama Natty yacanganyikiwe hari icyo arimo gushakisha mu cyumba hose yabuze

Uwo mwanya Natty arinjiye amubaza ati" ese ubundi Mama iyo telephone ya Berus irihe ngo tuyangize ?
Mama Natty ati" nanjye niyo ndimo gushaka ariko nayibuze sinibuka ngo nayibitse he ?
Natty ati" ngaho 
Mama Natty ati" nayibuze rwose 
Natty ati" ariko kuva yanabuze ntakibazo.
Mama Natty arabireka gukomeza gushaka areba Natty ati" uriya musore jyana ibitekerezo bye bive kuri simcard 
Natty ati" yeah nicyo ngomba gukora 
Mama Natty ati" ariko kuba ntibuka neza aho telephone iri n'ikibazo 


Kurundi ruhande mu cyumba cya Lamia mubyara wa Natty aje mu cyumba cye , yibuka ko yaramaze kubwira Berus ko hari ikintu cye afite atekereza ko cyamufasha. Amaze kubyibuka aza hafi y'igitanda maze afungura akabati kabyo akuramo telephone ibitse neza cyane arayitegereza.

Twigarukire kuri ba Belly na Lionna bari bagiye kuganira ngo amwibutse byose we azi ariko Belly Yaba atazi 
Bicaye bose bafite coffee.
Lionna ati" Mana yanjye mpere he ?
Belly ati" mbwira byose ariko mbere na mbere banza umbwire aho njye nawe duhuriye.

Lionna agiye kuvuga hari umuseriveri uje hafi yaho bicaye amubwira ko hari umuntu umushaka.
Lionna ati" inde unshaka ?
Umuseriveri ati" ari hariya nakujyana nkamukwereka.

Lionna areba Belly ati" ihangane gato ndebe uwo muntu 

Lionna arahaguruka ajyana n'uwo museriveri aramujyana kurundi ruhande  , lionna abona umushaka ni Sophie Auntie wa Belly amubonye arikanga 

*Udacikwa na Episode 15*

Comments