logo

NEW TALENTS

Stories Group

BEBE SAVE OUR LOVE S01 Ep 13

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
BEBE SAVE OUR LOVE 

Episode 13.

Previous, Twaherutse Berus abaza simcard ye mugihe bari bamaze kumubwira ko telephone yangirikiye mu mpanuka yakoze , kandi aba tekinisiye bakaba barananiwe kuyikora.

Story by Chris nandi Ishimwe.

Baje bihuta cyane bagana muri stock 

Berus we yahise azamuka hejuru mu cyumba cye ajya gukora dushe.


Natty na Mama we buri wese Umutima we urimo guterera hejuru cyane, baza n'abakubiswe n'inkuba bashobowe cyane.

Netty areba Mama we ati" Mama ko tuze guhimba inkuru, n'iyihe nkuru tubona yo kumukura kuri simcard ?
Mama Natty aratekereza ati" ndumva twaba dukomeje gusa n'abirengagiza nkana.
Natty ati" ariko arabibona ?
Mama Natty ati" harya ntitumubwiye ko na tekinisiye yananiwe kuyikora ?
Natty ati" yego 

Berus we arimo koga aribuka amasura ya Natty na Mama we uko barebanaga ubwo yaramaze kubabaza ko banamuha simcard. Yahise abona ko hari ikintu kidasobanutse nawe atazi ngo n'iki.

Mama Natty na Natty nabo baracyapanga rwose.
Mama Natty ati" ubwo turamubwira ko telephone yaheze kumutekinisiye.
Natty aracanganyikirwa arabona ibintu bitagiye koroha.

Natty ati" ubundi twabyishe kare, 
Mama Natty ati" twabyishe kare gute ?
Natty ati" kuki tutamubwiye ko nta telephone twabonye.

Mama Natty abitekerejeho yumva koko bahubutse mugusubiza.

Barus asoje koga aza kwambara, 
Natty aba araje aramukomangira, Berus amuha ikaze Natty arinjira 

Berus ati" unzaniye simcard se ?
Natty arabyoroshya araseka ati" Berus koko ukeneye simcard bigeze aha ?
Berus ati" cyane
Natty aramwegera acomeka amaboko ye muye amurebana amaso y'urukundo rwinshi amusekera ati" ukeneye iyiki ko n'ubundi uwo uwaba ushakaho arinjye baby.
Berus ati" ntekereza ko ihari nayo yamfasha ?
Natty aramurekura yinaga kuburiri agaramye, Berus aramureba

Nattya areguka ati" telephone yaheze kumutekinisiye
Berus ati" ok
Natty ati" honey simcard ntacyo yagufasha.

Natty arahaguruka amufata akaboko ati" reka tujye kurya honey

Aramujyaa baza hasi kumeza, Natty afata isahani aramwarurira maze amusunukira isahani barebana mu maso Natty aramwenyura ati " ibi nabikoraga buri gihe mbigukorera.
Berus asekamo ati" urakabije cyane nonese igihe cyose twabaga turikumwe ?

Kurundi ruhande mu rugo kwa Sophie 
Yicaye hanze ku kazuba afite ya photo yabonye mu bintu bye arikumwe na Peru arimo kuyireba ayitegereza cyane, arabona Peru akamwibuka cyane nubwo atibuka neza inkuru yabo.
Uko yakitegereje ifoto cyane hari icyo yabonyeho.

Tugaruke kwa Natty arimo gusangira na Berus baseka cyane bagera ibiparu bisanzwe, Lamia hari aho avuye aca aho baganira arabareba uko bameze azunguza umutwe aribaza ati" muri iyi nkuru irimo kujya mbere njyewe mpagaze he ?

Tugaruke kwa Sophie, belly hari icyo abonye, ku ifoto gituma atekereza cyane. Abonye hariho amazina atagaragara neza mu nyandiko ya studio ishobora kuba yarabafotoye iyo photo cyangwa Andi mafoto. Ahita atekereza ko akwiye kujya aho kuri iyo studio  maze arahaguruka 

Tuze mu rugo kwa Natty . Barus ahagaze hanze hafi ya piscine yaho. Ahagaze wenyine. Hashize akanyaaaa Lamia asohotse mu nzu maze aramubona maze ahita aza hafi ye 
Lamia ati" Berus 
Berus aramureba 
Lamia ati" urumva ubu umeze ute ?
Berus ati" navuga ko meze neza nubwo ntaramenya neza mu byukuri ibijyanye nanjye ubwanjye . 
Lamia areba mu mazi.
Berus amubaza afite amatsiko akomeye ati" ese wowe ntakintu Uzi kihariye kuri njye gitandukanye nibyo Natty n'Umuryango we baba bambwira ?

Lamia araceceka maze abanza kureba ahantu hose yitegereza niba ntawe ubareba , maze areba Barus ati" hari ikintu cyawe mfite 
Berus arikanga ati" ikintu kimeze gute ?
Lamia ati" ahari cyagufasha
Berus ati" kimpe vuba ndagusabye 
.
Udacikwa na Episode 14

Comments