logo

NEW TALENTS

Stories Group

BEBE SAVE OUR LOVE S01 Ep 12

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
BEBE SAVE OUR LOVE
.
. Episode 12. . 
Twaherutse: Ramos na Mia bafashe icyemezo cyo kwandikisha umwana wa Belly, naho Berus atangiye gushidikanya ku byo Natty amubwira ko yari wenyine mu mpanuka. . 

Story by Chris Nandi Ishimwe. .

Natty na Berus bageze aho bakunze gukorera siporo. Umuyaga utuje urimo guhuha mu biti  maze Natty ahagarara imbere ya Berus, amufata mu ntoki zombi, amureba mu maso n’akarabo k’inseko isaze.

Natty: "Berus, mbega ukuntu nakumbuye aka gahe! Twajyaga tuza hano buri munsi, ukanyerekera uko nzirika inkweto, ukambwira ko n’iyo naba naniwe utazigera unyacha ngo unte."

Natty atangiye kumukoraho mu buryo bwa romance ikabije, amwishingikirizaho buhoro mu gihe barimo kurambura imitsi. Afata ukuboko kwa Berus akagushyira mu rukenyerero rwe, amwegera cyane maze amusoma ku itama buhoro cyane.

Natty (amwongorera mu matwi): "Berus, sinkushaka nk’inshuti gusa, uri ubuzima bwanjye bwose. Ese uribuka ukuntu hano ari ho wambwiriye ko unkunda bwa mbere?"

Berus (amureba mu maso): "Natty, twajyaga dukunda siporo cyane gutya koko? Kandi niba twarakundanaga gutya, kuki umutima wanjye wumva ukonje? Kuki numva nsa n’uri mu ruzinduko rw’abantu ntazi?"

Natty: "Ni uko uburwayi bwawe butuma wumva utitaye ku marangamutima, ariko nzabigufashamo. Uzongera unkande mu ntoki nk’uko wabikoraga, unyiteho . Icyo nshaka ni ukubona wongeye kunyishimira."

Natty amugundira cyane, amupfumbata nk’ushaka kumubuza gutekereza ikindi kintu cyose kitari we. Berus arumirwa, ariko agerageza kwakira uwo muvuduko w'urukundo Natty amushyiraho, nubwo imbere muri we hari icyishe (void) kidashira.

Kwa Natty
Mu rugo kwa Natty, Mama Natty yicaye mu nzu maze Lamia, mubyara wa Natty, amwegera afite impungenge zigaragara mu maso n'ijwi ririmo ubwoba.

Lamia: "Mawe, ntabwo nshobora gukomeza kurebera ibi bintu ngo nceceke. Icyo gikorwa murimo cyo gushigikira Natty ngo yigarurire Berus ku binyoma... ntabwo giteye ubwoba? Muzakora iki igihe Berus yazaba yibutse byose?"

Mama Natty (ahaguruka arakaye): "Lamia,  Berus ntazigera yibuka ikintu na kimwe kizatubangamira. Dr. Emma n’imiti amuha barabizi neza icyo bakora. Kandi Natty akwiye ibyiza, Berus ni we cyizere cy’ubuzima bwe."

Lamia: "Ariko mama, ukuri kuratinda ariko ntiguhera. None se igihe azamenya ko mwamubeshye ko yari wenyine mu modoka kandi yari afite umukunzi we Belly, uwo munsi Natty azahungira he?"

Mama Natty: "Ceceka! Iryo zina rya Belly ntuzongere kurivuga muri iyi nzu. Natty yamaze kwandika amateka mashya kuri Berus, kandi ni twe tugomba kumurinda kumenya ayo kera. Wowe rero, niba udashaka kudufasha, ceceka ugarukire aho."

Mu nzu ya Deva
Deva yicaye ku meza arebana n’umugabo we, ubona afite ibibazo byinshi bimugongana mu mutwe.

Deva: "Ngo ubu hari umutekano muke hano? Kuki wambwiye ngo nzabeshye uwariwe wese ko tumaze ukwezi muri iyi nzu kandi ari bwo tukihagera? Ntabwo nshaka kuba mu kinyoma ntasobanukiwe."

Umugabo wa Deva: "Deva, mbitekereza nk’umugabo wawe. Ibi mba mbikubwira ku bw’umutekano wacu n’akazi kanjye. Ntutindane n’ibyo bintu, gusa jya ubitaho kuko nta kibi nkubwira."

Deva: "Ariko hari ikindi kimpangayikishije. Wa mukobwa Belly, ejo wavuze ko ari umusazi, ariko naramwitegereje cyane mu maso ye. Amagambo yavugaga, uburyo yasobanuraga  uko we n'Umukunzi we babaga muri iyi nzu .. ntabwo byasaga n’ubusazi. Byasaga n’ukuri kuvuye ku mutima. Ese ntabwo twaba turi mu nzu y’abandi koko?"

Umugabo wa Deva (arakaye, akubita ikiganza ku meza): "Deva, hagarara aho! Uriya mukobwa ni umurwayi wo mu mutwe .  kandi ubutaha namubona hano nzahamagara polisi. Ndabona urimo kwinjira mu bintu bitakureba, wowe itware nk'umugore uri mu rugo rwe gusa.

Kwa Sophie
Belly yicaye mu cyumba cye, itara ryaka gake cyane. Ubwonko bwe butangiye kumujyana kure mu mateka y'urukundo rwe na Peru (Berus). Yibuka igihe bajyanaga muri photoshooting, urugwiro n’amafoto bifotozaga.

Atangira gushakisha  mu bikapu bye bya kera. Mu buryo butunguranye, munsi y’igifuniko cy’igitabo cye, asangamo ifoto imwe Ni ifoto bari kumwe na Berus barimo guseka, Berus amugundiriye cyane.

Belly (avugira mu mutima, amaso yuzuyemo amarira): "Peru wanjye... ntabwo wari inzozi cyangwa ibyo nshushanya mu mutwe. Twariho koko kandi twarakundanaga!"

Muri ako kanya, Sophie asunika urugi n’imbaraga, yinjira mu cyumba nka Kidobya. Asanga Belly agifite ya foto mu ntoki. Sophie arikanga  cyane.

Sophie: "Belly! Icyo ufite mu ntoki ni iki?"

Belly agira ubwoba, asubira inyuma ariko Sophie amufata ukuboko n’imbaraga, amwaka ya foto. Sophie ayibonye, amaso ye ahita akanura, umujinya uramurenga.

Sophie: "Ibi ni byo nakubwiraga! Uri gukomeza kwishora mu bintu bituma urwara umutwe. Iyi foto ugomba kuyibagirwa.

Kwa Natty
Natty na Berus bageze mu rugo bavuye muri siporo, Berus asa n’unaniwe ariko afite amatsiko akomeye y’ibye bya kera. Ageze mu muryango, ahagarara areba Natty mu maso neza.

Berus: "Natty, hari ikintu nshaka. Kuva nava mu bitaro ntabwo nigeze mbona telefone yanjye. Ese nta telefone banyasanganye mu modoka? Ndashaka kureba abantu banjye, ndashaka kureba niba hari n’amafoto mfiteyo."

Uwo mwanya Natty ahita agira igihunga, amaso ye ahura n’aya Mama we wari usohotse mu nzu muri ako kanya. Bombi bararebana, bafite ubwoba ko Berus ashobora kuvumbura telefone irimo amabanga yose.

Mama Natty (ahise aza abajijisha, aseka ): "Berus mwana wanjye, mugeze hano? Telefone yawe se? Ahhh... urabona, telefone yawe yarangiritse cyane mu mpanuka, ndetse n’abatechinician bavuze ko itazongera gukora. Twumvaga tutakubwira ayo makuru mabi ubu."

Berus (atabyizeye): "Yarangiritse se cyangwa yarazimiye? Kuko nshaka kureba niba 'sim card' yanjye yaba ikirimo."

Natty na Mama we bararebana batunguwe, buri wese ashaka icyo abeshya kirenze icyo mu kanya nk’ako guhumbya.


. Udacikwa na Episode 13.

Comments