logo

NEW TALENTS

Stories Group

BEBE SAVE OUR LOVE S01 Ep 11

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
BEBE SAVE OUR LOVE
. Episode 11. . 
Twaherutse: Belly yasabye Sophie kudasubira i Ndera, naho Berus atangiye kubona amashusho y’uburyo yakozemo impanuka n’umukobwa bari kumwe ariko atibuka isura ye neza. 

Story by Chris Nandi Ishimwe. .

Berus aracyicaye ku buriri, amaboko aratigita mu gihe agifunze imigozi y’inkweto. Umutima we uratera cyane nk’ugiye gusohoka mu gatuza. Mu mutwe we, harimo kuza utuburungushaho tw’amashusho: imodoka igenda umuvuduko, ijwi riririmba gake, maze amaso y’umukobwa amureba n’urukundo mbere y’uko ibintu byose biba umukara.

Natty yinjira mu cyumba yambaye imyenda ya sport imwegereye, aseka cyane ariko abonye Berus asa n’uwataye umutwe, inseko ihita ikama.

Natty: "Berus, ko mbona uhagaze nk’uwarebye amashitani bite? Sport yo ntituyigiyemo kandi izuba riri kurenga?"

Berus arahaguruka buhoro, amaso ye akatira kuri Natty arimo gushidikanya kwinshi.

Berus: "Natty, hari ikintu kirimo kumbaho. Hari umukobwa mbona mu maso yanjye... mbona twari kumwe mu modoka umunsi w’impanuka. Isura ye ntabwo ari iyawe Natty. Numvaga n’ijwi rye... ryari ritandukanye n’iryawe."

Natty umutima uradiha, ariko nka wa muntu watojwe kubeshya, ahita afata isura yo kumubabara no kumufasha. Afata Berus mu ntoki zombi, amureba mu maso.

Natty: "Berus, mbabarira rwose. Ibyo urimo kunyuramo ni hallucinations (kwibeshya k'ubwonko). Muganga yari yarabimbwiye ko bizabaho. Umunsi ukora impanuka wari uri wenyine mu modoka, wari uje kundeba aho nari ndi maze ugeze mu nzira ukora impanuka. Nta muntu wari iruhande rwawe. Ibyo ubona ni ubwonko bwawe burimo kurema isura y'umuntu wagutabara kubera ubwoba wagize."

Berus: "Ariko Natty, byari bifite ukuri cyane. Numvaga n’umwuka w’uwo muntu hafi yanjye."

Natty: "Ni ukwibeshya chéri. Wari uri wenyine, kandi nanjye nari ngutegereje nshishikaye n'urukundo rwinshi. Reka tujye muri sport, amazi n’umwuka mwiza nibyo bishobora gutuma ubwonko bwawe butuza bugahagarika kukurereka ibyo bintu bitabayeho."

Berus arongera arihererera mu ntekerezo ze, yumva ntanyuzwe ariko akurikira Natty hanze, nubwo umutima we ukomeje kumubwira ko hari ikintu kidasanzwe kihishe inyuma y'ayo magambo.

Kwa Sophie
Belly ahagaze mu cyumba cye, areba hanze mu idirishya, maze Sophie n’umugabo muremure, wambaye amataratara kandi afite isura ikaze witwa Max binjira mu nzu. Sophie amuzana nk’igisubizo cy’ibibazo byose.

Sophie: "Belly, nkurikije ubusabe bwawe bwo kudasubira i Ndera, nagushakiye ubufasha bwihariye. Uyu ni Muganga Max. Ni inzobere mu bibazo nk’ibyo urimo kunyuramo, azajya agukurikirana umunsi ku munsi hano mu rugo."

Max amereza Belly ukuboko, aseka mu buryo bw’uburyarya butuma Belly arushaho kumva atamwizera.

Max: "Belly, nishimiye kukubona. Ntabwo ndi hano nk’umwanzi wawe. Ndi hano kugira ngo tuganire, nkwereke aho ibitekerezo byawe biba byateshutse, tugufashe kwibagirwa ibintu byose bigutesha umutwe."

Belly: "Murakoze Muganga. Gusa ndizera ko utazajya unyereka ko ndi umusazi nk’uko Sophie na Shema babikora."

Max: "Oya, njyewe ndi hano kugira ngo nkwereke ko utari we, tuguhindurire imitekerereze gusa."

Nyuma y’akanya gato, Sophie na Shema bajyana Max mu gikari, kure y’aho Belly yabarunguruka. Imvura itangiye kugwa gake, ariko amagambo yabo akomeje kuba amakara akaze.

Shema: "Max, urabizi ko uyu mukobwa atangiye kwibaza byinshi. Icyo tugushakaho ni kimwe: ntagomba na rimwe kwibuka ko yarafite umukunzi (Berus) cyangwa ko hari undi muntu yigeze akunda."

Sophie: "Nibyo rwose. Ugomba kumuha imiti n’ibiganiro bimwereka ko afite uburwayi bukomeye butuma atekereza ko afite abantu bamukunda batabaho. Akwiye kumva ko twebwe gusa ari tujiye kumufasha, ibindi byose atekereza ari 'mental illusions'. Icyo dushaka ni uko izina 'Berus' riribwa mu ntekerezo ze mpaka ryibagirana."

Max: "Sophie, Shema... mwishime. Nzaba Muganga mwiza kuri mwe, ariko kuri we mbe umutego atazigera arenga. Nzamufasha kumva ko amateka ye yose mbere y’impanuka ari impimbano y’ubwonko bwe."

Kwa Ramos
Mu nzu kwa Ramos, haratuje ariko umwuka utangiye kuremera. Mia yicaye ku ntebe, ameze nk'umuntu ufite ishaka ryo kurinda ikintu agundiriye. Umwana aryamye mu maboko ye, asinziriye mu mahoro atazi intambara zirimo kumurwaniraho.

Mia: "Cher, ntabwo nshobora naryama ngo nisinzirire. Sophie ashobora guhinduka isaha n'isaha akaza kumutwara, cyangwa Belly akazagarura ubwenge akamenya ko umwana we ari hano mu ntoki zacu. Ibi bintu turimo gukora birampangayikisha."

Ramos arahaguruka, akora mu misatsi y’umwana buhoro, maze areba Mia mu maso n’icyemezo gikomeye.

Ramos: "Mia, ntabwo tuzategereza ko ibyo biba. Nafashe umwanzuro udakuka. Ejo mu gitondo, tugiye kwandikisha uyu mwana mu buryo bwemewe n’amategeko ko ari uwanjye nawe. Tugiye gushaka uburyo aba umwana wacu mu mpapuro (Legalization), tugashaka icyangombwa kigaragaza ko ari twe babyeyi be."

Mia: "Ariko Ramos... urabizi ko atari uwanjye mu buryo bw'amaraso. Ese amategeko ntiyazabituvumbura? Cyangwa Sophie akazabimenya?"

Ramos: "Sophie ntacyo azakora kuko nawe amufite mu buryo butemewe. Turashaka kumurinda, kandi kugira ngo tumurinde tugomba kumugira uwanjye nawe burundu. Niyo Belly yazagaruka, tuzaba dufite intwaro ikomeye mu ntoki. Tugiye kwandikisha uyu mwana mu buryo budasubirwaho."

Mia amureba mu maso, abona ko Ramos atajya atezuka ku cyemezo yafashe. Afatira umwana cyane, nka wa muntu witeguye kurwanirira icyo afite mpaka ku ndunduro.

. Udacikwa na Episode 12.

Comments