Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
BEBE SAVE OUR LOVE
.
Episode 10.
.
Twaherutse hari icyo Belly agiye gusaba Sophie
.
Story by Chris Nandi Ishimwe.
.
Sophie ahagaze imbere ya Belly arashaka kumva icyo belly amusaba, nubwo imbere muri we yifuza ko Belly yakabaye ari indera mu bitaro.
Belly ati" ntabwo nshaka gusubira indera.
Sophie asa n'ubitekerezaho ati" nanjye ibyo nibyo nakifuje, ariko icyo nshaka n'ukubona umwana wa mukuru wanjye yarakoze ameze neza.
Belly ati" Ariko kuba hariya indera ntacyo hamfasha, ahubwo hatuma ndushaho kumva meze nabi.
Sophie ati" niba udashaka gusubirayo rero, urimo urangiza amahirwe yo kuzakira ukamera neza. Kandi buriya hari igihe utekereza ko kuba narakujyanye hariya hantu ari ikintu kibi nagukoreye ?
.
Belly ati'" kuba utizera ko meze neza ibyo sinshaka kubitindaho. Icyo nshaka nuko ntasubira hariya nkaba nibereye hano mu rugo.
Sophie ati" ntabwo ntekereza ko ari amahitamo meza naba nkoze .
Belly ati" bwa rimwe tekereza uko niyumva nanjye.
Sophie ati " n'ubundi igihe cyose ni wowe mba ntekerezaho.
Belly aramurebaaaaa ati" reka tubitegere agahe gato gashoboka.
Sophie ati" gute ??
.
Tuze kwa Natty arikumwe na Berus bicaye muri Saro barimo kurebana aga film mu masaha y"umugoroba.
Film barimo kureba bayikunze bombi, Berus areba Natty aramwitegereza cyane. Uko amureba agateka Ubwonko bwe cyane kugira ngo arebe ko yamwibuka ariko akamubura neza mu ntekerezo ze.
Natty ahindukiye abona, Berus amuhanze amaso.
Natty araseka ati" reka ntekereze icyo urimo kugerageza kureba.
Berus ati" kukwibuka.
Natty ati" ariko Muganga yavuze ko bizagenda biza gake gake. Wowe wihatiriza bihe akanya gusa bizikore.
Berus ati" nageragezaga gukora akitzozo gake ariko ibyo uvuga nibyo.
Natty ati" Berus nidi hano. Kuva njye nibuka burikimwe cyose kubwacu njye ndahari Kandi birahagije.
Birabaye.
Berus ati" ahari ni ukuri.
.
Kurundi ruhande Mama Natty arikumwe na Dr Emma mu modoka.
Mama Natty ati" wabonye umusore bimeze gute ?
Dr Emma ati" afite ubushake n'umuvuduko mwinshi wo gushaka gusobanukirwa vuba.
Mama Natty ati" bisobanuye ko biteye ikibazo ?
Dr Emma ati" biteye ikibazo gusa igihe Umukobwa Yaba yatwaye nabi .
Mama Natty ati" Dr Emma niyo mpamvu turikumwe. Nizere ko hari icyo wabwiye umukobwa wanjye ?.
.
Dr Emma ati" yego, namubwiye ko igihe kigeze agatangira kwereka Berus inkuru yabo y'amashusho. Ubwo niba inkuru mwarayikoze simbizi.
Mama Natty ati" inkuru twarayikoze.
Dr Emma ati" aho ni sawa rero.
Mama Natty ati" ariko nawe hari icyo wakoze cyongereza ikizere cy'uriya musore kuri Natty.
Dr Emma ati" yego. Njyewe icyo nakoze natumye yizera inkuru muzajya mu mubwira.
Mama Natty ati" Wakoze cyane. Kandi igihe cyose tuzajya tugukenera ujye uba uhari.
Dr Emma ati' njyewe ndahari.
.
Tugaruke kwa Sophie arikumwe na Shema mu cyumba barimo kuvugana ku kifuzo cya Belly. Belly nawe ahagaze mu cyumba cye.
Shema ati" n'ubundi igihe cyose ari indera aracika ntabwo atindayo. Ahari twashaka uko tumugumisha hafi yacu byafufasha gukomeza kumugenzura neza.
Sophie ati" njyewe mfite zuko byazagenda nabi.
Shema ati " reka dukore umuryango wa baringa wamudufasha.
Sophie yumva nibyo .
.
Shema ati" Kandi njyewe nizeye ko icyo gitekerezo cyakora kuruta no kumwohereza indera.
Sophie ati" ahari nanjye ndumva mbyizeye.
Shema ati" nshimira rero nkuhaye igitekerezo kirenze cyane..
.
Sophie ahita ava mu cyumba aza kureba Belly mu cyumba cye asanga ahagaze mu cyumba
Sophie ati" ubusabe bwawe ndabwemeye ariko kuri condition imwe.
Belly ati" iyihe condition ?
Sophie ati" turashaka Muganga uzajya uza kugufashiriza hano.
Belly abitekerezahoooo
.
Kurundi ruhande mu rugo kwa Ramos
Mia arimo gushaka akana yakabuze, Ramos aratashye asanga Mia yataye umutwe.
Mia ati" cher mbuze umwana .
Ramos ati " Umwana amubaze gute se ?
Mia ati" yari hano ngiye hanze.
Ramos ati" nonese aragarutse .
.
Bakomeza gushakisha hose mu nzu hashoboka, kubwo amahirwe basanga umwana ari mu cyumba cy'abashitsi munsi y'igitanda niho yicaye.
Mia aramufata ati" wagezemo hano gute mwana wanjye. Watumye Mama wawe ata umutwe
.
Akana karamureba kakamuseka.
.
Tuze kwa Natty mu cyumba cya Berus arimo kwambara imyenda ya sport banza agiye kujya muri sports.bugaruye
Arunamye arimo gufunga amarase y'inkweto , Ubwonko bwe buba amashusho imbere muri we y'uburyo yakozemo impanuka, maze abona yarikumwe n'umukobwa ariko atibuka neza isura ye.
.
Udacikwa na Episode 11
Comments