logo

NEW TALENTS

Stories Group

BEBE SAVE OUR LOVE S01 Ep 9

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
BEBE SAVE OUR LOVE.
.
Episode 9 
.
Duheruka , Sophie ahamagara Deva ariko telephone ikitabwa na Belly.
.
Story by Chris nandi Ishimwe.
.
Belly akimwitaba, Sophie ahita abyumva ko ari Belly witabye maze araceceka ntiyaka akivuze. Belly aguma muri hello atumva uhamagaye.
Telephone ivaho maze arahindukira areba Deva.
Deva ati " yarinde ?
Belly ati" ni Umusazi wawe uguhamagaye ntazi.
Deva ati" ese ubundi witwa nde ?
Belly aramureba ati" urumva se noneho ugiye gushishikazwa nanjye?
Deva ati" ahari noneho twaganira.
Belly aramureba.
.
Tuze mu rugo  kwa Natty we na Berus bicaye hanze, umukozi abazanira juice n'imbuto aho bicaye.
Natty afata pome ayihereza Berus ati" ryoherwa cher !
Berus ati" thanks 
Natty ati" ese wowe wabinkorera ?
Berus ati" yeah
Berus nawe afata umuneke aramuhereza,
Natty arishima ati" nejejwe nuko tumeze ubu?
Berus ati" njyewe ntabwo nzi icyo navuga?
Natty ati" ndakumva kandi sinagucira urubanza. Kubera ko wibagiwe burikimwe .
.
Uwo mwanya hari imodoka yinjiye mu gipangu  cyabo, havamo doctor emma. Natty abonye ko Emma aje arishima cyane imbere muri we.
Aramuhamagara cyane ati" Doctor Emma turi hano.
.
Emma arababona maze araza arabasanga.
Natty ati" nishimiye ko ugeze hano.
Doctor Emma ati" urakoze cyane.
.
Emma  areba Berus ati" Barus urumva umeze ute ?
Berus ati" yeah ndumva ndi muzima nubwo......
Emma ati" yego nubwo utaragarukana ubuzima bwawe bwose. Ese ahubwo njye waba unyibuka ?
Berus ati" oya 
Dr Emma ati" ndakumva kubera ko nakwitagaho utaramera neza.
Berus ati" bisobanuye ko ari wowe Muganga wanjye wanyitagaho?
Emma ati" yego.
Barus ati" warakoze cyane Muganga.
Emma ati" ntakibazo. Narinje kureba aho bigeze nuko umeze. Ndetse ndashaka no gukomeza kugufasha mpaka kuzageza wibutse neza ugasubira mu buzima busanzwe. Kandi  ndizera ko n'Umukunzi wawe akomeje kukwitaho.
Natty na Berus bararebana.
Natty ahita amuryamaho ati" Muganga ndahari kubwe Kandi igihe cyose rwose
Dr Emma ati" ni wowe soko ya mbere yo kwibuka kwe n'ubundi rega.
.
Tugaruke kwa Deva.
Noneho bisa nkaho arimo kumvikana na Belly barimo kuganira bahuje.
Deva ati" nonese n'ibiki byakubayeho ?
Belly ati" nakoze impanuka, ariko mugihe cy'impanuka sinzi ngo narihe ? Na nyuma y'impanuka sinzi icyabaye. Gusa ariko Umutima wanjye n'ubwenko bwanjye ntabwo byigeze byibagirwa umukunzi wanjye.
Deva ati" ese kuki umukunzi wawe we atagushaka ? 
Belly ajya kure mu ntekerezo ati" nibyo nabyo biranshobora.
Deva ati" ese ko maze kunanirwa wamfasha ukaba umfunguyeho guto?
.
Belly ati" ariko ntabwo uzana ibyo kubangama?
Deva ati" ese ntubona ko njye nawe twamaze guhuza ?
.
Belly aramwegera agiye kumufungura ako kanya yumva ukomanga arebana na Deva.
Belly ati" uwo yaba arinde ?
Deva ati" Ni umugabo wanjye.
Belly ati" ngiye kukurekura ariko ntuzane ibibazo ? 
Deva ati" yego ndabwira Umugabo wanjye ko uri umushitsi wanjye.
.
Belly aramurekura maze Deva aza gufungura, Umugabo we arinjira abonye Belly arikanga ariko abigumana imbere muri we. Aramusuhuza bisanzwe.
Deva ati" cher uyu ni umushitsi wanjye yitwa Belly. Deva uyu niwe Mugabo wanjye .
Belly ati" Nishimiye kumubona kandi murakoze. Ahubwo ntabwo ntinze ndagiye.
Deva ati" urihuse cyane kandi nibwo umugabo wanjye yarakigera hano ?
Belly ati" nzagaruka.
.
Belly ahita ava aragenda, Umugabo wa Deva aramureba agenda. Deva arabibona.
Deva ati" ese Cher uriya mukobwa ko mbona yagutunguye hari aho umuzi.
Umugabo ati" ahubwo se gute wemera ko Umuntu nkuriya yinjira mu nzu yacu ?
Deva ati" kandi nakubwiye ko ari inshuti yanjye ?
Umugabo ati" ahubwo kuki urimo kumbeshya ?uriya mukobwa ni Umusazi wacitse indera.
Deva arikanga ati" nanjye nabibonaga ko atameze neza.  Ahubwo yariyamfatiye hano mu nzu. Kukubwira ko ari inshuti yanjye nibyo yariyambwiye ko ngomba kuvuga. Kandi narinabonye ari Umusazi ko ntinakora ibyo ashaka biza kuba ikibazo. 
.
Umugabo ahita amuhobera ati" ahubwo se ntakintu kibi yagukoreye ?
Deva ati" oya gusa ariko yariyanziritse gusa.
Umugabo ati" Ihangane sinampari ariko Imana ishimwe ko ntakibi cyabaye. Ubutaha ujye witondera abantu utazi.
.
Kurundi ruhande , Belly agarutse kwa Auntie we Sophie, asanga nabo aribwo barimo kwinjira mu nzu, Sophie amubonye arikanga, ariko arakomeza ahisha igihunga cye.
Belly aramureba ati" Auntie hari ikintu nshaka kugusaba.
Sophie aramwegera ati" Ngaho mbwira urashaka kunsaba iki?
.
Udacikwa na Episode 10

Comments