Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
BEBE SAVE OUR LOVE
.
Episode 8.
.
Duheruka Shema na Sophie babazwa niba Belly akiri muri control yabo.
.
Story by Chris nandi Ishimwe
.
Shema na Sophie bararebana bibuka ko Belly yatorotse atakiri indera yanabacitse akava mu rugo.
Mama Natty abonye uko barebana abona ko bashobora kuba harimo ikibazo. Agiye kuvuga Sophie ahita avuga ati" mwigira ikibazo umukobwa wanjye aracyari muri control yacu.
Mama Natty arabitegereza cyaneeeee ati" ntimuzantere kwicuza kuko ntabwo mwazakira uburakari bwanjye
Sophie asubiza aseka ariko ababaye ati " ibyo turabizi neza cyane.
Mama Natty ati" okay reka njye kwereka buri umwe aho azajya akorera.
Sophie ati" ibyo n'ibyiza cyane murakoze.
.
Mama Natty arebana na Papa Natty
Papa Natty ati" bajyane ujye kubereka uze no kubatambagiza company yose.
Mama Natty ati" yeah
.
Mama Natty arabareba arabajyana. Aza kubera buri office ya buri wese aho azajya akorera.
Mama Natty amaze kubereka ati" nizere ko mugihe kwishimira akazi ?
Sophie ati" twakishimiye mbere hose.
Mama Natty ati" umva mukwiye no kuzatanga umusaruro.
Sophie yumva ukuntu Mama nattya akomeje kubavugisha nk'abantu bo hasi cyane biramubangamira
Aravuga ati" ariko bite ko usa nkaho urimo kutwigizaho nkana cyane?
Mama Natty ati" ahubwo wowe bite niki kiguteye kuzamura ijwi imbere yanjye ?
Sophie ati" Mama Natty twisuzugurana hano kubera ko uzi ko nanjye mfite ubushobozi bwo kwngiza buri kimwe cyose.
.
Mama Natty akajinya karazamuka muri we aza imbere ati" urumva wakora iki se ?
Shema arabibona ko bagiye kuzamba bikaba bibi maze aza kwitamba ahagarara hagati y'umugore we na Mama Natty.
Shema ati" Mama Natty ihanganire Umugore wanjye ibyo avuze ntabwo yarakomeje.
Sophie ati" Cher njye narinkomeje.
Shema araseka imbere ya mama Natty ati" Umugore wanjye ni prank arimo.
Sophie ati" Oyaaaa ntabwo ari prank arabizi ko nazambya ibintu nkatuma uriya mwana wabo wikinege ahangayika cyane akaba yanakwicwa n'Umutima.
.
Mama Natty biramubabaza cyane ati" wamugore we ushobora kuba warishutse cyane ukibwira ko kuba twarakoranye deal bikwicaza kumeza amwe natwe . Ariko waba wishuka cyane.
.
Sophie agiye kumusubiza Shema aritambika aramubuza.
Mama Natty ati" nuko ufite umugabo w'umunyabwenge niyo mahirwe yo yonyine ufite mu isi.
Shema areba Mama Natty ati" ihangane nta mpamvu yo kurakaranya hano. Nkwijeje ko tuzakora akazi kacu neza.
Mama Natty arabareba maze aragenda.
.
Tuze kwa deva, Belly arimo kuzenguruka inzu yose areba.uko ayireba akibuka ibihe bitandukanye yabaga arikumwe n'Umukunzi we. Agaruka muri Saro.
Deva arabona Belly ameze nk'umusazi atazi wabinjiriye. Belly arongera yicara mu ntebe.
Belly ati'" iyi nzu niyo yari Umutima wibyishimo byanjye. Igihe cyose nishimiraga kuba ndi hano. Aha niho gusa nabaga nguwe neza.
.
Deva akamwumva
Belly atangira kuzenga amarira mu maso ati" gusa ntabwo nzi uko byahise bigenda mukanya nkakoguhumbya.
Deva ati" ese uwo mukunzi wawe yitwaga nde ?
Belly ati" yitwaga Peru.
Deva ati" nonese ni gute utibuka uko mwavuye hano?
Belly ati" Kandi nkubwira ko tutigeze twimuka hano?
Deva ati" ariko tutabeshyanye urumva wowe ibyo bisobanutse ?
Belly ati" nanjye niyo mpamvu ndi hano ndashaka gusobanukirwa.
Deva ati" ese ufite umuryango?
Belly ati" yego mfite Auntie wanjye.
Deva ati" " yarazi uwo mukunzi wawe ?
Belly ati" yego.
Deva ati" none niba utibuka gute utabaza Auntie wawe uko byagenze ?
Belly ati" Uzi ikibabaje? Auntie wanjye yizera ko nagize ikibazo mu mutwe. Ko uwo mukunzi mvuga atigeze abaho. Avuga ko ari umusore nimajina mu bitekerezo byanjye. Kandi njye nzi neza ko yaramuzi.
Deva ati" ese none abaye avuga ukuri ? Nkuku uvuga ko mwabaga hano kandi Wenda mutarigeze munahaba.
Belly arahaguruka aramwegera , Deva arikanga.
Belly ati" utambwira ko nawe ugiye kwizera ubwo busazi bwe.
Deva ati" ariko wivugiye ko nyuma utazi uko byagenze.
.
Tuze kwa Natty arikumwe na Berus kumeza barimo gusangira.
Natty ati" nishimiye ko nyuma y'ibihe njye nawe turi kumeza amwe tuzangira. Narinkumbuye ibihe nk'ibi?
Berus ati" ese ni kenshi twagiye tubikora ?
Natty ati" cyane , twakundaga kujya tujya ahantu hatandukanye tugasangira.
Berus ati" banza ahari twarakundaga gusohoka cyane.
Natty agaseka ati" wowe ntabwo wabikundaga cyane ninjye wakundaga kujya nkuhatiriza cyane.
.
Berus ati" uzanjyane hamwe mu hantu twakundaga kujya ndebe ko hari icyo hamfasha mu kwibuka.
Natty ati" nanjye nibyo nshaka gukora. Kubera ko ndashaka ko wibuka vuba.
.
Natty hashize akanya arababara azenga amarira mu maso, Lamia ariko aza abona Natty asa n'urimo kurira ahita ahagarara aho ageze akomeza kumwitegereza avugira mu mutima ati" Natty uri umukinnyi mwiza wa drama.
Berus areba Natty ati" niki ko ubabaye ugize amarira.
Natty ati" Umutima wanjye urababaye cyane .
Berus ati" kubera iki?
Natty ati" kubera ko arinjye wateje impanuka yakubayeho ?
.
Berus arongera yibuka agihe akubitwa n'ikamyo imodoka yarimo ikagwa mu mpanga.
Natty ati" igihe ukora impanuka ninjye wariwaguhatirije cyane ngo uze undebe iyo narinagiye kandi ntabwo warumeze neza. Ariko narakomeje ndahatiriza. Ubwo rero warimo uza kundeba nibwo wakoze impanuka.
.
Natty areba Berus mu maso ababaye cyane amarira arimo kumanuka.
.
Kurundi ruhande muri office ya Shema arikumwe na Sophie warakaye cyane. Shema amukora kurutugu asa n'umukomeza.
Shema ati" habuze gato ngo wangize byose.
Sophie avugana uburakari ati ' Nubwo nemeye kubaha byoe ngize ibyishimo by'umukobwa wanjye igitambo, ntabwo bisobanuye ko uriya mugore yanjye ansuzugura uko yishakiye.
Shema ati" Sophie twatambye byinshi. Basi ihangane tubanzet tubire ibyo twageraho bifatika basi. Ibyo mvuze bisobanuye ko tugomba kwihanganira burikimwe..
.
Bararebana.
Shema ati" Mugore wanjye wigikundiro nizeye ibi ubyumva neza.
Sophie abitekerezaho ati" yego.
Shema ati" Niba uzi neza aho Belly yagiye agana twamutanze agafatwa agasubizwa indera ko aribwo twaba turi safe bibagije ?
Sophie ati" ntekereza ko yagezeyo akabona ubusa agakomeza ?
Shema ati" yaba yarakomeje se ajya he . Ahubwo hamagara wumve niba yaranahageze.
.
Sophie afata telephone ahamagara Deva.
.
Telephone ya Deva irasona irambitse hirya ahatandukanye naho azirikiye. Belly abona telephone isona.
Deva nawe arayibona ati" wasanga ari Umugabo wanjye .
Belly arahaguruka afata telephone abona ni number gusa irimo guhamagara
.
Belly ati" Kuri number y'Umugabo wawe handitseho gute.
Deva ati" handitseho ngo my Answer.
Belly ati" ntabwo ariwe uhamagara.
Deva ati" wasanga ari undi muntu w'ingenzi.
Belly ati" ok reka mukwitabire.
.
Belly aritaba ashyira kugutwi.
.
Udacikwa na Episode 9
Comments