logo

NEW TALENTS

Stories Group

BEBE SAVE OUR LOVE S01 Ep 7

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
BEBE SAVE OUR LOVE 
.
Episode 7 
.
Duheruka Sophie hari amafaranga avuye gufata kwa Ramos nyuma yuko hari umwana wa Belly bari bamaze kugurisha kuri ba Ramos.
.
Ese byagenze bite uzasobanukirwa.
.
Story by Chris nandi ishimwe.
.
Mbahaye ikaze muri iyi episode mu isi yuzuye amabanga y'ubucakura ya kuvandimwe. 
.
Shema yatangaje na Auntie Sophie uwariwe , ariko burya sophie yarakomeje cyane bitewe nicyo azi neza ashaka. 
Gusa na Shema Umugabo we yaramushigikiye mu mabanga bafite y'umwijima agamije inyungu bakoze 
Sophie amureba mu maso ati" atsa imodoka utangire tugende.
.
Shema yatsa imodoka baragenda. Bagenda baseka buzuye akanyamuneza.
.
Tuze mu rugo kwa Natty.
Berus asoje koga , ni ubwa mbere agiye gusohoka mu cyumba yaracumbikiwemo kwa Natty.  Natty arimo kuza agana ku cyumba cye agarutse kumureba ngo amujyane hasi muri salamanger basangire breakfast.
Arimo aza ahura na Lamia mu byara we! 
Lamia ati" ndabona waramukanhe igitondo akanyamuneza kadasanzwe.
Natty avuga aseka ati" Lami ibintu birimo kugenda neza . Nizeye byose biza kuza mu ruhande rwanjye neza 
Lamia ati" ese uba wumva Umutima wawe ubyiringiye neza.?
Natty ati" nanga ko iteka uzana point zinca intege . Kuki uba utanshigikiye bihagije nka mubyara wanjye ?
Lamia ati" njyewe ndagushigikiye.ariko mba numva ntashaka kuzakubona ubabara cyane mugihe kiri imbere
Natty ati" nyine wakabaye umfasha kurwanya ibyo ntibizabe.
Lamia ati" nyine nibyo nkora. 
.
Natty amureba ukuntu nkaho atumva neza ibyo avuga. Lamia aramwgera amureba mu maso.
Lamia ati" nuko mbivuga ukanga kwakira ukuri ariko pe Umutima ushaka gutwara si Umutima wawe . Aho  niho ikibazo kiri.
Natty ati" ariko nabasha kubaka ibyanjye mu mutima we .
Lamia ati" njyewe mba nibaza ngo bizaramba mugihe kingana iki? Kubera ko one day azibuka burikimwe.
Natty ati" oya. Nzatuma ibyo bitabaho.
.
Lamia agiye guseka ako kanya Mama Natty aba araje arabasuhuza areba Natty ati" Natty  mukanya doctor Emma agiye kuza .
Natty arishima cyane ahita ahobera Mama we aramushimira cyane.  Mama Natty arakomeza ajya aho yaragiye.
Lamia areba Natty ati" uwo doctor Emma ninde agiye kuza gukora iki?
Natty ati ati" agiye kumfasha Berus 
Lamia ati" agiye kumugufasha gute ?
Natty ati" agiye kumfasha gutuma yizera inkuru nshaka ko yizera
Lamia aratangara ati" ndumva mwaramaramaje.
Natty araseka ati" cyane ahubwo reka njye kureba Umugabo aze hasi twisangirire. Biraza kuba birenze.
Natty arkomeza ajya kureba Berus ageze mu cyumba cye asanga amaze kwambara rwose.
Natty ati" wow biranejeje kukubona agiye gusohokamo hano cher.
Berus ati" ni byiza nanjye ndabyishimiye. Ahari n'ikimenyetso cyiza cy'uko ntangiye kumera neza.
Natty amufata kurutugu ati" cyane honey.
.
Ubwo bava aho mu cyumba  baz bagana muri salamanger.
.
Tuze kwa deva aracyahambiriye. Belly nawe yicaye mu yindi ntebe.
Deva ati" wambabariye ukandeka.
Belly ati" kuba nakuziritse ntuze kumfata nkaho ndi Umuntu mubi. Nuko ntashaka ko ukomeza kumbangamira.
Deva ati" ariko hano ni mu nzu yanjye.
Belly ati" Oyaaaa. Kuki ariko utarimo kunyumva w'amagore we! Mu minsi itatu ishize aha nahabanaga n'Umukunzi wanjye. Ntabwo twigeze tuhimuka ibyo ndabizi neza.
Deva ati" ese ninde wakwizera ibyo uvuga? Uravuga ko hano wahabanga n'Umukunzi wawe mu minsi itatu ishize Kandi twe aha tuhamaze igihe kirenga ukwezi kose tuhimukiye tuhaba. 
.
Belly arahaguruka ati" njyewe ndabyibuka neza.
Deva ati" urimo kuvuga ubusazi. Ariko ini wakoze uraza kubihanirwa. 
.
Belly ava aho muri Saro atangira kugenda azenguruka ibyumba by'iyo nzu.
.
Kurundi ruhande , Shema na Sophie bageze kuri company ya ba Natty. 
Shema areba aho hantu ati" ubu tugiye natwe kujya dukorera muri iyi nyubako?
Sophie yishimye cyane ati" yego rwose.ubuzima bwamaze guhinduka.
.
Bava mu modoka maze binjira muri iyo nyubako ndende bagezemo imbere bakirwa na receptionist abajyana muri office ya Papa Natty abakirana ubwuzu. Ababwira ko bahawe ikaze bisanga 
Sophie ati" Murakoze cyane.
Mama Natty nawe aba arahageze, Sophie agiye kumuhobera, ?Mama Natty arabyanga ahubwo amuhereza ikiganza gusa.
Sophie biramurya, Shema arabibona amufata ikiganza aramukomeza mwibanga. Sophie abirenaho arisetsa.
.
Mama Natty arabareba ati" muhawe ikaze muri company yacu ariko ndagira ngo mbabwira ikintu kimwe.
Shema na Sophie bamutega amatwi.
Mama Natty ati"  hano muzakora nk'abandi bakozi bose . Kuba hari deal twakoranye ntakidasanzwe azahindura kuri position twabahaye. Nizere ko ibyo mubyumva neza .
Shema na Sophie bararebana.
.
Mama Natty ati" niki ko murebana ? Niko bimeze kubera ko twabahaye ingurane y'amafaranga menshi ni akazi muhawe hano.
Papa Natty ati" ahubwo se ubu twizere ko Belly akiri muri control yanyu neza ?
.
Shema na Sophie bararebana. 
.
Udacikwa na Episode 8

Comments