Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
BEBE SAVE OUR LOVE
Episode 6
.
Twaherutse Sophie Auntie wa Belly aje kwa Ramos na Mia kwishyuza amafaranga
.
Story by Chris nandi Ishimwe
.
Sophie bamuhye ikaze arinjira.
Ramos amubwira ko n'ubundi yateganyaga kumuhamagara akamwishyira amafaranga ye.
Sophie ati" ndabikunze cyane.
Ramos ati" twe turi inyamugayo.
Sophie ati" Ndabibona.
.
Mia aba aje muri saro afite akana areba sophie, Sophie ahita ashaka gusuhuza akana n'ubwuzu bwinshi, ariko Mia arabyanga
Sophie ati" wigira ikibazo .
Mia ati" uyu mwana ntaho agihuriye namwe.
Sophie araseka ati" ibyo ndabizi neza.
Mia ati" Sophie nizere ko uriya mukobwa wawe ntabibazo azaza kuduteza kuri uyu mwana ?
Sophie ati" mwe muhumure mwigira ikibazo.
.
Ramos ati" cher wihangayika kuko twaremeranyije
Mia ati" honey ntakibazo nuko namwibutsaga .
Sophie ati" ndabizi neza
Mia ati" reka nkwizere. Ariko uriya mukobwa wawe nashaka guteza ibibazo nkubwize ukuri ntacyo tuzabamarira.
Sophie ati" njye reka nisuhurize umwana naho ibindi ntakibazo
.
Mia asa n'ubyanga mu mutima we arebana n'Umugabo we Ramos
Ramos ati" reka asuhuze Umwana amusezera bwa nyuma ntakibazo
Mia arabyemera Sophie afata akana arakareba yumva asa n'ugize umutima umucira urubanza.
.
Kurundi ruhande Deva arimo kubaza Belly impamvu yaraye kumarembo y'inzu ye. Belly ati" ntahandi numva nshaka kujya.
Deva ati" ariko aha si mu rugo rwawe.
Belly ati" ibyo ndabizi , ariko nawe iyo nzu uyirimo mu buryo budasobanutse. Ariko dufatanyije wanyemerera nkamara akanya hano muri iyi nzu.
Deva ararakara ati" Ntabwo nshobora kukwemerera sinzi ibyo ugamije.
Belly ati" wihangane rero nanjye ntabwo mva hano.
Deva atangira kurakara cyane ati" uratuma mpamagara inzego z'umutekano.
Belly aramuseka ati" bikore niba wanze kumvikana nanjye. Kandi mu byukuri ntacyo mfite ngiye kwangiza.
.
Deva afata telephone agiye guhamagara , Belly arabibona maze ahita amusimbukira afite ibuye amwaka telephone amufatoraho ibuye.
Belly ati" wituma dukomeza ibintu.
.
Tugaruke kwa Ramos na Mia . Ramos azaniye Sophie amafaranga ye arayimuhereza.
Sophie ati" urakoze cyane.
Ramos ati" hano ndizera ko dukoranye neza?
Sophie ati" cyane.
Mia ati" noneho wava hano ukagenda?
Sophie ati" Mia wingoraho ikibazo.
Mia ati" rwose njyewe Ntabwo ntekanye igihe mbona uri hano.
Sophie araseka ati " ok nagiye.
.
Arabasezera aragenda.
.
Tuze kurundi ruhande mu rugo kwa Natty. Arikumwe na Berus mu cyumba bicaye ku gitanda.
Natty ati" Berus byari bikwiye ko watangira kujya ugera hanze.
Berus ati" yego.
Natty ati" tujye hanze se ?
Berus areba hanze ati" ndumva atari aka kanya.
Natty ati" ariko tangira ubyishakemo.
.
Berus aramwitegereza cyane ati" mwarakoze kumfasha .
Natty abanza gutuza ati" ese ni gute ntagombaga gufasha umukunzi wanjye.
Berus aramwitegereza ati" Natty umbabarire suko ndimo kukwirengiza , ariko ntabwo nkurura inkuru yanjye nawe y'urukundo uvuga.
Natty araseka ati" honey ntakibazo nuko utaribuka neza. Ariko ndi hano kugira ngo nkufashe. Kandi uzibuka burikimwe.
.
Berus aramurebaaaa ati" reka mbyizera gutyo.
Natty ati"Berus ndizera ko bizongera kuba byiza.
.
Berus yikiriza akosheje umutwe.
Natty arahaguruka ati" ese twajyana hasi gufatira hamwe breakfast?
Berus ati" yeah.
Natty araseka ati" wow ndabikunze cyane.
. Berus ati". noneho reka nkore dushe.
Natty ati" Kandi ndagutegereza hano
Berus ati " oya ba ugiye .
Natty ati" ariko ndi umukunzi wawe.
Berus ati" ariko urihangana mugihe ntaribuka burikimwe hagati yanjye nawe.
Natty ariyoroshya ati" it ok ntakibazo reka mbe ngiye ndagaruka kukureba.
.
Kurundi ruhande Belly yinjiranye Deva mu nzu ye kumbaraga amufitiyeho ibuye, bageze mu nzu aramuzirika.
Deva avugana akababaro ati" wa mukobwa we ibi wakoze byo kunshimutira mu nzu yanjye ni icyaha gikomeye
Belly ati'" ni wowe watumye , tubikomeza. Njyewe icyo nishakira ni ukumara akanya hano. Ibyo gusa. Ariko wowe wangoye.kandi ikindi nakubwiye ko ntazi uko iyi nzu wowe wayigezemo. Kubera ko nayibanagamo n'Umukunzi wanjye.
Deva ati" ariko gute.
Belly agenda amwereka ku nkuta ahantu hari hamanitse amafoto ye n'Umukunzi we.
.
Deva ati" n'ibinyoma. Ibyo uvuga ni ubusazi.
Belly ararakara ati" utangiye kunuka nawe ko ndi Umusazi ?.
.
Tuze kurundi ruhande, Shema ari mu modoka aparitse ahantu, hashize akanya Sophie araje yinjira mu modoka ahita amwereka amafaranga akuye kwa Ramos.
Shema araseka ati" naya atabonetse .
Sophie ati" cyane.
Shema areba amafaranga ati" Ubu umwana wa Belly nuku nawe tukumwungutse ?
Sophie aseka cyane ati" cyane.
Shema aramureba ati" Mbega Auntie wikinyejana!
.
Udacikwa na Episode 7
Comments