logo

NEW TALENTS

Stories Group

BEBE SAVE OUR LOVE S01 Ep 5

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
BEBE SAVE OUR  LOVE 
.
Episode 5.
.
Duheruka Belly akeneye ko yahabwa akanya akamara umwanya mu nzu ya Deva. Yavugaga ko yahoze ari amateka akomeye kuri we.
.
Story by Chris nandi ishimwe.
.
Belly arimo kurebana na Deva afite amatsiko yo kumva niba Umugabo wa Deva abyemeye.
Deva aza imbere ye ati " ariko ubundi mbere ya byose  iyi nzu ifite ayahe mateka yawe? sinumva ukuntu wimutsemo yaba akigushishikaje cyane gutya? Ubundi niba yari amateka yawe kubera iki wayivuyemo?
Belly ati" ntabwo nayivuyemo?
Deva araseka ati" ntabwo wayivuyemo kandi utakiyituyemo?
Belly ati'" sinzi uko byagenze ariko iyo nzu ntabwo nigeze nyimukamo. 
Deva ati" ndumva ibintu uvuga bidasobanutse.
Belly ati" umva Niko kuri , iyi nzu ntabwo njye na cher wanjye twigeze tuyivamo..ahubwo sinzi uko byagenze nawe no kuba uyirimo simbyumva ahubwo.
.
Deva aracanganyikirwa.
Belly ati" ndabibona byagucanze. Ariko nanjye meze.
Deva ati" ntangiye ahubwo kugushidikanya. Urinde urashaka iki hano ku nzu yanjye.
Belly ati'" ahubwo wagezemo hano gute ?
Deva kumva icyo kibazo kiramutangaza, maze atangira kubona ahubwo Belly arikibazo maze aramufata 
Deva ati" sohoka ugende akanya narinkuhaye karangiye .
Belly ati" buretse gato.
Deva ati" oya ntabyaburetse gato kubera ko sinsobanukiwe umugambi wawe.
Belly ati" winsunika ariko banza unyumve.
Deva ati" nacyo numva va hano ugende.
.
Amugeza hanze amusunika.
Belly aramureba ati" iyi nzu yahoze ari inzu nabanagamo n'Umukunzi wanjye. Ntabwo twigeze tuyimukamo. Ntakunsi wa rimwe twigeze tuva muri iyi nzu.
Deva ati" hoshe genda va hano wamutekamutwe we. Niba warufite Umugambi wo kwiba ufashe ubusa .
Deva asubira mu nzu akubitaho umuryango. Belly aguma aho hanze areba iyo nzu.  Amarira n'ikiniga bitangira gutemba kumaso ye.
Yibaza ati" byagenze bite ? Mukunzi wanjye urihe wagiye he ? Byagenze gute ? Nukuri ndashobewe cyane
.
Acika intege agwa hasi imbere yaho yiyo nzu akomeza kuyireba.
.
Tuze kwa Auntie we Sophie mu masaha y'igitondo we n'Umugabo Shema barimo kwitegura bikoraho neza.
Sophie afata karuvate nziza afungira Umugabo, 
Sophie ati" urabyumva gute se ?
Shema ati" iki ni kimwe mi bitondo byiza tugiye mu buzima bwacu.
Sophie ati" cyane.
Shema ati" ikibazo gusa nuko bigifite inkurikizi 
Sophie ati" cher wipanika.
Shema ati" ntabwo kabura.
Sophie ati" umva turaza kubicamo tubone Umuti urambye w'igikwiye twakora 

Shema ati" yego.
Sophie ati" jya unyizera 
Shema ati" ndakwizera honey.
.
Sophie aramusoma ati" ngaho reka tugende.
Bava mu rugo baragenda.
.
Tuze kurundi ruhande mu rugo kwa Natty muri ayo masaha y'igitondo. Natty arimo gutambuka mu nzu yabo ngari cyane ahura na Mama we nawe aribwo akibyuka.
Mama Natty ati" Natty wagiye kureba Berus 
Natty ati" nibwo nabyuka mama ngiye kumureba.
Mama Natty ati " arimo kugenda gake gake mu bintu. Narakubwiye ngo gerageza ubane nawe cyane umwiyegereze.
Natty ati" Sibyo umbwiriza mom
Mama Natty ati" shyiramo imbaraga rero. Kuko aya niyo  amahirwe ahari gusa twakuremeye.
Natty ati" yego mom
.
Ubwo buri wese akomeza aho yaragiye. Natty aza kureba Berus mu cyumba arimo bamuhaye arakomanga, 
Berus aza gufungura Natty arinjira
.
Natty ati" Bjr 
Berus amureba ati" bjr
Natty ati" nizere ko wagize ijoro ryiza chou
Berus ati" yego , ariko wait kubera iki unyise ngo chou ?
Natty araseka ati" cher nuko utaribuka burikimwe cyose. Ariko ubwo wibutse  amazina yanjye mfite ikizere.
Berus aramwegera ati" none urashaka kuvuga ko wowe wari umukunzi wanjye?
Natty ati" yego.
Berus aramureba cyane.
.
Tuze kurundi ruhande. 
Deva afunguye umuryango asanga Belly yaraye hasi aho imbere y'Umuryango y'inzu ye , agwa mu kantu biranamucanga yibaze uwo muntu ni muntu ki wihambiriye kurugo rwe 
.
Tuze kurundi ruhande mu rundi rugo hari umugore witwa Mia ukuze uhagaze imbere y'akana gato kuruhinja karyamye muri beriso. Ariko kukareba aseka yishimye cyane. 
Ako kanya haza Umugabo we 
Mia ati " cher urabona ukuntu akana kacu ari keza?
Umugabo yitwa Ramos ati " cyane.
Mia ati" akana nzakitaho nkakavuye mu nda yanjye.
Ramos ati" honey ni akana kacu nubwo katabyawe natwe 
Mia ati" Ariko ni akana kacu . Kandi nizeye ko uriya muryango utazaduteza ingaru.
Ramos ati" twabahaye amafaranga yose ashoboka nashakaga. Ni macye asigaye navuganye na Sophia ko aza kuyafataa.
.
Ako kanya bumva ukomanga Ramos aza gufungura abona ni Sophie Auntie wa Belly.
Ramos ati" ni karibu.
Sophie ati" narinje gufata amafaranga yasigaye.
.
Udacikwa na Episode 6

Comments