Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
BEBE SAVE OUR LOVE
.
Episode 4.
.
Twaherutse, Berus yibuka impanuka aheruka gukorae ariko atayibuka neza
.
Story by Chris nandi ishimwe
.
Shema na Sophie bahagaze mu cyumba cyabo basa n'abashobewe.
Shema ati" ese nibamenya ko yacitse indera ?
Sophie ati" tugomba kubigira ibanga .
Shema ati" ndabyumva ariko se niyigaragaza.
.
Sophie aratakereza
Shema ati" wavuze ko waba Uzi ahantu yerekeje.
Sophie ati" yego ariko n'ubundi ntacyo aza gusanga
.
Shema arahaguruka maze aramufata ati" reka ubwo twihe amahirwe twihe umutuzo turyame.
Sophie ati" nibyo rek turyame.
Bajya mu buriri.
Shema aramureba ati" turyame se cyangwa ?
Sophie araseka ati" ushaka kucumbukura ?
Shema ati" yego.
Sophie at" ndahari
.
Barongera barasomana..
.
Kurundi ruhande Belly hari aho yaje muri iryo joro. Abamushakisha bo bakomeje gushakira hose. Hari inzu yajeho iraho idasamaje. Ya Annex.
Arakomanga hafungura umudamu ukiri muto cyane bararena.
Belly ati" mu mbabarire kubabangamira.
Uwo mugore ukiri muto yitwa Deva.
Deva ati" kubera iki rero ?
Belly aramureba abanze no kwitegereza iyo nzu.
Deva ati" kubera iki ureba inzu yanjye cyane ?
Belly ati " iyi nzu yari amateka yanjye .
Deva ati" uravuga ibiki?
Belly ati " mbere yuko muza kuyibamo yabagamo njyewe.
Deva ati " none ? Wavuye mu nzu natwe tuyijyamo.
Belly ati" yego. Ariko navugaga ifite amateka yanjye akomeye.
.
Deva ati" ariko ntabwo ikiri amateka yawe. Ubundi ayo mateka uvuga ni ayahe ?
Belly ati" ntabwo wabyumva.
.
Deva ati" ahubwo urashaka iki muri aya masaha akuze ?
Belly ati " ndashaka kugusaba akantu kamwe.
Deva ati" akahe kantu?
Belly ati" byakunda ko wampa akanya gato nkinjira mu nzu yawe?
Deva arabiseka kuko arumva ari ubusazi
Belly ati" wibideka ndi serie.
Deva ati " nkuhe ikaze mu nzu yanjye ntakuzi?
Belly ati" Ntanakimwe nza guhungabanya ndagusabye. Mfasha please. Iyi nzu ifite urwubitso rw'ubuzima bwanjye.
Deva ati" oya ntabwo nabikora.
Belly ati" wambabariye basi akanya gato cyane.
.
Belly apfukama hasi asa n'umusaba atakamba cyane. Deva bisa n'ibimukozeho yumva asa n'ubyemeye.
Deva ati" ariko akanya gato cyane nkuko ubivuga.
Belly ati'" yego.
Deva ati" sawa.
Belly ahaguruka ashimira cyane , maze yinjira mu nzu. Akinjira mu nzu umwuka w'inzu ukora kumutima we cyane maze ahombeka amaso , nkufite icyo yibukira aho muri iyo nzu.
Deva ahagaze kuruhande arimo kumureba.
.
Hashize akanya Belly afungura amaso yitegereza mu nzu ahantu hose.
Deva areba.
Belly ati" iyi nzu yarisobanuye ubuzima bwanjye bwose
Deva ati" umbabarire njye sindimo nsobanukirwa icyo urimo kuvuga
Belly ati" ese wareka nkicara akanya gato hano?
Deva ati" wari wavuze ko umara akanya gato
Belly ati" mbabarira ndakwinginze. Nshaka no kugusobanurira neza impamvu iyi nzu ari amateka akomeye cyane kuri njye . Wambabariye sibyo?
Deva abitekerezahooooo
Belly ati" basi nushake ubigire igiciro nzanakwishyura.
Deva ati" njye ahari reka mvuge ko nabikwemerera ariko ndacyenera uruhushya rw'Umugabo wanjye .
Belly ati" mubaze sibyo ?
Deva ati" reka mubaze.
.
Deva ajya kuruhande afata telephone ahamagara Umugabo we , cyane ko Umugabo we atari aho mu rugo.
Belly asigara ahagaze muri Saro agenda areba inkuta zaho muri Saro ziyo nzu. Uko areba izo nkuta atangira kwibuka amafoto atandukanye yarahamanitse ye n'Umukunzi we. Hari amafoto menshi atandukanye ye 'umukunzi we.
.
Deva aba agarutse muri Saro bararebana, afite amatsiko yo kumva niba Umugabo wa Deva abyemeye ko yamara akanya hagaije aho.
Deva aramureba ati....
.
Next Episode 5
Comments