Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Murabyibuka ko twaherutse Bella ageze mu rugo kwa Shema.
.
Story by Chris nandi ishimwe.
.
Turakomeje.
Shema uko yagafunguye umuryango abona koko ni Belly uhagaze. Amureba atamwishimiye imbere mu mutima ariko inyuma kumaso , Sophie nawe arahaguruka aza hafi arebana na Belly.
Sophie ati" Belly kubera iki uvuye kwa Muganga ucitse ?
Belly ati" Auntie hariya ntabwo ari kwa Muganga Kandi ibyo urabizi neza nawe.
Sophie ati" hariya niho hantu bagufasha ku kibazo ufite.
Bella arabaseka ati" ariko ikihe kibazo mfite? Ni kangahe nzababwira ko ntari Umusazi meze neza?
Sophie ati" wowe ntabwo ubyumva ariko ikibazo ufite twe tuzi neza uburemere bwacyo.
.
Kurundi ruhande, Natty arimo kurebana na Barus, Natty asa n'ufite amasoni ndetse n'impungenge.
Berus ati" Natty ufite ikihe kibazo komeza uze.
Natty araseka ati" noneho wabutse amazina yanjye ?
Berus ati" yego
Natty ati" ndabikunze cyane birimo kugenda biza. Hano narinkuzaniye ibiryo.
Berus aramureba amwitegereza cyane ati" urakoze.
.
Natty arabimuhereza. Berus arabifata nawe abirambika kuruhande.
Natty ati" ko ubirambitse kuruhande ? Numvaga wabirya bigishyushye.
Berus ati" oya igihe numva mbishakira.
Natty ati" ntakibazo. Ese ahubwo hari ikindi wumva ushaka ?
Barus ati" yego
Natty ati" niki?
Berus aramureba cyane ati " ndashaka gusobanukirwa.
Natty ati" urashaka gusobanukirwa iki?
Berus ati" hafi ya byose ? Kubera iki ndi hano? Kubera iki wishimiye ko nibutse amazina yawe urinde kuri niye ? Nako mwese ?
Natty abanza gutuza cyane ati" Berus igihe kirahari uzagenda usobanukirwa gake gake witonze. Banza ukomere umere neza.
Berus ati" ariko meze neza.
Natty amukoraho ati" Berus haracyari kare. Ahubwo enjoy your food ok?
.
Tugaruke kwa Shema barimo kureba Belly.
Sophie ati" Belly ntabwo wagombaga gucika ivuriro.
Belly arabitegereza cyane ati" sinjya mbura kwibaza impamvu mushaka kumpambirira indera ? Njyewe ndi muzima meze neza.
Shema ati" Belly raporo ya Muganga yagaragaje ko utameza neza ugifite ikibazo gikomeye.
Sophie ati" ese ntabwo ushaka gukira ?
.
Shema ati" ngaho injira mu nzu uve hanze.
Belly arinjira maze aricara arabareba ati " ese mwandetse nkaba nibereye hano mu rugo ko meze neza.
Shema araza aramwegera ati" natwe ntabwo twishimiye ko uri hariya.
.
Belly abona Sophie ahugiye muri telephone maze ahita ahaguruka aramushikuza ashaka kureba ngo n'ibiki arimo kureba , maze abona yaragiye guhamagara indera ahita amusunika agwa kuruhande Belly ahita asohoka yiruka ava mu rugo.
.
Shema areba Sophie ati" ukoze ibiki ko byose ubyangije?
Sophie ati" naringiye guhamagara Dr Sabbe.
Shema ati" urihuse cyane.
Sophie aracanganyikirwaa
Shema ati" uriya mwana azatubera ikibazo mugihe tutarafata controle ye. Ubuse noneho turamenya agiye he ?
Sophie ati" biracanze.
Shema aricara ahangayitse nawe ati" ibaze uriya muryango nibamenya ko yacitse biraba bibi cyane.
.
Tugaruke mu rugo kwa Natty. Avuye mu cyumba Berus arimo yishimye cyane ageze imbere arahagarara araseka aribwira ati" ubwo utangiye kuvuga izina ryanjye ibintu bigiye kuryoha.
.
Agaruka muri Saro . Mama na Papa we baramureba.
Mama Natty ati" bigenze bite?
Natty abasubizanya akanyamuneza ati" atangiye kuvuga amazina yanjye.
Mama Natty ati" wow. Rero bana nawe cyane.
Natty ati" ariko ngo arashaka kumenya byose.
.
Lamia akabareba gusa akicecekera.
Mama Natty ati" Tugomba gutegura neza ibyo agomba kumenya.
Lamia arabareba. Natty abona Lamia asa n'umeze ukuntu.
Natty aramubaza ati" ese Lami ntabwo urikumwe nanjye ?
Lamia ati " turikumwe, ibyo mupanga nibicamo bigakunda bizaba ari byiza.
Mama Natty ati" bizacamo.
.
Tuze mu cyumba Berus arimo avuye kugitanda aza guhagarara hafi y'idirisha areba hanze. Akireba hanze mu mutwe atangira kwibuka igihe kimwe hari imodoka nto ikibatwa n"ikamyo maze ikagwa iyo hasi mu mubande. Iyo modoka niwe waruyirimo.
.
Udacikwa na Episode 4.
Comments