logo

NEW TALENTS

Stories Group

BEBE SAVE OUR LOVE S01 Ep 2

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Muribuka ko duheruka hari umukobwa what twa Bella ucitse ibitaro by'abasazi indera.
.
Story by Chris nandi ishimwe.
.
Turakomeje ku mihanda ya Kigali , mu masaha y'ijoro amatara yaka. Imihanda yambaye ubusa ntabwo ari nyabangerwa cyane.
Umwana w'umukobwa Belly arimo kwiruka cyane ubutareba inyuma yambaye agakanzu gato cyane ku mweru n'ibirenge bitagira inkweto.
.
Abashinzwe umutekano bamaze kubona amakuru ko umukobwa acitse. Bibaye ikibazo aho ku bitaro ukuriye abashinzwe umutekano waho atanze amabwiriza yo gushakisha umukobwa bakamugarura.
Abasore bicoka imodoka barakurikira. 
Ako kanya Dr Sabe ukuriye  ibitaro aje kureba Junior ushinzwe umutekano w'ibitaro aza amutonganya cyane amubaza ukuntu Umuntu yaba acitse ivuriro akagenda.
Junior ati" Nyakubahwa umbabarire , ariko ntabwo tuba tuzi ibiri mu mutwe Yaba basazi banyu.
Sabe ararakara ati" wuvuga  ngo abasazi ni abafite ibibazo byo mu mutwe.
Junior ati" yego mutubarire 
Save ati" acitse ate rero ?
Junior ati" nyine aracitse urumva mugihe atarafatwa namenya uko acitse? Ariko ubundi ucitse buriya yari umurwayi cy ni Umuntu muzima wari hano ?
Dr Sabe ati" utangire kwivanga mu kazi udashinzwe.
Junior ati" njye ndabaza. Kuku uburyo acitsemo acitse nk'umuntu afite ubwenge umeze neza mu mutwe.
Dr Sabe ati " banza ugarure uriya mukobwa hano.
.
Dr Sabe ahita acaho.
.
Tugaruke kuri bella aracyaruka n'amaguru. Ageze imbere agira ubwenge atekereza ko ashobora kuba yakurikiwe maze yigira inama yo gukata akava mu muhanda mugari agaca mu tuyira twapanya.
Arabikora arakata. Kandi koko akimara gukata abarimo kumushakisha bacaho.
.
Twiyizire kwa Shema muri ayo masaha we n'umugore we Sophie bapfukamye bose kugitanda barimo gusomana nk'abagiye gushyushya imibiri yabo kuko bashakana. 
Uwo mwanya telephone irabavangira irasona bararebana.
Sophie ati" tuyireke cher twikomereze.
Shema ati" ibaye se ari urgency?
Sophie ati ' ubwo se telephone ya ya masaha.
Shema ati" reka twihangane upfe kwitaba uraza dukomeze.
Sophie ababazwa nuko imuvangiye amanuka kugitanda yitotomba ko ubutaha igihe bagiye kwikorera sex azajya ayifunga.
.
Ageze imbere ya telephone abona ni call ya Dr Sabe arikanga arebana n'Umugabo we.
Shema ati" uhamagaye Ninde ?
Sophie ati" wasanga habaye ikibazo ubwo Sabbe ahamagaye.
.
Sophie aritaba ati Karame Nyakubahwa Sabe ?
Dr Sabe ati" umukobwa wanyu aratorotse.
Sophie na Shema bakibyimva barikanga.
Sophie ati" nanone Kandi.
Dr Sabbe ati" yego Kandi mutubabarire.
Shema ati" Ese kuki mutajya mu mutera imiti ikomeye ?
Dr Sabbe ati" atewe imiti irenze yamugiraho ingaruka. Tuba dukwiye kumujyana gake.
Sophie arahungabanye ati" n'ikibazo rero.
Dr Sabe ati" ntekereza ko ahantu ha mbere atakereza kuza ni aho akihagera muhite mutumenyesha.
Sophie ati" sawa.
.
Bava kuri telephone bararebana.
Shema yicara kugitanda acitse intege , Sophie we arashobowe. Bose baza n'abatewe ubwoba no kuba Belly acitse.
Shema ati" banza bitazatworohera.
Sophie ati" ubuse nkore iki kweri.
.
Bell aracyagenda anyura muduhanda duto ngo adafatwa. 
.
Kurundi ruhande muri rwa rugo rukize cyane. Hari indi modoka rimuzine y'igitangaz nayo ihatashye muri ayo masaha havamo Papa Natty na Mama Natty. Ni abantu byakomeye cyane baza mu nzu. Baza mu cyumba bambar imyenda isanzwe maze bagaruka muris Saro gufata amafunguro.
Mama Natty arebana na Natty ati" warebye uko Berus ameze ?
Natty ati" oya.
Mama Natty ati" why not ?
Natty  ati" narimfite gahunda yo kujya kumureba mushyiriye ibiryo.
Papa Natty ati" ntekereza ko babimushyiriye abakozi.
Natty ati" oya narinabajije mbabwira ko arinjye urabikora.
Mama Natty ati" bikore now. 
Natty arahaguruka yarura ibyo kurya bitandukanye.
Mama Natty aramureba ati" tangira kumwitaho ushyizemo akabaraga niba ushaka ko yizera ko ari wowe.
Lamia arabareba ati" ariko Mom sinzi niba ibyo mukora bizakunda?
Mama Natty amureba nabi ati" kubera iki ubishidikanya ?
Natty areb Lamia ati" bizakunda.
Lamia agiye guseka abona mama Natty arimo kumureba nabi ahita yikaruma ntiyaseka.
Mama Natty ati" nakubajije ngo kubera iki?
Lamia ati" kubera ko urukundo rugira amaso n'Umutima.
Mama Natty ati" Ayo maso n'ubundi azabona Natty.
Lamia ati" ok amahirwe masa pe kuri Natty.
.
Natty amaze gufata ibiryo arabijyana. Hari icyumba cyo hejuru cyane abizajyemo, arinjira . Berus umusore w'imyaka 28 araryamye. 
Abonye Natty yinjiye mu cyumba azanye ibiryo arabyuka aramureba bahuza amaso. Natty agiramo amasoni ariko arikomeza
.
Tugaruke kuri shema na Sophie bicaye muri Saro barebana batuje ariko batishimye. Uwo mwanya bumva ukomanga maze bararebana.
Sophie ati" niwe.
Shema arahaguruka arafungura abona ni Belly koko uhageze.
.
Udacikwa na Episode 3.

Comments