Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Buriya se simbahaye ikaze muri inkuru. Burya nanashima uko mbana nawe wowe wese usoma inkuru yanjye. Imana iguhaze umugisha.
.
Uko dutangiye nuku, ni mu rugo rw'agatangaza rumwe ubona ukabona imfura za BNR zishashagirana.
Ni mu masaha y'ijoro saa moya n'igice z'umugoroba, ariko urugo ruraka ahantu hose. Amatara Kandi y'amoko atandukanye.
Imbere mu nzu muri Saro ingane na Salle ariko yuzuyemo ibintu by'akataranoneka hari Umwana w'umukobwa yitwa Lamia afite imyaka , yicaye muri Saro nakwita iya 2 afite agatabo kumeza arimo gusoma.
Kandi urimo kugasoma Umutima we ukitayeho cyane. Aragasoma ashishikaye cyane. Bisa nkaho uwo Lamia akunda gusoma.
.
Nyuma y'akanya gato aho mu gipangu hari imodoka y'akataraboneka itashye muri ayo masaha iraparika hasohokamo umukobwa utagira uko asa. Nako afite uko asa. Ariko ubwo afite uko agaragara birenze Kandi bigenze cyane.
Umuko muremure ushinguye kandi ufite imiterere ihambaye. Yambaye buri sex bikurura amaso y'uwaba amureba hose.
Atambuka agana mu nzu ageze mu nzu abona Lamia hiryaa arimo asoma maze agenda amusanga.
Lami amubonye abonye nk'uko yambaye akoma amashyi, bisa nkaho ashima uko yambaye.
Lamia ati" Cyakora Natty uyu munsi wacuzinze neza mu kwa mbara.
Natty araseka ati" njyewe uranzi ariko uko mba nambaye ejo hashize umunsi ukurikiyeho biba bigomba kuba byikubye birenze cyane.
Lamia araseka ati" yego. Ariko nanjye ntabwo noroshye.
Natty ati" Yego kabyara kanjye.
.
Kumbe abana b'abakobwa no ababyara.
Natty abona Ako gatabo Lamia ariko gusoma maze ati" Book woman noneho urimo gusoma akahe gatabo?
Lamia arakamwereka , Natty abona cover y'agatabo handitseho ngo urukundo rumeze nk'amazi aho bigoye hose rwishakira inzira ariko rukagera aho rugana.
Natty amaze kubona ayo magambo asa n'uwikanzemo. Lamia arabibona ko Natty abigizeho ikibazo.
Lamia ati" Bisa nkaho aka gatabo kagukanze.
Natty ahita yisetsa agerageza kugaragaza ko ntakibazo agize ariko mu byukuri imbere muri we yaragize ikibazo cy"ayo magambo asomye.
.
Lamia aramureba ati" Natty ....
Natty ahita amuca mu ijambo ati" Lamia ibyo igiye kuvuga bireke ndabizi ni ya ndirimbo yawe itarangira.
Lamia ati" aka gatabo ugasomye kagufasha.
Natty ati" oya sinkakeneye.
.
Natty ahita akomeza ajya mu cyumba cye. Lamia amukurikiza amaso bisa nkaho hari icyo azi kuri Natty gikomeye.
.
Twiyizire kurundi ruhande ni mu rugo rumwe turaho rufite imibereyeho iringaniye. Hari umugore wicaye imbere ya mirror yambaye imyenda y'ijoro ariko arimo kwireba yikoraho yisiga amavut akunda kwisiga buri uko agiye kuryama. Ni amavuta afasha uruhu rwe gukomeza kumera neza. Hashize akanya Umugabo we aratashye. Atashye envelope document.
.
Uwo mugore amubonye ahita ahaguruka aramuhobera cyane amuha aka Bizoux. Anezerewe cyane maze ahita afata iyo envelope document arafungura arazireba.
Umugabo araseka ati" Sophie amatsiko azakwica
Sophie ati" Shema urabizi njyewe nkoze mu matsiko.
.
Sophie areba neza izo document maze araseka areba shema ati" ndabona bigenze neza biciyemo uko babyemeye.
Shema ati" ntabwo byagombaga kutubeshya.
Sophie ati" ntabwo kuba badukinisha byari kubahira.
.
Shema yicara kugitanda ati' dore contract ngizo.
Sophie ati" ariko harabura kimwe.
Shema ati" iki?
Sophie araseka ati" cher wikwijihisha.
.
Shema araseka maze akora inyuma mu mufuka w'ipantalo yambaye akuramo bank cheque arayimuhereza y'amafaranga milion 15.
Sophie araseka cyane arayisoma.
Shema ati" ubu tumeze neza.
Sophie ati" tugiye kumera neza. Ejo se turatangira akazi ?
Shema ati" yego.
Sophie ashyira cheque kumutima aravuga ati" Belly wihangane nuko byagombaga kumera.
.
Tuve aho tuze indera ni mu bitaro by'abafite ibibazo byo mu mutwe. Muri ayo masaha. Abaganga babishinzwe barimo kugenda baryamisha abantu. Abo barwayi baba bafite ibyo bibazo
Kuruhande rumwe mu cyumba kimwe hari umukobwa wimyaka 25 yitwa Belly niwe Shema wicaye yegamiye mu nguni.
Uko baryamisha bamwe we ntabwo aryama aricaye aratuje gusa. Abo babana mu cyumba kimwe bararyama ariko we akomeza kwicara atuje cyane. Amasaha aratambuka.
Bigeze saa yine z'igicuku, umukobwa arahaguruka ava muri icyo cyumba. Uko agenda agenda acengana n'abashinzwe umutekano arimo akwepa maze aza mu bwiherero. Ageze mu bwiherero yurira kuri toilet afungura ka kadirisha kabamo hejuru bajya bafungura kagasohora umwaka wa toilet maze arurira aca muri ako kadirisha agwamo hasi inyuma maze ariruka aracika.
Acika ibitaro by'abasazi. Uwo mwanya abashinzwe umutekano barabibona ariko babibona umukobwa amaze kurenga.
.
Uyu mukobwa ucitse Ninde ? Kubera iki acitse ?
.
Udacikwa na Episode 2
Comments