Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
.
AMANDA
.
Kwemeza papa ko ntajya ku ishuri kuko ndwaye ntabwo byangoye. Ubu ndi mu cyumba, nacuranze chaine y’imiziki ndetse ndumva nawubyina ariko kubera uburyo merewe rwose ntabwo nabibasha Kuva mfite imyaka irindwi nize kubyina ahantu babyigisha kandi papa ni we wanyishyuriraga kuko abikunda kubi. Gusa nahagaritse ngejeje imyaka 15 kubera ubushobozi bwari bubaye buke ariko ibyo nari maze kumenya na byo birahagije buriya kwiga ikintu imyaka umunani ahasigaye nawe wavumbura ibyawe Gusa ntababeshye ubuzima butarimo umuziki kuri jye numva butaba bwuzuye kuko umfitiye akamaro noneho iyo ndimo kuwubyina mba numva nageze mu yindi si nziza idasanzwe Ngarutse inyuma gato ubwo nakangukaga nasanze Cassien adahari yagiye. Ese ubundi ubwo numvaga yaba agihari ate koko? Icyakora iri joro nasinziriye neza ubwo nari ndyamye mu gituza cye. Nubwo ari umwe mu bantu bateye ubwoba mu mugi ariko ndiyumvamo kumukunda kandi sinzabireka rwose pee. Ndakeka atarimo gukina n’amarangamutima yanjye cyangwa se ngo abe arimo angereranya n’abandi bakobwa badashobotse kuko sindi nka bo Ariko se ubu azankunda anciye iki ko nanjye ndimo kwibeshya koko ? ndi umukobwa usanzwe nta birenze, nta bwiza bukabije, ubwo azaba anshakaho iki ra ? ashobora no kuba adakunda abakobwa nkanjye Akunda abakobwa bitera makeup, bateye neza ku mabuno ya danger bambara nk’indaya nyine wawundi ubona ugahita wumva feri mwayifatira mu buriri Jye rero si ko meze ntandukanye na bo kandi sinifuza kuzamera nka bo na rimwe. Ubundi ndibeshya erega ntabwo yankunda. Gusa kubitekereza ubwabyo bituma nsesa urumeza kuko jye namaze gukunda sinzi amaherezo. Ese kuki ubundi nkunda icyihebe koko abasore bandi bahari ? ubu jyewe sindi umwiyahuzi ra Nshaka naba ndetse kumutekerezaho. Nako reka nisinzirire ni hahandi.
Gusa nabaye ntarasinzira numva telefoni irasonnye. Ni message ya whatsapp yari ije ivuye kuri Marie Namubwiye ko ntari buze kwiga kuko ndwaye, na we sinashakaga kumubwira ukuri kose, yahita ambwira kuva ku bintu hakiri kare kandi ndumva nubwo nanjye ari ko byakagenze ariko simbishaka sinanabishoboye Nafunguye message ye, ndasoma.
* Umva mwana ndagusabye ntuzongere kuvugisha Cassien kuko aragukinisha kandi simbikunda. Reba iyo foto. Ndabizi urirwariye ariko numvaga ntashobora kubyihererana. Ndi buze kugusura.*
Nahise mfungura ifoto maze mbona ni Cassien ari kumwe na ya ndaya yankubise. Indaya yegamye ku gikuta naho Cassien ayihagaze imbere ameze nk’ugiye kuyisoma Uburakari ntazi aho buturutse bwaramfashe njugunya telefoni hasi. Ubanza iki ari cyo bita gufuha pee. Nahise nzimya TV ubundi ndaryama ndimiramiza ngo ndebe ko nasinzira nubwo mu mutima numvaga ububabare. Ubundi kuki koko nibeshye ko ankunda kandi we agamije kumbabariza umutima koko?"
.
.
CASSIEN
.
Umupango wanjye wagenze neza cyane uko nabishakaga kandi buri wese ku ruhande rwe Muribaza muti nabigenje nte ? Nakoze uko nshoboye buri wese ngerageza uburyo abona ko nshaka kuryamana na we ubundi mbakuramo amagambo nashakaga ko bavuga kandi dore saa sita iri hafi kugera abanyeshuri bagasohoka ubundi nkakoza isoni abantu sasa Ubwo nagenda nahise numva umuntu ampagaritse ndebye mbona ni ya nshuti ya Amanda.
Cassien : bite ko umpagarika?"
Marie : nshaka uhe inshuti yanjye amahoro. Urumva neza?"
Nahise nijijisha buhoro
Cassien : inshuti yawe ko ntayo nzi ra?" Marie : ushaka kuvuga se ko utazi Amanda?"
Cassien : eeeh, ni we uvuga se. Kuki ushaka ko muha amahoro se?"
Marie : wakirebeye se wowe."
Yahise anyereka ifoto muri telefoni. Uyu se ubu we yamugezeho ite koko?
Marie : iyi foto yamaze kugera kuri Amanda rero muhe amahoro ugumane indaya zawe kuko we si indaya.
Cassien : ndabizi ntabwo ari indaya ariko mbere yo kunshinja banza uze tugerane mu kibuga hanyuma ibigiye kuhabera byose na byo ubimubwire."
Marie : ni iki se…?
Cassien : wowe funga umunwa unkurikire wirebere agakino."
Yankurikiye bucece tugera aho Cynthia, Sonia na Sophia bateraniye
Cynthia: bebe bite?"
Sonia: bite mutima ?"
Sophia: mon amour, hi?"
Narabihoreye sinabikiriza ubundi mbona Cynthia arebye za ndaya ngenzi ze ,
Cynthia: ese bite byanyu ?"
Sophia : none se muri gukundana Cynthia na Sonia basubiriza rimwe bati yego."
Cynthia: mwa mbeshu mwe sinababujije kumwegera?'
Sonia: ariko umuntu akora icyo ashaka kimubereye cyiza."
Cynthia: yewe ni hahandi nawe ntagukunda wenyine rero."
Sophia: muribeshya mwese rero ni uwanjye ."
Cynthia: funga uwo munwa wawe wa ndaya we."
Sophia: ni nde ukurusha uburaya se muko ? si wowe uryamana na buri musore wese wa hano."
Sonia: ongeraho ngo aba abashaka bose ahubwo ."
Cynthia : ese mwa bigoryi mwe mwaretse kumbwira mutyo ? muribuka ko atari jye mutari kumenyekana none mushaka kunyizamuraho ? rata bebe gira icyo uvuga."
Cassien : ku buryo ukeka se ko ngiye kurengera indaya ra ? "
Cynthia : ngo iki, ariko se…?"
Sonia : sinakubwiye. Wowe ntagukunda ariko twe… "
Cassien : nyumvira izi ndaya ebyiri zindi yewe!'
Sonia: ese wibonyemo iki ku buryo utwita indaya ?"
Cassien: nibonyemo Cassien mwa ndaya mwe. Abantu mwemera kuryamana n’umuntu ngo mukunde mumenyekane. Ndabasetse cyakora."
Sophia : ibyo se uvuga ni ibiki ? "
Nahise mvuga cyane
Cassien : muze mwumve niba mbeshya ra ?"
Abanyeshuri bahise bakora uruziga aho duhagaze ubundi nkura phone mu mufuka maze ntangirira kuri record ya Cynthia.
Cassien : ariko mwana urabizi ko uri sexy ?"
Cynthia : koko se ? ngaho nyegera se bebe."
Cassien : ba uretse mwana. Ushaka se tubikorere hano muri toilette?"
Cynthia : bitwaye iki se ? kuki utabishaka?"
Cassien : jyewe ndongora indaya gusa keretse niba wowe uri indaya ?"
Cynthia: bebe sha nyegera."
Cassien: mbwira nyine."
Cynthia: iki se bebe?"
Cassien : ko uri indaya kandi uryamana n’abasore bo mu kigo hafi ya bose." Cynthia : yego ndi indaya rwose ndyamana na bamwe bakampa cash abandi turyamana kugirango mbe icyamamare. Urumva ko ndi indaya ngaho reka tubikore ndagushaka cyane."
Cassien : ba ugiye tuzabikora ikindi gihe."
Iyo irangiye nafunguye izindi ebyiri kuko buri wese nari namufashe amajwi ukwe kandi bose barangizaga bemeye ko ari indaya ndetse babikorera cash cyangwa kwamamara nyine Abari aho bose barasetse barakwenkwenuka nuko abakobwa bashaka kugenda abandi bafunga uruziga ngo batanyuraho
Cassien : mumenye ko iyo unshotoye hari ikikubaho."
Cynthia : ariko nta kintu twagutwaye!" Cassien : yego ntacyo mwantwaye ariko mwagitwaye Amanda, wa ndaya we." Marie : ngo Amanda ? bamugize bate ?" Sophia : rata byari ukumutera ubwoba gusa ntacyo twamugize."
Cassien : mumutera ubwoba mukoresheje ibipfunsi se mwa ndaya mwe ? abantu muryamana buri munsi n’umusore ubonetse wese mumeze nk’ibicuruzwa nako sinzi uko nabavuga. Rero mbabwire uzibeshya akanatunga urutoki Amanda ikindi gihe bizaba bibi kurenza ubu kandi muranzi nta mikino ngira. Ngaho butumuke se bumve imbere. Uko busa gusa."
Bahise bagenda nuko ncira isiri Rudy ngo twigendere Ariko Marie yahise amfata.
Marie : mbwira bagize bate Amanda?' Cassien : numvaga ahubwo ubizi."
Marie : nta kintu mbiziho."
Cassien : ejo nimugoroba bakubise Amanda."
Marie : ngo iki ? niyo mpamvu ataje kwiga?"
Cassien : yego kuko afite imibyimba kandi yababaraga."
Marie : ese kariya kuki katabimbwiye koko? None se wabibwiwe n’iki?" Cassien : ufite ibibazo byinshi ugende umwibarize. Kandi umubwire ko ifoto yabonye byari gahunda yo gukoza isoni aba bakobwa nk’uko ubyiboneye ." Marie : sha urakoze cyane. Basi nizere ko umukunda koko ? "
Cassien: sha ibibazo byawe rero. Twigendere man Rudy."
Twabaye tugitambuka numva wa mukobwa arongeye amfata ukuboko. Ese uyu we bite bye ?
Marie: ntuzamubabaze."
Rudy yahise anyongorera ati : ese ubundi ufite nimero ya Amanda ?"
Nahise mpereza phone Marie ashyiramo numero ya Amanda nuko turigendera. Sinzi ibintu biri kumbaho gusa ndumva hari ukuntu.
.
IRAKOMEZA
.
Ese abakobwa bazatuza cyangwa bazihorera na bo ? Disi icyihebe cyakunze!
Agace ka 11 ntuzagacikwe
Comments