Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
.
AMANDA
.
Ubu ibyumweru bibiri birashize uhereye umunsi za ndaya zankubitaga. Marie ni we waje kumbwira byose uko byagenze ku ishuri ndetse n'ukuntu abantu bose barekeye aho kumvugaho Gusa nanone nubwo buri munsi aza kunyura mvuye ku kazi ntabwo turongera kuvugana nka mbere araza agaparika ubundi nkajya mu modoka tukagenda nagera mu rugo nkavamo nkamusezera.
Mba numva nifuza kujya mu biganza bye, kongera kumuvugisha ariko nabuze aho nabihera kuko we mbona intekerezo ze ziba zibereye mu bindi ntasobanukiwe. Ese bizakomeza gutya cyangwa bizagenda neza nyuma twongere dusubire nka mbere tukimenyana?
Iyo nibutse wa munsi yamvuraga ni bwo mbona ko burya mukunda kuko ndabyibuka ngasesa urumeza umubiri wose neza neza. Ejo ni umunsi amashuri yose ahura tugakora siporo rusange, ubwo ni ukuvuga amashuri yose ya hano mu mugi. Ndumva ntashaka kujyayo ariko. Ahubwo ndumva nshaka gushyira umutima ku kazi nubwo siporo imeze nk’aho ari itegeko kandi ifata umunsi wose kuko hanazamo amarushanwa n’ibiganiro ku buryo bigera saa kumi hafi.
Ubwo nasozaga akazi nasohotse ndeba aho Cassien aparitse nuko mbona noneho yahinduye imodoka. Ariko se uyu we izi modoka zose ahora ahinduranya koko ? ubanza nyamara ibyo bamuvugaho ari byo. Nako ni byo nanjye narabyiboneye ariko se bakuramo amafaranga angana gutya koko ? akagura imodoka zirenga imwe ? cyangwa wenda iba ari imodoka bose bahuriyeho buri wese agatwara ihari ? Icyakora mugani wa wa musore this life no balance. Mu gihe jyewe nabuze tike izanjyana mu rugendo rwo hanze, abandi barimo guhinduranya amamodoka Naragiye ndamusuhuza nuko ninjira mu modoka Numvaga noneho nkwiye kwirekura nkamuvugisha ibi ndabona ntaho byazatugeza rwose pee.
Amanda: Cassien?"
Cassien: uhm?"
Yahise ahindukira arandeba ubona atunguwe kandi.
Amanda: nashakaga kugushimira kubera ibyo wankoreye byose."
Cassien : ahubwo se buriya nakoze iki? Bariya baginga bari babikwiye, kubera uburyo bari baguhemukiye rwose." Amanda : warakoze ni ukuri." Twarongeye turaceceka, Gusa natunguwe no kubona ataye inzira igana iwacu numva biranyobeye.
Amanda : tugiye hehe?"
Cassien : tugiye kurya. Ntabwo ushonje wowe ?"
Amanda : byihorere."
Cassien : rero tugiye resto kurya." Amanda : ariko wikigora mu rugo nari gushyushya ibiryo muri frigo biirmo." Cassien : nanjye sinavuze yuko iwanyu mushonje ariko ndifuza gusangira nawe iri joro."
Amanda : sawa."
Cassien : nkunda iyo isoni zikwishe uba uri sexy bidasanzwe."
Naracecetse kuko numvaga ntafite ikindi narenzaho. Twageze kuri resto y’abashinwa araparika nuko arandeba.
Cassien: ko udasohoka se?"
Amahirwe ni uko hari amafunguro y’abashinwa nkunda naho ubundi umuntu ashobora kugusohokana ahantu ukabura icyo urya kandi byuzuye. Twarasohotse nuko ajya imbere ndamukurikira nuko twerekeza muri resto. Umukozi waho yaratwakiriye ariko numva isoni zimereye nabi kubera uburyo nari nambaye kandi abandi bose barimo nabonaga bambaye neza yewe na Cassien rwose yambaye neza kuko iyi resto ikiboneka cyo ni class Baduhereje menu nuko ndayifata mba ndebaho Cassien : wamaze guhitamo se ?" Amanda : oya ba uretse ndacyareba."
Nakomeje kureba ariko nareba menu nkanareba ibiciro
Amanda : ko hano bihenze se ?"
Cassien : aha erega ntihaza ababonetse bose."
Amanda : nabibonye kandi merci." Nahise mbona ifunguro menyereye mba ari ryo mpitamo Mukozi yaraje atubaza ibyo atuzanira mwereka icyo azana … : naho se wowe nyakubahwa Cassien Cassien : jye ni nk’ibisanzwe."
… : sawa noneho."
Yabivuze areba Cassien aramwenyura mbona basanzwe baziranye uko byamera kose. Ubwo mugiye kuvuga ngo ndafushye dore ko nabagoreweho Yamaze kugenda ubwo Cassien asingira jug irimo amazi arisukira nanjye aransukira Numvaga ntashobora kwihanganira kutamubaza bitewe n’uburyo nabonye barebana.
Amanda : uriya na we mwararyamanye ?"
Yahise acira amazi yanywaga nuko afata serviette arihanagura.
Cassien: wa murezi we ntukambaze ibyo bintu ndi kunywa amazi."
Amanda: ariko ni ikibazo."
Cassien: kirimo ubugoryi ariko.' Amanda : nyine mwararyamanye ?" Cassien : oya ntabwo twaryamanye kandi ntabwo ndyamana n’abakobwa bose bo muri uyu mugi."
Amanda : jyewe ni ko nabikekaga." Cassien : ibyo ni ugufuha ?"
Amanda : abandi baramfuhira ahubwo naho jyewe singufuhira niyo nafuha nafuhira abakobwa ubwo?"
Cassien : yewe ndabona kubeshya ushaka kubigira ibyawe ariko kuri jyewe ntibikora burya rwose."
Tukirimo kuganira bazanye ibyokurya byacu nuko dutangira kurya, byari biryoshye rwose pee. Ndetse biryoshye cyane
Cassien : none se nkubaze uransubiza neza ?"
Amanda : yego ndagusubiza."
Cassien : kuki wiga ukanakora ?" Amanda : ni ugushaka tike yo kujya hanze ishuri nirisohoka. Kuki ubimbajije se ?"
Cassien : bivuze ko ushaka kujyayo uko byamera kose ?"
Amanda : yego ndabishaka kuko bituma umuntu yunguka ubundi bumenyi, izindi nshuti…"
Cassien : birumvikana cyakora.' Amanda : none se wowe ukora iki ngo ubone izi cash zose koko?"
Cassien : nkora business jyewe." Amanda : iyihe business ubwo koko?" Cassien: ndumva ubu ntashobora kubikubwira."
Amanda : biteye ubwoba ?"
Cassien : cyane pee."
Amanda : none se kuki ubuzima bwawe ubushyira mu byago ?"
Cassien : yego ndabizi ariko burya ku isi icyo wakora cyose cyagushyira mu bibazo kibishatse. Natwe ibyacu ni uko gusa duhora twiteguye."
Amanda : none se ubwo buzima ntabwo wabuvamo koko?"
Cassien : oya. Iyo wagezemo ubwo ukurwamo no kuba wapfuye nta kindi gishoboka kuko uvuyemo ku bushake n’ubundi bagenzi bawe bakwiyicira." Amanda : ubwo se ntuba ufite ubwoba ?"
Cassien : ntabwo. Kandi rekera aho ibyo bibazo byawe."
Nararekeye koko dukomeza kurya dutuje Numvaga mfite ubwoba ko hari ikibi cyazamubaho kandi ndumva nubwo akora ibitemewe ariko naramaze kumukunda.
Twamaze kurya nuko turasohoka twinjira mu modoka. Nubundi ntabwo twakomeje inzira igana iwacu ariko iyi nshuro sinabajije byinshi naratuje ntegereza kureba amaherezo. Nyuma y’iminota mike yaraparitse nuko turasohoka. Twateye intambwe nuko mbona tugannye ku nzu ubona ko ishaje maze yinjiramo ndamukurikira.
Uko nakamukurikiye yafunguye umuryango wundi maze mbona duhagaze ku rubaraza twitegeye amazi. Kubera ko ukwezi kwamurikaga wabonaga ari byiza bidasanzwe.
Amanda: aha hantu wahamenye ute se?"
Cassien : hahoze haba agatsiko twari duhanganye nuko haba imirwano turabica inzu turayitwika niyo mpamvu ubona ishaje?"
Amanda : ngo ? mwica abantu bose barashira."
Cassien : Amanda, ariko bari bahanganye natwe."
Amanda : ubwo mugera aho hose no kwicana bizamo?"
Cassien: yego iyo utishe uricwa." Amanda: ariko mwica abo muhanganye gusa?"
Cassien: yego. Gusa abandi si ko bakora ariko twe agatsiko kacu iyo utuzanyeho guhangana turahangana waduha amahoro tukayaguha."
Amanda : niyo mpamvu noneho igihe muturitsa hahandi wantabaye?"
Cassien: yego. Iyi nzu rero nubwo nayitwitse sinayitwitse ngo ikongoke ahubwo narayizimije kuko nabonaga iri ahantu heza kandi njya mpaza iyo nshaka kuba jyenyine cyangwa nshaka gushyira ubwenge ku gihe."
Amanda: nanjye uwampa ahantu nk’aha rwose."
Cassien: guhera uyu munsi hano habaye ahawe."
Amanda : yoo. Urakoze cyane.'
Nahise musimbukira ndamuhobera mbona biramutunguye ubanza atari azi yuko nshobora kubikora. Amaso yanjye yahuye n’amaso ye ubundi turarebana Numvaga namusoma ariko numva isoni Gusa we ntazo yagize ahubwo nashidutse ndi hasi andi hejuru ubundi aranyegera numva umwuka uva mu mazuru ye ku ijosi ryanjye nuko aba aransomye ku rutugu ameze nk’unyunyuza ubundi numva meze nk’ugiye mu yindi si.
Ese wowe bari bagusoma ku rutugu ngo wumve uko bimera ?
Yavuye ku ijosi aba somye ku itama ubundi iminwa ye iba igeze ku yanjye Ahuii. Ni ibi nashakaga rwose pee. Nahise mwemerera turasomana tubanza kunyungutana iminwa kugera ubwo numvise ashaka ko muha ururimi na rwo ndarumuha Maze indimi zacu ziba zitangiye gusimburana mu kazi twembi turatwarwa ndetse turaryoherwa bidasanzwe Twaruhutsemo nuko andeba mu maso ubundi ankorakora ku itama n’ikiganza Cassien : uri mwiza bidasanzwe." Amanda : uri mwiza nawe Yaregutse nuko aranterura ubundi anjyana mu nzu antereka mu ntebe maze arongera atangira kunsoma. Namukorakoye mu misatsi nuko we ukuboko kumwe kunkora mu misatsi ukundi kumfashe mu mayunguyungu Numvise ibinyugunyugu biguruka mu nda ubundi ntegereza ibigiye gukurikiraho.
.
IRAKOMEZA
.
Natwe reka dutegereze.
Ni ibiki bikurikiraho ?
Agace ka 12 ntuzagacikwe.
Comments