Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
.
CASSIEN
.
Nitegereje Amanda uko yagendaga asinzira, ni ubwiza bwihariye pee Gusa sinzi ikiri kuntera kumufasha ariko nanone kumureka byananiye nubwo numva ari cyo cyaba cyiza Ikintangaza uwo twatandukanye we nari narabanje kumushakaho amakuru yuzuye ngo ndebe niba atazaduteza ibibazo jye n’agatsiko kanjye ariko uyu we byaguyemo none ndebera ibyo ndimo mu minsi ingahe gusa Ni ubwa mbere ibi bimbayeho mu myaka itatu ishize ariko ndimo kwiyumva ukundi kuntu kudasanzwe rwose pee. Ariko nanone ndumva nkwiye kujya kure ye kuko kugumana na we ni ko kumwongerera ibibazo gusa indoro ye, impumuro ye umubiri we n’iminwa ye nubwo ntarayisoma birankururira kumuguma iruhande no kugumana na we, ni cyo kiri kuntera umujinya Umutima umwe umbwira kumureka undi ukantegeka kugumana na we ubu se ndemerera uwuhe ndeke uwuhe mwa bantu mwe koko Kuva wa munsi tugonganira mu kibuga ku ishuri niyumvisemo ibintu bidasanzwe, yarankuruye . noneho uburyo asubizamo, kutantinya, amatsiko agira, kutitwara buraya, arihariye. Kandi umuswa ni umukobwa usanzwe, wiyoroshya Noneho urya munsi iwabo ubwo namusomaga ku rutugu ubanza hari uburozi yari yisize si gusa kuko kuva ubwo nabuze amahoro neza neza intekerezo zanjye ni we gusa wibereyemo pee Ubusanzwe ibyanjye ni fuck and forget ariko kuri we sinzi pee. Na Cyndi nubwo tubana mu gatsiko ntabwo ndumva nifuje kumusohokana ariko dore nari napanze kumusohokana uyu ahantu hihariye hatazwi n’abandi bose none ndebera uko ibigoryi byamugize. Ikibabaje kurenzaho ni uko abamuhohoteye ari indaya zizwi mu kigo, ibigoryi bishaka kuryamana na njye gusa ubundi ngo bigatwika, nta kindi. Buriya bagize umujinya kubera babonye we tumeranye neza byikoze kandi bo barashyizemo imbaraga bigapfa ubusa Noneho se buriya Cynthia abona yankuruza kwihoma amarangi y’amoko yose no kwambara ikibuno ra ? cyangwa ayobewe ko nzi gutandukanya umwimerere n’icyo bagura ? Gusa ngomba guhorera Amanda kuko kirazira gukora ku kintu cyanjye no ku muntu wanjye rwose pee Negutse buhoro ubundi musegura umusego jye mbyuka bwombo ntasakuza ndongera nambara umupira wanjye ubundi mworosa neza musoma ku gahanga nsohoka mu cyumba. Amahirwe nasanze umuryango wo hanze yarekeyemo urufunguzo nuko ndasohoka mfungira inyuma ndunyuza munsi y’urugi ubundi mfata imodoka ndataha. Byari hafi saa kumi za mu gitondo, amahirwe ni uko se atarataha kuko asoza akazi saa kumi n’ebyiri Nasanze abasore banjye bicaye muri salon nuko nshaka kubanyuraho ngo njye koga mbone kuryamaho ariko barampagarika.
Alex : wari uri he man?'
Cassien: ntabwo bikureba man."
Rudy: yari kumwe na Amanda."
Marc: none se ako karaya kararyoshye man?"
Nahise mufata mu ishati ubundi musunikira ku gikuta nihuse cyane Cassien: utazongera kumuvuga utyo cyangwa nzagukure ayo menyo ameze nk’imivunde."
Marc: noneho se abakobwa uryamana na bo ntibakiri indaya ra?"
Nahise mutera ingumi yo mu nda arunama
Cassien: umva mwana, si indaya ubyumve neza."
Marc : sawa nabyumvise man ariko urankomye tu ."
Alex : ariko se wa muswa we uzi inshuro twaguhamagaye ? inshuro zirenga icumi. Uribuka gahunda twari dufitanye na wa muntu wa Lambert ?" Cassien : Mana yanjye. Mwabyitwayemo mute se basi."
Alex : twagiye twenyine ariko byaciyemo humura. Ubutaha nujya kujya mu buraya n’izo ndaya zawe ujye wibuka gahunda utahe ku gihe Ingumi nziza mu misaya yari imugezeho mba nsohoye imbunda mutunga ku mutwe Cassien : umva man Alex uzongera kuvuga ijambo indaya ni ukuri umutwe nzawubarura."
Rudy : umva bro tuza man. Jya koga uruhuke dore mu kanya ni amasomo Namukuyeho imbunda nuko njya mu cyumba cyanjye ariko nazamutse numva ndimo kwicuza ibintu nkoze. Alex mufata nk’umuvandimwe ntabwo nari nkwiye kumutunga imbunda rwose pee. Kandi ibyo nyuramo byose ni we umfasha kubivamo, none umukobwa koko atumye mutunga imbunda ? reka noge ariko nzamusaba imbabazi tu Nahise njya koga ubundi ngana mu buriri dore mu kanya ni amasomo.
.
ABASORE AHO BARI
.
Ubwo Cassien yamaraga kugenda bagenzi be basigaye bamuganiraho bamwibazaho
Rudy : ubanza uriya mukobwa ari ingenzi kuri we ariko men?"
Marc: sha ni ko bimeze. Umuntu utuma atungana imbunda men?'
Rudy: ndabibona gusa yarengereye man. Gutungana imbunda kubera ibici?"
Alex: ushaka ko bakumena ariko wowe ukivuga ibyo bizina? Gusa hari hashize imyaka itatu ahari, ubanza ari byo biri gutuma yitwara kuriya."
Marc: noneho ntabwo umurakariye?" Alex : oya wapi ni jye nabyiteye man." Kandi uriya mukobwa ni ingenzi kuri we pee. Ari kugerageza kubihisha ariko yaguyemo umusaza."
Rudy: nibyo. Ubusanzwe ku ishuri aba ameze nk’inka yica ariko kuva yagongana na Amanda byarahindutse. Rero akundanye na we byaba byiza uko mbibona tu ."
Alex : nanjye ni ko mbibona gusa arabe atari umukobwa ushaka kutuneka. Ndaza kumwigaho menye ibye neza." Marc : icyo nzi cyo hari umuntu utari bubikunde."
Rudy : umva man sinzi ko Cassien ari bukwemerere gucukumbura amakuru yerekeye Amanda. Erega namara kumurya amaturu bizaba birangiye ndabizi."
Alex: none se ninkora ubucukumbuzi hari ubwo nzabimubwira? Namwe ntimuzamuhe amakuru. Nshaka kwanza kumenya ko umukobwa na we yakunze cyangwa ashaka kumuprofita cyangwa ashaka kudufatisha ntabindi. Rudy : aho ni neza ariko abivumbuye umenye ko uri akarambo kandi rwose ntuzavuge ko nanjye nari mbizi aho nitandukanyije nawe. Erega ushaka wamureka umaze kubona ko niyo adahari twirwanaho?"
Marc : wa mugani ejo wabonye tutaritwaye neza nubwo atari ahari." Alex : nibyo ariko men mujye mwitondera umuntu uje mu ikipe. Mubindekere ibyo gushaka amakuru nzi uko nzabigenza tu.
Marc : umenye ko uriya muswa ibintu byinshi abivumbura tutabimubwiye wagirango asoma mu bwonko."
Rudy : tugiye kujya ku ishuri ahubwo men dore isaha zirageze. Mumenye ko duhura na Amanda....."
.
CASSIEN
.
Nageze mu buriri kuryama biranga ahubwo nakomeje gutekereza kuri Amanda uwo mwanya wose namaze mu buriri nuko numvise bindambiye ndabyuka nkaraba mu maso nanone ubundi ndambara mfata ibyo ngomba kwitwaza byose ngiye ku ishuri ubundi nsohoka mu cyumba Nageze muri salon nsanga abajama banjye bari kuganira kuri Amanda
Rudy : tugiye kujya ku ishuri ahubwo men dore isaha zirageze. Mumenye ko duhura na Amanda.
Cassien : wapi ntabwo turi bumubone uyu munsi."
Rudy : kubera iki ?"
Cassien : ni inkuru ndende men."
Marc : ntumbwire ko mwatewe?" Cassien : oya ahubwo we wenyine sha." Alex: ngo? Byagenze bite ubwo?"
Cassien : man indaya eshatu zamuteze ziramukubita ubwo yajyaga ku kazi." Rudy: eshatu zose? Zimuhora iki?" Cassien : imbwakazi eshatu men. Ngo kubera Amanda asigaye ari close nanjye, ari umu baby nsigaye nemera men."
Rudy : ndagaswi ntakuntu ataba ari Cynthia na za nshinzi bagendana." Cassien: wagira wari uhari mwana. Ariko mbure mama, baraza kumenya impamvu nitwa Cassien kandi ko bitemewe gukora ku muntu wanjye." Alex : umva mwana witware neza udakora ikosa ridushyira mu bibazo.' Cassien : humura bro. Nshaka kubaha isomo ryo kutazongera gukora kuri Amanda nta kindi tu."
Rero ejo icyatumye ntaza ni iyo mpamvu nari namuherekeje mugeza iwabo mbanza kumufasha kwivura ubundi agatotsi karamfata nsinziraho kugera saa kumi."
Alex : ndakumva noneho man ."
Marc : tujye ku ishuri ahubwo affaire tuyikore neza hakiri kare."
Cassien : humura mfite umupango." Rudy : none se basi Amanda ameze neza ?"
Cassien : yego ntacyo bamutwaye gikabije."
Twahise dusohoka ubundi twerekeza ku ishuri twese mu modoka imwe Rudy : ese man uramwemera bya hatari ?"
Cassien : ibyo se ubizanye ute?"
Rudy : wikijijisha kuba uri kumera gutya iyi minsi byose ni ukubera Amanda."
Cassien : ubanza ari byo nanjye simbizi neza ndumva nataye umutwe."
Rudy : birasanzwe. Erega nyuma y’ibyakubayeho urumva ufite ubwoba birumvikana ariko wigira ikibazo." Cassien : urakoze man. Gusa ubu sinahamya ko dukundana tu."
Rudy : none se kuvuga ko ari ugutaruka ufitiye iyihe gahunda ziriya mbwakazi?" Cassien : nshaka kubakoza isoni imbere y’abanyeshuri bose."
Marc : urabigenza ute se ubwo wowe ko uba wiyemeye ?"
.
IRAKOMEZA
.
Ese koko arabigenza ate?
Kubahana se naba noneho abashumurije Amanda bakazakuramo iyo kutsa?
Ubanza ashyigikiwe we? Ari kwitwara neza.
Reka twe duhane gahunda.
Agace ka 10 ntuzagacikwe
Comments