logo

NEW TALENTS

Stories Group

DANGEROUS LOVE S01 EP08

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
AMANDA
.
Namwegereye buhoro ntuje kuko numvaga ngomba kumuhakanira nubwo numva binteye ikibazo gikomeye rwose.
 Amanda : wiriwe?"
Cassien : wiriwe bebe?"
 Amanda : umva iryo zina sinshaka ko urinyita. Nashakaga kukubwira ngo undeke kandi ntuzongere kuza kundeba. Sawa ?"
 Cassien : iryo terabwoba ntirikora." Amanda : ntabwo niganirira Cassien. Mpa amahoro pee."
 Cassien : kubera iki se ? wafashwe n’ibiki?"
Amanda : nta kindi gusa nshaka kuba kure yawe, kuko uteye ubwoba Nabaye nkivuga ntyo numva yansunikiye ku modoka nuko mu nda harongera harambabaza maze amfashe ku kuboko ndataka ndebaho.
Cassien : none se ubaye iki ? ndakubabaje se?'
Amanda : oya, si wowe nako nta kibazo ahubwo ndekura."
Cassien : ese wambwiye ikibazo ufite?" Amanda : ntacyo mfite, ikibazo cyanjye ni wowe gusa. Ndekura rero Yarandekuye ahita amfata ukuboko azamura ukuboko k’umupira nari nambaye."
Cassien : wabaye iki hano ?" Yabimbazaga ubona adatuje ariko Nahise nsubizaho umwenda.
 Amanda : ntacyo tu."
Cassien : mbwira ni nde wakugize atya?"
 Amanda : Cassien nta kibazo mfite yewe ahubwo reka ntahe."
 Cassien : ntabwo uva hano utambwiye uko byagenze cyangwa uwabikoze." Amanda : noneho ntundekura?"
Cassien : oya."
Amanda : ese kuki ?"
Cassien : kuki, iki ?"
Amanda : kuki ushaka kunyitaho?" Cassien : kubera ko.."
Amanda: nshaka kumenya impamvu yewe."
 Cassien : ntabwo uhita undeka ?" Amanda : oya."
Cassien : nyine urankurura nako sinzi. Sinshaka ko hari ikibi cyakubaho kandi uwakibeshya akagukoraho nanamwica. Ni uko mbyiyumvamo. Ngaho mbwira icyo wabaye rero dore nkubwiye impamvu."
Amanda : noneho ubimbwiye kugirango nkubwire uwangize atya?"
Cassien : ahari bebe. Ngaho mbwira vuba ntararambirwa ahubwo."

  Uyu musore na we sinzi uko ateye. Aransekera ubundi akababara agahita andakarira ubundi akivumbura. Gusa ndabona nintamubwira uko byagenze atari bundekure kandi numvaga ntashaka kubimubwira.

Cassien : ndategereje."
Amanda : ni abakobwa."
Cassien : bari benshi ?"
Amanda : yego bari batatu harimo uwitwa Cynthia gusa iyo aba wenyine yari kumbona."
Cassien : uvuze ngo Cynthia ?"
Amanda : yego umukobwa wirabura witera makeup nk’akagini. Nako ntawe utamuzi mu kigo cyose."
Cassien : ndamuzi. Ngo yaguhoraga iki?" Amanda : ni ishyari ngo kuko yambonanye nawe nta kindi kandi yansabye kukugendera kure ntabikora tukazongera kubonana Nahise nikanda mu nda kuko numvaga harimo kumbabaza kubera kuvuga umwanya. Cassien : kubera ibyo gusa baragukubita ? mu nda wabaye iki ko uri kuhakanda se?"
Amanda : gusa iyo nemera hakiri kare ntacyo mba nabaye ni uko nanjye nahise nigira ishyano. "
Cassien : wamushubije ute ?"
Amanda : namubwiye ko ari akaraya kandi agomba kumvaho ko ibyanjye bitamureba. Mu nda hihorere nta kibazo hafite?"
Cassien : birumvikana byamurakaje. Reka ndebe uko yakugize."

Naramuretse azamura umupira areba ku nda ubundi abona uko nabyimbiwe.

 Cassien : abaginga ntibanahusha baboneje ahababaza neza neza. Injira mu modoka tugende."
 Ninjiye mu modoka nuko ndicara ubundi na we arinjira arayatsa arantwara angeza mu rugo Nasohotse mu modoka ngenda buhoro nuko mbona yankurikiye.
 Cassien : urakeka se nagusiga wenyine byibuze ntaguhaye ubutabazi bw’ibanze?"
 Naracecetse ndinjira na we arinjira. Twarakomeje tugera mu cyumba cyanjye, amahirwe papa ntahari ari gukora amajoro iyi minsi.
 Cassien: ubwogero bwawe buri hehe?" Amanda : ukomeje corridor iburyo Yahise asohoka mu cyumba nuko mboneraho akanya ko gutunganya neza ubundi natsa TV iba mu cyumba cyanjye nshyira ibyo nari mfite ku meza nuko mba nirambitse ku buriri. Natangiye kwibaza impamvu ubuzima bushobora guhinduka mu kanya gato umuntu atabikekaga atanabigizemo uruhare. Koko guhura na we aho kuba igisubizo bimbereye ikibazo ? ibi ni ibiki mwa bantu mwe koko Mu gihe nari nkirimo kwibaza ibyo byose nibwo Cassien yinjiye mu cyumba yitwaje ibikoresho by’ubutabazi bw’ibanze. Ubundi mu ngo nyinshi usanga hatabura ibikoresho byo kwitabara by’ibanze nk’ipamba, alukolo, udupfuko, umuti usukura ibisebe… Kandi bikunze kubikwa mu bwogero cyangwa mu kabati ko mu cyumba Yaraje rero yicara iruhande rwanjye,

 Cassien : kuramo umupira."
Amanda : ngo iki ?"
Cassien : none se ndakuvura wambaye ra?'
Amanda : ariko… "
Cassien : humura mwana singukoraho ni ukukureba gusa niba ufite ikibazo cy’ahandi…"
  Amanda : nizere ko ari ukumvura gusa nta kindi?"
Cassien: ngaho funga umunwa ukuremo uwo mupira rero Amahirwe ni uko nari nambaye sutiye. Nakuyemo umupira nsigara nambaye sutiye gusa ubundi ndyama ngaramye. Mbega ngo ndumva isoni mu gutwi mwa bantu mwe!

 Cassien : mbega umubiri mwiza bebe!" Amanda : kora ibyo ukora umve iruhande."
Cassien : ntabwo nkabya cyangwa ngo mbeshye ufite umubiri mwiza bebe." Yabimbwiye arimo andeba mu maso numva isoni zirushijeho kwiyongera noneho pee!
 Cassien : ese urabizi ko iyo ufite isoni ari bwo uba uri sexy cyane?"
 Amanda : wandetse ariko Cassien." Cassien : ndeke iki Yabivuze anyegera numva impumuro ye idasanzwe iri kwinjira mu mazuru yanjye, nuko umunwa we uba ugeze ku gikanu cyanjye maze ansoma buhoro ku ijosi ubundi ubushagarira burimo ibinyugunyugu numva birazamutse umubiri wose  Yanyunyuje uruhu n’umunwa we numva utuntu tumeze nk’aho ari ubukirigitwa numva ariko ni byiza. Nahise nanjye mukorakora mu misatsi kuko numvaga natwawe maze niha mo buhoro nuko anyegukaho buhoro ubundi akoresheje ururimi aca umurongo uturuka ku munwa wanjye ukamanuka hagati y’amabere nuko ageze ku nda ndataka,
Cassien : humura ndaje nkuvure Yansize pommade ku nda nuko ayisigiriza buhoro buhoro atambabaza nkumva ni byiza ndi gukira ako kanya rwose pee. Numvaga namubwira akanayisiga ahatarwaye ariko nyine murabyumva namwe ko ntari kubivuga Yansabye kweguka nuko ndeguka maze asa n’unzirika bande izenguruka ikanyura mu mugongo ubundi anayishyira ku biganza  
Cassien : ngaho iryamire usinzire kandi ejo ntuzaze kwiga."
 Amanda : ngo iki ? papa namubwira ko nashibijwe n’iki ubwo ko ntashaka kumubwira ibyabaye byose?"
Cassien : uzashake impamvu nyine nako uzavuga ko urwaye."
Amanda : nzagerageza nubwo kubeshya bijya bingora."
 Cassien: ukeneye kuzaruhuka bihagije ukazagaruka ku ishuri umeze neza Amanda : yego nabyemeye."
 Nahise njya aho mbika imyenda ubundi nambara imyenda yo ndarana ndambara ariko nirinda kwibabaza nuko maze kwambara noza amenyo maze nsubira mu cyumba. Nasanze Cassien aryamye ku buriri bwanjye yambaye ubusa hejuru. Mbega umusore uteye neza wubatse umubiri.!

Cassien: urakomeza undebe cyangwa uraza hano?"
Amanda: ntabwo ndi kukureba." nyamara Yahise arambura amaboko  Cassien: ngaho ngwino hano."
Numvise muri jye urukundo ntazi nako ikintu ntabasha gusobanura kiri kuzamuka. Namwegereye ntafite ubwoba. Nizere ko atarimo kunkinisha kuko yazabyicuza inshuro nyinshi aramutse abinkoze rwose pee.  Nahise muryamaho uko yakagaramye maze mushyira umutwe mu gituza ubundi murenzaho ukuguru ntafite ubwoba cyangwa se isoni nuko ibitotsi numva birimo kuza buhoro buhoro ndatwarwa… 
.
IRAKOMEZA
.
 Kuvura se bivuyemo kurara ? 
Ubanza bizaryoha.
Dusubire mu gakurikira.
 Agace ka 9 ntuzagacikwe

Comments