Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
.
Amasomo ubwo yarangiraga nasohotse mu ishuri ndi kumwe na Marie wabonaga yishimiye ko ngiye gusohokana n’umusore ariko jyewe si ko nari meze Mu mutwe wanjye nakomeje kwibaza icyo anshakira nkumva sindimo kucyumva neza. Ubundi koko ashaka kunsohokana cyangwa ahubwo hari ikindi kintu anshakaho. Icyakora niyibeshya akanzanaho ubugoryi ari bumbone Nageze mu rugo nduhukaho ubundi ngana ku kazi hakiri kare kugirango ntaza gutangira akazi ngisohoka mu modoka. Gusa narebye isaha mbona nakabije kwizindura ubundi mbanza kunyura ahantu hari ubusitani bugezweho ngo mbe nikorera work ku ishuri baduhaye. Aho mu busitani hari harimo ingeri zose abana bakina n’ababyeyi babo, abasore basohokanye abakunzi babo, wabonaga ari ibintu byiza biryoheye ijisho rwose pee. Nicaye ahitaruye abandi ubundi nkura ikarine mu isakoshi nanakuramo igitabo ubundi ntangira gusoma ngo nze kwandika incamake yacyo nk’uko bari batubwiye ku ishuri
… : yemwe bako murebe uriya muntu?"
Nahise mpindukiza amaso ndeba aho iryo jwi rituruka mbona ni abakobwa batatu barimo bantunga intoki Umwe muri bo yari inzobe ariko ananutse undi yari afite imisatsi yahinduye umutuku kandi we yari munini naho undi we ubanza ari na we ubayoboye ahari yariraburaga asutse meche zisa iroza yambaye inkweto za gasumari zisongoye kubi kandi yiteye amarangi neza neza wagirango agiye gutega abagabo si gusa
.. : ese ni ka karaya kumva kadutwara umusore mwiza mu kigo cyose?"
… : umva wa nshinzi we."
Amanda : muranshakaho iki?'
… : sobanura ukuntu nako icyo wakoze kugirango ubashe kwiyegereza Cassien umusore mwiza mu kigo cyose akanaba umusore uteye ubwoba mu mujyi wose Uwabivugaga yabimbwiraga ubona yarakaye cyane."
Amanda : hanyuma se mbikubwire bigufashe iki ra?"
Nabimushubije nanjye nisharirije bidasanzwe mureba ikijisho."
… : windeba se wa mbwakazi we nyine. Umva rero nkubwire kandi ukuruguture wumve wa ndaya we. Cassien ni uwanjye ubyumve ubyiteho kandi sinshaka kongera kukubonana na we n’isogonda rimwe. Uriya agenewe abakobwa basobanutse kandi beza mu kigo twenyine."
Amanda : kandi ubwo wowe ngo uri mwiza we!"
Nabivuze ndi kumuseka
…: ndi mwiza ku maso kandi nanateye neza naho wowe ndabona usa n’umunyorogoto neza neza. Ndakuburiye kandi rwose ntuzongere kumukoraho."
Amanda : nimbyanga se ra?"
… : umva bakobwa mumfashe mbereke Sinamenye ibijya mbere ahubwo ba bakobwa bagenzi be babiri bahise baza bamfata amaboko umwe iburyo undi ibumoso maze wawundi araza ampagarara imbere ,
…: umva mu buzima ngiye kuguha isomo umenye ko ntawe ujya ansuzugura na gato, na rimwe. Niba mvuze ngo ntuzongere kumwegera ugomba kubyubahiriza."
Amanda: mva imbere se wa ndaya we nyine."
…: ngo iki? Nabaye ntaranahumbya amaso numva ingumi nziza cyane yangeze mu nda. Iyi nshinzi ra,
...: n’ikindi gihe ntuzanyite indaya wa ndaya we ari wowe Nagerageje kwirwanaho ngo mbiyambure ariko byarananiye kuko ba bandi bari bamfashe bakomeje rwose. Gusa nagerageje guhisha ko mbabaye ngo bidatuma bumva ko intego yabo bayigezeho. Ese ubu kuki koko nagiye kwicara aha jyenyine mba mbuze umuntu untabara byibuze?
Amanda : mundekure se nyine."
… : ushaka ko tukurekura ? Emera ibyo ngusabye rero."
Amanda: nuko yeee."
…: sawa sha."
Ba bakobwa babiri bahise buri umwe anshinga inzara aho yari afashe Wawundi na we anyongera indi ngumi nziza nziza mu nda numva noneho guhumeka biranze pee. Nabonye inyenyeri mu maso yanjye cyakora pee … : murekure umuginga mwana." Barandekuye barasunika ubundi agatwe nkabanza hasi maze wa mukobwa aranyegera
… : iyo wanze kunyumvira ni uko bikugendekera ubimenye neza kandi ubyumve ubyiteho, niwongera kuvugana na we bizaba bibi kurutaho. Ikindi umenye ko nitwa Cynthia, urifate mu mutwe"
Yahise ancira mu mutwe ubundi aragenda na bagenzi be Naregutse negama ku giti ngerageza gusubiza ubwenge ku gihe. Numvaga ndi kubabara ariko ntabwo nasiba akazi ari bwo nkigatangira Nyuma yo kumva byibuze nduhutsemo nagerageje guhaguruka ubundi mfata isakoshi yanjye n’ibyanjye ubundi ngerageza gutambuka ariko numvaga mu nda harimo kubabara Gusa sinabyitayeho nakomeje ngana ku kazi n’amaguru ngo numve ko nshobora guhisha ububabare numva biremeye maze nkomeza ngana ku kazi Ngezeyo nasuhuje Nathalie kuko nzajya musimbura we atahe kare nuko maze kumusuhuza ngana mu rwambariro. Ubwo nakuragamo umupira ngo nambare umwenda w’akazi nabonye ku kuboko aho banshinze inzara ndetse ndebye ku nda na ho mbona hatukuye ndetse hanabyimbye aho bakubise za ngumi. Nambaye vuba vuba ngo hato Nathalie atavaho anansanga ndi kwireba akambaza icyo nabaye kandi bitamureba. Nageze kuri caisse ahita ansezera arataha ubundi nicara aho yari yicaye. Abakiriya bakomeje kujya nkabakira neza uko bisanzwe umwe ku wundi kugera ubwo nabonye Gary aje Gary : bite Amanda umeze neza?" Amanda : yego boss nako Gary meze neza.'
Gary : nari ngize ngo ntiwibuka ko nakubujije kunyita boss nubwo numva bitaraza neza. Hanyuma rero hari gahunda ngiyemo itunguranye kandi ishobora kurangira itinze. Nusoza akazi ufunge urufunguzo urutahane nta kibazo mfite urwo gufungura ndi bukoreshe mu gitondo."
Amanda : yego nta kibazo."
Gary : sawa rero umugoroba mwiza ni ah’ejo ubwo."
Amanda: yego kandi murakoze Yaramwenyuye nuko aragenda nanjye nsigara nakira abakiriya umwe ku wundi. Gusa nakomeje kwibaza niba koko ari gahunda itunguranye agize cyangwa se ari uburyo bwo kunsuzuma nanone mu ibanga kuko hano nta camera zirimo imbere, iba hanze ku muryango gusa no mu biro bye aho tubika amafaranga mbere yo kuyajyana kuri banki. Gusa sinabyitayeho nakomeje gukora akazi kugera ubwo isaha zo gufunga zageraga ubundi mbanza gufunga ku muryango winjira maze nterura caisse irimo amafaranga njya mu biro bye kuyabariramo kuko ni ho n’ejo twayabariye Ubwo namaraga kuyabara nayashyize muri coffer ubundi njya guhindura imyenda nambara iyanjye maze mfunga ibiro bye nyura mu muryango w’inyuma ngo ntahe Nkigera hanze nahise mbona Cassien nibuka ko twari dufitanye gahunda ariko ndabona ntagomba kuyikurikiza uko byamera kose singiye kuzahasiga agatwe hejuru y’umuntu Ndumva nshaka kumuhakanira ndetse nkamubwira bigahagararira hano, nubwo numva ntashaka gutandukana na we ariko nanone ndumva nta yandi mahitamo mfite rwose pee Ubu se ubutaha noneho baramutse banogoyemo ijisho cyangwa bakamvuna ukuboko hejuru y’umusore koko si jye naba mbyiteye? Oya rwose reka umuhungu w’abandi muveho da.
.
IRAKOMEZA
.
Ubu se arabivamo koko cyangwa Cassien arakora akantu?
Ndinkawe namubwira ibyambaye ho wenda yamfasha, ariko ngo nta munwa uzimura agira, ubwo gahunda, Agace ka 8 ntuzagacikwe.
Comments