Loading verse...
.
AMANDA
.
Nari nicaye mu kizami ariko mbabwije ukuri ntabwo nahamya ko nagitsinze kubera mu mutwe wanjye hari harimo ikintu kimwe gusa : hari hibereyemo Cassien Nyuma yuko ejo angejeje mu rugo namenyesheje papa na Marie ko nageze mu rugo amahoro ariko nirinze kubabwira ibindi byabaye byose Nageze mu nzu ngerageza gukora etude ariko mbabwije ukuri najyaga gufata ikintu mu mutwe nkumva hiyiziyemo Cassien. Kuva uwo mwanya kugera ubu, ni we wibereye muri uyu mutwe wanjye. Gusa naragerageje kugera icyo nandika ku rupapuro rw’ikizami kugera ubwo amasaha yo gusohoka yageraga nkajya kureba Marie.
Marie: ese Amanda,"
Amanda: ni iki ? "
Marie : ubundi ubwo urimo kunyumva ? "
Amanda : nkubwije ukuri ntabwo numvise ibyo wambwiraga. Wari umbwiye ngo iki ?"
Marie : nakubazaga uko wabonye ikizami cyari kimeze."
Amanda : sha nkubwije ukuri wenda nzabona moitie gusa naho ubundi byancanze."
Marie : none se ntabwo wabashije gusubiramo nimugoroba?"
Amanda : nyine nagerageje ariko nahise nsinzira, mu gitondo mbyuka ntinze na bwo."
Marie : birumvikana. Reka twizere ko uzabitsinda ariko?"
Amanda : none se wowe wabitsinze?" Marie : sha jyewe byanyoroheye. Iyo menya ko utize neza mba nakubaye hafi nkakwereka.'
Amanda : oya nta kibazo. Ahubwo tujye kurya ndumva nisonzeye."
Twahise twerekeza muri resto kurya nuko nyuma yo gufata amasahani ariho ibyokurya twicara ku meza aho turi twenyine. Kuva mu gitondo sinigeze mbona Cassien none ndumva nabuze amahoro neza neza.
Marie : ese uri gutekereza nde muko ?" Amanda : ntawe da."
Marie : ese wibuka ko nkuzi bihagije ? uzabeshye abandi rero."
Amanda : ikibazo nimukubwira uranyita umusazi."
Marie : mbwira humura ndakumva Amanda : sha ni Cassien mwana."
Ubwo navugaga buhoro ariko ngo abandi batabyumva,
Marie : ngo iki ? mwongeye kubonana se?"
Amanda : yego sha."
Marie : ngo iki ?"
Amanda : sha twarahuye ariko bitunguranye rwose pee,"
Marie: ngaho basi mbwira."
Amanda: sawa ariko uzaryumeho mwana."
Marie : urabizi neza ko nta munwa ngira."
Amanda : yego baby, basi sorry nyine… ''
Namutekerereje byose uko byagenze gusa ibyo kurasa umuntu mu ivi sinabihingukije ndumva noneho yahita ambwira ko wa muntu atambereye. Amanda : ngayo nguko."
Marie : ntumbwire ko yagutabaye ubugira kabiri? None se ejo nijoro ko utabimbwiye?"
Amanda : numvaga ntashaka ko uhangayika nta kindi."
Marie : Imana ishimwe ubwo yahabaye. Ubwo nyine buri joro azajya aza kugucyura ?"
Amanda : yigo sha."
Marie : nizereko nta kindi agamije urabizi ni umuntu mubi."
Amanda : ariko se kuki wamubona mu ndorerwamo yo kuba mubi gusa dear?" Marie : ntacyo ubwo umwizeye reka ndeke guhangayika."
Amanda : ndabizi cheri gusa jyewe mbona atandukanye n’uko bamuvuga." Marie : umukobwa hano disi yamaze gukunda!"
Amanda : oya se kandi. Ntabwo umuntu duhuye kangahe nabwo duhuriye mu bihe bidasanzwe nahita mukunda."
Marie : nkurikije uburyo uri kumuvugamo n’uburyo umwiyumvamo wamukunze kandi erega ntacyo bitwaye."
Amanda : ese wowe bite. Uti ntacyo bitwaye kandi ukambuza kumwegera." Marie: nibyo ntabwo ari umuntu wo gushidukira ariko se uramutse umukunze na we akagukunda ugirango nabitambika? Ndabizi ko nubwo ari umuntu mubi ndetse byanagushyira mu bibazo runaka ariko nanone ku rundi ruhande waba urinzwe. Erega mwana uracyari muto kandi kubera amasomo, akazi, kuba urerwa na papa gusa bituma utabona umwanya wo kwishimira ubukumi bwawe. Rero gukunda ni kimwe mu bigize ubuzima." Amanda: ibyo n ibyo ariko ndumva ntifuza kuba igikoresho cye cyangwa ngo ajye amfata nk’uwo kwishimishirizaho."
Marie : ubwo nyine byaba hagati yanyu."
Amanda : gusa ntiyemeye numva nyine ankurura."
Marie : ntabwo bitangaje kandi ni umusore mwiza mu kigo ndetse unakize ubyongereho. Nta mukobwa uba atifuza gukundana na we uretse ko jyewe nakubwiye ko atari my type pee. Rero navuga ngo bonne chance ahubwo." Amanda : ni byo. Reka ngerageze wenda bizaba byiza ."
Marie : uzampa amakuru ntacyo tu." Twavuye resto numva mbohotse mu mutima nyuma yo kuvugana na Marie inshuti yanjye kandi nkamubwira uko niyumva ndetse akaba anangiriye inama nziza Ndabizi nanjye ko uyu musore ateye ubwoba kubera ibyo avugwaho byose noneho nkongeraho ibyo niboneye nanjye. Gusa sinirarire rwose arankurura pee. Rero nakomeza gutera intambwe ansanga sinzamuhunga cyangwa ngo musubize inyuma apfa kuba gusa atagamije kunkinisha Uko nagendaga mbyibazaho sinarebaga imbere yanjye nuko numva ngonze ikintu nako umuntu mba ndabandagaye hasi nubuye amaso mbona nanone ni we ngonze. Ariko se Mana yanjye kuki buri gihe duhurira mu bibazo koko Abantu bose bahise baduhanga amaso ubwo nanjye aho ndi nari ntegereje kubona ambwira nka mbere cyangwa se kunyicaho ariko noneho si ko yabikoze,
Cassien : nta bufasha ukeneye se?" Amanda : eeeh…"
Cassien : nabyumvise."
Yahise ampereza ukuboko ndagufata nuko arampagurutsa Natunguwe no kubona yitwaye gutya kuko ubusanzwe si ko amera ahubwo aba afite kwirata no kwiyemera Namaze guhaguruka asa n’umpobeye aranyiyegereza numva ibinyugunyugu mu nda biragurutse Cassien : nimugoroba urangije akazi nshaka kukujyana ahantu."
Amanda : ngo ? nintabyemera se?" Cassien : ntabwo wabyanga ndabizi." Amanda : ushaka kunjyana hehe se ubwo?"
Cassien: urahabona wowe gusa ariko si ahantu habi pee.'
Amanda : utahambwiye sindi bwemere kujyana nawe."
Cassien: waretse kwiyemera ariko. Ubu iyo aba undi mukobwa aba ahise anambwira tukagenda nonaha ariko wowe ngo ushaka kubanza kubimenya?"
Amanda : jyewe rero ntandukanye n’abo bandi uvuga baba bategereje ko umusore aza ubundi akabatwara uko yishakiye abagira uturaya twe."
Cassien : nakubujije kujya umbwira utyo. Rero uyu mugoroba ndakujyana ahantu wabyanga wabyemera. Ikindi kandi sindi umuswa ndabizi ko utameze nka bo nyine."
Amanda : sawa."
Cassien : reka kwitsa umutima ndabibona ko udatekanye. Basi se nguteye ubwoba ku buryo wumva udashaka kuza?"
Amanda : oya si cyo kibazo gusa kujya ahantu ntazi ndumva ari ikibazo naho wowe nta bwoba untera."
Cassien : rero nta mahitamo ufite kandi niba nta bwoba ngutera nyine uze kuza ibindi urabimenya nyuma. Gusa mbona usekeje ukuntu."
Amanda : uwo ni we jye rero."
Cassien : ibyo ndabikunda bebe!"
Yavuze bebe cyane ku buryo abandi bumvise maze isoni ziramfata,
Amanda : umva rero reka ngende." Cassien : nkunda iyo isoni zikwishe biba biri sexy rwose. Ubwo ni aha nimugoroba noneho Na byo yabivuze cyane ngo abandi ahari babyumve ndongera numva amasoni Nahise numva ikiganza cya Marie kimfashe ubundi dukomeza kugenda,
Marie : Amanda yakubwiye ngo iki?" Amanda : muri make ashaka kunsohokana uyu munsi nyuma y’akazi Marie: waouu. Iyo bayita surprise nyine."
Amanda: sha uriya sinzi ubanza ashaka kujya kunyereka uko bakora akazi, Marie : ahaaa. Ntawamenya. Gusa wowe ugende nihagira akabazo na gato ubona gashaka kuvuka uhite umbwira kandi ndumva nizeye ko biri bugende neza wana."
Amanda : nta kibazo. Ahubwo mbwira abandi baturebaga bate mu kanya ?" Marie : icyo nzi cyo bari biteguye kubona abantu batongana cyangwa bashwana ariko batunguwe no kubona muganira munanyuzamo mugaseka. Abakobwa ubanza byabariye ahantu ahubwo!"
Amanda : ako kantu."
Marie : umva ahubwo twihute tujye mu ishuri ndumva basonnye ubwo nyine nawe umenye ubwenge."
Twahise tujya mu ishuri nuko ikigoroba cyose mbona abanyeshuri bose barankanuriye Gusa nakomeje kwibaza ahantu ashaka kunjyana, amatsiko ni yose simbabeshye gusa harimo n’ubwoba. None yaba ashaka kundangiza ngo ntazamuvamo?"
.
IRAKOMEZA
.
Wa mugani aramushakira amahoro ?
Urukundo ruza gacye ngo ni rwihuta, ise rwaba arirwo rwatangiye gucucumbuka?
Agace ka 7 ntuzagacikwe
Comments
Login to comment.
No comments yet.