logo

NEW TALENTS

Stories Group

DANGEROUS LOVE S01 Ep5

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

.
Twakubitanye amaso mbona amasoye ntasanzwe ariko nibutse ko ku ishuri nanjye yanyirengagije nshaka uburyo namwirengagiza Ikijya mbere ni uko nshaka kumenya niba igeragezwa naritsinze ubundi ngataha nkarya ngakora etude nta bindi. Gusa nanone uyu na we ni umwe mu bakiriya ngomba kumusuhuza nk’uko nsuhuza abandi.
 Amanda : mwiriwe."
Umuswa aho kunyikiriza yahise akomeza ajya gufata ibyo afata nuko ndamutegereza aragaruka ampereza ibyo amaze kugura ngo mubarire. Amanda : urishyura ibihumbi makumyabiri."
 Cassien : wahise ubona akandi kazi se?" Amanda : none se ko aho nakoraga habaye umuyonga nari kubigenza nte?" Cassien : none se kuki uvanga kwiga no gukora?"
Amanda : ndakeka ariko ibyo  bitakureba ahari."
Cassien : wa mugani nari nitereye mu mata nk’isazi. Uramuke."
 Amanda : sawa uramuke."

Yamaze kugenda dufungaho.  


 Gary : hanyuma se Amanda,"
 Amanda : karame."
Gary : nabonye ko umukiriya uhavuye ari Cassien. Nta kintu kibi yaba yakubwiye cyangwa yakoze?"
Amanda: oya da. Kubera iki se?"
Gary : abantu nka we ujye ubitondera wowe gusa."
 Amanda : sawa murakoze."
 Gary : ngaho reka nkwigishe uburyo tubara. Urabona ko n’ubusanzwe amafaranga uba wagiye uyabika ukwayo, abishyuye na POS udufactures na two ukadushyira ukwatwo hanyuma n’abishyuye na telefoni uba ufite SMS ukwazo.'
Amanda : yego boss."
Gary : ntukanyite boss simbikunda jya unyita Gary."
 Amanda : yego Gary."
Gary : mu guteranya kugirango bikorohere ubara umubare wa buri note na buri biceri ukwabyo ugenda ukuba. Niba ubonye iza bitanu icumi ugafata bitanu ugakuba icumi, niba ufite ibiceri by’ijana mirongwine ugafata ijana ugakuba na mirongwine gutyo gutyo warangiza ugateranya ibyo wagiye ubona. Ukongera ugasubiramo rimwe ngo urebe ko utibeshye iyo usanze byongeye guhura biba ari byo wasanga bidahura ugasubiramo nanone. Warangiza ugateranyaho ayishyuwe kuri konti n’ayishyuwe kuri phone hanyuma ukandika raporo werekana ayishyuwe cash, kuri konti no kuri phone ubundi ukerekana igiteranyo rusange. Ariko ukibuka ko hahoramo pety cash y’ibihumbi icumi bivunje, buri gihe ajya ku ruhande kuko ni yo muheraho bukeye mugarurira abakeneye kugarurirwa."
Narabikoze uko yabimbwiraga nuko byose bishoje ndahagarara."
 Gary : ushaka kumbaza niba akazi ukemerewe se ?"
 Amanda : yego.
Gary : akazi urakabonye ubwo ejo saa kumi n’ebyiri uzabe uhageze. Ngaho jya guhindura utahe ndabona amasaha akuze  Nahise njya gukuramo imyenda y’akazi nambara iyanjye ubundi nsohokera mu muryango w’inyuma. Nageze aho bus ihagarara saa sita zibura icumi. Uko byamera kose bus ya nyuma ikunze kunyura hano saa sita zitararenga ubu ntabwo iraza Nahise nshyira ecouteurs mu matwi ubundi mba ntegereje bus niyumvira akaziki Nkiri aho ngaho dore ko ntawundi mugenzi wari uhari nahise mbona ivatiri ije yihuta cyane ubundi umuntu wari urimo arandembuza nkuramo ecouteurs ngo numve ibyo ambwira,
 … : ngwino tujyane mwana Nazunguje umutwe byo guhakana nuko ako kanya mbona bavuye mu modoka baza kunkura aho nicaye ku ngufu banjyana mu modoka yabo. Narijijishije umwe mukandagira ku kirenge n’imbaraga nyinshi maze araboroga bagenzi be baramuseka."
 … : indaya irakurijije mwana ?" Amanda : ese ubundi muranjyana he ko nta lift nabasabye kandi nababwiye ko ntegereje bus?"
 … : ngwino twishimishe mwana nunashaka turakwishyura ariko ntukigire igufa. Uturaya tw’iyi minsi muba mwigize aba danger kubera iki?"


Ngo uturaya ? byandiye ahantu ariko nagiye gutabaza umwe aba amfunze umunwa ubundi baba banyinjije mu modoka yabo ku ngufu banyicaza ku ntebe y’inyuma Mu gihe nari ntegereje ibigiye kumbaho nahise mbona indi modoka ije yiruka cyane ifatira feri imbere ya ya yindi neza.
.
.
CASSIEN 
.
Ubwo navaga kuri supermarket ngasanga ni ho Amanda akora sinzi uko byagenze ariko numvise muri jye akantu ko kurakara no kubabara. Ni gute akora akaniga koko ? bishoboke ko mu muryango wabo bitameze neza ubu ari gushaka ibihumbi maganatatu twabwiwe gushaka byo kuzakoresha tujya hanze mu butembere no mu rugendo-shuri. Bivuze ko wa musaza umushahara we utabasha kuvamo ayo mafarannga Gusa ndibuka uburyo navuganye na we ari mu kazi nkumva yansuzuguye ariko nanone hari mu kazi nagombaga kwitwararika no kwitwara neza sinshaka kwiteza leta muri iyi minsi ubu ngomba kwitwararika.  Ariko se ubundi kuki uyu mukobwa numva yampeze mu mutwe koko ? nahise nkata imodoka ngo nsubire kumureba ariko ngeze ku iduka nsanga bamaze gufunga. Ubwo nashakaga gukata ngo nitahire nahise numva umuntu usakuza ndebye aho bus iparika mbona abasore bakurubana umukobwa bamujyana mu modoka. Nubwo ndi ikirara ariko hari ibintu ntakihanganira kubona nahise nkata imodoka vuba vuba ngeze kuri yayindi ndungurutsemo mbona ni Amanda bari gutwara ku ngufu. Ubu aba ntibashaka ko mfungwa koko ?  Nahise nsohoka mu modoka ndi kureba nabi cyane kandi ubwo umujinya wari wamaze kuba mwinshi.   
Cassien : ndavuze ngo murekure uwo mukobwa nonaha."
 .. : wowe uri nde ushaka kuduha amategeko y’icyo dukora?"
Cassien : ndeba neza wa nyana y’imbwa we jyewe ndi Cassien kandi nsubiremo ngo rekura uwo mukobwa agende."
 … : ngo gaki ? wowe sinkuzi rwose. Niba nshaka kujya kwishimisha n’iyi ndaya se birakureba ho iki? "
 Kumva ijambo indaya gusa byatumye mpita musimbukira ubundi ingumi mu nda no mu  maso aba yageze hasi nanjye nca bugufi mufata mu ijosi.

 Cassien : ntabwo wari unzi ariko uramenye. Cassien nta muntu ujya amvuguruza ibyo ubyumve neza Nahise murekura ninjira mu modoka kureba Amanda nsanga mo undi wicaye kuri volant … : umva mwana twara iyo ndaya niba ari iyawe n’ubundi ndabona ari utugufa twigendera gusa."

 Uyu na we ashaka se mbanze mutere ikintu yumvemo ?  

Cassien : jya mu modoka yanjye." Amanda : ariko…"
 Cassien : nta bya ariko ndavuze ngo jya mu modoka."
Yabonye ko namaze kurubira ahita anyuraho ajya mu modoka yanjye. Cassien : hanyuma rero wowe.."
 … : iki se kandi Nahise muterura mwegeka ku modoka yabo ubundi mfata imbunda nshyiraho akarinda urusaku kumvikana ubundi murasa mu kuguru.
 Cassien : n’ikindi gihe sinzumve uriya umwita indaya. Cyangwa ubutaha nzakubarure umutwe  Nahise nkata njya mu modoka nsanga Amanda ubwoba bwamwishe ubundi natsa imodoka nyihagurukiriza ku muvuduko udasanzwe ibintu byamwongereye ubwoba.

 Cassien : wa ntumva we wagiye witondera abantu."
 Amanda: niba se ushaka kuntuka iyo unsigana na bo."
 Cassien : ntabwo nari kugusigana na bo."
 Amanda : kubera iki se?"
 Cassien : kubera ko.."
Amanda : ese usigaye unkurikira ?" Cassien : jyewe ngukurikira se? ngushakaho iki se ? nitambukiraga tu." Amanda : none se kuki wantabaye?" Cassien : uri kubaza ibibazo byinshi aho kunshimira."
 Amanda : urakoze Cassien : ntabwo numvise vuga cyane."
 Amanda : eeeh, urakoze man."
 Umuswa yabivuze arerembura amaso kandi biranyica mu bwonko pee! Cassien : umva wa ndaya we nakubujije kujya urerembura amaso."
Amanda: ese kuki wanga ko abandi banyita indaya wowe ukabinyita ra?" Cassien : yego kuko uri indaya yanjye." Amanda : ntabwo ndi indaya yawe kandi sindi indaya kwanza."
 Ngeza mu rugo  Naracecetse gus byaranshekeje. Uyu mukobwa ni sexy mubyumve si ugukabya pee  Noneho iyo arakaye ni bwo urushaho kubona ubwiza bwe budasanzwe. Twageze iwabo ntaranaparika neza yari yamaze kuva mu modoka  Narasohotse nanjye kuko numvaga hari ibyo nshaka gusobanukirwa.

Amanda : urashaka iki se kandi ko nageze mu rugo?"
 Cassien : ukora buri munsi ?"
Amanda : ibyo se bikurebaho iki?" Cassien : banza unsubize ubone kongera kumbaza."
Amanda : yego uretse weekend nibwo ntazajya nkora."
Cassien: sawa noneho nzajya nza kugucyura buri mugoroba. Ahubwo usoza akazi saa ngapi ?"
Amanda : ariko si ngombwa kuko nataha na bus."
 Cassien : ubu se ibyari bikubayeho ntubibonye? Cyangwa ushaka gufatwa ku ngufu?"
 Amanda : ariko bariya ntabwo bazagaruka."
 Cassien : bashobora kutagaruka ariko hakaza abandi nka bo. Usoza akazi saa ngapi ?"
Amanda : ngasoza saa tanu zuzuye ariko kubara no guhindura imyenda urebye nsohoka saa tanu n’igice."
Cassien : sawa ubwo nzajya mba mparitse imbere y’iduka izo saha." Amanda : nyura mu muryango w’inyuma ariko?"
 Cassien : ntacyo ubwo nzajya nyura inyuma nyine."
Amanda : sawa rero reka ngende." Cassien : yego ariko wibuke ko ubu ari ubwa kabiri ngutabaye."
 Amanda : yego kandi urakoze pee."

 Yabivuze amwenyura yinjira mu nzu. Nahagaze aho ntegereza kumva ko akinze neza nuko maze kumva selile ivuze akinze ninjira mu modoka ndataha Ntimumbaze icyatumye musaba kujya muherekeza buri munsi kandi ari jye mubi kurenza abandi bose. Ikintangaza ntabwo antinya.

IRAKOMEZA 
.
Si uku bitangira se ? 
Uwo yitanga ikirara batangiye kugira connection. Ubu se harabura iki?

Agace ka 6 ntuzagacikwe

Comments