logo

NEW TALENTS

Stories Group

DANGEROUS LOVE S01 EP04

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

.
CASSIEN Ubwo navaga iwabo nagiye numva ntanyuzwe bihagije nubwo nyine yerekanye ko nta kibazo ariko ngomba gukomeza kumucungira hafi nta wamenya hari igihe yazacikwa wenda Ubundi sinzi uburyo ntari namenye ko ari ka gakobwa twagonganye ku ishuri rwose pee. Gusa nanone uburyo atangoye akemera ibyo mutegetse nabyo ni byiza kuko nashoboraga gutabara intakoreka ikandaburiza Ikintangaza ni uburyo uriya mukobwa yanyeretse ko atantinya noneho akanyemeza buryo ki we atizerera mu bihuha ahubwo yemera ibyo abwiwe na nyirubwite.  Gusa nubwo nabimubwiye akabona ari urwenya wenda ariko uriya mukobwa ni mwiza pee. Noneho indoro ye rwose ntabwo isanzwe yandebaga nkumva nahindura ibyanjye cyangwa se ibitekerezo gusa nanone oyaaa Uruhu rwe noneho ubwo narufatagaho numvise wagirango ni intobozwarutoki, narigasi ku ijosi rye numva neza neza ni nko kurigata bombo wallah. Gusa nabikoze nshaka kureba uko abyitwaramo nubwo wenda we yabibonyemo uburara ariko ntacyo nabibonye ko yahise asesa urumeza kandi atambwiye nabi cyangwa ngo ansunike Gusa ni uko umusaza yahise ahagera naho ubundi ubanza nari kurenga umupaka ngakora ibindi Uriya mukobwa ntababeshye ntabwo ameze nk’abandi rwose arihariye pee. Arankurura ariko ndumva ntashaka kurenga kuko naba nshaka kumushyira mu bibazo kandi mfite Cyndi umpa igihe nshakiye nta mpamvu yo gushyira umwana w’abandi mu bibazo Nageze aho tuba mbona Rudy na Marc barimo gukina kicker nuko nicara ndeba uko bakina kugera ubwo Alexandre yazaga,


 Alexandre : byagenze neza se?"
 Cassien : yego yemeye kuzafunga umunwa."
Alexandre : umwizeye ute ra?"
 Cassien : yabinyeretse yewe."
 Alex : gute man ?"
 Cassien : se yavuye guhaha azana na polisi rero bamubajije abasubiza neza uko namubwiye."
Alex  : wabonaga se asubiza nta bwoba?"
 Cassien : nkubwije ukuri uriya mukobwa arihariye mwana. Nubwo nabanje kumuhabura ariko yari yamaze kwemera rwose ko atazabivuga."
 Alex : ni neza noneho ndumva atari uwa fake. None se ahubwo mbwira polisi ntiyakubonye."
 Cassien : si byo nkubwira se ko yihariye. Abapolisi bambajije icyo nakoraga cyangwa aho nari ndi mu masaha iturika ryabayeho nuko mbabwira ko nari ntegerereje Amanda muri parking akaba yangezeho zibura icumi ndavuga saa sita."
 Rudy : ese ni Amanda man ? ka gakobwa ko ku ishuri ? urumva wizeye ko kazaceceka koko?"
 Cassien : ceceka se wa murezi we. Ni we nyine."
 Rudy : sha nta cyizere nguhaye niba ari we pee!"
 Marc: ese muri mu zahe men."
 Rudy: man ku ishuri ku wa gatanu Cassien yaragahutaje karagwa ariko kamuhaye ikinyarwanda mwana."
 Marc: none ari kutubwira ngo kemeye kutazabivuga?"
 Rudy: ngo yego ra.'
Marc: umva yeee. None se ku ishuri byarangiye bite?"
Cassien : wa muswa we Rudy sinari ngiye kugakosora ukambuza umbwira ko dufite ibindi byihutirwa. Kandi namubwiye ko ntazamwibagirwa umunsi umwe azabyishyura'"
Alex : none reba ahise yivanga mu byacu."
Cassien : reka ntabwo yabigiyemo ariko man. Byarangiye rwose. Gusa ngiye kumucunga atazibeshya nyuma agakopfora."
 Alex: sha kabisa ubikore gutyo pee." Cassien: icyo gukora ndakizi nimundeke rero."

  Aba  na bo nanga ko baba bashaka kunyobora nk’umwana kandi nkuze

 Alex: ahubwo tujye kureba ko imari yahageze nubwo abasore bambwiye ko yahageze."
Cassien: sawa twagiye."
 Abasore bahagaritse gukina ubundi buri wese afata intwaro ye maze tubwira Cyndi ko tugiye kuko we ntitujya tujyana maze twerekeza ahandi dukorera.
.
.
  AMANDA 
.
 Nari ndi kurya na Marie tunaganira Marie : ese urugendo rujya hanze uruteguye ute?"
Amanda : sinzi ahubwo ndumva icyihutirwa ari ukubanza kubona akandi kazi."
Marie : niba ubishaka waza tukajyana kugashaka nyuma y’amasomo."
 Amanda : sha urakoze kumfasha kuko rwose kuko ntabonye akazi sinaba nkigiye hanze."
 Marie : oya wigira ikibazo nutanakabona nzakwishyurira ariko tujyane."
Amanda : aho ntuzigore urabizi ko papa atabyemera ngo ni ukumuca amazi." Marie : ndabyumva ariko nyine se mu gihe ibindi byaba byanze koko wareka kujyayo ? ubitekerezeho ."
Amanda : yego ndabitekerezaho pee. Ntagufite se ubundi koko nabasha iki?" Marie : urabizi turi inshuti magara kandi inshuti ibereyeho gutabara iyindi no kuyifasha aho rukomeye."
Amanda : nanjye ndakwemera urabizi." Marie : sawa rero dusubire mu ishuri."
.
 Twasubiye mu ishuri nuko tunyura kuri Cassien ariko aranyirengagiza nk’utambonye. Mbega umuginga. Kuri we mbese ni nk’aho nta cyabaye, tutaziranye kandi yaratumye mbeshya papa na polisi ngo muhishire nanjye ntabigenderamo. ubanza ari mubi koko! Amasomo yararangiye nuko tujyana na Marie mu mugi dutangira gushakisha akazi tumara isaha irenga ntaho tubona baduha icyizere numva ntangiye kurambirwa no kunanirwa."
Amanda : sha dutahe ndabona nta cyizere."
Marie: reba ririya tangazo. Barashaka umuntu wo gukora kuri caisse kandi akaba ari umunyeshuri. Kariya kazi ni akawe."
 Amanda : sinari nabisomye biriya." Marie : ngaho injira ndagutegerereza."

 hano Ninjiyemo nuko nsanga kuri caisse hari umugore utwite nuko ndamusanga,
 Amanda : muraho … :

 uraho. Tubafashe iki ?'
Amanda : nabonye itangazo nari nje gusaba akazi."
… : byiza cyane. Uzi ko twumvaga nta cyizere dufite cyo kubona ushaka aka kazi?"
Amanda : noneho mpagereye igihe?"
 … : cyane rwose. Noneho reka mpamagare boss."
  Yahise ahamagaza telefoni nuko mu mwanya muto umugabo uri mu myaka za mirongwitanu arasohoka. Yari muremure, atabyibushye bikabije, umusatsi wogoshe neza umurebeye inyuma wavuga yuko ari umuntu mwiza."
  … : bite ? nitwa Gary.'
Amanda : nitwa Amanda.".
Gary : uje gushaka akazi ?"
 Amanda : yego ni cyo kinzanye."
Gary : uri umunyeshuri ?"
Amanda : yego."
 Gary : ngaho ngwino mu biro tuvugane."

  Nahise mukurikira mu biro bye ubona bifite isuku rwose nuko ambwira kwicara maze ndicara.

Gary : nyereka ikarita yawe y’ishuri." Nahise nkora mu gasakoshi ndayimwereka,
Gary : byiza cyane. None se kuki ushaka akazi?"
Amanda: ndi gushaka uko nabona tike y’urugendo tuzakorera hanze n’abo twigana kandi papa ntabwo yabasha kumbonera tike."
 Gary : birumvikana. Hanyuma amasomo arangira ryari?"
Amanda: saa kumi zuzuye tuba dutashye."
Gary: ndumva ufite amahirwe kuko akazi ka hano ni ukuva saa kumi n’ebyiri kugera saa tanu."
Amanda: ni byiza ndumva naba mfite umwanya wa etude mbere y’akazi."
Gary: byakunda ko uyu mugoroba nagukoresha igerageza nkareba ko ushoboye?"
Amanda : yego. Ubwo nabanza nkamenyesha papa n’inshuti yanjye nsize hanze."
 Gary: nta kibazo. Hanyuma utaha ute?" Amanda: biterwa na gahunda ya papa ariko akenshi ni bus ntega kuko si kure ni iminota nka cumi n’itanu muri bus." Gary: noneho ubwo uyu mugoroba turakora isuzuma ndebe ko akazi ugakora cyangwa se utagakwiye kuko nkeneye usimbura Nathalie wabibonye aratwite."
 Amanda: yego ndabyumva."
 Gary : noneho hamagara so unamenyeshe iyo nshuti yawe nubisoza uze nkwereke aho wambarira."
Amanda: urakoze ."
Nasohotse mu biro bye njya kureba Marie mubwira kutantegereza. Uyu munsi nari guhakana ariko amahirwe aza rimwe. Mfite ikizami gikomeye ejo ariko nari nakoze etude bihagije ntacyo. Marie: none ."
Amanda: nyine ngiye gukora isuzuma."
 Marie : aka kazi ni akawe nari mbizi erega ."
Amanda : ndakeka ari byo kuko akeneye umukozi usimbura utwite wakoraga kuri caisse. Gusa nyine isuzuma ni mu kanya."
Marie : ngo iki ? wibagiwe ko ejo dufite ikizami gikomeye mwana ?"
 Amanda : sha nta mahitamo mfite mwana. Gusa nari nasubiyemo bihagije, ndi bukomeze mvuye hano."
 Marie : ni sawa. Urataha ute?"
Amanda : na bus kuko papa arakora ijoro."
Marie : sawa noneho. Nutaha unyandikire umbwire ko ugeze mu rugo."
 Amanda: yego mabuja. Sawa rero reka mpamagare na papa mubwire gahunda. Ubwo ni ah’ejo ."
 Naramusezeye nuko arataha nanjye nsigara nsobanurira papa uko bimeze maze biramushimisha uburyo nticara ubusa mba nshakishiriza hose nuko na we ambwira kuza kumbwira uko byagenze maze ndinjira nsanga Gary ari kuvugana na Nathalie  Yahise abwira Nathalie kwitahira nuko anyereka aho nambarira nkanahabika ibyanjye maze ambwira kwambara imyenda y’akazi ubundi anyereka uko akazi gakorwa. None se ubundi muri supermarket hagoye iki umukiriya arinjira ukamusuhuza umusekera byarangira agahaha yamara guhaha ukamubarira akishyura. Yanyerekereye ku bakiriya bake birangiye ambwira ko agiye kunsiga jyenyine akareba ko mbibasha Abakiriya nakomeje kubakira neza kugera saa tanu ubwo zageraga nkitegura gutaha. Gusa ubwo nuburaga umutwe ngo ndebe umuntu umpagaze imbere nasanze ari Cassien. 
.
IRAKOMEZA
.
 Ese uyu we aje ate ? 
Akazi se aragahabwa ? Agace ka 5 ntuzagacikwe
.

Comments