logo

NEW TALENTS

Stories Group

DANGEROUS LOVE S01 EP03

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

.
Nabonaga ko ashobora kuba atizeye ukuri kwanjye ubundi mufata ukuboko tugana muri salon maze abapolisi bakimubona mbona bahinduye indoro. Birumvikana nyine ni ikirara cyananiranye umugi wose baramuzi ndetse nanjye naraye mbyiboneye dukuyeho ibyo abantu bavuga. Si ikirara nako ni icyihebe cyujuje ibisabwa byose pee.
Umupolisi : yewe ndabona bibaye amahire. Twari guhita tuza kukureba nawe Cassien ."
Cassien : kundeba kubera iki ? "
Polisi : watubwira ahantu wari uri ejo hagati ya saa tanu na mirongwine n’itanu na saa sita za nijoro se ?" Amanda : twari turi kumwe."
Papa : ngo iki Amanda ?"
Amanda : nari mfitanye gahunda na Cassien saa tanu na mirongwine n’itanu twagombaga guhurira muri parking yo ku kazi. Akazi kari burangire saa sita ariko nasohotse nka saa tanu na mirongwitanu kuko kari karangiye. Twavuganyeho nuko tugiye kujyana muri cinema n’amaguru kuko hari hafi nibwo twumvise ibintu biturika. Ibyo ni byo nibuka kuko nahise ngwa igihumure."
 Polisi : nyuma byagenze bite se?"
 Cassien : nahise mfata Amanda ubundi njya gushaka imodoka yanjye kuko kubera iturika ntabwo habonaga neza maze mushyira mu modoka inyuma telefoni ye isonnye ndebye mbona ni se mubaza aho batuye maze mujyanayo. Ni uko byagenze."
Polisi : ese koko ni byo Louis ?"
 Papa : yego ni ko byagenze rwose kuko yageze iwanjye saa sita n’igice zirenga ho gato"
 Polisi : sawa noneho. Gusa wa mukobwa we niba ubeshye umenye ko ushobora kuzabizira."
 Amanda : wapi ahubwo twashakaga kumenyana biruseho nawe urabizi iby’abasore n'inkumi."
 Polisi : sawa noneho."
  Abapolisi bahise bagenda nuko mbona papa ameze nk’urimo gutekereza cyane. ndabizi ari bumbaze byinshi ariko ubu nyine ikinyoma cyatangiye nta yandi mahitamo mfite.
 Amanda : papa reka ngusobanurire basi."
 Papa : oya mwana wa nanjye iyo myaka nayinyuzemo kandi gusohokana n’umusore nta kosa ririmo gusa ntukagire ahantu ujya utabanje kumenyesha kugirango ntahangayika.  Ahuii. Disi papa nta ribi rye burya. Numvaga agiye kunsomera amatwi agahubangana none burya nta kibazo. Papa: none se Cassien mbonye uziranye na polisi."
Cassien : yego ariko ntugire ikibazo ni ibisanzwe tu. Ahubwo reka ngende." Amanda : yego ni ah’ubutaha Nabimubwiye mureba ikijisho naho we anyicira akajisho nsekamo.
 Papa : wakoze kandi kuntabarira umukobwa Cassien."
Cassien : byari ngombwa kumutabara. Muramuke."

Yaragiye nsigara aho na papa  Akigenda umuntu yarakomanze nuko papa agifungura Marie aba yinjiye ansimbukira ampobera.
 Marie : wa nshege we wanteye ubwoba Amanda: sha mbabarira baby. Ahubwo uri kumpeza umwuka ndumva ari wowe ushaka kunyiyicira." Yarandekuye nuko arandeba,
 Marie: sha nkibona amakuru nyine ubwoba bwanyishe ntiwabyumva." Amanda : birumvikana nanjye byari kungendekera gutyo iyo aba wowe." Marie: kandi watabawe n’umusore sha!" Amanda: wabibwiwe na nde se kandi?" Marie: papa wawe yabimbwiye byose uko byagenze yewe. Ahubwo se we, uzi ko ntashuhuje muzehe. Uraho papa?" Amanda:  Ibaze umwanya wose umaze ataramusuhuza we?"
 Narasetse ndatembagara neza neza. Papa aramumenyereye ntabwo byamutunguye. 
 Papa : nta kibazo Marie ahubwo reka mbasige muganireho njyewe ngiye mu kazi. Ni ah’ejo cherie."
 Amanda : sawa papa ugire akazi keza kandi ndagukunda."
 Papa : nanjye ndagukunda mwana wanjye. Uramuke nawe Marie.".
 Marie : yego papa Nahise njya mu gikoni gutegura ibyo kurya kuko ndisonzeye kandi nta murimo ugomba gusimbura kurya uko byamera kose. Amanda : Marie nizereko ugenda uriye Marie : cyane rwose ntabwo nagenda ntariye. Ahubwo se we ntumbwire ko ari Cassien wakuzanye?"
 Amanda: ngo iki? Kubera iki se ?"
Marie : ngeze hano duhura na we asohoka iwanyu kuko imodoka ye ndayizi."
Amanda : sha nyine ni we."
 Marie : pas possible. Ushaka kunyumva ariko !"
Ubu na we bibaye ngombwa ko mubeshya kuko sinaba nabeshye polisi na papa ngo we mubwize ukuri.
 Marie : Amanda ko utansubiza?" Amanda : none se ntuzi ibyari byabereye ku ishuri."
 Marie : ndabizi nyine.
 Amanda : rero yaje kumpa rendez-vous yo guhura akansaba imbabazi ndetse akansohokana muri cinema akanambwira ibindi tu."
 Marie : nawe uti yego."
 Amanda : nabanje kwanga mubwira ko atari ngombwa ariko akomeje guhatiriza ngeze aho ndemera nyine na cyane ko byari nyuma y’akazi tu."
Marie : Amanda ntabwo wagombaga kwemera na cyane ko ubizi ko ari umuntu mubi."
 Amanda : ndabizi Marie ariko urabizi ko ntajya numva amabwire. Mfata imyanzuro yanjye ubwanjye  Gusa nubwo mbizi ko ari mubi koko ariko muri we namubonyemo indi shusho sinzi niba ari ibyo nibwira bitari ukuri. Gusa muri we mubi hahishemo undi mwiza."
 Marie : nicyo ngukundira cherie urihariye rwose ntugendera mu bigare. Gusa nyine witonde sinshaka ko hari icyazakubaho kibi kubera we."
Amanda: yego chou. Gusa nta kibi azangira ntacyo yaba ampora. Na cyane ko ubibona ko yantabaye akanancyura Marie : ahaaa. Sha ni uko yari abifitemo inyungu naho ubundi ntiyari kugutabara ndakurahiye."
Amanda : nyamara wasanga uko avugwa atari ukuri ahubwo muri we hakaba hahishemo umuntu mwiza rwose. 
Marie : ariko wibuka ko ari we uyoboye ka gatsiko koko ? jyewe mbona ari ibyihebe maze. Ibyo ujye ubyibuka wanjye."
 Amanda : yego ndabizi ariko ntakubeshye numva ankurura."
Marie : aragira ate ? "
Amanda : nyine uramfata nk’umusazi ariko ni ko biri pee."
 Marie : ahubwo ndaza kubaza niba i Ndera ibitanda bigihari. Ni umuntu uteye ubwoba, ayoboye ibirara kandi azwi na polisi kubera ibikorwa by’urugomo. Rwose nguhaye inama nagusaba kumugendera kure atazagukorera ibara."
Amanda : erega sindi umukobwa yakiteza humura rwose ntabwo byagera kuri urwo rwego."
 Marie : wa maheru we uri mwiza nawe urabizi. Gusa ndasenga we ntazagukunde."
Amanda: ariko basi washyira ku ruhande gato ibyo akora? Ukamuvuga nk’uko wavuga undi musore wese." Marie: ndagerageza noneho."
Amanda: si we musore mwiza ku ishuri utabeshye?"
Marie : sha aho ho singuhakanya uretse ko jyewe atari my type nyine .'
 Amanda : sawa rero. Umenye rero ko yambwiye ko nta copine afite."
 Marie : none se wowe ubyemezwa n’iki?"
 Amanda : ni birebire mwana sinabivamo."
Marie : ahaa. Wishaka kunyicisha amatsiko nta kinyirukansa ndahari Amanda : ndakuzi ntabikubwiye ntiwampa amahoro."
Marie : uranzi rwose."
 Amanda : sawa noneho reka ngutekerereze."
Marie : amatwi nayabanguye rwose." Amanda : nyine nabimenye atangiye kunyita bebe.
Marie : turashize noneho. Akwita bebe ate ubwo?"
 Amanda : nyine winca mu ijambo se. Yabinyise musaba kureka kunyita atyo ariko yanga kunyumva. Namubwiye ko cherie we amenye ko yita abandi bakobwa ba bebe yarakara agafuha nibwo yambwiye rero ko nta cherie afite."
 Marie : ayiiii. Ubwo wabyumviye hehe?"
 Amanda : sha nyine ntitwakomeje kuko papa yahise aza ntitwakomeza kubivugaho."
Marie : uzi ko wasanga agukunda we?" Amanda : iyo ni joke ariko ya nimugoroba ahari? Si wowe urimo umbwira ko ari umuntu mubi ?"
Marie : nyine ni mubi ugomba kumugendera kure."
 Amanda : humura bizagera ku wa mbere atakinyibuka."
Marie: na cyane ko utabuze undi wagutereta utari kiriya cyihebe." Amanda: uhm sawa. "


Twamaze kurya turandurura nuko Marie arataha kuko iwabo bari bamuhamagaye ngo ajye gusigarana na musaza we Tom bo bagiye mu kazi. Na bo barakora cyane gusa ni abakire kuturusha badukubye nk’incuro icumi ariko ntabwo bituma tutikundanira Nyina yigisha kaminuza naho se ni avoka akenshi aba agiye gutegura imanza Rimwe na rimwe iyo batakoze ijoro bajya badutumira kujya gusangira na bo ibya nijoro. Papa yabanje kubyanga ngo uwo muco ntawumenyereye ariko ubu natwe tujya tubatumira mbese bikagenda neza  Naramuherekeje mugeza ku modoka iwabo bari baje kumufata ngo atahe bahite bakomeza bagenda nuko ndabasuhuza ndanasezera baragenda gusa anyongorera ngo nibuke ibyo yambwiye Nasubiye mu nzu nuko ndeba filimi ubundi ndoga ndaryama Ku cyumweru nta kintu nakoze uretse gukora amasuku ubundi nirebera TV nanone nta n’amasomo nasubiyemo numvaga ntashaka kwiga uyu munsi Marie na we yambwiye ko bafite abashyitsi ataza kundeba. Twe ntawe ujya adusura maye ngo dutuye kure ya famille ujye unyumvira  Umunsi wose ni uko niriwe burinda bwira Nagize amahirwe Cassien ntiyagaruka ariko ejo ni kuwa mbere. Sinzi aho nzamucikira tu. nyiri kubyibaza yahise amamagara kuri telephone.
.
IRAKOMEZA
.

_Ese wa mugani azamucika ate niba na we yamukunze?  Aba kobwa mugira utuntu dusekeje. Ngo ntibazakundane nyuma ati niwe mwiza ku ishuri??😔
Agace ka 4 ntuzagacikwe.

Comments