
Episode 02 yarangiye abasore bavuye kukirwa baje gufata umusore wacu tutari twanamenya izina rye bahawe itegeko ryo kureka kumuhiga ahubwo bagasubira kukirwa ikitaraganye. Mugihe umusore bari baje gushaka aho yari kumwe inyuma yabo hari ukoroye atuma bikanga . Ese yari nde ? Twikomereze …
Dutangiriye muri Cave , uwakoroye ni umuntu w umusaza , umusore akimubona yahise amwataka amutera igifunsi gusa atari yakimugezaho umukobwa ati “hoya !” Umusore ahagarika igifunsi cye neza imbere yo kwisura gusa gisiga umugabo arimo guhuhwa n’umuyaga bivuze ngo cyari ikiremereye .
Umukobwa ahita yigira imbere ahobera umusaza ati “papa !”
Undi ati “mukobwa wanjye !”
Bararekurana … papa ati “ Chance umeze neza ?”
Chance ati “meze neza papa!”
Papa ati “oooh ,narimbizi ko umwanzi atabasha kukugeraho uri mucyumba cyawe”
Chance ati “papa yego aha hantu wahubatse neza gusa ntabwo narikuhagera iyo ntafashwa n’iyi nshuti yanjye”
Guhindukira ngo yerekane wamusore baramubura !!!!
Tugaruke kuri wamugabo wari watumwe gufata Chance ariko bikaza kurangira atabawe n’uwo yahise avuga ko ari umuvandimwe we. Yahamagaje abasore be bose yari yatumye guhiga Umukobwa Chance arangije ati “muramuka mwongeye guhura n uriya musore mutamwataka ahubwo mushake uko mwamunzanira hano”
Bati “sawa Boss!”
Kumbe uko uwo avuze ibyo ninakonabasore nabo bari bageze kwa cya kigo HSSFR (Hidden Secret Science Fiction Research ) nibwo abasore bahageraga maze umukuru ahita yihuta gutanga Report ikitaraganye.
Yaje kuri General aho yicaye arabanza amuramutsa muburyi bwa gisirikare maze General ati “byiza kuba wahise wumva itegeko byihuse”
Umusore ati “ kuki muhise mumpamagara kandi naringeze neza aho nsoza mission?”
General aramusubiza ati “ SR ni product y ingenzi kandi tubwirizwa kwitaho . Yaba nziza igihe tubishatse ariko ishobora no kuba yaba mbi mugihe tuyirakaje”
Umusore ati “ariko nari nahawe itegeko ryo kuyicura murugo”
General ati “ iki kigo cya HSSFR ni kinini wa musore we , kandi gifite abagitwara bivuze ngo twese tugira amabwiriza atugenga kandi tugomba kugenderaho”
Hakuno umukobwa Chance na se bahize umusore baramubura bibayobera aho anyuze gusa birangira bicaye umwana nase baganire,
Chance ati “papa kuki barimo gushaka kunyica ?”
Papa ati “icyambere umbabarire mwana wanjye kuba ukomeje kujya mubyago kubera ngewe. Gusa nka papa wawe mba ngomba kugushakira umutekano uhagije ngo abo dupingana muri business batakubabaza”
Chance ati “ariko se papa , ubundi ukora business bwoko ki ituma bashaka kugirira nabi umuryango wawe ? Ibaze ko n umwana wa President adahirwa nkuko ngewe ndi guhigwa !”
Papa ati “mwana wanjye uracyari muto ,nukura uzabimenya”
Chance ararakara ati “papa ndambiwe guhora unyita umwana ,cyangwa nimera amahembe nibwo uzabona ko nakuze ntakiri umwana?”
Papa ati “Tuza mwana wanjye hari impamvu mvuga ko ukiri umwana. Ese uriya musore ntagakufe ke ufite ?”
Chance arikanga ati “wamenye ute ibyagakufe ?”
Papa asekamo arangije ati “erega mwana wanjye iyi nzu irimo za camera hose byose nabibonaga ubwo yaza icyo yari aje gushaka”
Chance ati “uzi uriya musore ?”
Papa ati “hoya ntabwo muzi ahubwo nashakaga kureba uko ako gakufe kameze”
Chance ati “ubwo barasaga agakufe kakorotse sinongeye kukabona”
Twigarukire kuri cyakigo,
General yakomeje guha amabwiriza wamusirikare ati “hitamo abasore beza kurusha abandi mujye mumugi gushakisha uwo muntu nguhaye ifoto ye , muramuka mumenye amakuru yose kuriwe muramenye mutamwataka kuko ni mubi cyane ahubwo mutuzanire amakuru ubundi dushake icyo dukora”
Umusore ati “bisabwa ko duhita tugenda ubu nyene ?”
General ati “cyane rwose”
Umusore ahita asohoka aragenda …
Papa w umukobwa yasabye umukobwa we ko bava mukavumo ko musi y inzu yabo bakerekeza ahandi . Gusohoka batungukiye ahantu mwishyamba gusa barinyuramo gato ribageza kumuhanda bahasanga imodoka iparitse maze papa ahita avanayo urufunguzo arayugurira barinjira bahita batsimbura!
Chance atangira kubaza se ati “papa byose wari wabipanze ?”
Papa ati “mwana wanjye ntacyo ntakora ngo ugire umutekano”
Chance ati “none tugiye he ?”
Papa ati ahantu hafite umutekano kurusha ahandi !
Akivuga atyo hari icyo yikanze imbere ye ahita afata feri byihuse imodoka amapine arikuba imodoka iragenda irikaraga ,ibura Balance irangije irenga umuhanda kandi hasi ni mumanga ndende ni ugushikayo bahita bapfa bose !!
Ako kanya Wamusore wacu nanubu tutari tuzi izina yahise agaragara imodoka ikiri mukirere itari yanakora hasi yasimbutse nkumurabyo avuga abakuye mumodoka imodoka ikomeza yonyine mumanga nawe yabagaruye hejuru !!!!!!!
Chance na papa we mubwoba bwinshi bibajije ibibaye birabayobera gusa barebye inyuma yabo babona wamusore arahagaze ! Bahise bamenya ko byanze bikunze ariwe wabatabaye ntayundi . Papa ati “SR Thanks! Bwanyuma imbaraga zanjye ntizipfuye ubusa !”......... LOADING EPISODE 04
SIBWO AMWISE IZINA RIMWE TWUMVISE KURI CYAKITWA! ESE UYU MUSORE NINDE HASA ??
INKURU NI NZIZA WOWE KOMEZA UKURIKIRE UTAZACIKWA NA EPISODE NIMWE !!
Iyi Nkuru yanditswe na Edouard Safari
Whaysapp +255759114520
Comments