logo

NEW TALENTS

Stories Group

MY SUPER BODYGUARD S01 Ep 02

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Episode 01 yarangiye Afande Kim akomeje kubona ibirego byinshi by’ubwicanyi ndetse Umusore tutari twamenya akomeje kwivanga mubwicanyi. Boss washaka kwica umukobwa watabawe n’umusore avuze ko ari umuvandimwe . Ese niki cyakurikiye ? Twakomeje….



Dutangiriye murugo iwabo w’umukobwa.Umukobwa ari mucyumba cye aryamye gusa btakindi arimo gutekereza atari umusore wamutabaye yibaza uwo ariwe ariko byamuyobeye. Arimo kwibuka buri kanya n’uburyo yarwanagamo amutabara akabona ntasanzwe ! Uko atekereza yafunguye akaganza ke abonamo agakufi ko mwizosi arangije yibuka uko yakabonyemo. Cyagihe umusore amutabara burya kavuye mumwenda we kararwa aragafata mbese Bodyguard amutwara atagasubije umusore ! Umukobwa ntakindi yakoze agakufi yahise akambara .




Tuze kuri Team y’abasirikare batumwe gushaka umuntu . Bashikiye munyubako nini barangije besitara ama computers mezi barangije bazicaraho . Ubakurikiye ati “ mushake amashusho yose yo mumugi mpaka mumenye aho ari . Aramutse akoresheje imbaraga rimwe gusa muhite mumenya ahantu aherereye tuhamusange”

Abasore bati “sawa nyakubahwa”

Ese umuntu bari gushaka ninde ?



Twigarukire ahantu hejuru cyane kuri etage, we niho yiryamiye ariturije . Sasa uko yakaryamye yikoze mumufuka arangije avanayo akaboko arongera asubizamo bigaragara ko arimo gushakisha kagakufe gafitwe n’umukobwa . Sasa nibwo yibutse ko kumanwa butari bwira hari abo yakubise bamwivanze arimo kwirira akabica ( we ntabyita gutabara ahubwo ngo yabahanye) aribwo agakufe kaba kakorotse kagatoragurwa n’umukobwa ! Dore sasa ngo arahita abyuka agasimbuka kuri etage nkumusazi ! Gusa igitangaje yageze hasi arwa ahagaze arangije ariruka !

Uko yirutse bamwe bamushakaga kuri machine zabo bahise babona Location barangije bamenyesha ubayoboye nawe arangije ahita yurira imodoka n’abandi basore bakurikira Location .



Sasa wamukobwa wacu tutari twamenya izina rye ,yarangije kwitegereza kagakufe arangije akanda switch ngo azimye amatara arangije aryame ariko amatara yanga kuzima. Agerageza kenshi biranga arangije ava kuburiri aza gukingura umuryango ariko nawo wanga gukinguka agiramo ubwoba ! Ahindukiye abona wamusore wacu amuhagaze kinyuma atazi n’igihe yahagereye ! 

Ati “oooh niwowe ? Urankanze kweli”

Umusore ntavuga ahubwo azamura akaboko amusaba !

Umukobwa ati “urashaka iki ?”

Atambuka amwegera umusore nawe asubira inyuma !

Umukobwa ati “humura si ndi umuntu mubi , wakoze kuntabara cyagihe kare. Ese wanyemerera nkakwegera ?”

Umusore arangije aravuga ati “impa ntagihe mfite”

Umukobwa yibuka ko hari agakufe afite umusore yatakaje kare arimo amutabara arangije anyura impande y’umusore aza kuburiri arayifata ahindukiye amasasu menshi yahise atangira kuraswa munyubako ! Mwibuke umusore afite umuvuduko kuburyo isasu ririmo kuza abasha kuribona nkaho riri kuza gahoro !

Yihuse afata umukobwa umukobwa aramukwepesha amuhisha inyuma y’igikuta arangije abona kagakufe aho gakorokeye ava aho bihishe aza mumasasu  gusa yo ntacyo ari kumutwara ! Wamugabo waje uyoboye abasore ahita areka imbunda y’amasasu atora idasanzwe avuga amurashe igishinge ! Umusore nawe agaruka aho asize umukobwa gusa akihagera atangira gucika intege Umukobwa arabibona.



Tuze inyuma y’akanya , Turi kubona wamukobwa ari kwitaho wamusore asinziriye ! Ese byagenze bite ko twaherutse umusore arimo gucika intege barimo babarasa amasasu menshi ?

Burya cyagihe bamaze kubona bamurashe igishinge kimuca intege bahise bahagarika amasasu batangira kwegera binjire bamufate ari muzima ! Sasa abarinzi b’umukobwa nabo batangira kurasa  baba bahugiye kurasana nabo maze umukobwa nawe aboneraho  aza kumuryango akanda amabuto ari kumuryango harangije hakinguka amarembo hasi kuri sima. Ntakindi yahise akora yafashe umusore aramuhagurutsa muntege nke ze bamanuka bukebuke kuri escalier bagana hasi maze isima yo hasi ihita yongera iriyugara kuburyo ntawamenya ko hari n’inzira !! Niko bacitse .

Umukobwa uko amwitaho yarebye umusore abona afite imisatsi isa nabi ,miremire isura ntaheruka koga, imyenda yamucikiyeho . Arebye abona no mubirenge afite ibikomere byinshi atangira kumwibazaho. Byinshi !!



Hakuno abari bagiye gufata wamusore wacu , bagarutse aho bacumbitse barangije bahamagara kukirwa bababwira uko byagenze gusa itegeko rihita risohoka ko bamwihoza ahubwo bagahita basubira kubirindiro. Uri gutanga repport agize ngo abaze impamvu bihise bihinduka kwitumanaho baramubwira bati “ni itegeko !”

Itumanaho rivaho nawe nkumusirikare ntakindi yajoze yahise abwira abo ayoboye kwegeranya buri kimwe cyose bagahita bahava byihuse.




Nkugarure muri ya Basement umusore n’umukobwa bahungiyemo.

Umukobwa uko yakitegereje umusore yahavuye ahaguruka ashusha amazi arangije ayazana mugasahani n agatambara ngo amukande mubirenge , agikozaho gusa umusore yahise ashidukira hejuru nkuri kurwana avuga akubise umugeri yamazi azamuka hejuru maze Umukobwa nawe mukwikanga ashibukira hirya maze umusore yihuse areba neza uko amazi agiye kumanuka areba n’umukobwa ko agiye kurwa hasi ( ibi abikora kuko afite umuvuduko urenze wisasu kuko we ari kubibona nkaho bigenda gahoro) . Yihuse cyane ahiya asimbuka afata kagasahani karimo amazi ndetse n’umukobwa amufata munda maze ya mazi yose amanuka amanukira mugasahani ntanima rimucitse !! Umukobwa yarikanze ibibaye yisanga arimo kurebana n’umusore amasura yabo yegeranye ,amenyuramo gake 🥰  .Ako kanya inyuma yabo hari uwakoroye barikanga 🙄🙄🙄……LOADING EPISODE 03


NINDE UBASANZE MUBUVUMO SASA ?


Comments

: Komezaviraryoshye cyane p