logo

NEW TALENTS

Stories Group

MY SUPER BODYGUARD S01 Ep 04

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Episode 03 yarangiye Umusore wacu atavaye Chance na Papa we . Ese ni iki cyakurikiye? Twikomereze…


Uko yakabatabaye yahise azamura akaboko atanubwo avuze Chance amenya icyo umusore amubwiye ati “akantu kawe ntabwo ngafite nakibagiŕiwe murugo”

Undi ntavuga amanura akaboko maze papa kuruhande ashka kumwegera ariko umusore asubira inyuma gato nkuri kumuhunga !!!

Ati “musore tuza ntacyo nenda kugutwara “

Atera indi ntambwe gusa umusore ahita azamura akaboko maze ubutaka burikata bwikoramo igisongo gihita kiza imbere y umusaza ! Chance abibonye ati “sigaho !”

Umusore ahita amanura akaboko cyagisongo kirashwanyuka ,bisa naho ari kumvira umukobwa Chance gusa abandi bantu bose ntanumwe yizera !!!

Bakiri aho munda humusore hahise hahuruma bumva ko ashonje maze Chance ati “urashonje ?”

Umusore azunguza umutwe yemeza ko ashonje !

Chance ati “papa dushake aho twagurira ibiryo dore arashonje !”

Papa ati “sawa, gusa turi kure y umugi ka di n imodoka yari kuhatugeza yangiritse ,sinzi niba turi bugereyo vuba!”

Chance ahagarara mumuhanda areba irya nino abona ntanimodoka iri kuhanyura ngo byibuze basabe Lift ahita yikorera amaboko !  Sasa umusore aramwitegereza cyane maze mumutwe we hatangira kwigaragara yibaza ikibazo Yaba afite . Neza neza umusore ubwonko bwe ndetse n amaso biri gukora nka Robot !!!



Reka nkuzane kuri wamugabo wumvise ko Umusore ari hanze akavuga ko umuvandimwe yagarutse akanategeka ko noneho bamushaka batamubabaza ahubwo bamushake bamuzane ari muzima. Yicaye iwe atuje umwe mubakozi be yamuzaniye amakuru ati “ubu tuvugana ntawuzi ahantu yaba ari kuko bwanyuma bamurasiye munyubako imwe aburana n umukobwa barikumwe (Chance) rero ntawuzi ko baba baramufashe bakamusubiza muri facility cyangwa banamwishe kuko bose n umukobwa ntanumwe arongera kugaragara!! Umugabo abyumvose ati “HSSFR (Hidden Secret Science Fiction Research ) imukeneye kurusha uko ikeneye ibindi byose, ntakintu nakimwe bamuteara usibye kuba bamusubiza kuri facility gusa kuva yabonye uburyo acika ntagukeka ni umunyembaraga uhagije kandi buri munsi adaterwa imiti ubwonko bwe buri kugenda bukora upgrade buva kuntera bujya kuyindi . Biramuka bishitse kuri 100% ya brain capacity ye ntakindi ari bube atari kuba invisible one”

Undi ati “ko ndi kumva arenze ntabwo umwiyegereje yakubera umufasha mwiza muri plan zawe ?”

Boss ati “rwose n icyo mushakira ,yego nanjye mfite imbaraga ariko we ni top one ntabwo namushikira. Icyo gukora mushake uwo mukobwa kuko niba babarashe yagiye kumureba ni uko brain ye yamubwiye ko yamwizera kandi HSSFR niba yatwaye umusore we ntabwo yamutwaye kandi byanze bikunze azagaruka kumushaka!”.

Undi ati “reka dushake sasa umukobwa !”



Reka sasa nkugarure mumugi , Chance na Papa we barimo kwiganyira uburyo bari bushike mumugi ,batunguwe no kuhisanga mukanya nkako guhumbya birabacanga  . Bahindukira bareba umusore nawe arabitegereza gusa ntavuga menshi. Chance yamenye ko umusore ariwe ubazanye byanze bikunze !! Ako kanya ubwonko bw umusore bwahise bwuzuza 60% ya brain capacity (Kubantu ndi kuvuga human brain capacity ntimubyumve bimeze uko , umuntu w umuhanga avukana 1% of brain capacity ariko uko akura bigenda byiyongera aho ntawurenza brain capacity ya 10% . Rero kumuntu nkuyu urimo kugeza kuri 60% ntabwo ari umuntu usanzwe ) . Sasa banze kubitindaho ariko babona restorent bari bujyemo umusore ntabwo yakinjiramo n imyenda yambaye imyenda asanganwe babanza kumunyuza muri Sallon babanze bamwiteho acye !

Umusore baramwinjije bamwicarika kuntebe ariko bakije imashini arikanga gusa Chance aramuturisha aratuza aricara. Mugihe barimo kumwogosha Chance n uburuhe bwo kutabona umwanya wo kuruhuka yatangiye gusinzira maze umusore arebeye mukirahuri kiri imbere ye arabibona arangije ahita areba Radio irimo kuvuga ubwayo yihindura music hazamo izifasha Umukobwa gusinzira neza. ESE UYU MUSORE NI MUNTU KI KO AKOMEJE GUKORA IBIDASAZWE ??



Nkuzane kuri afande  Kim wacu , kuva umusore yakinjira mumugi bakaba bamujyanye muri Sallon , camera zo kumuhanda zamufashe amashusho ahita abimenya , ubundi afata team y abasore be bashoboye burira amamodoka bjya gushaka umugizi wa nabi ukomeje kwica abantu mumugi . Gusa icyo batazi ni uko umusore bagiye gushaka atari umuntu usanzwe ahubwo ararenze kurusha uko babikeka !!!

Uwo baje gushaka we muri sallon amaze gushiramo uturirimbo umukobwa tumufasha gusinzira neza yasabye ibitabo asome barimo kumwogoshya . Bazana kimwe aracyitegera anyijije kuri cover inyuma ibirimo byose avuga arabisoje asaba ikindi . Noneho bamuzanira 3 gusa mumasegunde aba arabisoje ati zana ibindi. Uri kuruhande ati “byose wabisoje ?”

Umusore ati “yego!”

Nkubajije wabasha kunyishura ?”

Umusore ati “cyane rwose !”

Batangira kumubaza ibyanditse kumpa pages agiye atandukanye nawe akabisubiza neza nkaho arimo kubisoma aho byanditse !! Bose barikanze kubona umuntu umeze uko!



Sasa hirya yaho bari kwitaho Umusore hari abajura bateye muri super market kwiba ariko polisi yabazengurutse bahitamo gufata burwate abantu barimo ngo mpaka polisi ibaretse bakagenda nibwo bari bureke imbohe ! Sasa uko ibyo biba Umusore aho ari hirya muri sallon ubwonko bwe buri kubyumva neza nkaho ahegereye ! Abwira urimo kumwogosha ati “ba uretse gato ndaje” 

Arasohoka Papa w umukobwa uri kwitegereza ibyo umusore byose akoze akomeza kwicara arimo asoma ikinyamakuru.

Umusore yahise aza neza kuri ya Super market arenga imirongo polisi yasizeho ko atawemerewe kurengana ariko we baramureka arakomezamo indani bukebuke. 



Ahasigaye papa Chance ,Chance yinjiye muri sallon azanye Jus abura Umusore abaza Papa we ati “agiye he ?”

Papa ati “avuze ko agiye hanze araje”

Umukobwa ati “uriya ntakintu nakimwe cyo muri uyu mugi azi ,gute mwamureka agasohoka hanze ?”

Chance ahita asohoka yiruka kumushaka !

Kumbe uwo agiye gushaka neza amaze kugera imbere y abajura muri supermarket nabo bamutunga imbunda bamubuza gukomeza kubasatira ! Yakomeje kuza arangije araza neza ahagarara ahantu hashushanyije hasi ikimenyetso cy umusaraba , arebye hasi yamenye ko ari agatego bamuteze ashaka kuhava ariko yari yamaze gukererwa kuko hirya kure hejuru y inyubako yitaruye Supermarket hariyo snaper wahise urasa amasasu 3 yose afata Umusore ,yewe ntanubwo ari amasasu ahubwo zari inshinge ! Gushaka kwirwanira zamurushije imbaraga yikubita hasi arahwera maze abari bafashwe nkimbohe  ndetse n’ababafashe bahita barekurana neza baterura umusore baramusohokana  ,abari abapolisi nabo hanze bahita bategura imodoka bamwinjizamo bava hasi baramutwara !! Bigaragara ko ari agatego bari bapanze ntana polisi yari ihari. Chance yahageze abona imodoka zijyanye umusore zirenga arumirwa !! ………LOADING EPISODE 05



ESE NI BANDE BAMUTWAYE ?



Comments

: Komeza