
General ati “byiza cyane , mwamaze kumushira muri Destroyer chamber ?( icyumba cyangiza )”
Undi ati “ubwo nazaga kuguha report abasore nabo barimo bamujyana ,ntankeka ko bamaze kuhamushira”
General ahita asohoka ajya kureba uwo muntu bashizw muri Destroyer chamber.
Mumugi sasa wamugabo wigeze kuba ushaka gushimuta Chance akaza gutabarwa nawamusore , nyuma yamenya uwatabaye akavuga ko ari umuvandimwe we ahubwo agategeka ko bagomba kumubona ari muzima ! Aho ari yamenye ikirahuri ati “ubujinga gusa ! Ni bande bamutwaye ?”
Umusore we ati “bishoboka ko ari abo kukirwa kuko twagiye kuhagera dusanga indege imaze gufata ikirere kandi aho yerekeje ntahandi ni inzira inyura hejuru y inyanja”
Umugabo ati “SR koko isubiye mumaboko yabo itanangezeho koko?”
Umusore ati “ese ubundi twabateye kukirwa bikagira inzira ko dufitw imbaraga zihagije”
Kuri Chance we na se baje murugo ariko Chance yarakariye papa we mbese aranigunze kuruhande , Papa yarabibonye arangije yicara hirya atangira kuvuga ati “ndabizi ko undakariye mwana wanjye ,ariko buriya nubwo nakora ikibi nguma ndi papa wawe kandi ntahari ntanundi uzigera unsimbura. Uriya musore byaba byiza agumye kure yawe kuko murikumwe ntamahoro wazigera ugira”
Chance ahindukirana umujinya ati “ Papa uriya niwe wandindaga ibyago ahubwo none wamuretse baramujyana. Cyangwa papa uzi abamutwaye ?”
Papa ati “ eka da ,ni uko byahuriranye ariko nanjye sinashakaga ko mugumana. Mwana wanjye ndagirango uve hano ujye hanze gukomeza amashuri yawe kandi aho uzajya uzahindure ibikuranga byose ube mushya”
Chance ati “ariko papa , uzi ko urimo kunshanga ibyo urimo iyi minsi ? Ye mama ngo akazi ukora ni ibanga ngo abo mukora bimwe bashaka kunyica, ubu ho ngo ninjye hanze mbindure n amazina. Abo mupinganira ibyo mukora kuki bashaka kwica ngewe atari weho bashak kwica ?”
Papa ati “mwana wanjye nyumva , ibi byose ndabikorera umutekano wawe”
Chance ati “umva papa, ibyo umbwira byose ntabwo ndi bubikore!”
Tugaruke kukirwa , General uko yakaje kureba uwo bashize muri destroyer Room koko yarahamusanze . Twe tumubonye duhita tumumenya ni wamusore warikumwe na Chance bashimuse .
General amenyuramo ati “byiza ko SR igarutse murugo. Nicyo gihe ngo Isi ibone imbaraga za HSSFR. Muhite muhamagara Dr abanguke byihuse”
ESE SR NIKI KO BAKOMEJE KUBYITA UYU MUSORE KANDI TWANABONYE KO ATARI UMUNTU USANZWE?
Tuve aho kukirwa twiyizire kuri wamugabo nawe washakaga SR nkuko bari kumwita, yasubije umusore we ati “HSSFR ntabwo wayitera ngo uyitsinde yewe n ubwo ibihugu byose byaterana nabwo byanabashaka kugera kuri gate kuko hari shield ikomeye batapfa kumena usibyo ko no kuyibona bitakunda”
Umusore ati “none duhagarikire hano koko ?”
Umugabo ati “dukwiye guhindura plan y uko twabikora nicyo cyonyine gisigaye”
Umusore ati “hari plan ufiye ubu tuvugana ?”
Umugabo ati “product zose za HSSFR nta sentiment zigira ariko SR yo itandukanye n izindi zose bigeze bakora , mbere y uko babarasa aho yarari , we yarikure y aho bamurasiye ariko mukanya gato yavuye aho yarari yiruka aho byabereye , bivuze ngo hari ikibtu gikomeye yari akurikiyeyo”
Umusore ati “ariko we yari mushya mumugi ,rero ntakintu ndi kumva cyari kumwirukansa kuriya”
Umugabo ati “birumvikana ko ntakiriho ,ariko kurundi ruhande ntakindi usibye uriya mukobwa cyangwa ikintu uriya mukobwa cye yari afite .Rero kugirango tumenye icyo kintu ni uko umukobwa tugomba kumubona”
Sibwo Chance bagiye kongera kumuhiga sasa 🙄
***
Tuze inyuma y iminsi 3 ibyo bibaye , Hari indege irimo ingenzi iri mukirere , muriyo turabonamo Chance ariko arasinziriye . Bidatinze yarikomye afungura amaso gusa arebye ahantu ari arikanga , bigaragara ko atazi uko yayijemo . Abaza umukobwa bicaranye ati “ah turi ni hehe ?”
Undi aramusubiza ati “eeeeh ! Urabaza nkaho siweho witegeye indege ?”
Chance ati “indege ?”
Undi ati “yego turi mundege, none se baguteruye usinziriye bagukatira itike barangije baraza bakwicarika mundege utabizi cyangwa niweho wateze ?”
Chance biramucanga ahita atangira kwibuka cyagihe bwanyuma se amubwira ko agiye kujya kure akazahindura n’amazina kabisa.
Burya Chance yakomeje kubyanga birangira se ahagurutse aramusatira ahagarara hejuru ye ati “ndabyumva uko wiyumva gusa umbabarire mwana wanjye”
Yahise amuhuha perfum Chance atangira gucika intege arahwera aribwo yisanze muri iyi ndege !
Arahaguruka mundege atangira kuzengukamo ashaka uko yayisohoka ariko abasekirite baramufata kuko tayali indege yari yamaze kugera mukirere !!!
Twigarukire kukirwa , Turabona Se wa Chance ari imbere ya cya cyumba bita destroyer chamber, ari kuri mudasobwa yarebye hejuru ye abona hari camera ziri kumureba neza zijyana amashusho kwa General. Areba no kugatanda kibyuma kaboheyeho arangije akandaguza kumashini maze haza button zibiri agomba guhitamo imwe . DISTROY na UPGRADE. Mbere yo gukanda yarebye kuri Camera aramwenyura maze General aho ariarakeka ati “mujye kumuhagarika umujinga atangiza SR!!!”
Abasore bose bahurura berekeza kuri destroyer chamber . Dr ntakindi yakoze yahise akanda UPGRADE ( bivuze ngo ni ukuva kuri state cyangwa niveau ikintu cyariho kikajya kuyindi level ariko kizamuka apana gusubira inyuma) …….. LOADING EPISODE 06
ESE NI IKI AKOZE ?
CHANCE WE AZITWARA ATE ?
IGITEKEREZO CYAWE NI INGENZI ??
Comments