logo

NEW TALENTS

Stories Group

MY SUPER BODYGUARD S01 Ep 06

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Episode 05 yarangiye Chanceline yisanze mundege atazi igihe yayigereyemo mbese atanazi naho agiye, mugihe papa we hari icyo yari akoze mucyumba cyari gifungiyemo wamusore wacu SR bigatuma General yikanga akohereza abarinzi ngo bamuhagarike. Ese niki cyakurikiye ? Twikomereze …..



Dutangiriye kuri Papa chanceline , abarinzi bagiye kugera neza kuri cyacyumba basanga gifunze mbese bidatinze hahita haturika cyane abari hafi bose uguturika kurabasanza  !! Bidatinze nyuma yakanya umwotsi umaze kugabanuka binjiyemo abasanga dr (papa Chanceline) yamaze gupfa kubera uguturika kwabaye ,ntibamwitaho bihutira kureba ahari haboheye SR baramubura ! Dore sasa ngo imari ikomeye cyane ya HSSFR iraburirwa irengero  mukanya nkako guhumbya bigatera uruhagaragara rukomeye cyane mukigo cyose !!



Chanceline nawe nkumuntu washatse guteza akavuyo mundege ,abarinzi bahise bamufungirana mucyumba cya wenyine ngo abanze atuze ,ibindi baze kubireba indege imaze kwururuka ikajya hasi . Yaricaye atekereza byinshi cyane , yibaza impamvu papa we arimo kumukorera ibi nkaho atari umwana we . Gusa agerageje kwibuka neza wamusi arimo guhwera umuti utari wamusinziriza neza yibutse amagambo yanyuma se yavuze agize ati “ mwana wanjye ubwo uri bukanguke uze urebe iyi video iri mugakufe kawe mbere y uko ugira igikorwa cy’ubugoryi ukora !!

Sibwo yahise afungura agafe yambaye akabonamo memory card , ayishira muri phone ye arangije akubitana na Video arangije arayifungura atangira kuyireba yitonze !!



Kukirwa bahize SR hose baraheba , bashakishiriza kuri camera zose baraheba. Bibaza ibibaye birabasobera. Baje kuri ya mudasobwa Papa Chanceline yakoresheje bwanyuma ajya kuzambya buri kimwe. Machine yari yangiritse ariko bakuramo disks zayo bashira muzindi ariko basanga Data zose zasibwe. Bazana abahanga bagerageze kuba bagarura data zasibwe ariko wapi ,uwari yazisibye yari umuhanga ubarenzeho cyane !!

General ahita atanga itegeko ryo kujya gushaka umukobwa Wa Dr byanze bikunze haba hari icyo azi cyabafasha kugera kuri SR gusa bari bamaze gukererwa kuko Chanceline bari bamaze kumucikisha !!



Tugaruke kukibuga cy indege , Noneho Chanceline yururutse indege atuje yewe atanikibazo afite. Ageze hanze yahasanze umusore umutegereje ahita amwidondora ati “nitwa Henry , ndi hano kugucyura nkujyane murugo hashasha”

Chanceline ntiyabaza byinshi ahita yurira imodoka baramujyana , gusa uko bagenda yatangiye kwibuka ibyo yasanze muri ya video , yari video igaragaza  papa we agira ati “ mwana wanjye ubwo uzaba uri kubona iyi video nge nzaba ndi umupfu ,mugihe weho uzaba uri kukiriyo cy urupfu rwanjye. Papa wawe nakoze amahano ubuzima bwanjye bwose nkeka ko ndi gufasha isi ahubwo ndimo kuyangiza kubera gushukwa n abakomeye. Impamvu nafashe iki cyemezo cyo kukwohereza kure yewe ukibagirana n umuryango wacu ni uko nshaka gukubura ibyo nakoze byose. Mwana wanjye nabwo nakubwira ibyo nakoze kuko ntashaka narimwe ko uzabyimvangamo yewe ngo uzanabyumvaho. Icyo ndi kugusaba cyonyine ni ukwemera ugahinduka undi muntu uhereye kubabyeyi ,ndetse n inshuti zose. Nuramuka ushaka kumenya ukuri , uzabikore nurangiza kwiga ayo mashuri nkoherejeho , ntuzahirahira narimwe ubigerageza mberee yaho . Ni wubaha aya magambo nibwo uzamenya ukuri ugire n umwanzuro wifatira. Urabeho mukobwa wanjye nkunda !”

Disi ikiganiro cyagiye kurangira papa we arimo arira bigaragara ko nawe atari ashimishijwe n ‘icyemezo yari yafashe ! Chanceline akimara kureba iyo video ari mundege nibwo yatuza akumvira amagambo ya se .



Tuve aho ngabo twiyizire mucyaro kimwe kiri kunkengera y’uruzi  , hari umusaza turi kuhabona urimo kuroba . Nubwo ashaje ariko agerageza gukoresha ingufu ze zose ariko akabasha kuroba kugira byibuze famille ye ibashe kubona ibiryo. Sasa mukuzamura urusenga rwe yatunguwe no kubona harimo isamake ariko kandi harimo n umurambo w umuntu wambaye ubusa ! Umusaza yarikanze hafi yo kwiruka ariko nkumuntu warabonye byinshi yanga kwiruka ahubwo abanza akoza intoki ze ebyiri kwizosi ry umubiri w uzuyeho ibyatsi kwisura ariko atungurwa no kuba akiri muzima . Yihuse ntakindi yakoze yahise amuvana mumutego amwuriza mukato ke gato arangije aragisha umuzana i musozi .



Uko ibyo bibaye turabona Chanceline agera murugo rw abakire akakirwa n umusaza ndetse n umukecuru we bamwishimiye cyane , bamuha ikaze nkumwana wabo . We kugiti cye yaratunguwe gusa ntiyapfa kuvuga ahubwo nawe yerekana ko yishimye. Gusa ndagirango unyumvire aka kantu. Abari kumwakira nkababyeyi be bari kumwita Anna Bella . Yameze nkutungurwa ariko wamusore wamuzana aramwongorera ati “utagaragaza ingeso mbi imbere y ababyeyi bawe ,ndabazi abanyamugi uko mumera . Ugerageze wiyubahe bihagije”

Chanceline ntakindi yari bukore usibye gukomeza kwigira nkaho ariwe Anna Bella nubwo atari azi impamvu ari kubikora n impamvu yisanze muri urwo rugo.



Mucyaro ho wamusaza yazanye umubiri w umuntu yarobye mumazi iwe murugo batangira kugenda bawitaho cyane ko wari wakomeretse cyane ndetse no kwisura. We n umukecuru we bakoze ibishoboka byose baramwitaho uko imisi yagendaga yisunika. Inyuma y ibyumweru 3 umuntu bavuye arwaye bo bari biyicariye hanze . Umukecuru ati “ mugabo wanjye mfite ubwoba ko uriya mukire atazagusiga amahoro nukomeza kumwangira gufata ubu butaka”

Umusaza ati  “ nkiri muzima ntabwo nzamwemerera narimwe gufata ubu butaka. Twaburazwe n abasokuru ntabwo twabuvaho”

Bakivuga batyo mugacyaro humvikanye urusaku rwinshi rw’abatabaza , bigaragara ko hari havutse ikibazo gikomeye . Kumbe disi hari abagabo bafite ibipanga n’amahiri barimo bagenda bica buri muturage wese bahuye atampuhwe ! Yooo dore ngo inzirakarengane nyinshi ziragenda zihasiga ubuzima. Haba abana ,abagore ,abasaza bose bari kwicwa ntagutoranya ! Mukanya nkako guhumbya abapfa bamaze gupfa abandi bakomeretse abaturage bose babakoranirije hamwe ndetse harimo nawamusaza ubahagarariye. Uwaje akuriye abicanyi ati “ubakuriye ninde ?”

Umusaza arahaguruka aza imbere ati “ni ngewe”

Ikigabo kiramwitegereza n ukuntu asgaje kiraseka cyane ati “koko ni weho ,gute umunyantege nkawe utabasha no guteruraibiro bitanu uhagararira ubutaka bungana butya ukangira boss gukora icyo ashaka”

Umusaza ntabwoba arasubiza ati “nubwo mwazana imbara zingana iki ntabwo muzadukura kubutaka bwabasokuru”

Ikigabo ati “urabivuga ntanubwoba koko ? Ubwo ntutinya ko inkota yanjye yahita inwa amaraso yawe”

Umusaza ati “wakica ngewe ariko ntabwo wakica twese , byanze bikunze ubu butaka buzahora ari ubwacu kuko ntanarimwe buzigera buja muntoki z ibirwari nkamwe mufatirana abanyantege nke mukabanyaga ibyabo kubwo gushaka kwuzuza inda zanyu. Aka kanya urimo gutwara ubuzima bw inzirakarengane hano kugira uhaze famille yawe utazi ko abo uri kwica nabo ari famille , amaraso akugiye mubiganza iteka azagukurikira kandi ntanarimwe uzigera usinzira , umuryango wawe wose uzahora ukurikirwa n ingaruka z ibyaha wakoze wica inzirakarengane,....”

Umusaza akomeza kuvuga kugeza ubwo umugabo arakaye ategeka unwe mubasore be kwica umusaza nawe avayo ahita azamura inkota humvikana gukatwa kw umuntu 🙀



Mumugi mushya , Chanceline wacu we amaze gutangira kuhamenyera aho ubu ari gukoresha izina rya Anna Bella . Wamusore wamwakira kukibuga cy indege bigaragara ko baba murugo rumwe yarasohotse amusanga muri Jardin aho yicaye ati “Anna Bella , kumbe wari wiyicariye hano ! Ngushatse inzu yose ndaguheba”

Anna B ati “yeah ,narimo kumva munzu hashushe mpitamo kwiyozira hano hanze ho akayaga kari guhita”

Umusore ati “byo ,munzu nanjye nabuze ibitotsi pe”

Anna B ati “ariko se Henry nakwibariza ?” (kumbe umusore yitwa Emma)

Henry ati “ntakibazo wambaza , ntuzi ko iwanjye uba wisanzuye nkagashiki kanjye gato? Cyangwa iyo nkwise gato urabababara ?”

Anna B ati “hoya ibyo sibyo ndimo  , Emma wambwira ukuri kwibirimo kujyambere byose ?”

Henry ati “Ukuri ? Ukuri ukuhe ?”

Anna B ati “ubundi nge si nitwa Anna Bella nitwa Chanceline .kuki ndimo kwitwa Anna Bella?”

Henry ati “ngo Chanceline ?”

Bigaragara ko umusore nawe ubwe yikanze kumva iryo zina rya Chanceline 🙄🙄🙄.

Ese ubundi ibi bintu bimeze bite ko Chanceline tumuzi ko atitwa Anna Bella ? Utazacikwa n iyi nkuru kuko ikubikiye byinshi.



Mucyaro uwari utamye umusaza ,kumbe aho gupfa umusaza turabona umutwe wiwe ariwo uri gutembagara hasi mugihe umusaza ari muzima !! Ikigabo cyarikanze be n’abasore bacyo bayoberwa ibibaye . Sibwo bazengurukije amaso imbere n inyuma bareba ikibaye maze hejuru kunyubako imwe bakahabona umuntu wambaye ibitambara kwisura bigaragara ko ari ibyo barimo kumuvuza nkibikomere ariko hagaragara amaso yonyine ! Umusaza ubwe yarikanze mumutima ati “ntibishoboka ibyo ndi kubona”

Ikigabo kimubonye gihita gitegeka abasore bacyo gufora imyambi baramurasa maze imyambi iragenda igeze imbere y umugabo irahagara neza neza mukirere !!

Umugabo ahita asimbuka kunyubako hejuru yari ahagazeho amanuka yitonze ari nako imyambi imukurikira inyuma aza neza aho umusaza ari ati “urifuza ko mbakorera iki ?”

Umusaza abanza kureba inyuma we n’abaturage be uko bakomeretse abandi bishwe ati “basubirize munkoko nkibyo bakoze ,usigaze umwe wo gusubiza inkuru kubabatumye!”

Umugabo akibwira atyo arahindukira yitegereza imirambo yapfuye abakomeretse arangije atekereza intwaro zakoreshwe nawe yihuse nkumurabyo abagabo bose niko yari abarangije maze umwe yari abakuriye yisanga inkota nawe iri kwizosi . Umugabo ati “Umuyoboke wanjye mukuru yansabye gusigaza umwe ubara inkuru ariko nawe kuva wakoze amakosa ntabwo ndi bureke uba muzima. Uravuga ibyabaye hano ko imana y iki giturage yigaragaje ariko nawe uraza gupfa ntakabuza”

Ahita nawe amukata akaboko !!

Umugabo yavuye aho ngaho arimo ataka , umugabo nawe nyuma yo kurangiza akazi ahita ahindukirira abaturage nabo bahita bamwubanira baramusenga kubwo kubatabara !!!!..........LOADING EPISODE 07



ESE UYU NINDE ?

EMMA ARASUBIZA IKI ANNA BELLA ?


Comments

: Komez igeze ahi umwana aria nyina ntiyumve p