logo

NEW TALENTS

Stories Group

MY SUPER BODYGUARD S01 Ep 07

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Episode 06 yarangiye Anna Bella abajije Henry impamvu bari kumuhamagara izina atiyiziho ariko na Henry arikanga. Ese ukuri ni ukuhe ? Mugiturage ho hari uwari agitabaye adasanzwe . Ese yarinde ? Dukomeze …..



Dutangiriye mucyaro, nyuma yo gutabarwa uwatabaye yahise aburirwa irengero abaturage nabo  batangira kwegeranya abapfuye ngo babashingure gusa wamusaza wacu we n umukecuru bo babanza kuza biruka murugo iwabo basanga ahari umurwayi bamaze iminsi bavura ntawuhari barikanga !

Inyuma yabo hari uwavuze ati “ninjye muri gushaka ?”

Barahindukira , kumbe ubavugishije ni umwe umaze kubatabara !!

Umugabo ahita yikura byabitambara aribwo natwe tumubonye isura. Ntanubwo ari umusaza ahubwo ni umusore ukiri muto utakeka ko yagira ziriya mbaraga yakoresheje . Umusaza n umukecu baramwegereye bamukoraho bati “niwe yakize !”

Umusore ati “ninjyewe koko ,mwanyitayeho nanjye nagomba kubatabara”



Kuri Henry na Anna Bella ,

Henry ati “impamvu uri kwitiranya ayo mazina ni uko wabaye kure y umuryango igihe kinini , ababyeyi bakureze nibo bakwise uko ariko amazina yawe y ababyeyi bakubyaye ni Anna Bella”

Chanceline biramucanga gusa ahita yibuka ko muri ya memeory card yasigirwa nase harimo video nyinshi ariko yarebye iyambere gusa agahita azimya ntiyita kuzindi ,nibwo gutekereza neza arangije arasubiza ati “none se Henry wambwira byibuze munshamake uko byagenze ngo ntandukane n ababyeyi bange ?”

Henry ati “mumyaka wavukamo hari impinja nyinshi zarimo kunyuruzwa ,ndetse n’abana bakiri bato cyane. Weho wabuze umaze amezi 3 igihe kwamuganga habaga iturika nawe bagiye kukuvuza. Ngewe nkumurinzi wa boss na famille ye nabashije kubatabara ariko weho n abandi bana uwo musi mwarabuze”

Anna Bella ati “none niba narabuze mfite amezi 3 bongeye kumenya bate ?”

Henry ati “uvuka wavukanye ibara kurutugu inyuma ry umukara kandi nanubu urarifite. Twakomeje gushakisha tuza kumenya ko uwo mwana ari weho nkugarura murugo”

Anna Bella ati “none se Henry ko ndi kureba weho nkabona nubwo waba unsumba ntamya 5 undusha gute uvuga ko wahoze urinda famille yacu nkifite amezi 3 yonyine ?”

Henry araseka ati “twe mumuryango wacu kuva kera turi abarinzi b umuryango wanyu. Rero umwe avuyeho hajya undi kandi umushya akomeza neza nkuwamutangiriye”



Mucyaro , umusaza ati “kubera iki wahisemo kuza wambaye nkuku wahishe isura kugira udutabare?”

Umusore ati “ubwo maraga imisi mumvura ,narabumvaga nubwo ntari bubashe gusubiza . Mwavuze kenshi kumana yanyu mwizera ko irinda igiturage munsabira ngo nanjye nkire. Rero ubwo mwajya mubyago byatumye imbaraga zanjye zongera gukora noneho njya ahari igishushanyo cy imana mwemera ndangije mbona uko cyambaye nanjye ndabyambara ubundi ndatabara”

Umukecuru mumatsiko menshi ati “none se weho urinde ?”

Umusore kumubaza icyo kibazo abura icyo asubiza ahubwo atangira kwishima (kwiyaga)kumutwe yibaza uwo ariwe bigaragara ko nawe ubwe atazi uwo ariwe. Umusaza yarabibonye ariko ntiyagira icyo akora arangije ati “umva musore ,iyi myenda wagaragayemo iguhisha uwo uriwe . Ntuzigaragaze narimwe . Sibyo ?”

Umusore yitegereza umusaza cyane atti “ ese ibi uri kubikorera umutekano wanjye ngo batazemenya bakangirira nabi ?”

Umusaza ati “yego ,wadutabaye ariko numenyekana bazakwica !”

Umusore ati “sawa , ese mwanyita izina nanjye nkagira izina ?”

Umukecuru abona ni umwana mwiza arangije ati “ mwana wanjye guhera uyu kusi witwa Mateo bisobanura Impano y imana”

Umusore arahindukira areba umusaza nawe azamura ikiganza ati “iryo ni sawa kuko uri impano imana yacu yaduhaye”



Bidatinze imisi yaragiye irisunika maze Mateo aragenda igiturage aragihindura neza neza , bigaragara ko yari umuhanga abereka iterambere maze abatagiraga amatara aragenda rayabakorera icyaro cyose kiraka sinakubwira ariko bose ntanumwe uzi ko ariwe wambara nkimana basenga iyo hagize ibyago bibatera!! We yabaye nkumwana wo mucyaro azi ubwenge batazi ko ari nawe basingiza nkimana.

Anna Bella we yari yarangije kwiyakira ubu ahubwo ari kwiga yivuye inyuma kugira azagere kuri degree se yamubwiye ubundi akazashaka ukuri kurambuye kuri se ndetse akazamebya n impamvu yaje hano. Wamugabo wavugaga Ko SR ari murumuna we nawe yaragiye aratuza ndetse na HSSFR iratuza usibye ko yo yari yakomeje ubushakashatsi bwayo nyuma yo gutakaza ibyo yari yaragezeho mumyaka myinshi.



                 ***   Tuze inyuma  y imyaka 8  ***


Hari kumusi Anna Bella abona impamya bumenyi ye y’ikirenga mubuhinga bwo gukoresha ikoranabuhanga, Papa na mama we bari bahibereye utibagiwe Henry BodyGuard w umuryango . Yabaye umuhanga urenze abandi bose kwishuri kuburyo kuriwe batamuhaye impamyabumenyi gusa ahubwo banamurengerejeho impano nyinshi. Byari ibyishimo bidasanzwe kumuryango muri rusange . Mubazanye impano hari undi waje uduteye umugongo arangije nawe atanga impano y ibarwa nto cyane ahita yigendera !!



Uko uwo abona impamyabumenyi ninako wamusore watabaye igiturage yari amaze kugiteza imbere, ubu ahari icyaro yabashije kubakorera amatara yisunze amazi cyane ko bari baturiye inyanja. Abaturage ubu barakeye cyane ko ubu wamukire yabateshaga umutwe yari yaratuje kuko uko yagerageza kujyanayo abasore be baricwa !! 

Uyu musi nawe yari kumarembo y icyaro bamusezera ,abaturage bose bari bamuherekeje nkumwana w umusaza ubakuriye kandi wabafashije byinshi mwiterambere (mwibuke ntibamuzi nkingwanyi) . Umusaza yatambutse imbere y abandi ati “mwana wanjye uzirinde aho ugiye kwiga mumugi ,uzatuzanire ubumenyi kugira natwe dusa n abahejwe na Leta tuzabereke ko dushoboye ntabufasha bwabo bukoze”

Meteo ati “sawa papa ndabyumva kandi nzabyitwrarika”

Abaturage bose batangira kuza umwe kuyundi bamuheraza udufaranga duke bafite nkabamutekereye impamba kuko bamwishimiye !!!



Reka sasa nkugarure mumugi ,bidatinze bwaje kwira maze Anna Bella wacu agorobeza arimo gufungura impano zitandukanye yagiye ahabwa. Yagiye azishimira zose kugeza ubwo ageze kuri kakandiko gato nako arakazingurura asoma ibiriho . Akibisoma gusa umutima wazamukiye rimwe karamucika ndetse na Anveloppe karimo irakoroka havamo ifoto. Ayirebye hasi ,Mama yangu 🙄 yarikanze kubona ari ifoto ya SR (wamusore utagiraga izina wigeze kumutabara ) ……..LOADING EPISODE 08


NINDE WATANZE IYI MPANO ?

KUKI BAYIMUHAYE UMUSI ASOZA KWIGA ?

Utazacikwa na Episode 08 , mwakandikiwe na Edouard Safari whatsapp +255759114520

Comments

: Kimeza igeze Aho iryoshye p
: Kimeza igeze Aho iryoshye p