
Episode 07 yarangiye Anna Bella arimo gufungura impano maze akabonamo ibahasha imubwira ko yamenya ukuri ndetse akabonamo n ifoto ya SR . Mateo we yati avuye mucyaro yerekeje umugi. Ese hakurikiye iki ? Twikomereze…
Dutangiriye kuri Anna Bella mugitondo cya Kare yarimo yururuka Taxi , Ageze hanze yarebye kugapapuro kariho amerekezo arangije yinjira muri restaurent imwe , agezemo yicara kumeza bigaragara ko ariyo bamuhayeho amerekezo. Akihagera baramuzimana maze nawe aba arafungura. Ako kanya mwiyo restaurent hahise hinjira Mateo uvuye mucyaro aza nawe kugira utyo afata. Neza nkabavuye mucyaro uko bamera yahise aza direct ashaka intebe iticaweho aba ariyo yicaraho. Akiyicaraho umuserveur ahita aza ati “sorry nyakubahwa ,mwafata indi meza iyi bamaze kuyishura!”
Mateo biramucanga arangije ati “none se muri restaurent hari ugiramo ameza ye ?”
Umuserveur ati “yego kuko hano hapa na Vip ,rero waza nkakwereka aho wicara kuko iyo bayifashe”
Anna Bella ahita abyinjirira ati “wamureka nawe agafungurira hano mugihe uwo ntegereje atari yahagera”
Umuserveur aramureka amubaza ibyo afata gusa ibiryo yasabye ubanza biciriritse kuko uko abivuga umuserveur niko arushaho gusa nuri gutungurwa 🫢
Reka sasa nkuzane kuri cyakirwa inyuma y iyo myaka yose. General burya ntiyicaye nyuma yaho Dr (Papa Chance) yangije ibyo bagezeho nawe yakomeje ubushakashatsi bwe . Kuri uyu munsi turabona hari uwo bafungiye mukirahuri gikomeye cyane . General ati “mutangire process”
Bahita barekurira muri kakumba yugaraniyemo imyotsi , wamuntu bigaragara ko umwotsi warimo umubuza guhumeka atangira gukubita kukirahuri ashakisha uko yavayo ariko ikirahuri kirakomeye cyane !! Umwotsi waragiye uba mwishi kugeza umurushije imbaraga yikubita hasi. Amaze kurwa hasi nibwo bahagaritse imyotsi ,barangije barekuriramo indi myuka yo kuhoza ,ubundi aba dr baja kureba niba ari muzima. Nyuma yo kumupima bahindukije amaso bareba General barangije baramuhakanira mukuzunguza umutwe . Dore ngo General arababara cyane kuba no kuri iyi nshuro yongeye kunanirwa !!!!
Twigarukire mumugi , Mateo arimo kurya cyane nkaho wagirango amaze icyumweru atarya. Amasahane nka 5 yombi amaze kuyarangiza wenyine Anna Bella arimo kumwitegereza gusa 🙄 Uko amwitegereza arimo kurya yatangiye kwibuka wamusore wacu bita SR wigeze kumutabara bamumeneye ibiryo, neza neza bararya kimwe usibye ko isura ya Mateo itandukanye. Umusore yaragiye ararya arangije arenzaho amazi . Abisoje ahamagara seriveri abaza ayo yishura maze Serveri ati “ni ibihumbi 50 000 !”
Mateo ati “eeh ,ibihumbi 50 yose ?mwagiye mureka kwiba abantu ! Ibiryo bya 5000 urashaka nishure 50k ?”
Serveri ati “ariko niko gaciro kibiryo wafashe ,ndakeka wabanje gusoma kuri menu”
Mateo arikanga ,ubanza ayo mafaranga atanayafite Anna Bella ati “ntakibazo ndayishura”
Mateo arahindukira areba Anna Bella ugiye kumwishurira ati “murakoze madam ,ubutaha nzabitura nanjye”
Umusore ahita ahaguruka tayali kwigendera, Anna B ati “sorry musore !”
Mateo arahindukira ati “yes !”
Anna B ati “waba witwa nde ?”
Mateo ati “nitwa Mateo”
Anna B ati “byiza kumenyana nawe”
Mateo ntiyabigira birebire arahindukira asohoka muri Restaurent yikomereza ibye !
Bidatinze aho Anna B yasigaye yicaye yakiriye message ahita ahaguruka nawe arasohoka yurira mumodoka yari iparitse hanze ya fumee ihita imutwara. Neza neza imodoka yaraje igira igipangu yinjiramo nawe asohorwa mumodoka bamufunze kumaso ubanza badashaka ko amenya aho azanwe. Bagezemo indani bahasanze abandi basore n inkumi bahicaye bari busy cyane kuri mudasobwa. Ubakuriye ati “Kaze neza Anna Bella”
Anna Bella ati “murakoze”
Arakomeza ati “nitwa Diogene nkaba nkuriye itsinda ryacu ryitwa Lucky 5 United. Uyu ni Alice ,uriya ni Josias , uriya uri hirya ni Angela undi ni uyu wakuzanye ariwe Clara”
Anna Bella ati “none se ibyo birahurira he n’icyanzanye hano ?”
Diogene ati “nizere ko uko uri umuhanga mwikoranabuhanga uri n umuhanga mugutahura vuba”
Anna Bella ati “urashaka gusobanura iki ?”
Diogene ati “mfite icyo ukeneye , byanze bikunze urabizi neza ko ntari bukiguhe ntakiguzi”
Anna Bella ati “ikiguzi ni ikihe ?”
Twiyizire kumusore wacu , arimo gutembera mumugi neza nkumuntu mushya hari aho yabonye abantu bakunganiye nawe arasatira , ahageze abona imbere hari umukobwa uri muri ring witeguye uwo bari buhangane . Arebye hirya abona haranditse ngo umusore uri buhangane n uwo mukobwa akamutsinda ari bumutware banamuhe miliyoni yamafaranga!
Abitekerezaho ati “ayo sinayatwara ra ? Ariko ngewe ntamugore nshaka ndashaka amafaranga gusa “
Akibitekerezaho hari umusore wahise usimbukira muri Ring ati “nditeguye guhangana”
Umukobwa ati “sawa ,zana ibyo wibitseho”
Sibwo umusore yatatse gusa umukobwa yataka bigaragara ko ari ymuhatari mumirwanire kuko muminota mike yahise amusohora Ring aba aratsinzwe !!
Mateo aho ari ati “mbega umukobwa w’umugome we !!”
Undi avuga arinjiye muri Ring nawe atangira guhangana n umukobwa ariko Mateo yihweza neza umukobwa uko ahangana ndetse n uwo bahanganye.
Nkugarure kuri Anna Bella ,
Diogene yamubwiye ati “amakuru mfite nzi neza ko uyakeneye kurusha buri kimwe cyose , ikiguzi ntabwo gihenze ni ubwonko bwawe”
Anna B ati “ubwonko bwanjye ?”
Diogene ati “yego”
Anna Bella ati “gute ?”
Diogene ati “uri umuhanga mwikoranabuhanga ,ndagukeneye mumushinga wanjye ndimo gutegura neza. Nusoza ako kazi nawe nzaguha amakuru ukeneye”
Anna Bella ati “ni umushinga uwuhe ?”
Diogene ati “ndashaka kwiba Bank nkuru y igihugu kandi weho niwewe wabasha kumfasha kukijanye na Hacking”
Anna b ati “Hacking ? Ngewe nize ibya mudasobwa ariko nta Hacking nzi”
Diogene araseka arangije ati “ndakuzi neza uri kwishuri ,kandi icyatumye wiga hacking ni amakuru menshi ukemeye kumenya kuri so. Urahitamo gukorana nanjye cyangwa guheba ayo makuru” …….LOADING EPISODE 09
ESE ANNA BELLA AREMERA CYANGWA ?
iyi nkuru ni umwotsi ndakurahiye ,weho icyo ngusaba kanda like unatange Comment kuko iradufasha mumitegurire yiyi nkuru .
Comments