logo

NEW TALENTS

Stories Group

MY SUPER BODYGUARD S01 Ep 09

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Episode 08 yarangiye team ya 5 Lucky united irimo kurazimishwa ngo akorane nabo kugira abashe kumenya amakuru arambuye kuri se kandi cyari ikintu gikomeye cyane yashakaga. Ese arakora iki ? Mateo we yarimo kwirebera umurwano hagati y umukobwa ndetse n umusore mumugi rwagati. Twikomereze…..



Dutangiriye mumugi kumurwano w umukobwa , Sasa umukobwa byatangiye kugaragara nkuriko ajya gutsindwa n umusore kuko amurenzeho . Mateo yarabyitegereje arangije ati “mukobwa , weho igice cyawe cy ibumoso uri kugiha imbaraga nyinshi bigatuma agiye kugutsinda”

Umukobwa arahindukira areba ubimubwiye abona ni umusore mwiza ahita amurangarira 🙄 akimurangarira uwo bahanganye avuga aratatse maze Mateo abona umukobwa agiye gutsindwa kubera kurangara ahita asimbuka aramukwepesha maze uwo bahanganye bahuza ibiganza asubira inyuma umukobwa nawe asigara mumaboko ya Mateo arimo kumwitegereza mpaka n umutima we wongeza gukubita !!

Uwo bari bahanganye ati “wewe nawe uvuye he ? Uyu murwano uri hagati y abantu 2 gute ubyivangamo ?”

Mateo ati “aaaah tuza musore ntabwo ndi kwivanga ahubwo narimbonye ugiye kumwubikira yasamaye , gusa weho ndabona utamutsinda kuko wataka uhubutse “

Undi ati “urasobanura iki ?”

Mateo ati “ariko nkubaze ,uri guhangana kubera washimye umukobwa cyangwa ni kubera amafaranga amuriho ?”

Undi ati “weho ntiwasomye itangazo rihari ko ari gutsindira amafaranga n umukobwa ?”

Mateo ati “ngewe siko mbibona, weho ntiwari umwatatse n igifunsi cyari kumwanginza imbaraga ze z indani kugira ajite abura imbaraga ubundi umutsinde bitakuvunye ?”

Undi ati “ibyo ntibikureba”



Nkugarure kuri Anna Bella munzira ataha yagiye atekereza mumutima ati “kweli, ngewe nemere nkore amahano ? Gusa kandi amakuru bafite ndayakeneye kuko data ndakeneye kumenya ukuri kwe . Gusa nanone Leta tugiye kwiba ntanubwo ari iyacu gute ntabikora ubundi ntabikora ko mbizi”

Clara umutwaye ati “ ndabona ukiri kubitekerezaho cyane, gusa nyamara usibye kubona icyo ushaka uzabona n amafaranga menshi maze azagufashe guhorera so”

Anna Bella ati “urasobanura iki guhorera ?”

Clara ati “hoya utambaza byinshi kuko bihubanye n amabwiriza ya Lucky 5 united”

Anna Bella ati “ushatse gusobanura ko ari ukuri Papa yapfuye?”

Clara ati “ndakeka utambajije icyo , kuko ubu tuvugana niba ari n urubanza Imana yarangije kumukatira”

Dore ngo sasa Anna Bella (Chance) aracanganyikirwa!!!



Mumugi Mateo yaragiye atuma mugenzi we arakara kubera amagambo arimo kumubwira ati “weho ndabona wigize umufasha we, noneho duhindure bet , ngewe nawe tugiye guhangana ,uributsinde aratwara umukobwa n amafaranga”

Mateo ati “hoya kabisa , weho uri hasi cyane urahangana nanjye ariko ngewe ndakoresha umunwa mbwira umukobwa , numutsinda nanjye uraza kuba untsinze”

Undi ati “kugasuzuguro kawe ndamutsinda ,jya hanze utangire umu guide nakubwira iki”

Mateo areba umukobwa aramubwira ati “mama focus kumagambo ngiye kukubwira ubundi untsindire umuntu kandi ndakwizeye”

Umukobwa ati “sawa”

Mateo asubira inyuma ya Ring maze ubundi umukobwa yipanga bushasha kumurwano !!



Reka nkuzane kuri Diogene, nyuma yo kuvana na Anna Bella (Chance) we yahise aza nkumuiriya yambaye neza muri ya Bank bateganya kwiba. Gusa uko bigaragara mugifungo cya Costume yambaye harimo Camera igenda ifata buri kimwe cyaho ari kunyura ariko amashusho agera kuri Team. We yari yaje nkumuntu utazanye amafaranga ahubwo we azanye zahabu tupu kubitsa. Kubwiyo mpamvu bamunyujije hose kugira bamwereke ko Bank azanyemo yizewe ,usibye kubika amafaranga yanabika n ibyagaciro kabisa , batazi ko uwo bari kwereka ari igisambo kigiye kubakubura!!!




Mumugi ho muri Ring ,umukobwa akurikije instructions za Mateo yaragiye agukubitira umusore mpaka amusohora muri Ring abantu bose barikanga habura numwe uvuga mpaka n umukobwa arikanga !!

Uwahanganaga ahagurukana umujinya ati “mukubite umujinga untsindishije”

Mateo atari yavuga umukobwa yasimbutse muri Ring ati “ibyo  siko twumvikanye, mwatsinzwe mugende”

Mateo inyuma ati “mabuja ntampamvu yo gukomeza kurwana ,reka nze mare akazi ubundi ntsindire Cash”

Aza imbere ati “ngaho muze muhorere boss wanyu w ikirwari”

Akivuga atyo ati “munamwice ahubwo”

Bavayo biruka ngo bamwatake nawe neza mubintu nanjye umwanditsi ntabonye ndabona ari inyuma yabo kandi bose basigaye mumaboka gusa 😁😁 Bose bavuye aho biruka na Boss abonye ibibaye ava aho yiruka.

Mateo arangije yitonze yegera umukobwa ati “ntumye utsinda ,mpa ibyanjye”

Umukobwa ati “ngewe ndahari ,amafaranga nayo wampa bank account yawe nyashireho”

Mateo ati “sorry ,ngewe nshaka amafaranga gusa weho ntakibazo”

Akivuga atyo haturitse isasu , sasa Mateo we afite speed kurirrenza , kumbe uwo atsindishije niwe wari ugarutse aramurasa we ararikwepa kubera Speed afite ariko yibagirwa umukobwa rihira rimufata umukobwa mugituza yikubita hasi !!

Mateo ishavu ryaramuriye maze arabe umukobwa arimo kurwa hasi ahita yihuse akuramo Pin y umushatsi umukobwa yari yambaye avuga arabangutse acumita urashe mugakanu ahgaruka umukbwa atari yagera hasi avuga amucanyeho .byose neza biba mumwanya uri munsi y uwo umurabyo ukoresha kuburyo na Camera zitabibona !!!!!



Anna Bella ari murugo yafashe Phone ahamagara namba yahawe ati “ndi tayali”

Phone iramusubiza ati “byiza ,ubu noneho ntikiri Lucky 5 United ahubwo ubu ni 6 Lucky united (batandatu bishimye kandi bishize hamwe)”.

Anna Bella arasubiza ati “akazi gatangira ryari ?”

Phone ati “katangiye kera, reba phone yawe yamaze kuba Connected uzimye Camera zo muri bank kuburyo zibona kimwe maze Agent wacu uriyo atamenyekana”

Anna Bella arikanga ,arebye phone abon neza iri kureba muri Bank barimo kwereka Diogene…….LOADING EPISODE  10




ANNA BELLA ARAKORA IKI SASA ??


Comments