
Episode 09 yarangiye Anna Bella bahise bamusaba kuzimya Camera za Bank bagiye kwiba nyuma yo kwemera ko agiye gukorana nabo. Ese yakoze iki ? Mumugi ho umukobwa yari arashwe . Twikomereze ….
Dutangiriye kuri Anna Bella kuri Phone , ati “ubu tuvugana ndi murugo , ndabasha kuzimya Camera ya bank ntegereye aho server ziri ?”
Phone iti “Weho niko kazi kawe , ntibikenewe ko Diogene video atembera muri bank zigaragara bakazakora research bakamubona ko yigeze ahagera . Ubwo uko ubikora niweho ubizi”
Phone ihita ivaho Anna Bella arikanga ! Nkumuntu uzi icyo ashaka yahise yinjira mucyumba cye afata laptop yihuse arasohoka yinjira mumodoka ahita yerekera kuri Bank aho Diogene arimo kuzungurutswa nkumukiriya ukomeye cyane batazi ko afite umupango wo kubiba.
Tuze kwa muganga , Mateo ntakindi yahise yihutira usibye kuzana umukobwa kwa muganga. Abaganga bari kugerageza kurokora ubuzima bwe ariko isasu ryamufashe ahantu habi cyane. Mateo we yicaye hanze arategereje n igihunga cyinshi. Akiri aho agafone ke karahamagawe arebye abona ni papa we aritaba ati “papa !”
Kumbe ni umusaza kuva mucyaro wari umuhamagaye ati “nisawa Mateo , warangije gushika mukigo ?”
Mateo mugihunga ati “ papa ,oya ntabwo ndahagera”
Papa ati “Ufite ikihe kibazo ko ndi kumva utavuga neza ?”
Mateo ati “ntakibazo gihari papa , nuko nari nirukanze inyuma y imodoka nsanze insize”
Papa ati “ariko wayifashe ?”
Mateo areba hirya no hino abona hari abantu bari kuvuga ati “hoya papa , aha nicaye aho bategera ntegereje indi mpite njyana nayo”
Papa ati “aaah , utongera gusamara ugasigara nanone”
Mateo ati “sawa papa ,sinongera kuhava”
Papa phone ahita akupa (mwibuke uyu si papa we ahubwo ni wamusaza wamutoragura mumazi yagiye kwirobera amafi) .
Muri ako kanya Anna Bella nawe yari yinjiye muri Hotel afashe icyumba kiteganye naho Bank ikorera. Agezemo mucyumba yacometse Laptop arangije atangira akazi ke ko kureba uko yakinjira muri System ya Bank ayobye camera ntizifate amashusho . Muri Bank Diogene bamugeje kuri safe babikamwo zahabu zihenze baramwereka arangije ati “ndabona Bank ifite umutekano , ndakeka mwambikira Zahabu yanjye”
Manager wa Bank ati “oya rwose umutekano urahagije , aha harindwa Amasaha 24/7 . Niyo mpamvu abakire bazana zahabu zabo kuzibitsa hano”
Diogene arangije afungura breaf Case afite muntoki ahereza manager , managera abona ni zahabu isa n ubururu ihenze cyane arangije arayifata ati “wahindukira ukareba inyuma ?”
Diogene arahindukira Areba inyuma maze Manager afungura Safe abika ya Zahabu arangije arahindukira ati “noneho twagenda gukora registration y uko ubikije hano”
Basohoka ahari Safe baragenda . Ninako Anna Bella nawe yari asoje akazi ke aho ari muri hotel.
Kwamuganga umusore bamuzaniye inkuru mbi ko wamukobwa byanze ko bamutabara. Ntakindi yakoze yinjiye mucyumba barimo kumuvuriramo arangije areba Machine yerekanaga ko akiri muzima abona koko iri hasi arangije arayitegereza ahita ahindukirira abaganga ati “ntabwo arapfa”
Muganga ati “musore ,ntabwo arapfa kandi nawe ubibona kuri Machine ?”
Mateo ati “yego umutima we uri hasi ariko amahirwe yo gukira aracyahari nubwo ari make”
Dr ati “musohore uyu musore ushaka kutwigisha akazi”
Mateo ati “ niba mwebwe mutabikora ,nge mumpe umwanya mbyikorere”
Dr ati “musore inzererezi”
Mateo abona koko bagiye kumusohora arangije umurinzi warugiye kumusohora amukoma ahantu aragagara ati “Dr nawe nushaka kungora ndakugira nkawe” yihuse ahita aza afunga umuryango ubundi ahita afata ibyuma atangira operation muganga areba !!
Kurundi ruhande Anna Bella yahise azanana Na Diogene hamwe bapangira imipangu . Anna Bella mwisura irakaye ati “ubu se mwebwe muramfata mute ? Kwemera ibintu mugahita mumbwira gukora akazi ako kanya ntanubwo niteguye . Ubu se iyo mbyanga mwateganya ko ari inde wundi wari bubikore ?”
Diogene ati “twari tuzi neza ko utari bwange kandi ukabyemerera kugihe”
Anna Bella ati “koko ndabyemee muri abasazi kabsa ,ubundi ni gute mzabasha kwiba Bank irinzwe kugeza hariya ?”
Diogene ati “ none se ntiwabashije kwinjira muri system yabo ukayobya Camera ?”
Anna Bella ati “none niba nayobeje Camera , nzabasha no kuyobya amafaranga ari kuri za server zabo ntibabimenye ?”
Clara kuruhande ati “mwaretse kubwirana amagambo ubundi mukatubwira plan noneho uko imeze ubundi tukorera akazi ?”
Kwamuganga Ho Mateo yaragiye atabara umukobwa Machine yongera kwerekana ko umutima w umukobwa wongeye gutera . Arangije ahindukirira muganga ati “ahange ndarangije , mumutere amaraso kuko yatakaje menshi”
Ahita asohoka asiga muganga yumiwe yibaza umusore uwo ariwe no kuba abashije kuvura umuntu we yari yamaze kwanzura ko yapfuye!!! Mateo n amaraso kuntoki ze yahise aza mubwiherero gukaraba intoki . ESE UBUNDI UYU MUSORE NINDE ?
Tuze kubari gupanga kwiba Bank ,
Anna Bella yaje gutuza maze Diogene aza imbere yabo n agakaramu atangira kubacapira neza uko Bank neza ikora ,ahari uburinzi , za Camera ….
Ati “Amasaha yose haba harinzwe ,iyo bagiye guhindura abarinzi bitwara iminota itarenga 10 . Muri iyo minota nibwo twe tuzakwiba ijye kurangira twanamaze gusohokamo”
Alice ati “iminota 10 ko ari mike cyane”
Diogene ati “ntabwo ari mike , Anna Bella azahagarikira lift munzira izaba ori kuzamura abarinzi baje gusimbura abandi maze natwe duhite twinjira.
Igihe tuzaba tugezemo nibwo azayirekura maze bajye guhinduranya natwe turimo kwiba. Izajya guhera byose twabisoje”
Clara ati “ ko watweretse ahaba hari abarinzi na za camera nlaba mbona hose ntaho twanyura ngo ntibatubone ,tuzinjira tunyuze he ?”
Diogene ati “ikibazo cyiza cyane . Bank irinzwe cyane birenze , kwinjira tuzanyura hejuru kuko niho hatagira abarinzi na za Camera. Mukwinjira Anna Bella azajya ayobya buri Camera tugezeho turenze isubiraho gutyo gutyo mpaka tugezemo ndetse tunagarutse”
Josias ati “ibyo ndabikunze ,ariko se tuzagera hejuru y inyubako gute batatubonye ?”
Diogene ati “icyo narangije kugitegura. Tuzakoresha indege dusimbukire mumitaka”
Josias ati “simbihakanye ko tuzakoresha indege ,ese nibicamo ko imitaka izaba yatumanuye itazadusubizayo . Tuzacika dute ?”......LOADING SEASON 02
ESE BAZABIGERAHO CYANGWA ?
Comments