
Season 01 yarangiye Team ya 6 Lucky United imaze kunoza neza umugambi wo kwiba bank nkuru y igihugu , bank irinzwe kuruta izindi zose . ESE BABIGEZEHO CYANGWA ? Umusore Mateo we yari amaze gukora ibitangaza agariye umurwayi mubuzima mugihe Dr Wabyigiye yari amaze kwanzura ko yamaze gupfa . Ese uyu we yari muntu ki ? Twikomereze….
Dutangiriye hejuru kuri Etage ya Banque aho hari batatu bahageraga mumitaka bambaye imyenda ibahishe amasura gusa banafite imbunda. Bahageze biyambuye imitaka yabamanuye barangije bakora kugutwi ati “tugiye kwinjira umuryango wambere hita ukuraho Camera ihareba”
Kumbe uwo babwiye ni Anna Bella wibereye mucyumba cya hotel yiturije kuri mudasobwa ye ,arangije arabasubiza ati “mufite amasegunda 15 yo kuba muyirenganye”
Ako kanya uwurimo kwica ingufuri aba arabirangije abajura baba binjiye Bank banyuze hejuru ntawujejwe umutekano n’umwe ubabonye !!
Uko ibyo biri kuba reka twiyizire kwishuri , Turabona Mateo ari mubiro by userukira Kaminuza.
Ati “musore waje hano wabiteguye cyangwa uri umusazi ?”
Mateo ati “rwose wantahura , ntabwo nize ayo mashuri yose ngo mbone izo mpapuro urimo kunsaba ariko nabayize bose mbarenzeho ,nabonye gutangirira rimwe byazandusha mpitamo kuza gutangirora hano”
Master ati “aka nakumiro koko , ubu university yabaye ishuri ry ibitambambuga bitangiriraho ?”
Mateo ati “ntabwo nigeze njya kwishuri ariko mbaza ikibazo cyose ushaka niteguye kugisubiza kandi mumasegunda atarenze 15”
Master abona umujinga ari kumumenyera ahita ahamagara securite hanze basohora mateo nabi !! Nawe yanga kubikomeza arigendera asohoka mukigo. Sasa Master uko yagasigaye yitotomba kuri phone yakiye video kuri whatsapp kuva kwa mushuti we ,arayifungura abona ni video irimo kuvuga kumu Dr ukomeye mugihugu wemeye kwakwa Doctorat ye kubwa video y umusore ukiri muto yagaragaje avura umuntu we yanzuye ko yamaze gupfa ! 🙄 Dore sasa ngo arabona uwo mwana wabiteye agasanga ni umwe arangije gusohora nabi, anibuka amagambo yamubwiye ko arenze nubwo atize akabyanga !! Yasohotse yiruka gusa yari yarangije gutinda kuko Mateo yari yamaze kurenga .
Abari kwinjira muri Bank bo bakomeje kugenda bagera kure kubufasha bwa Anna Bella biri gutuma Abari kumutekano batabona ko binjiriwe !
Mugihe abo bari kwinjira muburyo butemewe , Diogene nawe yari yanyuze kumarembo neza nkumukiriya w imena bari kumwakira nkumwe mubaherwe barenze.
Nawe ntanigihunga ari kwinjira atabwoba na buke afite , yageze mucyumba cya Manager aramwakira ariko ati “usanze umwanya wa Shift ugiye kugera , waba utegereje ukabanza ukarangira ?”
Diogene ati “ndabyumva Sir ariko hari akantu gato nashakaga ko umfasha”
Manager ati “ariko iyo uyu mwanya ugeze ntakindi kiba kigomba gukorwa, please aka ni akazi”
Diogene ahita akora mwikote avanayo zahabu nini ashira kumeza ya manager ati “iyi ni iyawe ntiza iminota 10 yonyine, ubundi ukore akazi kawe”
Manager ati “ariko boss .. “
Diogene ati” ariko abakora Shift si weho , umwanya bari kubikora wanyumviriza ubundi ukaza kugenda ubwanyuma ubasuzuma”
Ifaranga rizakora ibara ndabarahiye !!
Kumbe disi uko yemeye ninako Anna Bella ahise ahagarika Lift yari izanye abaje guhindurira ababanje kwizamu . Abakora kwikoranabuhanga baba bahugiye gushaka ikibazo kibaye ngo lift ihagarare Naho Abajura 3 nabo bari bamaze kugera neza muri cyacyumba kibikwamo ubutunzi bukomeye cyane . Nkuko bari baje babyiteguye ntakindi cyabaye buguruye safe neza cyane (mwibuke Lock bayibonye kuri video yafashwe na Camera burya yari mwikote Diogene yari yambaye , manager yamubwiye guhindukira kumbe Camera iri mumugongo atabizi !!! ) bagezemo bakubitanye na zahabu zimwe utapfa kubona ahandi , imikufe ihenze , ibikombe byakera bimwe bihenze utanapfa no kubona!!!
Ntakindi bakoze batangiye gupakira mubikapu bafite bihuse cyane ko bari gukorana n umwanya !!
Reka nkuzane kuri Mateo wanzwe mukigo , arimo kwitemberera hafi aho yarebye kuri Tv zo kumuhanda yiboma isura ye bari kumuvuga nkicyamamare cyatumye doctor wikirenga ahagarika akazi ke, ati “hoya ,data yarambujije kwigaragaza cyane kwitangazamakuru”
Ahita ahumiriza arangije ubwonko bwe butangira kwinjira muri System ngo ahite abisiba kubantu bose ariko hari icyo yabonye arangije areba ya Bank hakurya arangike areba naya hotel Anna Bella arimo arangije ati “hoya ibyo bari gukora sibyo”
Sibwo ahise yinjira muri hotel gusa ageze kuri reception bamwaka amafaranga arayabura ,biba ngombwa ko bamusohora . Ariko nubundi abona ntari bugende ahitamo gukoresha Speed kuburyo na camera ubwazo zitamubona cyane ko we yihuse kuruta n isasu !!
Diogene we akazi ke kari karangiye maze arekura manager nawe arisohokera manager nawe ahaguruka kujya gukomeza akazi ke. Anna Bella nawe aho ari akomeje kuyobora abajura basohokana zahabu bibye ! Diogene ageze hanze yahasanze Alice muri Taxi ahita amufata bava kuri Bank. Sasa Batatu binjira muri bank umwe yakoroye Zahabu imwe ntiyabimenya bakomeza kugenda mpaka barenga camera zose bagera kumuryango wanyuma wo hejuru hari camera yanyuma ngo bahite basohoka. Anna Bella aho ari mucyumba inyuma ye hari uwavuze ati “hagarika!”
Anna Bella arikanga ahita afata imbunda arangije ahaguruka chapu ahita ayimutunga !!
Kuyimutunga umusore ati “ni wewe ?”
Anna Bella ati “uratangara iki ?”
Mateo arangije yikorakora kwisura ,arangije ahita azamura ikiganza nkusaba neza nkuko Wamusore yabikoraga !!
Anna Bella atati yagira ikindi akora arahindukira abona hasigaye amasegunda 15 gusa ahita arasa isasu ahindukira akanda enter maze abajura barasohoka gusa isasu rifata Mateo yikubita hasi . Dore sasa ngo muri Hotel harabyuka akavuyo muri Hotel.
Muri Bank naho abajura bari barangije gusohoka bitegura sasa gucika, kumbe plan yo gucika kwari ukurasa imigozi kuri etage yindi iri hejuru neza neza bakamanukira mucyumba bari bakose nka private, Uwambere yaramanutse uwakabiri aramanuka uwagatatu agiye kumanuka muri Bank hahise havuga ubuduha bukomeye butajya buvuga bisanzww!! ……..LOADING EPISODE 02
Comments