
Episode 01 yarangiye muri Bank havuze ubuduha bw impuruza bigaragara ko bari bavumbuye ko bibwe. Anna Bella we yari arashe isasu Mateo icyatumye no muri hotel arimwe bahamagara polisi . Ese hakurikiye iki ? Twakomeje….
Dutangiriye kuri Anna Bella , nyuma yo kurasa Mateo yahise asohoka muri cyacyumba yihuse amanuka kuma Escalier ariko agenda areba inyuma n ubwoba bwinshi. Muri Bank ho ubuduha bwavuze kubera ko Anna Bella yari asamaye gato kubera kuvugishwa na Mateo bituma ibyo yakoraga byose byikata Camera zisubiraho , abari muri control room bahita babona yazahabu imwe yakoroka abajura ntibabimenye. Manager yahise aza yiruka kubaza ikibaye bamuha amakuru y ibyo babonye nawe yihuse ahita ajya kureba Ya Safe ibika zahabu …
Muri Hotel , Mateo wacu wari umaze kuraswa yarahagurutse areba aho bamurashe kurutugu ariko ntiyabigira birebire arangije afunga amaso atangira kumva ibiri kure. Ibintu bidasanzwe kumuntu we yumva abantu bari hasi kandi we ari muri etage . Mukubumva neza yumvise polisi yahurujwe ariyo iri kuzamuka arangije arakanura ati “ntabwo bansanga hano ariko kandi aba bajura ntaho bagomba kujya”
Aza kwidirisha areba hasi arangije areba kuruhande abona mask Anna Bella imeze nkiyabajura yayisize ahita ayambara arangije asubira inyuma gato , ahita aza yiruka yirasa mwidirisha amanuka kuri Etage ntanumugozi gusa ageze hasi arwa ahagaze abantu bose barakangarana batangira no kumufata video.
Abajura nabo muri ya Etage yindi bamanukiyeho bari bageze muri parking bahita batsa imodoka imwe bari bateguye bahita bava hasi !! Bakuyemo mask ni Josias , Angela na Clara , bahanye chess bishimye barakomeza. Manager muri Bank we nibwo yageraga kuri safe asanga igaragara ahakwa kwiniga !! Ntakindi cyabaye phone yihuse yahise ibanza ihamagara kwa president bamumenyesha ko bank nkuru y igihugu yibwe nawe ntagutinza ahita atanga itegeko ko abajura bogomba gufatwa batari bajye kure !!
Kurundi ruhande uko Mateo yakamanutse akimara kugera hasi yakoreshe ubwonko bwe akurura amajwi yose yabari kuvugira kuri phone arangije acaguramo iya Anna Bella ahita yumva ari kuvugana na bamwe bafite zahabu bibye ababaza ko bamaze kugera hanze banafite zahabu. Yumva baramusubije bigamba ko bibye Bank y igihugu !! Bose yakuruye Location baherereyemo abona ni zibiri zitandukanye arivugisha mumutima ati “gukurikira umukobwa ntacyo bimaze , ngomba gukurikira aba batwaye ubutunzi bw igihugu . Dore ngo arava aho hantu yiruka cyane akurikira abajura bafite Zahabu kandi ibyo byose bibaye abantu barimo bamufata amashusho kandi ntibatangwa no gushira kuri za social media.
Anna Bella mumodoka yagiye yibaza kumuntu arangije kurasa , yibaza ukuntu yamwinjiranye mucyumba ntabyumve biramuyobera. Yibaza kukuntu yamuvugishije akaze ariko yahindukira agahita yicisha bugufi , yibuka ukuntu yazamuye akaboko nkaho ari icyo amusaba. Ahita yibuka wamusore wamutabaye inkuru itangira gusa yareba neza akabona isura ntibasa kandi koko ntibasa !!! Ibyo bikomeza kumucanga ariko akomeza gutwara yerekera aho bagomba guhurira n abandi .
Munzira ba Josias bagenda hari uwo basanze abahagaze Imbere yambaye mask isa n izo nabo bafite yabitambitse , barikanze Angela utwaye ati “Meeting point yahindutse ?”
Josias ati “hoya”
Angela ati “none se uriya ninde ?”
Ahagarika imodoka maze Josias akora kugutwi ati “Plan yaba yahindutse ?”
Diogene kuri phone ati “uravuga ibiki Josias ?”
Josias ati “aho duhurira hahindutse ko hari uwatwitambitse yambaye imwe muri mask yacu ?”
Diogene ati “no!”
Atangira guhamagara buri umwe muri equipe yumva bose barasubiza arangije ati “Mumugonge uwo si uwacu!”
Angela akibyumva ahita abanza yaccelera imodoka ngo amugonge ariko akanze kumuriro ngo agende imodoka yanga kugenda ahubwo imiryango ihita yifungura 🙄
Josias ati “Angela urimo gukora ibiki ?Gonga umuntu twikomereze”
Angela ati “nanjye simbizi ,imodoka irimo kwikoresha”
Clara ati “Angela kuva ryari imodoka yikoresha kanfi ariweho ufite volant”
Angela ati “ nakuyemo na Contak ariko ikomeje kwaka!”
Mateo muri mask akoresha imvuga y abagendana ubumuga bwo kutavuga (abaragi) ababwira ni bave mumodoka atakintu batwaye ubundi bigendere, ariko nibanga ari bubabaze !!!
Josias yanga kumva we na Clara bava mumodoka basiga Angela arimo kugerageza imodoka baza kwataka MATEO. Haaa nabo ntiboroshye ariko kuri mateo ni zero kabisa!! Mateo we ntari kubasubiza ahubwo ari kubakwepa gusa ntakindi. Angela nawe yakarwanye kera n imodoka yabonye bagenzi be bari kunanirwa ahita asohoka avanayo imbunda ashira Mateo muri target arangije arekura isasu , haaa Mateo ni noma kuko n isasu ararikwepa !!
Angela abibonye arikanga maze mugihe icyikanga Mateo aba yamugezeho mukanya nkako guhumbya kandi yamubonaga kure gato. Ahita amwaka imbunda amukubita urushyi ati “ba mumenya aho mukinira”
Angela abibonye yahise yiruka ahitana ba Josias ati “twiruke uyu si umuntu ni ijini”
Mumugi ho abapolisi bamaze gushwara ntamodoka itarimo gusakwa yewe nabafite amasakoshi bose bari gusakwa . Icyo batazi ni uko ubutunzi barimo gushakira mumugi cyamaze kuwusohokamo . Gusa kubwamahirwe Mateo muri Mask y abajura yarimo agarukana imodoka mumugi irimo zahabu bari bibye.
Haaaaa gusahura igisambo ibintu cyiyibiye ,sinzi uko cyagufata !!!! Diogene yagize atya abona abari bafite zahabu baje bahagira imbokoboko ntakintu bazanye !
Diogene ati “Josias ibi ni ibiki ?”
Josias ati “muri twe harimo umugambanyi”
Batangira kumwiganira buri kimwe cyose uko cyagenze bajya kubura zahabu !! Diogene umujinya waramuriye arangije avanayo pisto ati “ninde mugambanyi ?”
Anna Bella aho ari atangira gutitira mumutima,
Clara ati “umva leader , uwatwatatse yari yambaye mask nkizacu , bivuze ngo yarazi imipangu yose”
Josias ati “ yego, gusa ndibaza aho yakuye mask kandi leader yazanye izacu twenyine”
Diogene abitekerezaho arangije ati “buri wese azamure Mask ye !”
Bose barazamura ariko Anna Bella arayibura (mwibuke yayibagiriwe aho yari gukorera kandi ninayo Mateo yambaye ajya kugarura zahabu). Diogene yarabonye ko adafite mask arangije ati “Anna Bella mask yawe irihe ?”
Anna abura icyo akora akomeza kureba gusa , Diogene azamura imbunda atunga muruhanga ati “nibande mukorana cyangwa nkumene ubwonko ?”.
Anna mubwoba ati “ nyyi. Nyi nyine ureby …”
Atari yasoza isasu ryanyuzemo Abandi bose bifata kumaso naho Angela we kwisura ye hatarukira ima ry amaraso !!!! ……LOADING EPISODE 03
Anna Bella bigenze bite sasa ???
Comments