logo

NEW TALENTS

Stories Group

MY SUPER BODYGUARD S02 Ep 03

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Episode 02 yarangiye umusore wacu ari gusubiza inyuma zahabu zari zibwe muri bank nkuru y igihugu. Hagataho Anna Bella yari arashwe na Diogene nyuma yo kwikeka ko ariwe ari umugambanyi. Niki cyakurikiye ? Dukomeze ….



Dutangiriye kwa muganga , Sasa wamukobwa Mateo yigeze gutabarira ubuzima bwe bamaze kwanzura ko yapfuye , ibyaje gutuma Doctor wari wanzuye ko yapfuyebe ahagarika akazi ke . Umukobwa bwanyuma yarakangutse asanga papa we amwicaye iruhanfe , 

Mwijwi rito ati “papa !”

Umusaza nawe wasaga nuwatwawe n ibitotsi arazanzamuka ati “ Christina wakangutse ?”

Kumbe umukobwa yitwa Christina , mwijwi rituje ati “papa umugabo wanjye arihe ?”

Papa ati “mwana wa tuza kwanza ubanze ukire dure umeze nabi”

Christina ati “ariko niwe watsinze amarushanwa twari twasizeho kandi igihembo ni uko agomba kumbera umugabo”

Papa akomeza kumuhendahenda amuturisha ngo arebe ko yatuza cyane ko atari yanakira.



Twiyizire kuri kuri 6 Lucky united team, turabona Anna Bella afashe kugutwi kwe ikiganza kiriho amaraso nawe arimo gutaka. Kumbe isasu Diogene yari yarashe ntabwo hari kumutwe ahubwo yarinyujije kuruhande rirasa gato kugutwi gato.

Diogene ati “impamvu ntakurashe ni uko ubuzina bwawe budahuye n ibyo weho nabo mukorana bantwaye , ninde mukorana ?”

Anna Nella ati “nukuri ndarengana , gusa ubwo nari mucyumba nkora akazi we yinjiye ntazi aho aturutse arankanga, nahindukije imbunda ndamurasa ndangije mpita nsohoka nibagirwa Mask yanjye ndakeka ari aho yayikuye”

Diogene ati “Anna Bella ukeka ko ndi gukina , uramuka utambwiye uwo mujyinga ntabwo ndi bukwice ariko abo musana bose ndabahitana maze nawe wumve agahinda wanteye”

Ako kanya Angela ati “leader reba kwanza iyi video”

Bamuha phone areba video, kumbe ni imwe bamufata asimbuka kuri etage arangije akabanza guhagarara agahita yiruka kuri speed idasanzwe , kandi neza yari yambaye mask  yaba. Diogene ubwe yarikanze kwibaza ukuntu umuntu asimbuka kuri etage akarwa ahagaze ntanavunike !!!



Tuze mubiro kwa President , Hari amakuru yahagera ko ubutunzi bwose bwari bwibwe bwagaruwe n umuntu wambaye mask atari yamenyekana. President ahita atanga itegeko ryo kumushaka agashimirwa nkintwari kugikorwa cy indashikirwa yakoze !! 

Uko atanze iryo tegeko ninako mundege imwe turikubonamo wamupolisi wigeze kuba ashaka cyane umusore wicaga abantu muri episode zabanje ni SR niko bamwitaga muri HSSFR (Hidden Secret Science Fiction Research ) . Ari mundege ari kugenda hari file ari kugenda asoma ,file ivuga kumuntu udasanzwe wari wambaye mask wagarukanye ubunzi bwa Leta ari kujyamo arangije ati “byanze bikunze uyu niwe tu”

Urugendo rurakomeza …



Kuri Diogene nyuma yo kureba Video yarikanze gusa yongera guhindukirira Anna Bella ati “nguhaye amasaha 24 ube wambwiye uyu mujinga uwariwe mwereke icyo nshoboye”

Josias ati “uyu muntu uko ngewe mubona ntasanzwe kabisa , ibaze ko akwepa n amasasu”

Diogene ati “yakwepa atakwepa agomba kwishura igihombo anteje”

Kumbe disi uwo bari guhigira zahabu yari yarangije kuzisubiza Leta arimo kwizengurukira mumugi ariko agemda yirebera umugi bigaragara ko atanuwo yari amenyereye. Sasa yaje kuri Restora arinjira , umwe mubakiriya aramubona ahita amwibuka arangije ati “ehee wamuntu watabaye umuntu Doctor yavuze ko yapfuye!”

Akibivuga abari muri restaurant bose bahita bahaguruka baza kumwegera ariko bamwifotorezaho za Selfie bashira kuri internet.

Umusore arangije mumutima yaratekereje ati “ data yarambwiye ko ngomba kurinda ibintu bibiri , umukobwa we na Identity yanjye ,sasa aba bari kunshira kuri social media ndahita menyekana . Aha icyo gukora ni ukubisiba byose”

Ntakindi yakoze ibyo kurya yahise abivamo ahubwo abikura asohoka ariko yiruka ajya kure yabo arangije yicara ahantu hawenyine afunga amaso nkuri gukora meditation . Sasa ndagirango urebe neza , Mateo ubwonko bwe bukora nka mudasobwa neza neza kuko akimara guhumiriza yahise atangira kwinjira kuri internet ariko azenguruka Social media zose , Tv zose areba amakuru yose amuvugaho ahita ayasiba kuburyo na banyene kubishiraho babibura ako kanya ndetse anugara ko ntamuntu numwe wemerewe kubyoherereza undi hakoreshejwe internet. Abamaze kubishira muri phone zabo n amamashini bakaba bafitemo internet aguraho abisiba !!! UYU NI UMUNTU CYANGWA NI IJINI ?



Anna Bella nyuma yo kuraswaho gato kugutwi yanyuze kwa muganga, Sasa ivuriro ajeho ni rimwe rirwariyeho Christine umwe Mateo yatabara muganga yamaze kwanzura ko yapfuye. Arimo kwinjira yabonye Christine arimo gutanga ikiganiro kubamenyeshamakuru bari kumubaza uriya musore uwo ari we . Amubonye ati “uyu araza kumungezaho tu”

Akomeza kwinjira kwa Dr….

Umumenyeshamakuru ati “weho niwe watabawe , ese uriya musore muziranye he ?”

Christine ati “ntabwo muzi usibye ko yantsindiye ubwo yabasha kunshira hasi mumurwano wavugaga ko uri bunshire hasi mumirwanire ari we uzaba umugabo wanjye gusa kubwo amahirwe make nkomerekeramo”

Umunyamakuru ati “kuva yakuvura ntabwo yari yagaruka, ese uriteze ko azagaruka?”

Christine ati “yes agomba kugaruka kuko niwe mugabo wanjye kandi nawe ajya kuza kurwana yari yasomye icyapa cyari kimanutse kivuga kumirwano yari ihari”

Umunyamakuru ati “ Uriyumva ute kuba umugabo wawe ari genius bigeze hariya ?”

Christine ati “ ntakidasanzzwe usibye ko nishimiye umugabo wanjye kandi niteguye kumubera mama w’abana be mwiza”

Kumbe uko akirimo kuvuga ninako Mateo yageraga kwa muganga aje kumureba asanga ari imbere y’abantu benshi kandi ariwe bari kuvugaho yanga kwigaragaza ahita afata ya Mask arayambara nanone arayambara arangije aza imbere aho bari kubariza Christine ahita amufata akaboko amuvanamo amusohora ibitaro bose babona kandi ikintu kibi byose biri gufatwa kumaterefone y abantu !! …..LOADING EPISODE 03.








Comments