logo

NEW TALENTS

Stories Group

MY SUPER BODYGUARD S02 Ep 04

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Episode 03 yarangiye Mateo asohora Christina kwamuganga kandi  yambaye Mask yari yambaye agarura zahabau ba Diogene bari bibye. Kandi byose byarimo gjfatwa kumaterefone. Ese niki cyakurikiye ? Twikomereze…



Dutangiriye kuri Anna Bella murugo , Arimo kwireba mukiyo areba aho bamurashe anibuka uburyo Diogene yari yarakayemo. Agerageza kwibuka na Mateo amuhereza akaboko nkaho hari icyo amusaba kandi akabikora neza nkuko umusore yigeze kuba azi yabikoraga amusaba kagakufe ke (mwibuke muri epispdes zabanje muri season 01). Akiri aho kuri phone ye yakiriye kuri phone msg imubwira ko Mateo yagaragaye kwamuganga ahita asohoka yihuse afata imodoka yerekerayo.



Kwamuganga naho Mateo uko yagasohoye Christina abanyamakuru bakomeje kubakurikira maze Mateo abwira Christina ati “ntutinye ningewe wakuzanye kwamuganga”

Christina ati “yooo kumbe ni weho ?” Aramenyura !!

MATEO ATI “aha hantu turi nabwo hatekanye , tugiye kuva hano”

Christina yemera atajijinganyije akoresheje umutwe maze Mateo ati “wampobera ?”

Christina ati “cyane!”

Mateo ati “mpobera !”

Christina arabikora arangije we na Christina bahita babura ababakamera basigara bibaza ikibaye (mwibuke uyu musore arabangutse kuko n amasasu arayakwepa ).



Twigarukire kuri Anna Bella , ntakindi cyamwirukansa ahubwo yaje kumuntu uzi gushushanya kuburyo umubwira uko umuntu wabonye yari ameze nawe akamugucapira kuburyo wagirango niwe wamubonye neza 🙄.

Uko bakomeje gushushanya Mateo ninako Christine muburyo atazi yisanze ahandi hantu mumugi atazi uko yahageze. Mateo akuramo mask ati “umva ,ndagirango utongera kubwira itangazamakuru ko unzi kuko sinshaka kumenyekana”

Christina ati “kubera iki kandi uri intwari ? Wagakwiye kwigaragaza na Leta ikaguhemba”

Mateo ati “please ndakwinginze , uko ubikeka siko byagenda kandi nawe ubwawe byagushira mubyago”

Christina ati “ibyago ? Weho uri umugabo wanjye aka kanya tuvugana kandi nabonye urenze , byanze bikunze uzandinda ntakizambaho”

Mateo ati “ mukobwa gabanya imiteto ,ngewe kumenyekana ni ibyago bikomeye atari weho mbese no kwisi. Yego narwanye n uwari agiye kugutsindira ,ntabara ubuzima bwawe uri mubyago ariko ngewe kbyose sinabikoze ngo umbere umugore narakurindaga”

Christina ati “sawa ndaza kutavuga uwo uriwe ariko nawe hari ikiguzi ugomba kwishura”

Mateo ati “ni ikihe ?”



Tuve aho twigarukire Mumugi , turi kumwaro aho hari imeri yahageraga maze hakavamo abagenzi , Hari abapolisi babanza kureba ibiranga buri wese uvuye mumeri . Hari akagabo kamwe kavuyeyo kigipara gatanga ibikaranga maze umupolisi abirebye arikanga ariko agiye kuvuga bahuza amaso nako ahita atuza ahubwo ahita arekura abagenzi bose banyuraho atongeye no gusuzuma. Kamukoreye iki sasa ?

Akagabo ntabwo ari kamwe ahubwo karimwe n’abakobwa 2 bose ubona ko badasanzwe kumasura yabo ! Umwe mubakobwa barikumwe yarahindukiye areba imodoka yari iparitse kuruhande arangije akoresheje amaso atangira kuyikontorora muri system yayo irangije iriyatsa , iza imbere yabo n’imiryango irikingura bahita binjira barangije bava kucyambu binjira mumugi !!! ABA NI BANDE ?BAVUYE HE ? BAJE GUKORA IKI MUMUGI ?



Twikomereze kuri Anna Bella , uko yagatanze uko yabonye isura ya Mateo baragiye baramushushanya neza arabonekana ni Mateo . Yarayifashe arayitegereza  abona neza irasa n’uwo yabonye. Arangije afata phone areba numero ya Diogene ariko atari yayihamagara arabanza aratekereza ati “hoya ariko ngomba kubanza nkahura nawe tukavugana. Igihe yansanga muri hotel yari afite amahirwe menshi yo kumfata ariko ntabyo yakoze. Ahura nabagenzi banjye nabo abaka zahabu gusa ariko ntiyabafata cyangwa ngo abice. Uyu tugomba guhura mbere y uko Diogene amubona”




Twigarukire kuri Christina na Mateo, 

Christina ati “kugira nkubikire ibanga ugomba kwemera kumbera umugabo”

Mateo ati “ariko …”

Atari yakomeza Christina amushira agatoki kumunwa ati “shiii , ugomba kubyemera atari ibyo ndabivuga abantu bose bakumenye”

Mateo ati “basi ndabyemeye ariko uramenya utazahirahira ngo uvuge uwo ndiwe”

Christina ati “sawa ubyemeye , tujyane murugo data aduhezagire”

Mateo ati “aka kanya ?”

Christina ati “eeeh ,nabyemera nte tutari twasezerana ?”

Mateo atari yasubiza phone yarahamagawe arebye abona ni papa we arangije ajya kuruhande kwitaba !!



Tuze mumugi ahinjiwe n abantu 3 badasanzwe , ntahandi baje ni kubigega birimo amazi akwiragira mumugi barangije bavanayo imiti bamenamo nayo yihuse itangira gukwira mumazi yose ariko ijyana nayo ahantu hatandukanye mumugi abantu bayakoresha !! Mumwanya utari munini abanyoye kumazi bose batangiye kugenda bitura hasi muburyo butunguranye. Kukirwa naho General we turamubona ahagaze imbere ya projector iri kumurika kugikuta aho igaragaza ibiharuro by’abantu bari kwitura hasi mumugi nawe agakomeza kwishima . Yarebye umurinzi umwe kuruhande ati “babwire nonaha bahite bagaruka” 

Undi ati “sawa boss”......LOADING EPISODE 05



GENERAL AHURIYE HE NIBI ? NA AGAMIJE IKI ?

ANNA BELLA ARAHURA NA MATEO ? MATEO AREMERA KUBANA NA CHRISTINA ?

udacikwa na  Next episode

Comments