
Episode 04 yarangiye mumugi hari abasore badasanzwe bamaze kuroga amazi atembera mumugi na uko abantu bose bayakoresha bakandura General kukirwa niko umubare yarimo kuwubona kugikuta aho projector yamuritse. Mateo we yari amaze kwemerera Christina kumubera umugabo ariko akazamurindira ibanga ryo kuvuga ko uwo bita intwari ariwe. Ese Hakurikiye iki ? Twikomereze …
Dutangiriye mumugi watewemo uburozi mumazi , amavuriro yose ari kugenda yakira abarwayi benshi bagiye batandukanye ariko bose barwaye bimwe. Tv zose zatabgiye kuvuga kucyorezo cyaje kiri gufata abantu benshi mukanya gato. Leta byayicanze aho iri kwibaza kucyateye iyi ngwara inibaza aho iri bukure urukingo rwayo. Hagataho nkuzane kuri wamugabo nawe wigeze gutuma ngo bashake umukobwa wa Doctor (Chance ubu witwa Anna Bella) nawe arikumwe n’umusore we yizera kurusha abandi . Ati “bisobanuye ko HSSFR (Hidden Secret Science Fiction Research ) yatangiye gushira mubikorwa umugambi wayo. Natwe tugomba kunyarutsa umugambi wacu tukabashira Hasi batari bagira ibyo bangiza”
Umusore ati “Boss none haratahiwe iyihe plan ?”
Boss ati “Kuvana n’uko A1 (Alpha 1) atari yamenyekana ,ubu tuvugana hita werekera aho A2 ari , umenye neza ko ari mumutekano uhagije kuko niyo turufu yonyine dufite”
Undi ati “sawa boss ndagutahura” Ahita asohoka asiga boss wenyine maze nawe arivugisha ati “HSSFR (Hidden Secret Science Fiction Research ) weho wangije benshi na byinshi vuba ndagushira hasi”
Nkuzane kuri Christina na Mateo , byabaye ngombwa ko bahita bamuzana kumusaza papa wa Christina kurahira ko yemeye kubana n’umukobwa we ariko ibanga ry’ico Mateo ari kitazagaragara. Papa nawe nkuwashakaga ko umukobwa we ashaka yarabahezagiye arangije ati “umva musore ,ubuzima bw umukobwa wanjye ndabuguhaye . Uzamurinde bishoboka kuko nge aho kumurinda birangiriye hano. Utazatuma HSSFR imubona narimwe kandi ufatanije nawe muzashiyishire hasi nibwo roho z inzirakarengane zizagenda neza zikaruhuka”
Sasa uko avuga ayo magambo Mateo yaragiye amwinjira mubwonko ahita atangira gusa naho amukontorora atakaza ubwenge ahubwo we atangira kumva andi abwirwa n undi muntu ati “ wewe nguhaye imbaraga zirenze abandi bose , ni weho ugomba kuzahagarika buri kimwe . Ngewe ni aha mpagarariye ariko ugomba gushaka umukobwa wanjye kigira wuzure kandi ugomba kuzamurinda . Ubuzima bwanjye burangiriye hano ariko weho ndizeye ko ibyo ntabashije kwangiza aka kanya weho uzabyangiza ukagarukana isi mubusugire Imana yayihaye atari isi HSSFR ishaka. Umwana wanjye uzarinda yitwa Anna Bella”
Kumbe we uko yatwawe papa Christina niwe yarimo kubivuga ndetse yanabivuga umubiri we uriko uratumuka ndetse na Christina byamucanze. Umusaza umubiri warangije gutumuka Mateo nawe arwa hasi yahwereye Christina si ukuririra se ndetse anagerageza kubyutsa umukunzi we ariko byose ni impfagusa”
Tuze kuri Anna Bella , we nyuma yo kumara kubona ifoto ya Mateo ntakindi yakoze yahise aza kubantu bazi gushakisha abantu mumugi abaha ifoto arangije abasaba ko bamushakira uwo muntu . Arangije yarasohotse ariko ageze kumuryango hari uwamuhobereye kungufu bahuye ariko ahita araswa isasu ryo mumugongo arwa hasi Anna Bella (wibuke yahoze yitwa Chance) asubira indani munzu. Amasasu yarashwe ari menshi tutamenye aho aturutse 🙄🙄🙄🙄 !! Uko amasasu yakarashwe Anna Bella yarikanze ariko ako kanya amasasu arahagarara maze Anna Bella ahita abura bitunguranye !!!
Anna Bella yisanze ahandi hantu hatandukanye naho yarari mumugi afatanye na Mateo begeranye amasura ! Anna Bella yarikanze gusa atungurwa no kubona umufashe ari wamusore wamukanze barimo kwiba bank atari yamumenya n izina rye ndetse yaranamurashe gusa ntiyapfuye !! Uko bagafatanye Christina wari aho hafi ahita abatandukanya ati “ndekurira umugabo !”
NIBANDE BASHAKA KUMWICA RERO ?
Nkuzane kuri Laboratory imwe izwi cyane mumugi hamwe haterwa uburozi mumazi ( HIGH TECH LABORATORY ). Abaganga naho bashashanye bari guhiga umuti wabafasha gukiza ingwara iteye yihuse none ikaba irimo kwica abantu benshi yihuse. Mucyumba cy umukuru wa Laboratory arimo kuvugana n undi wambaye mask ahabwa smabwiriza ati “hari samples zigiye kukugeraho. Ubanze uzikore kubwinshi zibe zifasha abantu gusa ntizikwije gukinga ni izo kuba zibasha gutegereza umuti wanyawo”
Undi ati “sawa boss!”
Kumbe uko bavuga ibyo ,Hari undi mugabo uri mumodoka y umukara arinzwe n’abasore bambaye amakote nawe yahise yakira msg ati “igipimo cyarinzwe ariko gisihe kiburirwa irengero ndetse n umwe muba Agents bacu ahasize ubuzima”
Umugabo arangije arasubiza ati “komeza mushake aho kiburiye mpaka mukigezeho”
Sasa nyuma ya Christina gutandukanya Anna Bella na Mateo bahise baza iwabo wa Anna Bella arabakira maze batangira kuganira ,
Anna Bella ati “musore wowe urinde ko ukomeje kwigaragaza ahantu henshi ndi ?”
Mateo ati “ooh ,nge ndi umuntu usanzwe . Nitwa Mateo”
Anna Bella ati “kubera iki wamusi muri hotel wahageze ukangiza imipangu yacu?”
Mateo ati “ hmmm , nyine narahanyuraga bisanzwe gusa mvumbura ko hari mudasobwa irimo gukora ibikorwa bibi nza nje kuyireba niko kuhagusanga nawe urandasa”
Christina umujinya uramufata areba nabi Anna Bella gusa arabareka barakomeza 😏
Mateo ati “cyagihe undasa hari agakufe kazahabu nari nambaye niko isasu ryafasheho ntiryagera mumubiri( mwibuke arabeshe yararikwefye, ni ukwanga ko amuvumbura)”
Anna Bella ati “hariya kwicapiro ho wahageze ute ?”
Mateo ati “nanjye simbizi , ahari ni igeno ntawabimenya”
Bakiganira phone ya Anna Bella yarahamagawe abona ni Diogene umuhamgaye agiramo icyikango cyo kuyifata !!
Tuze kuri wamugabo uhejeje guhabwa msg ko igipimo gitabawe , Yaje aho basize umurambo w umu Agent umwe yitangiye Anna Bella mukumuhobera kungufu akaba ariwe uraswa mucyimbo cye !
Umugabo agendera mukagare kabagendana ubumuga bw amaguru. Yaraje imbere y umurambo ati “pole kuba ubuzima bwawe bugiye ukiri muto ariko twe dusigaye tugomba kwusa ikivi abadutangiriye batangije”
Amukubitira isaluti n abandi baraho bakubita isaluti biboneka ko ari itsinda rikomeye !! Umurambo bawushinguranye iteka ridasanzwe nkintwari ………LOADING EPISODE 06
ABA NIBANDE SASA ??
Comments