logo

NEW TALENTS

Stories Group

NATASHA S02 EP07

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

.
"🥀Uyu munsi nawe, iyo umenya ibyaguhesha amahoro! Ariko noneho bihishwe amaso yawe. Kuko iminsi izaza, ubwo abanzi bawe bazakubakaho uruzitiro. Bazakugota, bazakurinda cyane impande zose, kandi bazagutsembana n'abana bawe batuye muri wowe. Ntibazagusigira ibuye rigeretse ku rindi, kuko utamenye igihe wagenderewe. »🥀
.
Duheruka, ubwo Julia na Emelio bahindukiraga bareba uwabavugishaga, ese ninde? Byagenze gute?"
.
Inkuru ya navio kki dabble le, mbahaye ikaze.
.
Dutangiranye Jack wamanuye inkota ashaka guca umutwe Eric, Akimanura inkota Eric yahise ayifata, arayikomeza, nawe muburyo atazi, ijwi rimuvugiramo, ati:" urashaka iki?"
Jack yahise yikanga, ati:" yee?" yitegereje neza mukinganza cya Eric gifashe inkota, abona ari kuva amaraso, Jenerari nawe waruhagaze kuruhande, yahise akura inkota mu rw'ubati, nawe aza asatari Eric ngo ayimujombe mu rubavu, Eric yahise yumva ikimuterura anagana ku nkota ya Jack, atazi uko bigenze. Yikaragiye mubirere agwa kuruhande, Jack na Jenerari bararebana.
.
.
kurundi ruhande, Iranzi wari wasinzirijwe n'ikintu Julia yamukubise, yarakangutse kureba muri Gereza abura umuntu. Yahise yikanga asohoka yiruka no hanze, areba impande n'impande, abura umuntu. Yirukase agana inyuma abura umuntu. Ubwoba bwuzuye igihunga, mu mutima ati:" Jack aranyica, ubuse bagiye he? Ndamubwira ngo iki?"
uko yagakomeje kwibaza uwo mwanya yumva abavugira inyuma ye, ahita yihisha kurukuta, kureba neza abona ni Carine na Jovani barimo bagenda baganira. Yahise akomeza yirukanyira inyuma, agihinguka, amfubirana na Eric yiruka, umwami na Jenerari bamwirukaho.
.
Eric we yahise ahagarara, kureba inyuma ye abona umwami na Jenerari, bamumeze ho. Kureba imbere abona Iranzi nawe yarakaye. Ibye yahise abona ko birangiye, ubwoba bwahise bwuzura umubiri wose. Yarebye mukiganza, nawe abona amaraso ari kuva cyane, kuburyo ntatayahagarika, amushiramo.
.
.
Kurundi ruhande, Gad yaje imbere ya Felex, ati:" amagare n'abasirikare, bameze neza kandi bariteguye."
Felex wari wamaze kwambara imyambaro y'urugamba, ati:" nzanira ikarita y'ubwami bwa Hasari."
Gad bidatinze yahise ayirambura kumeza nini, Ako kanya hinjira undi musore, akinjira ati:" ndaje data."
Felex ati:" ikaze Prince, uyu munsi ugomba kujyana nanjye kurugamba, nkanareba koko niba uzi kurwana."
Prince ati:" narabimenye data."
Felex ati:" byaba ari byiza. Hanyuma rero, Gad, dore Hasari, ifite amarembo abiri manini, n'amato 12."
Gad ati:" mubigaragara amarembo mato niyo atarindwa cyane nk'amarembo manini. Ariko nanone ntiyegeranye kuburyo twayanyuramo twese hamwe."
Felex ati:" ntabwo twakoresha amarembo azwi. Urumva no gusohoka byagorana. Ahubwo dukoreshe aha."
Prince ati:" ariko na none aha ngaho hari ikintu kinini, kigaragara nk'inzira ndende ishobora kugera mu imbere."
Felex ati:" wa mugani. Aha, byashoboka."
Gad ati:" tuzabanza twohereze abatasi bacu baharebe."
Felex ati:" sawa, mutegure ibyo kurya, mwuzuze kuburyo bishobora kudutunga iminsi itatu, hanyuma mushyire ubumara bwica kumyambi, muntyaze inkota, turahaguruka aha kumugoroba."
.
.
sasa kurundi ruhande, hari abasaza batatu, basinze, barimo baganira, ari nako basangira icupa.
umwe ati:" Mira, waruzi ko, umwamikazi wa Hasari ngo akomoka mu muryango w'abarozi ruharwa?"
Uwo yise Miranzi ati:" bishoboka bite se  Nyabye?"
Nyabyenda ati:" urabona twajyanye umunyu ibwami. Ni mumyaka nkirindwi ishize, dusanga ibwami barahwihwisa ngo umwamikazi Grace niwe wishe Natasha."
Undi mugabo ati:" ko yaba afite ubukaze?"
Miranzi ati:" umuryango w"abarozi se nubazi? Baba mugice cy'uburasira zuba, bishingiye ubwami bwabo."
Nyabyenda ati:" ariko se nanone Jack yarayobewe ko ari abarozi?"
Miranzi ati:" kandi yarashakaga gutsemba umuryango wa James? Yamurongoye abizi."
Nyabyenda ati:" ariko se bibaye hari uwasigaye mu muryango wa James, Jack yazagira amahoro?"
Miranzi ati:" suuu, urashaka gupfa? Vuga gacye hatagira ukumva."
.
.
sasa kurundi ruhande, Eric yabuze aho anyura agenda, Jack aramuseka cyane, ati:" uko nabicyekaga. Ariko se sha, koko ntaho utaniye na so? Mwese mukora mwiyahura. Noneho se uranyizwa nande? Iranzi n'umwica ndakugira umutoni mu bwami bwanjye."
Iranzi akibyumva yakuye inkota mu rw'ubati, arangije arataka Eric arahunga. Uwo mwanya muri we yumva umubwira ati:" kuki ufite ubwoba? Tuza, muri wowe ufite imbaraga abo batatsinda."
Igihe akibaza kwiryo jwi, Iranzi yamuteye umugeri, agwa nkiriya, umwaka usa nkuheze. Ijwi ryo rikomeza kumubwira riti:" tinyuka, ushirike ubwoba, humpura ntacyo bakugira." yahise yibuka amagambo, kamari yamubwiye ati:" kurwana bisaba imbaraga, ariko ntibisaba ibyamirenge....wowe uratekereza ukarebesha amaso yawe ugakura munzira icyakubera imbogamizi." yamaze kwibuka, arahaguruka yiyumvamo ikizere, Jack na Jenerari bari kuruhande barareba. Iranzi yamwatatse yiruka, yikaraga mukirere arambura inkota ngo amuce igihanga, Eric nawe akinga kwa kuboko, yumva bivuze byirangira nkaho ari ibyuma bikomanye. Iranzi yaguye nkiriya, Eric nawe yitegereza mukiganza yarakingishije, abona ibyari amaraso ava, byahindutse inkota. Jack yahise yikanga, bidatinze Jenerari nawe arataka."
.
.
Kurundi ruhande, Madamu Janet yazaniye wa musore w'umucakara, ikintu yapfunyitse mu myenda,  araza ati:" wicunge, ntugipfundure, kugeza ukimuhaye."
Umusore ati:" sawa kandi ngo uzaze kumusura."
umusore yarakase ngo agende, ataragera kure Jovani arahahinguka, ati:" buretse musore."
Umusore yarahagaze, Janet we akimubona arikanga, Jovani aramwegera ati:" n'iki uhaye uriya musore?"
Janet ati:" nyiricyubahiro, n'igitabo kirimo amazina yabakora imirimo aha ibwami."
Jovani ati:" akijyanye he?"
Janet ati:" agishyiriye, ubatoza."
Jovani ati:" umh! Koko se? Zana aha turebe musore."
Umusore yarakase aragaruka, Janet ubwoba buramwica, abura aho arigitira."
.
.
Kurundi ruhande, umwamikaze Grace akaba na mama Jovani, yaje kuruhande ahari umucyecuru, aramwegera ati:" umeze ute mama?"
Umukecuru ati:" meze neza."
Grace ati:" mama, ndigushaka uko tujya kuzana amagufwa ya Natasha mumva ye."
Umukecuru ati:" ubwo babana, batangiye kubagaruka? Narakubwiye. Bariya bana bazihorera kandi ntawe uzabashobora."
Grace ati:" ariko mama, rwose nawe windenganya, njye mba narabagize nkiwabo, ariko Jack yarabyanze."
Umukecuru ati:" rero shaka uko ushoboye kose uzane amagufwa ye."
.
.
Kurundi ruhande, Eric yarwanye na Iranzi, neza yenda kumwica, Jenerari na Jack nabo baramwataka, baba batatu kuri umwe, batangira kumukomeretsa, hafi umubiri wose, uwo mwanya imbaraga zitangiye gushira, Eric yabaye nkubahunga, Jack ati:" nakubwiye ko utaribuze kunyikiza. Ntanakimwe ubu cyakunkura mu biganza. Ndaje nkwice, umuryango waso ube urazimiye. So sinamwishe, afungiye ahantu, nshaka ko azapfa nabi mubona. Gusa wowe ndaje nkwice mushyire umurambo mutere agahinda."
Eric yumvise ayo magambo yitonze, yumva ko papa we ashobora kuba akiri ho. Y"uzura uburakari."
.
.
Sasa kurundi ruhande, Jovani yafashe ibyo Janet yari yahishe mubyenda, atangira kubihambura, atararagiza, Julia na Emilio baca aho biruka, Jovani kubabona asubiza uwo musore ibyo yarari guhambura abirukaho."
.
kurundi ruhande, Grace yakomeje kuganira n'umukecuru, umukecuru ati:" hari ivu ry'umugabo wakera warufite maji. Iryo vu, ugomba kuririnda, kuko rebuze, abambuwe imbaraga za maji bakaribona, bakongera bakazigira. Kandi noneho zakwiyongera."
Grace ati:" ubwose ko uwarufite izo mbaraga ari Natasha, we akaba yarishwe, ubwo undi yava he?"
Umukecuru ati:" wicunge w'amwana we, wazanywe muri ubu bwami ushatswe. Ntabwo uzi abari bafite imbaraga uko banganaga. Usanze se hari abandi wazabakira?"
.
.
Kurundi ruhande, Jack, Jenerari na Iranzi, batakiye rimwe Eric, uwo mwanya bataramugeraho, Julia na Emilio, bahita bahagarara iruhande rwa Eric bameze nkabateranye umugongo.........................
.....................
.............................loading episode....8
.
ehe! Bene mugabo umwe barahuye, hari icyo bahindura kumugambi Jack afite wo kubarimbura? Cyangwa Jack arangutse arahita abicira hamwe? Ntuzacikwe.
.
|:::::::::::::::::::::::::::::-navio-nv-:::::::::::::::::::::|

Comments