Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
.
Duheruka Julia na Emilio, bamaze kugera aho Eric yahanganaga naba Jack, twasize bateranye umugongo. Byagenze gute?"
.
Inkuru ya Navio kki dabble le, mbahaye ikaze.
.
Jack kimwe na Jenerari bahise bikanga bose umutima urakuka, ntagutinda rero, ahindukiza amaso kuri Iranzi we umutima wendaga kumuvamo.
Julia na Emelio, batangiye kuganira gacye na Eric.
Julia ati:" ijwi ngo mwavuganaga, ritubwiye ko tutagomba kugusiga."
Eric ati:" murabona aba bantu mwabavamo mukagenda?"
Julia ati:" twabibwiwe ko bishoboka. Ubwo uwabitubwiye azi uko bigenda."
Jack we yahise yegera Iranzi, Iranzi nubwoba ati:" nyiricyubahiro, ndakora ibishoboka byose mbasubize gereza."
Jack ati:" ibyo bireke. Genda ubwire Jovani aze hano."
Iranzi yarikirije, agihindukira, yahise ahura nawe ageze aho."
Jovani ati:" data aba byagenze gute?"
Jack ati:" aba barashaka guhirika ingoma yanjye."
akivuga uko, Jovani yahise akura inkota mu rwubati, yirukaga abasatira ngo abarwanye, akibagera ho , barabura."
iih! Yarikanze afunga feri yenda kugwa, Jack kubibona icyuya kiramurenga, mu mutima ati:" bafite imbaraga nkiza Natasha. Bazikuye he?"
Jovani we wenda yacyetse ko wenda bari inyuma ye, ahindukira atema ubusa, abandi bagiye kare. Jack mugihunga kinshi yahise ateranya inama y'abaminisitiri yihutirwa icyuya n'ubwoba byuzuye umubiri wose."
.
.
Kurundi ruhande, hari hamaze kugoroba, Felex yaje imbere yabasirikare be, atangira kubaha amabwiriza. Ati:" tugiye gutera Jack, intengo si ukumwica ni ugutuma akura ingabo ze kumusozi uri mu bwami bwacu. Ariko natugora biraba ngobwa. Ubu ntamubano tugifitanye, kuko niwe wanze kumvikana. Twagiye."
ntibyatinze buriye amafarasi, batari bagenda, Kamari aturuka imbere yabo nawe ari ku ifarasi, Felex ati:" Jack yanze kumvikana, na wa musore amufata nk'imbohe. Ubu tugiye kumutera."
Kamari ati:" sawa wampa umwanya muto se tukavugana?"
Felex wasanga nkuwizera Kamari, yaramwemereye, baza kuruhande.
Kamari ati:" si ngobwa kujya kumutera, ahubwo uwaguhuza n'umwe mubarinda uriya musozi, ntibyagufasha kuwubona byoroshye?"
Felex ati:" niba ubona yaboneka."
Kamari ati:" ntibikiri inzozi kuko turazanye."
Mike nawe yahise ahinguka aho, Kamari ati:" uyu niwe mukuru mu baharinda. Yahoze ari minisitiri w'ingabo kungoma ya James. Aza koherezwa kuri uriya musozi gucunga yo umutekano, bamwita Mike."
Felex yahise amuhereza ikiganza ati:" byiza guhura nawe."
Mike ati:" numvise ukeneye uriya musozi? Gusa ikibazo cyawe urawushaka kuwubona kungufu kandi niyo wakoresha izamirenge utawubona."
Felex ati:" uri mubwami bwanjye, uri mubutaka bwanjye nkufite ho ububasha."
Mike ati:" urinzwe n'imbaraga zikomeye ntiwawubona. Ariko nkufitiye uburyo w'awubona."
Felex ati:" ubuhe buryo?"
Mike ati:" Jack ureba uriya nawe ubwe ntawo azi. Ikindi ntiyawubona. Ariko niwemera amasezerano tugiye kugirana, umusozi uraba uwawe."
.
.
kurundi ruhande, Jack imbere y'abaminisitiri yabuze aho ahera avuga. Icyuya cyuzuye mu maso ibitekerezo nibyose. Yahise ambwira Jovani ati:" babwire."
Jovani yaratangiye ati:" twongeye kugira umwanzi kandi uwo mwanzi aruta Natasha. Kuko we si umwe, babiri se, ahubwo nabyita umuryango wa James wose. Mube maso. Kuko, isaha n'isaha bashobora kudutera. Kubwiyo mpamvu umutekano waha ibwami wambuwe ingabo z'isanzwe, ahubwo hagiye kurindwa n'ingabo z'igicucu cy'umutuku kugera igihe kitazwi. Ntawemerewe gusohoka cyangwa kwinjira aha ibwami. Yewe n'abacuruzi bazanaga ibyo kurya n'imiti ntibyemewe. Kandi uhereye none umwami we agiye kujya yitoza, ubwo rero abakoreshaga ikibuga kimyitozo, ntibazongera kugikoresha. Mubyumve neza."
bose barikirije, Jack nawe arakomeza ati:" ubu nibwo dukwiye guhangayika kuruta uko twahangayikaga mbere. Mugende mushake ibitabo byose bimwe Natasha ubwe yanditse n'ibyo kamari yanditse mushake abashobora guhishura ibyanditsemo tubisome byose, ahari hahishemo amabanga ye n'abana be."
.
.
ibintu bihinduye isura. Reka twiyizire kurundi ruhande, Mike akomeje kuganira na Felex.
Felex yumvise amagambo ye atuje, nyuma ati:" ngaho mbwira."
Mike ati:" turaguha uriya musozi, ube uwawe, uwukoreshe icyo ushaka. Ariko nawe, uraduha abasirikare babasore, bakiri bato. 20. Uraduha naho gutura ariko twigenga ho. Ntamusirikare wawe wemerewe kuzahagera, cyangwa umuturajye wawe. Dukeneye aho tuba twenyine. Urabyemera?"
Felex yaratekereje, abandi batategereza kumva icyo asubiza, nyuma ati:" sawa. Ndabaguha nkuhe naho hantu."
Mike ati:" ntakindi rero. Wowe genda ubu umusozi ni uwawe."
.
.
sasa kurundi ruhande, mu bwami bwa Hasari, bidatinze hazengurutswe n'ingabo z'igicucu cyumutuku, zitangira kuharinda. Mu mbere mu nyubako imwe aho ibwami, Jack, Grace n'umuhungu wabo Jovani, barimo baganira.
Grace wari warakaye, ati:" ibi byose reka bibe ni wowe wabyiteye. Kuva na kera narakubwiraga, ngo biriya byana ngo tubyice urabyanga urashaka kuzababaza. Rero tuza ushikame babe ari wowe babaza."
Jack ati:" ariko witangira gusa nkaho wowe icyo gihe utabyemeye."
Jovani ati:" mwikomeza kwitana bamwana. Ahubwo duhige icyo dukora."
Grace yahise ahigima, Jovani arakomeza ati:" mama, nawe ikosa wirishyira kuri papa gusa, kimwe nawe mwembi mufite amakosa. Ahubwo dushaka igisubizo."
Grace ati:" dukeneye, amagufwa y"umurambo wa Natasha. Kuko niyo yonyine twakoresha tubambura ziriya mbaraga."
Jovani ati:" aho Natasha yashyinguwe ndahazi, reka jyeyo jye kuyazana."
.
.
Kurundi ruhande n'ubwo Eric naba Julia babuze, ntibigeze basohoka ibwami. Ahubwo bibonye munyubako ishaje cyane, bakibaza ibibaye, imbere yabo haza umudamu wambaye imyenda y'ibitari, mwiza cyane. Bakimubona barikanze, umudamu ati:" mwigira ubwoba ninjye wabazanye aha."
Julia ati:" urinde?"
Umudamu ati:" Natasha mujya mwumva, nkaba mama wanyu."
Julia na Emelio bahise biruka ngo bamuhobera baramubura."
Natasha ati:" ubu simari by'umuburi, ariko mwawungaruramo bigakunda."
Julia ati:" tubwire uko twabigenza."
Natasha ati:" ni birebere bizatwara igihe."
Emelio ati:" ahubwo uvuze ibyo kukugarura, nibuka inyubako watubwiye ngo tuzirikane."
Natasha ati:" iriya nyubako irimo imiryango yanyu. Harimo papa wuyu musore, akaba so wanyu. Harimo Kandi Natete inshuti yanjye magara hakaba harimo imirambo yabandi bapfiriyemo. Abo bose barimo, bateze amakiriro kuri mwe."
Julia ati:" kuki utabakuramo ukoresheje imbaraga nkizo wakoresheje udukura hariya?"
Natasha ati:" sinahagera nkuko nageze hariya. Kuko hari ibitatuma magera. Ariko mwe mwahagera bigakunda, kuko mufite imbaraga zirenze izo mfite. Rero mbere y'uko muva aha, mugiye kujya mu isomero mukuremo ibitabo byose bimvugaho mubitware ndaza kubibereka. Nimubirangiza kubibona ndabajyana ahari papa wanyu we aracyariho aho ari niho mugomba kuba. Mutangirango kubibona biroroshye, kuko ubu tuvugana aha ibwami harinzwe n'ingabo z'igicucu cy'umutuku."
Julia ati:" ntankota dufite."
Natasha ati:" ubu sinzi impamvu mutari mwimenya. Uyu musore afite ubushobozi bwo kurema inwaro ashaka akoresheje amaraso ye. Sawa mugende nimubibona ndababwira ibikurikiye."
Yahiso yongera arabura, bose amaso bayagarura kuri Eric, Julia ati:" urabona wa komeretse, kandi amaraso yawe yavamo inwaro, bikore."
Eric yaratekereje, yibuka ko yigize kuzuguza ukuboko igihe yarwanaga na Iranzi, amaraso akavamo inkota. Yahise akazuguza, ibitonyanga by'amaraso byageze hasi byabaye inkota zityaye kubi. Bahise bazifata, Julia ati:" ntabwo rero twaca hamwe. Genda natwe turaca ahacu ariko duhurire ku isomero."
Eric ati:" njye ntabwo mazi."
Julia yumvise bigiye kuba imbogamizi, aratekereza nyuma ati:" sawa, Emi, nimujyane njye ndijyana, turahurira yo."
ntibyatinze basohotse mu nyubako, baratandukana, Julia ace akwe, nabo baca ukwabo....................
....................
.............................loading episode...9
.
Hagiye gushya. Ibwami harinzwe n'ingabo z'igicucu cy'umutuku, baragera mu isomero gute?
Peter na Natete baracyariho, bazava muri iraya nyubako gute?
Jovani we amagufwa ya Natasha arayabona? Ntuzacikwe.
.
|:::::::::::::::::::::::::::::-navio-nv-::::::::::::::::::::|
Comments