logo

NEW TALENTS

Stories Group

NATASHA S02 EP09

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

.
🥀Kandi ubwo banze kumenya Imana, ni cyo cyatumye Imana ibareka ngo bagire imitima yabaye akahebwe." Abaroma 1:28
🥀
.
Duheruka ibwami ibintu byakomeye, Julia, Emilio na Eric, barashaka ibitabo, nyamara Jack nawe yabitumye abaminisitiri, ese birabonwa na nde? Jovani we yiyemeje kuzana amagufwa ya Natasha, biraherera he?"
.
Inkuru ya Navio kki dabble le, mbahaye ikaze.
.
Mugutangira, dutangiriye mu gace kamwe keza cyane, kari ahantu haterereye, hari amazu menshi ashoboka. Inyuma yayo mazu, hari ahasa nkikibuga, Mike, Poul, Brean na Kamari, nibo bari aho, bahagaze imbere y'abasore 20, bahetse inkota n'imyambi, ndetse bafite imiheto mu noki, nibo Felex yari yabahaye.
Kamari yahagaze imbere yabo, ati:" guhera ubu ntimukiri ingabo z'ubwami bwamajyepfo. Ubu muri ingabo z'umwami James. Turabitoreza kandi neza kuruta uko mwari mumeze. Izina ryitsinda ryanyu, muzajya mwiyita ingabo z'umuriro. Muzajya mwambara imyenda y'umukara. Ninjye mukuru wanyu."
yavuze uko afata inkota ati:" kugirango mubyemere, giye kubarwanya utirinda arahasiga ubuzima."
yahise ahera kuwambere, amukubita umugeri mu gatuza, bidatinze urugamba rurambikana. Mu minota mike yaramaze kubakubita, bose bari hasi, gusa ntawe yari yakomerekeje. Ati:" murabona ko rero mbarenze. Guhera ubu ndi Jenerari wanyu, giye kubatoza, kurwana no kwihangana. Umwitozo wacu wambere uradutoza kwihangana."
ntibyatinze yabambuye intwaro bari bafite, biyambura imipira, atangira kubatoza.
.
.
kurundi ruhande, hari abiyemeje kugera mu isomera ry'ubwami, ngo bakuremo ibitabo byose bivuga kuri Natasha. Eric na Emilio, bo basa nkabanyuze ahantu heza, kuko bo bahingutse inyuma y'isomero, binjira banyuze mu idirishya, batungurwa no gusanga Julia yageze mo, birabatangaza. Batangiye guhiga ibitabo, bagenda basoma inyuma y'abyo.
uko bari mu imbere, Jack n'abaminisitiri be nabo, bari kumuryango w'isomero, bari gukingura ngo binjire.
.
.
Kurundi ruhande, n'imwishyamba ry'inzitane kubi, w'amusore w'umucakara wari wagiye ibwami Janet akamuha ikintu ngo amushyirire umukuru w'abacakara, niwe warimo ari kumwe n"umugabo ukuze, bakomeje kugenda imbere mu ishyamba, bagera ahantu hasa nkaho bashyinguye umuntu, umugabo ati:" aha niho ashyinguye."
Umusore ati:" bundi se uyu muti Janet yampaye ukora iki?"
Umugabo ati:" ibwami bari gupanga kuvogera imva ye, uyu muti rero uzatuma ntawundi muntu ushobora kwegera aha, uretse twe gusa."
Umusore ati:" bundi se byari igenzi kuri twe?"
Umugabo ati:" ntiwakumva uko Natasha yadutabaye we na papa we. Yari yadukuye mubucakara, yaduhaye ku isanzura, atabara ababyeyi bacu bendaga gupfa. Nyuma Jack amugabiye ingoma arabice asubiza ho ubucakara. Iyo aba bataza kumuha ingoma ntituba turi abacakara. Tuba turi nk'abantu bandi."
Umusore ati:" bundi se Via, kuki James we yagiye kungoma akayisubiza Jack?"
Viany ati:" James yari umuntu ugira umutima mwiza. Yamwakiriye nk'umwana we, rero igihe kigeze amuha ikamba kuko abana be barimuhariye."
Umusore ati:" umutima mwiza wa mukoze ho."
Viany yatangiye kuzengurutsa umuti kumva, arangije ati:" ntiyamenye ibyo umwana Wundi."
ntibyatinze bakiraho bumvise amafarasi menshi aza agana ho bari, bahita biruka mu minota micye, Jovani n'ingabo z'igicucu cy'umutuku, barahageze bazenguruka aho, bari bafite amasuka n'ibitiyo, rwose biteguye gucukura. Ba 5 muri bo, bafashe amasuka, batangira kugenda begera imva ya Natasha.
.
.
kurundi ruhande mu isomero ry'ibwami, Julia, Emelio na Eric, bagize ubwoba babura aho bihisha, uwo mwanya Jack, n'abaminisitiri be batatu, Fred, Jackson na Vedaste, binjiye mu isomero, ba Julia bahagaze aho n'ibitabo mu noki. Ubwoba bwari bwose, bumvaga byanga byakunda bafashwe. Kuruhande rwa ba Jack bo ntamuntu numwe babonaga, ndetse babaciye ho, bakajya babazenguruka, wapi ntamuntu babona. Bahize ibitabo barabibura, Jack ati:" byabaga aha, none byagiye he?"
Fred ati:" twabaza Jackson ushinzwe iri somero."
Jackson ati:" ibitabo byari aha, mbere yuko nza mu nama. None byaba bitwawe nande?"
Jack we ati:" muceceke numve."
yavuze uko, ba Julia bari inyuma yabo bagira ubwoba.
Jack ati:" byanga byakunda aha hari abandi bantu, kuko ndi kumva impumeko yabo."
yavuze uko ahita ahindukira inyuma vuba vuba, ntagutinda, akibuka inyuma neza neza areba mu cyerekezo ba Julia bahagaze mo.
.
.
kurundi ruhande, Kamari yakomeje gutoza abasore 20, bageze kure. Kamari ati:" muri mwe, yaba mu mutima, mu mitsi, mu maraso mu bwonko no munyama zigize umubiri wanyu. Kurwana bigomba kuba umuco. Kugirango mubigereho, mwe ubwanyu mugomba ku irwanya. Umwanyu mukibera abanzi n'imwitsinda ntamwanzi wundi wabatsinda."
umwe muri abo basore ati:" none ubwo twakwirwanya gute?"
Kamari yaramwegereye amuhereza inkoni ati:" akira Gisa, hagarara imbere yabo, wikubite kandi cyane umubiri wose."
Gisa yafashe inkoni ngufi cyane, atangira kwikubita, yikubise arababara cyane. Ati:" reka reka sinakomeza kwikubita."
Kamari ati:" ntutabikora ntanyuza inkota mu josi ryawe."
ntibyatinze yakomeje kubikora birangira bose bahawe inkoni barikubita umubiri wose wuzura imibyimba."
.
.
sasa kurundi ruhande, Felex yageze kumusozi wazahabu, bari bamaze kuwumwegurira atangira kuzicukuza azijyana ibwami. Gad jenerari we yaramwegereye batangira kuganira.
Gad ati:" nyiricyubahiro. Ubwami bw'amajyepfo bugiye kuba ubwambere, tugiye kugira inkota zicuze muri zahabu n'imiringa."
Felex ati:" cyane, ntibitagira inkurikizi."
Gad ati:" reka ntazo."
Felex ati:" mube maso ahubwo, kuko ntakuntu baguha umusozi wa zahabu, bazi agaciro kazo uko gusa ntazindi nyungu bafite zikomeye, bariya basaza simbizeye."
.
.
kurundi ruhande, Jack yakebutse inyuma, ahuza amaso naba Julia, arikanga ati:" ngaba sha."
abaminisitiri bagiye guhindukira, bagiye kare, Fred ati:" barihe nyagasani?"
Jack avuga asohoka ati:" byabyana birabitwaye."
bose bahise basohoka, Jack ambwira umusirikare wo mu gicucu cy'umukara ati:" ntibaramuka barenze amarembo y'ubu bwami mutarababona mwembi ndabaca imitwe mubyumve neza."
umusirikare yarikirije ahita afata ikondera, ararivuza cyane, nk'ikimenyetso cyerekana ko batewe."
ibwami hahindutse akavuyo kuko abasirikare batangiye kuhazenguruka.
.
kuruhande rwa ba Julia, bo bongeye kwibona mu yindi ny'ubako, bafite ibitabo. Batangiye gusa nabavugisha Natasha, ijwi rye riti, ndahuze ntibyakunda ko mbafasha, mu rwaneho, mushake icyo mukora muri bakuru."
ubwoba bwarushijeho kubafata, babura aho berekera. Uwo mwanya bumvise ibirenge bigana aho bari, uwo mwanya Eric yegera kumuryango ngo arebe uje aho, agikingura, aratungurwa cyane. Yongeye guhuza amaso n'umukobwa w'uje ubwitonzi, mwiza birenze ukwemera, utabura kumwita miss, uwo ntawundi yari Carine. Atuje ati:" urinde wa musore we?"
Eric ati:" ndi umwe rukumbi mubakwifuza, nkaba umwe rukumbi ufite umwanya wagenewe mu mutima we, nkaba umumararungu wawe."
Carine yaguye mu kantu, ati:" umh! Ngo iki?"
.
.
kurundi ruhande sasa, hari abashaka amagufa ya Natasha, begereye imva ye, bakihegera, haza umuyaga mwinshi cyane ufite imbaraga, urabaterura ubanaga nkiriya, Jovani yikanga mo, umuyaga wo urushaho kwiyongera, mu mwanya muto umuntu wambaye imyenda itukura umubiri wose, wipfutse mu maso, yagaragaye ahagaze 
hejuru yimva................................
....................
................................loading episode....10
.
karabaye! Uwo ni nde? Amagufwa baracyayabonye? Eric we atangiye gutereta? Carine we arabyifatamo ate? Bundi se ko Natasha ahakanye ubufasha ngo birwaneho, barasohoka ibwami bate? Ntuzacikwe.
.
|::::::::::::::::::::::::::::::-navio-nv-::::::::::::::::::::|

Comments