Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
.
š„Matayo 4:17
Yesu ahera ubwo atangira kwigisha avuga ati āMwihane kuko ubwami bwo mu ijuru buri hafi.āš„
.
Duheruka hari uhagaze kumva ya Natasha, wambaye imyenda y'umutuku umubiri wose, mu gihe Jovani yashakaga gucukura ngo atware amagufwa ye. Twasize kandi Eric wari kumwe naba Julia, ari kuganira na Carine, mugihe bari bakirimo kwibaza uko basohoka ibwami. Biraza kugenda gute?
.
Inkuru ya Navio kki dabble le, mbahaye ikaze.
.
Mungutangira, dutangiranye, Eric warukiri kuganiriza Carine. Carine nawe yari yaguyemo reka ubona ko yatangajwe n'ikiganiro, Eric yarimo amuganiriza.
Carine aseka ati:" oya se kandi?"
Eric ati:" nibyo da, nishimiye kuba duhuye. N'ibyagaciro, guhura n'umuntu wagaciro nkawe. Ubu ntiwakwiyumvisha uburyo ndi kwiyumva."
Carine ati:" uri kwiyumva ute?"
Eric ati:" ndi kwiyumva nte?"
Carine ati:" umh."
Eric ati:" yeah, ndi kumva nagukunze. Hafi ibitekerezo byanjye byose, ndumva wabyihariye, kandi ntanubwo nshaka kubirambirwa, oya. Nkuko ufite ubwiza kumubiri, niko Izina ryawe riri kurema ibitekerezo byiza muri njye."
Carine ati:" ahh, urakabya, ubwose umuntu muhuye bwambere, niwe utangiye gukora ibyo?"
Eric ati:" amaso yanjye akikubona, yageneye ubutumwa. Yabwiye ko urimwiza, kandi ko wambera uwagaciro mu buzima bwanjye. Ibazeko nyikubona kuva ubwo kugeza ubu, isura yawe yiganje mu maso yanjye."
Carine yamwenyuye mo, nyuma ati:" cyakora uzi kuganira. Harya witwa Eric? nzajya nkukumbura."
Eric ati:" ubyemeye se ntitwajya duhura kenshi. Ahubwo se wankunze nkuko nagukunze? Njye nagukunze cyane, uburyo utabyumva. Ndumva nakwicwa n'irungu uramutse ugiye."
Carine yagiye kuvuga, uwo mwanya bahita bumva uza aho, Eric ahita yinjira arakinga, Carine we gucyebuka, asanga Jackson minisitiri w'uburezi, aramwegera. Carine ati:" amakuru papa?"
Jackson ati:" meze neza ntakibazo, umuntu mwavuganaga se agiye he?"
Carine ati:" ntawe, njye nari genyine."
Jackson avuga yegera umuryango ati:" namwumvaga wibeshya. Yari umuhungu, kandi numvaga mwishimiranye."
Carine ati:" papa ntawe pe, nari genyine."
Jackson arakebuka aramureba, ati:" ariko kuki utinya kubwira abo mwari kumwe igihe uba uri kumwe n"abahungu? Nyamara waba uri kumwe n'abakobwa, ukabibwira ntanakubajije. Utinya iki? Umaze kuba mukuru, kuba wavugana n'abahungu ntagitangaza cyaba kirimo, ikibi ni uko waba uvugana n"igegera. Uri umukobwa w'igikundiro, uramenye ntuzakunde, abahungu baciriritse. Ugomba kuzashakwa, n'abakomeye gusa."
Carine yariyumviriye, mu mutima ati:" kandi koko sinabajije, Eric icyo akora, buriya nawe ntiwasanga,,"
atari yarangiza, yubuye amaso asanga se tayari agiye gukingura umuryango, yikangamo. Jackson we yafashe umuryango atangira gukingura."
.
.
kurundi ruhande, Jovani yatunguwe no kubona uwaruhagaze kumva, aramubaza ati:" urinde?"
yarafite ubwoba, yamubazaga areba imande zose. Ngo arebe ko yabona ahantu aturutse.
uwo waruhageze kumva ati:" ndi urupfu rwaye, kandi nkaba kubaho kwawe. Ntabwo nakomeza kwihanganira, ibyo so akora. Uhereye none agiye kubaho yicuza. Imibereho ye, azaba ariyo kwicuza. Ugende umubwire uti, ibyo wakoze nibyo, iyo nebe y'ubwami wicaye ho ugiye kuyivaho. Amaraso wamennye arahagije, kandi gutaka kwabo wishe kuzakubabaza."
Jovani icyintu yanga urunuka, kumva ushaka gukura se ku ngoma biramubabaza cyane. Byarangiye arakaye, afata inkota agenda yiruka ngo arwanye uwari umuhagaze imbere, anyuza inkota mu ijosi rya Natasha."
.
.
Kurundi ruhande, Jackson yagiye gukingura, Carine amufata ukuboko, ati:" papa have utambonera utuntu ndi gukora?"
Jackson ati:" utuntu uri gukora ni uduki, waje gukorera muri stock."
Carine ati:" n'ibanga ryanjye. Cyakora nzatukwereka niturangira."
Jackson yaramwumvise areka gukingura, arakata arigendera, amaze kurenga, Carine arakingura, kugera imbere, abura umuntu."
.
.
kurundi ruhande, Viany n'umusore w'umucakara, barikanze aho bari bihishe inyuma y'igihuru, kubwo kubona Jovani anyuza inkota mu ijosi rya Natasha. Kuruhande rwa Jovani we, yahise areba kunkota ye, atungurwa no gusanga ntamaraso ariho. Kureba imbere ye n'ubundi abona, Natasha aracyahagaze aremye. We ati:" wowe uri inzira karengane sinakurwanya cyangwa ngo nkurakarire. Nkuhaye ubutumwa. Genda ubwire so uti, uwasigaye arakuziye."
Jovani yageze ubwoba ariko yohereza abasirikare ngo batake, uko bakamwatatse, bose ibihanga biracibwa, ibihimba bigwa ukwabyo, n'ibihanga ukwabyo. Jovani yakanzwe n'umuvu wamaraso watembye aho, kungabo noneho yizeraga, ahita akizwa n'amaguru, ariruka."
Viany we yahise aseka, mugihe umusore bari kumwe, yari yakanzwe nibyo yabonaga."
.
.
kurundi ruhande sasa, Kamari yakomeje gutoza abasore ma kumyabiri, umwitoza bari bawugeze kure, hafi yo kurangiza, kuko basigaye bazi kurwanisha inkota cyane. Yakomeje kubazengurukamo, uwo mwanya Mike aza yiruka ati:" kama, ngwino urebe tugize abashyitsi kandi bigenzi."
Kamari yahise aza kureba abo bashyitsi, kureba neza, ni Eric wari uhagaze aho. Kamari yaramwegereye ati:" bite Eric?"
Eric kubona ari kamari yarikanze ati:" ngeze aha ne?"
yahise areba hejuru, Kamari nawe areba aho ari kureba, abona abakobwa 2 bari mukirere, ati:" mwe ko mutamanuka?"
yari Julia na Emelio bahise bamanuka , Mike kubabona neza, ababonamo Natasha. Kamari we ati:" mike wabonye abakobwa bawe?"
Mike yahise atemba amarira mu maso, yarabakumbuye cyane. Yahise abegera, arabasuhuza, gusa bo ntibari bazi impamvu ababonye akarira. Uwo mwanya Natasha yahise aza imbere yabo, bose barikanga we ati:" uraho neza kamari?"
Mike yarahindukiye kumubona, agenda yiruka ngo amuhobere, kujya kumukoroho, aramubura. Natasha ati:" kunkoraho ntibyakunda kuko ntafite umubiri nkuwo ufite."
Mike ati:" koko se warapfuye?"
Natasha ati:" byo kumubiri. Gusa ariko nshobora kugaruka. Ni mubona ibikenewe kugirango ngaruke."
Julia we ati:" kuki utuzanye aha?"
Natasha ati:" uyu ni papa wanyu. Niwe mugiye kubana ntuzongera kujya ibwami. Ibyo bitabo mubisome. Kama, byose birimo ibyo ukwiye gukora. Peter aracyariho afungiye ibwami. Ikigenzi banza ushake uburyo umukurayo."
Kamari ati:" james se?"
Natasha ati:" bose barapfuye, uretse, Peter na Natete. Kandi uretse nibyo umuhungu wa Poul ari ibwami."
yamaze kubabwira ibyo ahita abura."
.
.
kurundi ruhande, Jovani yinjiye ibwami yiruka, hafi yaruhukiye, ni mbere ya se.
Jack ati:" umeze neza?"
Jovani ati:" ntakabuza turapfuye. Nahasanze, ushobora kuvuga akanumva kandi ntamaraso agira."
Jack yaratunguwe ati:" uwo se abaho?"
Jovani ati:" yishe abasirikare bose nari najyanye. Yari yambaye imyenda itukura, umubiri wose."
Jack ati:" uwo ni Natasha."
Jovani ati:" ngo aho ugejeje ni aho, iminsi isigaye yose yawe yo kubaho, uzahora wicuza."
Jack akibyumva yahise ahaguruka, afata inkota ati:" tujye kwitoza."
.
.
sasa Kamari yakiriye ba Julia, abaha aho kujya baryama, arangije nabo bajya mu bandi kwitoza. amasaha yakomeje kwicuma, baza kwicara hamwe baraganira."
Kamari ati:" byanga byakunda, tugomba kujya ibwami gukurayo Peter tukamuzana aha. Uriya Jack, dukwiye kumukura kubutegetsi tukabohora abaturage ba Hasari."
Poul ati:" umuhungu wanjye nawe agomba kuvayo."
Kamari ati:" aha hari agatabo Natasha yanditse kagaragaze intabwe 25 tugomba kutera kugirango ibintu byose bigende neza. Intabwe yambere ni ugukura Peter ibwami aho afungiye. Nibyo tugiye gukora."
Mike ati:" ibyo biragoye, turamukura yo dute?............................
....................
...........................loading episode....11
.
ese koko baramukurayo bate? Bundi se birashoboka? Jack agiye kwitoza kubera iki ahise ajyayo? Ntuzacikwe.
.
|:::::::::::::::::::::::::::-navio-nv-::::::::::::::::::::|
Comments