Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
.
Duheruka Kamara avugako intabwe ya mbere, mu ntabwe 25 ari iyo gutabara Peter bakamukura ibwami. Ese barabigeraho cyangwa?"
.
Inkuru ya Navio kki dabble le, mbahaye ikaze.
.
Mugutangira, dutangiranye aho Jack na Jovani, barimo bitoreza. Bombi barimo barasa imyambi, Gusa arinako baganira.
Jovani yafashe umwambi, arawutamika, atari yarasa ati:" ariko bundi papa, Natasha gute ashobora kugaruka, kandi yarapfuye? Njye sinumva uburyo byashoboka."
Jack ati:" Natasha, nubu ntiturizera ko yapfuye. Nambere ibi byabagaho. Ntanakimwe yagukoreye, atigize akora n'ambere."
Jovani ati:" papa njye mfite umupangu."
Jack ati:" uwuhe mupangu?"
Jovani yarekuye umwambi, ahamya target, nyuma ati:" dufite hariya abo bahuje amaraso. Uriya Peter ufungiye hariya, ntakintu buriya yadufasha?"
Jack ati:" gute se ubwo? Mbwira njye ndashaje. N'ubundi ni wowe ugomba kurwanira iriya ntebe kuko ni wowe ugomba kuyicaraho. Nturangara, urayibura, bayinteshe kuko bayitesheje data."
Jovani ati:" reka tumutege agatego kuri Peter, ni uriya mugore bafunganye. Ndabizi koko niba ari muzima ntabwo yatuma tubica. Azaza aha ibwami aje kubatabara, natwe tuzaba twiteguye tumufate tumwice."
Jack yariyumviriye, yumva koko nibyo, azunguza umutwe, Jovani we arakomeza ati::" ariko nanone, tuzabanza duhuze bariya bakobwa be nabamutera inkungu bose, kugirango batazaza kumutabara, nabo tuzabafate ukwabo nyuma."
Jack ati:" ibyo nabyo byaba ari byiza, ubwo byo twabikora gute?"
Jovani ati:" biroroshye. Wigize kubwira ko, Natasha kimwe n'umuryango we wose ntibemera urenganya abantu. Reka twohereze ingabo mu gace kabacakara no muri rubanda rugufi, babakubite cyane, hafi yo kubica, cyangwa niyo bapfa ntibitureba. Bariya bakobwa kimwe n'abandi, bazahita bajya gutabara bariya baturanjye, duhereko twice Natasha batabizi."
.
.
Sasa kurundi ruhande, Kamari nawe, yarimo abaganiriza uko bagomba gukora kugirango batabare Peter na Natete.
Kamari ati:" byanga byakunda, Jack nawe akimara kubona mumucitse, ubu yahise apanga ikindi cyo gukora. Ariko twe, ibyo apanga byose ntacyo biturebaho. Ahubwo twe turakora ibyacu twapanze gusa."
Eric ati:" ingabo z'igicucu cy'umutuku zirinze Hasari, ntaho wabona wa menera."
Kamari ati:" ntabwo ubushobozi dufite bwakura Peter hariya. Nyine Jack yaharinze cyane."
Julia ati:" ubwo dushingiye kubyo uvuze, ntabwo bishoboka kumukurayo."
Kamari yariyumviriye, nyuma ati:" birashoboka, Ndetse cyane. Reka dukoreshe abacuruzi, turabaha zahabu bajyanayo, hanyuma, turoherezayo abasore bacu muri abo bacuruzi, nibo bamuzana."
Julia ati:" ibyo ubyibagirwe, kuko twavuyeyo, bafunze, ntawemerewe gusohoka cyangwa kwinjira ibwami."
.
.
Barabikora bate? Reka twiyizire kurundi ruhande, aho Carine yari, Jovani yarahaje amwicara iruhande, batangira kuganira.
Jovani ati:" warumeze ute?"
Carine ati:" nari meze neza, uretse ko narindimo ndibaza icyatumye bafunga ibwami."
Jovani ati:" reka ibyo ntukabitindeho, buriya hari impamvu. Hari aho washakaga gusohokera se bakaba bakubangamiye?"
Carine ati:" reka ntaho ahubwo ibyo tubireke. Ahubwo se wowe warumeze ute?"
Jovani ati:" njye nari meze neza uretse ko nagukumbuye cyane. Ibaze ko numvaga irungu rinyishe ntarakubona.,"
Carine ati:" nanjye ni uko nari nagukumbuye."
Jovani ati:" byibura se byabindi uraza kubyemera?"
Carine ati:" wapi, ahubwo kubera iki uba ushaka ko turyamana cyane?"
Jovani ati:" erega untera kukwifuza, cyane cyane, yo maze umwanya ndebe ubwiza bwawe."
Carine ati:" ntango byakunda rero."
Jovani ati:" impamvu uri kubyanga, ndayizi. Ubwo ni uko utari wizereko nzaruhuka ariko mbanye nawe. Ariko kugirango ubyizere, ndaje nzabwire iwanyu ko nshaka kubana nawe."
.
.
kurundi ruhande, Kamari ya komeje kwibaza uko bashobora gukura Peter na Natete ibwami, yabuze igitekerezo. Bamaze umwanya bombi batekereza, Eric ati:" birashoboka."
Kamari atanguwe ati:" gute?"
Julia ati:" ntango byakunda."
Eric ati:" birashoboka cyane. Ni ubwo ntawemerewe kwinjira cyangwa gusohoka ibwami, hari abemerewe gusohoka no kwinjira twakwifashisha."
Emelio ati:" wibeshya, tuvayo bamenyesheje abantu bose ko ntawemerewe gusohoka cyangwa kwinjira, yawe n'abaganga ntibabyemerewe."
Eric ati:" hari ubwo se byibura bavuze abasirikare? Umusirikare we yemerewe kwinjira, akarusho ubaye uri umwe mu ngabo z'igicucu cy'umutuku."
Kamari ati:" niba abo bemerewe kwinjira, tayari byarangiye. Gisa, ndebera bagenzi bawe batatu tugomba kujyana, nawe kandi witegure."
Poul ati:" oya nanjye turajyana. Hariya hariyo umuhungu wanjye ngomba kujya kuzana."
Kamari ati:" ntabwo twajyana. Wibuke ko Iranzi atari mu mwanya umwe ni uwaba Peter. Icyambere ntanubwo azi niba uri na se, byasaba kumwumvisha."
Mike ati:" nibyo Po, uri ntabwo ameze kimwe naba Peter."
Julia we ati:" niba ari Iranzi, byagorana kubimwumvisha. Yabaye umutoni kuri Jack."
Kamari ati:" Julia na Eric mwe turajyana kuko ari mwe muzi aho bafungiye.
.
.
kurundi ruhande sasa, Felex we, tayari yacukuye amabuye hafi yo kuyamara mu musozi, uwo mwanya Gad yamuhagaze iruhande ari ku ifarasi, avuga ayivaho, ati:" nyagasani, ntimushaka, mureke guta ingufu zanyu muri ayo maserebwayi."
Felex ati:" ngo?"
Gad ati:" ayo mabuye, abacuzi bayapimye, basanga si zahabu."
yavuze uko akura inkota ku ifarasi ayikubita hasi, ihita imanyagurika ati:" reba icyavuye muri ayo mabuye."
Felex umujinya waramwishe, nyuma ati:" ntagusubira ibwami. Mufate amafarasi tujye kureba biriya bisaza byatubeshye."
.
.
kurundi ruhande, Jack na Jenerari, baje ahafungiye Peter na Natete, hari huzuye umunuko mwinshi cyane, hasi wuzuye amagufwa. Jack akinjira ati:" amagufwa yabene wanyu aranuka cyane."
Peter ati:" ese urabona ibyo wakoze bizarangirira hano?"
Jack ati:" ndibizi bizarangira nawe nitumara kukwica. Wamenye ko abana ba Natasha, n'umuhungu wawe bahoze aha ibwami?"
Peter yahise aseka nyuma ati:" ndumva ubyishimiye. Yaba waruzi ikizere umpaye. Byibura amaso yanjye agiye kureba urupfu rwawe."
Jack yahise ambwira Jenerari kubasohora, kugera hanze ahabona, basaga nabi pe, Peter we ubwanwa n'umusatsi byamubanye byishi bipfuka kumaso. Natete we, byakubitiyeho no gusaza, ntiwapfa ku mumenya.
Jack ati:" kuba mbikubwira si uko nishimye. Oya, ahubwo ni uko giye ku kwica nagiranga udapfa utabizi."
bahise bamuzana aho bacira imitwe bombi barababoha.
.
.
kurundi ruhande, Kamari naba Julia, bafashe amafarasi, n'umuhanda, bafite inkota n"imyambi, berekeza muri Hasari...............................
......................
..............................loading episode....12
.
barabakura ibwami cyangwa?
bundise baraba buzuye ibwami?"
ntuzacikwe.
|:::::::::::::::::::::::::::-navio-nv-:::::::::::::::::::|
Comments