Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
.
Duheruka, Kamari, Julia, Eric ndetse n'abatatu mu ngabo z'umuriro, bari munzira bajya mu bwami bwa Hasari gukurayo Peter na Natete. Uwo, wari intabwe yambere muri 25. Ese barabishobora cyangwa?"
.
Ni mu masaha y'umugoroba, bwagorobye cyane hatangiye guhumana. Ibwami muri Hasari, umutekano ni wose. Ingabo z'igicucu cy'umutuku, ziri tayari ntaho wabona wa menera.
kuruhande, gato, Peter na Natete, baracyaboheye aho bacira igihanga. Kurundi ruhande, Jenerari yafashe abasirikare benshi, ati:" tugiye kujya mu gace k'abacakara, turakubita cyane abacakara kugeza ubwo Natasha aza kubatabara. Nibinaba ngobwa turica uza kugerageza gucika cyangwa guhungisha abandi. Tugende."
kuruhande rwabo, Janet yarabyumvaga, ahita yiruka, yegera umusore ati:" mico, simbuka wiruke kandi cyane. Ugende ubwire umukuru w'abacakara ko Jack yo hereje ingabo zo kubica."
.
bose bambaye imyambaro y'urugamba, basohoka ibwami. I minota micye cyane yaciyeho, Kamari naba Julia, nabo bahise bagera kumarembo ya Hasari.
Babanje guhagarara, Kamari yumva neza yitonze, nyuma ati:" Hasari iratuje cyane."
Julia ati:" si ibisanzwe se?"
Kamari ati:" oya, Hasari si uku isanzwe. Ibaze ko yahoragamo akavoyo, n'abantu benshi, mu minsi ya cyera."
Julia ati:" haba se hari ikintu cyabaye?"
Eric ati:" mureke twinjire turabimenya twagezemo."
Kamari ati:" tubanze dushake aho dupangira."
bahise bakomeza begera imbere, hari ishyamba ryari aho, baryinjiramo, bava kumafarasi, bicara kuruhande, bakomeza kuganira."
Kamari ati:" kugirango twinjire ibwami, birasaba ko dukoresha ingabo z'igicucu cy'umutuku."
Eric ati:" uretse ko nyine uri kurota, bundi ubwo urumva izo ngabo wazikura he? Bundi se unababonye bakumvira?"
Julia ati:" wa mugani ibyo nibyo twibwira. Ingabo z'igicucu cy'umutuku ntaho twazikura."
Gisa ati:" ariko, hari aho byashoboka. Mureke tugeyo, tuvugako dufite ubutumwa tuzaniye umwami kandi byihutirwa. Baratureka twinjire, ariko ubwo turajyana nabo."
Kamari wari umaze umwanya bose abumva atavuga, ati:" mwese muri gutekereza ibitekerezo by'abana. Ubwo se urumva batuyoberwa kuburyo uvuga ngo tugende tubabwire ko tuzaniye ubutumwa umwami? Bahita badufata ndetse twembi bakaduca ibihanga, nabo bakabica. Ahubwo hari uburyo bushoboka. Kwinjira kugufu. Tugiye kugenda twinjire, niba ari ukurwana turwane, kugeza ubwo tubakuye hariya. Ahubwo tugende twinjire."
bose bongeye kurira amafarasi, bakura inkota mu rwubati, batangira kwegera irembo rito ryari inyuma.
.
.
Kurundi ruhande, Gad yegereye Felex, ati:" nyagasani, babasaza koko, ntiwarukwiye kubizera. Kuko abacuzi bacu kugeza nubu, barahamya ko aya mabuye atari ayanyayo."
Felex ati:" narinkatangaye! Narabikubwiraga."
Gad ati:" rero reka tibatere, tubambure n"abasore bacu."
Felex ati:" ibyo byibagirwe."
Gad ati:" kubera iki se nyagasani?"
Felex ati:" bariya ibitekerezo byabo bamaze kubihindura kare."
Gad ati:" nonese ubwo turarekera, baducacarike birangire?"
Felex ati:" va kubwa. Bariya basaza, bafite umupangu wabo bwite. Icyo namaze kubona cyo, ntabwo ariya mabuye, Jack nawe ayaziho. Bafitanye amakimbirane na Jack, ubanza bakorana na Natasha."
Gad ati:" hashize imyaka myinshi ariko Natasha yarapfuye. Ubwo se baba bafatanya nawe gute?"
Felex yariyumviriye, ati:" ibyo ntabwo bitureba. Ahubwo tugiye gukoresha ubwenge bwacu kugirango uyu musozi, uze muruhande rwacu. Nicyo gihe tugiye gukoresha ubwenge, kurusha ubwo twakoresheje, dufata ubu bwami. Iyi misozi igomba gufungurwa amabuye yanyayo ndabizi arimo, ubwo rero dutuze dukoreshe ibitekerezo kuruta uko twakoresha inkota n"imyambi. Jack akeneye uyu musozi, ariko we ari kurwana intambara ikomeye, arashaka kuguma kubwami. Urumva rero we azavunika cyane. Mugihe bariya basaza, bafite uyu musozi mu biganza. Urumva ntibazavunika, kuko bafite izindi mbaraga zibashyigikiye."
Gad ati:" ubwese twebwe urumva turakora dute kugirango tubone uyu musozi?"
Felex ati:" genda unshakira babasore babiri, baze ibwami, ibindi urabimenya nyuma."
.
.
kurundi ruhande, Kamari naba Julia, binjiye ibwami, mu marembo y'inyuma, barakomanga, ingabo z'umutuku zari ziharinze, zirakingura, zigikingura, Kamari ahita abafata kugikanu barasinzira, afata imyenda yabo, ayambika Gisa n'undi mugenzi we, Kamari ati:" mugiye kugenda mu imbere. Mushake imyenda n'inkota bimeze nkibyo mwambaye bingana n'umubare wacu, mubizane."
ntibyatinze Gisa yakebutse uwo musore wundi ati:" Joah tugende."
.
.
kurundi ruhande, Jenerari n'ingabo zigicucu cy'umutuku, binjiye mu gace k'igiturage, bidatinze barahagota batangira kwegeranya, rubanda rugufi, abana, abakobwa, abagore, abagabo, abasaza n'abakecuru, bararundanya, batangira kubakubitagura, Jenerari agezeho ati:" mwe muteje akaga n'umugayo nyiricyubahiro. turabica kuko ntacyo mukimariye ubwami bwa Hasari."
Umusaza umwe, yahise ahaguruka ati:" twe muri kuduhora ubusa. Niba koko Hasari ifite umugayo, biri mu maboko yanyu. Byose ni Jack ubyitera. Dore inzara yenda kudutsemba nyamara ibigega ibwami biruzuye,"
Jenerari yahise amuca mu ijambo, ati:" ceceka aho se. Iyo muza kuba mufite inzara, tuba dusanze mwarapfuye. Kuko nimwari kwirirwa mutugora tuza kubica, turava aha mwishwi birangiye."
.
.
kurundi ruhande ibwami, Jack we yarataramenya ngo niki kiri kujya mbere. Ntiyari yamenya ko Kamari n'abarokotse yatsembeye umuryango bari aho ibwami gutabara Peter na Natete. We ahubwo yafashe inkota, aza aho bacira ibihanga, asanga Peter na Natete, baraho baraboshye, we arakomeza arabegera, ati:" urumva umerewe ute?"
Peter ati:" meze neza cyane ko wanshyize kuzuba ntaherukaga."
Jack ati:" rero ni iryanyuma kuri wowe. Kuko uyu munsi giye gutsemba byuzuye umuryango wanyu wose. Witeguye ute gupfa?"
Peter yarasetse, arangije azunguza umutwe, ubundi umusatsi awushyira inyuma, atuje ati:" wakererewe."
bose bahise bikanga Jack ati:" nacyererewe?"
Peter ati:" nyifite ubukonje umubiri wagagaye, wari kunyica bigakunda, ariko ubu, ntibyakunda."
Jack yazamuye inkota n'umujinya, ati:" reka nkwereke ko bishoboka."
yayimanuye huti huti, atari yayigeza kuri Peter yumva inyuma ye uvuga ati:" nyiricyubahiro, ibwami twatewe."
Jack yahindukiye ajya kureba ubivuze asanga ni Iranzi akirangara gato, Peter yikaraze gato, ntagutinda afata inkota Jack yarafite, aca imigozi yari imuboshye, Jack yikangamo, Peter we afata Natete nawe aca imigozi yari muziritse, Iranzi ashatse kwataka ngo arwanye Peter, atari yakura inkota mu rwubati, Peter yahise ayisubirishamo umugeri, amushyira inkota kugakanu, atuje ati:" mwana muto. Ufite byinshi byo kwiga. Genda witoze cyane kuko wowe urwego uriho, ntiwanarwanya ijisho rimwe ryanjye. Ntabwo nshaka kukwica."
Iranzi yimvise bamusuzuguye aranga akura inkota mu rw'ubati, nawe yikaraga mu kirere,,
.
.
kurundi ruhande. Tayari Kamari naba Julia binjiye ibwami, bose bambaye imyenda y'ingabo z'igicucu cy'umutuku, bageze imbere baratandukana, umwe aca ukwe. Sasa Julia aho yaciye, yahuye na Jackson, akoba karaza ariko yihagararaho, Jackson ati:" aha ibwami umutekano ndabona mwawukomeje. Ese muraza gufungura vuba amarembo?"
Julia yabuze uko amusubiza, yivugisha nk'abagabo, ati:" cyane, ntabwo biri butinde."
Jackson ntiyabitinze ho yarakomeje ageze imbere mu mutima ati:" ariko ariya si amabere mbonye ra? Bundi se buriya mugabo z'igicucu cy'umutuku, habamo abakobwa?" ibyo byose yabyibajije mu minota micye ahita ahindukira kureba aho yamusize abura umuntu."
.
.
kurundi ruhande, Peter yatangiye kurwana na Iranzi, uwo mwanya Jack wari wagiye azana n'abarashi bimyambi, bafora imyambi, kumbe mu barashi yazanye, harimo Eric. Bidatinze Jack yatanze itegeko ngo barase......................................
........................
...................................loading episode...13
.
Peter araraswa cyangwa Eric ubarimo hari icyo ari bukore?
ntuzacikwe, dusubire ku munsi wejo kubakoresha apps zacu.
.
uko app navio nv ikora.
.
hora ukanda ahandetse updates, kugirango ubone ibishya.
.
|:::::::::::::::::::::::::-navio-nv-::::::::::::::::::::::|
Comments