Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
.
Duheruka Jack atanze itegeko ngo abarashi barase Peter na Natete. Nyamara mu barashi, Eric umuhungu rukumbi wa Peter yari abaribo. Biragenda bite? Baramurasa? Cyangwa hari uko biri bugende?"
.
Inkuru ya Navio kki dabble le, mbahaye ikaze.
.
Peter akimara kumva Jack ategetse kurasa, yahise ahindukira areba inyuma kureba mu barashi, yahise yinganga. Bose bari bafoye imiheto, biteguye kurasa. Jack yarasetse nyuma ati:" ibi biranshimisha iyo mbonye amaraso ya James afite ubwoba. Ubu se noneho wacururuka nkakwica nitonze? Ibi nabirahiriye data, ubwo najyaga kumushyingura, yishwe na Natasha amaraso kandi ya James. Namubwiye ko ntakabuza nzatsemba byuzuye umuntu wese ufitanye isano na James. Uroha rero nkwice nuzuze amasezerano."
Peter ati:" urabizi ko bitashoboka, ndacyeka ariyo mpamvu ufite ubwoba. Nagirango nkubwire ikintu kimwe, ibyo wakoze warabikoze, ibyo utakoze byararangiye. Ugiye kwishyura buri gikorwa cyose wakoze, nicyo gihe cyo kwicuza kwawe."
Jack yarasetse nyuma ati:" nagirango nkubwire ikintu nabahishe. Utagira ngo byabaye byose mwaratsinze. X, Y,Z ndetse nu wahoze ari Jenerari kugoma ya data, ntibigize bapfa, ndetse Natasha ubwe aziko yatwambuye imbaraga twari dufite ubwo yazaga akadusanga kumusozi akaturwanya. We aziko yadutsinze ariko yari imipangu yacu. Kuko ntiyari no gutinyuka kuturwanya kuko tumurenze mu mbaraga. Rero sininya, ntabwo newe ubwoba nawe."
Yavuze uko, ahita yihinduranya, uwari umusaza ukuze, watangiye kumera imvi, yasubiye mu busore neza neza wa Jack wambere niko yahise yihindura. Bose barikanze, Peter nawe arikanga, bidatinze Jack wari wahindutse umusore, afata inkota atangira kurwana na Peter."
.
.
kurundi ruhande, Gad yazanye abasore babiri imbere ya Felex, Felex akibabona ati:" mufite akazi, katoroshye."
Umusore umwe ati:" gupfa no kubaho byose bigenwa nawe."
Felex ati:" mutagirango karoroshye. Karakomeye ndetse mushobora kukaburiramo ubuzima."
Undi musore ati:" nyagasani, twarahiriye imbere y'ababyeyi bacu, ko tuzagupfira bibaye ngobwa, ntakibazo tubwire."
Felex ati:" ndabizera. Niyo mpamvu, arimwe mu isemo ngo mukore aka kazi. Mugiye kujya muri Hasari, kugirango mushake amakuru ibwami, yerekeranye n'uyu musozi wamabuye. Ariko buri kintu cyose kizajya kiba muri Hasari muzajya mutubwira."
Umusore umwe ati:" Andrey niteguye kumva amabwiriza yawe."
undi nawe ati:" Jimmy niteguye kumva amabwiriza yawe."
.
.
kurundi ruhande, Peter yakomeje kurwana na Jack wari wahindutse umusore, Jack atangira kumuganza kuko yamurushaga imbaraga. Peter yabonye bitangiye kumurenga, yanaze inkota hasi asubira inyuma amera nkuhunze.
Jack we yaramusetse, nyuma ati:" iso yujuje ibyifuzo byanjye, kandi uko nabiteguye. Narinzi neza ko nituramuka duciye bugufi tugatsindwa ntakabuza azampa igoma. None ubuntu yihaye bwamukoze ho yuzuza ibyifuzo byanjye. Nayaraziko mbajemo nshaka kubica. Rero nicyo gihe ngo mbice burundu mbatsembe burundu."
Eric wari mu barashi bimyambi, byose yarimo abyumva. Yemva neza umugambi Jack abafitiye."
uwo mwanya, Jackson yahise aza we byasaga nkaho asanzwe azi ko Jack yihinduranya, kuko ntiyatunguwe nabyo. Ahubwo yahise amwegera aramwongorera ati:" aha ibwami, hashobora kuba hajemo babakobwa ba Natasha kuko hari uwo duhuye."
Jack yahise anyuza amaso mu barashi bimyambi, ahuza amaso na Eric, akimubona ati:" biranejeje kuko giye kwica ibwa n'ikibwana cyayo. Peter wamenyeko umuhungu wawe ari hano?"
Eric yahise agira ubwoba atangira gutitira amaboko bidatinze arekura umwambi yari afite uragenda ugwa imbere ya Peter, Peter ku itegereza uwo mwambi, ahita atangira kwibuka. Wari umunsi umwe kamari ari kumutoreza kumusozi, yarafite umwami mu noki, awuhereza Peter, aramubwira ati:" iteka nukenera gushyira umwambi mu muheto, harigihe uzabura uburyo uwufata bitewe n'imiterere yawo."
Peter yafashe uwo mwambi, kuwitegereza neza, abona usa neza ni uwo Kamari yamuhereye ku musozi."
mu mutima yahise yibwira ati:" Byanga byakunda Kamari aracyariho kandi ari aha."
Jack we yahise atanga itegeko ngo bafate Eric, we agenda yiruka, yegera aho Peter ahagaze, amuhagarara imbere."
Peter kumureba mu maso, yatangiye kumubonamo Ange."
Yateye intabwe amwegera, amaso yari yatangiye kuzenga mo amarira, agenda amwegera gacye gacye arinako ahamagara izina ati:" Rivany?"
Eric we ntiyarazi uwo Rivany uwariwe, ahubwo yakomezaga kumwitegereza mu maso. Peter yagiye kumukoraho, abasirikare bahita bafata Eric, nawe ahita avuga ati:" papa, mwe mugende, njye undeke ntakibaso."
Peter kumva amwise papa, yabaye nkukangutse. Yahise afungura amaso cyane, areba Eric uburyo bari kumutwara, yafunze amaso afunga igipfusi, akiri aho yumva uvuga ngo uraho nyiricyubahiro?" yafunguye amaso, atungurwa no kubona kamari yaherukaga cyera ahagaze iruhande rwe."
.
.
kurundi, ruhande, Jovani umuhungu wa Jack na Jenerari, bakomeje guhondagura abaturage. Bacyekaga ko ahari Natasha ari bubatabare, bakamufata. Ariko bakomeje kubahondagura, wapi habura ubatabara. Jenerari yegereye Jovani, ati:" nyiricyubahiro, ndabona ibyo twacyekaga bitaza gukunda."
Jovani ati:" mubice."
Jenerari ati:" iih!?"
Jovani ati:" niba twabakubise kugeza ubwo bose bakomereka naze, ubwo urumva bigenda gute? Mubice araza ndabizi."
Jenerari ati:" tubice nyagasani? Aba ni abaturange bacu. Yego ni ubwo turi kubakoresha nkagatego, ariko nanone, tubishe, byagumura abandi, ugasanga,,"
Jovani yahise amuca mu ijambo, ati:" wanyumvise cyangwa? Mubice."
Jenerari yarikanze, ariko nyine ntakundi yari bubigenze, yahise ahindukira ati:" mubice."
abaturage barikanze, umusaza umwe avuga cyane ati:" ariko muraduhora iki? Narabivuze, ngo ntakintu tuzungukira kungoma ya Jack. Cyera mu myaka micye James nyiricyubahiro yayoboye mo Hasari, twari dufite amahoro. Ntitwigize ntarimwe twicwa n'inzara, cyangwa ngo dukubitwe gutya. Nyamara yabereye umubyeyi Jack amuraga ingoma, none murebe ibyo muri kudukorera, muraduhora iki?"
Jovani yagize umujinya, afata inkota asimbukira umusaza, ahita amuca igihanga, kigwa iriya, n'igihimba ukwacyo."
Abaturanjye barikanze, bagira ubwoba, uwo mwanya, haje umwana muto, yegera uwo musaza arira, akibona ko ntamutwe afite, umwana yabaye nkugwa muri koma ariko ahagaze. Yahise arekera kurira, arakanura cyane, ahindukiza amaso kuri Jovani, waruhagaze iruhande rwe, agarura amaso mubaturage barimo bihinda kubera ubwoba, umwana arangije ati:" wishe data? Urupfu wishe data, nawe uzarupfa, kandi wowe ruzaba rubi cyane."
Jovani yazamuye inkota ngo ace igihanga uwo mwana,,,
.
.
kurundi ruhande, Jack we yatunguwe no kubona kamari ahagaze aho, Julia, Eric, Gisa na Joan, bose bahagaze iruhande rwa Peter na Natete, Jack we ati:" byiza cyane, giye kwica abo nashingaje bose."
Yahise afata inkota, we nabasirikare be, bataka ba Kamari, urugamba ruratangira.
.
kurundi ruhande, mama Jovani we, yageze ahari madamu Janet, batangira kuganira.
Janet ati:" ndakumva nyiricyubahiro."
Mama jovani ati:" Janet, hari ibintu girango unkorere."
Janet ati:" ibihe?"
Mama Jovani ati:" hari agacuma, karimo amaraso, bakuye mu mitsi ya Natasha. Ndagashaka genda ukanzanire. Kandi wumve neza ko nuramuka ukabuze, wishyura ubuzima bwawe."
Janet akibyumva yagize ubwoba, bituma atekereza cyane.
.
.
arakabona cyangwa arishyura ubuzima bwe? Reka twiyizire kurundi ruhande, Jack na Jovani bakomeje kuganza ba Peter, bose buzuye ibikomere kumubiri, babonye bari buhapfire, babyumvikana ho, bariruka...................
..........................
...................................loading episode...14
.
eeh! Jack izi mbaraga yazikuye he?
Ese koko x,y,z ntibapfuye nkuko Jack yabivuze? Bibaye aribyo, bazakura Jack kungoma bigakunda? Bundi se ko baneshejwe barasohoka aha ibwami gute? Iyo byanze ukizwa n'amaguru.
dusubire ejo kubakoresha app yacu."
.
|:::::::::::::::::::::::::-navio-nv-::::::::::::::::::::::|
Comments