logo

NEW TALENTS

Stories Group

NATASHA S02 EP14

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

.
Duheruka Peter, Natete, nabaribaje kubatabara bakijijwe n'amaguru mugihe bari batsinzwe na Jack. Barasohoka ibwami cyangwa?
.
Inkuru ya Navio kki dabble le, mbahaye ikaze.
.
Jack yarasetse, arangije agenda abakurikiye. Bagiye biruka, ibwami bose barahagota. Kuruhande rwaba Kamari bo, bakomeje kwiruka, uko bakirukase, Natete yaranyereye yikubita Hasi, abandi bakomeza kwiruka, Eric ahindikiye yabonye neza Natete bagiye kumufata, nawe asubira inyuma ngo amufate, akihegera barahagota. Jack yahise amushyiraho inkota, arebye neza aho yabonaga Natete, aramubura, Jack ati:" waruje kumutabara se? Izi zari imbaraga za maji nkoresheje. Natete uwo waruje gutabara yari imbere yawe. Ariko rero sinari buhombe mwese, ntasigaranye umwe muri mwe. Giye kukwica. na so, nabariya bari kumwe, nabo nze kubica."
Eric yahise akura inkota mu rw'ubati, agerageza kwirwanaho, Jack we aramuhunga, asigara arwana na Iranzi. Iranzi yarazi kurwana kumurusha, yaramukubise yenda kumwica, amwambura inkota, Jack we ati:" ndabona uri ikigwari kuruta uko nagucyekaga. Reba ni wowe utazi kurwana mu muryango wa James? Iranzi, mujyane hariya uba umurinde bishoboka."
.
.
Kurundi ruhande, Peter we naba Kamari, bibonye mu ishyamba hanze y'ibwami, kurebana, babura Eric. Kamari atunguwe ati:" eeh, asigaye yo, dusubire yo tujye kumureba."
bose barahindukiye ngo bagende, batari bagenda, Natasha arababonekera ati:"mwijyayo."
Kamari ati:" Jack ari bumwice namufata."
Natasha ati:" n'ubundi y'amaze kumufata, ahubwo mukomeze mugende we ntiyamwica, kuko ashaka kuzamukoresha nk'agatego."
Peter ati:" umuhungu wanjye nari nkwiye kubonana nawe kugiranga tuganire."
Natasha ati:" ubu ntibyakunda. Ahubwo mugende mukore intabwe yakabiri ibyo ibabwira."
.
Kurundi ruhande, Iranzi yazanye Eric kunyubako imwe, yaramushoreye nk'itungo. Yamusabye kwicara, Eric aricara nyuma ati:" nkufitiye amakuru."
Iranzi ati:" amakuru ameze ate?"
Eric yarebye impande n'imande, nyuma avuga nkumwongorera ati:" papa wawe, aracyariho."
Iranzi we yumvise ari nkamayeri ashaka kumushyiraho, arahindukira ngo agende, Eric we ati:" ubyumve cyangwa ubyihorere, papa wawe ari aho bariya bagiye."
Iranzi ati:" ntadata ngira, kuko njye sinabyawe. Njye nararemwe ntabwo nigeze byarwa nkamwe, rero uwo data uri kuvuga sinzi ngo uri kubikura he."
Eric yatunguwe nayo magambo, amutera gushidikanya, mu mutima ati:" bundi se wamugani, iyo aza kuba ari papa wawe, uba udafite amatsiko yo kumubona? Ubwo, baribeshye."
.
kuruhande gato hafi aho, Jovani n"ingabo bari bajyanye gutera igiturage, binjiye ibwami, gusa inkota ye, yariho amaraso, ndetse yanamutarukiye kumyenda. Byagaragaraga ko  yishe benshi. Mu igare rye, yari yazanye wa mwana yiciye se, we ntiyari yamwishe. Binjiye ibwami, Jack akimubona yarikanze aramwegera ati:" ko mbona w'uzuye amaraso bimeze bite?"
Jovani ati:" twababaje igiturage tugeraho twicamo bacye, ariko ntakimenyetso n'iki nakimwe, cyerekanye ko byibura Natasha yari hafi aho."
Jack ati:" ubwo rero ubwo atagaragaye wababaje abaturage, ntawuriho yarapfuye byararagiye. Ahubwo ikibazo nibariya bakobwa be."
Jovani ati:" gusa mfite ikindi gitekerezo."
Jack ati:" iki he?"
Jovani ati:" ashobora kuba yamenye ko twamuteze agatego, akanga kuza akihangana. Reka tubabaze Peter na Natete ho ntaza kubareka."
Jack ati:" ibyo byihorere kuko abo bamaze gutwarwa n"ababakobwa."
Jovani ati:" ngo? Binjiye ibwami bate ko hari harinzwe?"
Jack ati:" ibyo wakabibajije ingabo uyobora. Gusa ariko nafashe wamuhungu wa Peter afugiye aho Iranzi arara."
Jovani ati:" reka njye kumukuramo amakuru byanga byakunda azi aho bari."
.
.
sasa kuruhande aho Eric ari, yatangiye kugenda atembera mu nyubako zari aho, uko yagakomeje kugenda, yahise ahura na Carine. Carine we akimubona yarikanze ati:" wowe kandi na nonone?"
Eric ati:" ntiwarunkumbuye se? Njye numvaga nagukumbuye, nyeneye kukubona."
Carine ati:" eeh, gusa nanjye byari uko."
Eric ati:" uba aha ibwami, cyangwa uba hanze yabwo?"
Carine ati:" murugo ni mu mazu yakabiri y'ubwami. Wowe se uba aha?"
Eric ati:" wapi njye ndi umugenzi, hagati aho uri mwiza."
Carine ati:" wapi n'ibisanzwe."
Eric ati:" nonese uri kujyahe ngo twijyanire?"
Carine ati:" narindi kujya aho igikomangoma kirara, hari ibyo narimushyiriye."
Eric yatangiye kugenda yegera imbere gacye gacye, uko yakamwegereye, atangira kumufata kumaboko, gacye gacye ariko undi amureba mu maso, agezeho ati:" urasa neza cyane."
Carine we yikije umutima, ntiyagira icyo avuga, undi we ati:" sinarinsanzwe nkuzi, ariko kuva nyikubona naragukunze. Mbanumva ari wowe wakwira mu mutima wanjye. Mbanumva ari wowe wagaciro najyaga ndota mu nzozi zanjye, muri macye, Ndagukunda."
Carine amagambo yamukoze kumutima, Eric we yarushagaho kumwegera, amufata kuntugu n'amaboko yombi, bararebana neza, bahuza amaso, Eric arakomeza ati:" wakwemera se njye muto woroheje nkatura mu mutima wawe? Mbwira niba wakwemera kwitwa umukunzi wanjye, nkagukunda rwose ururi mubuzima bwanjye."
Carine yaratekereje, yari yatunguwe n'amagambo Eric, yarimo amubwira. Uko bamaranye umwanya, yagiye kumusubiza, ataramusubiza, tayari Jovani arahahinguka.
.
.
Kurundi ruhande, Bakamari bageze aho ba Mike bari, Mike kureba neza, aburamo Eric, ati:" arihe we?"
Kamari ati:" Eric we yasigaye ibwami."
Mike yitegereje neza, ahuza amaso na Peter, akimubona arirukanka aramuhobera, nyuma ati:" ikaze mu bwami buto Pazari nyiricyubahiro."
Peter nawe yarishimye arabasuhuza bose, barangije, yahise ajya gukorerwa amasuku, bamwogosha neza, bamwambika neza, mu minota micye, we na Natete, bagarutse bakeye. Icyakurikiyeho, ni ukumutembereza aho Felex yabahaye, ndetse bamugira umwami wabo nubwo ntabaturage yayoboraga. Bamumurikiye n'igitabo kirimo intabwe 25 zo kugenderaho ngo bisubize ingoma ya Hasari. Bombi barabyishimiye, gusa ariko bahangayikishijwe na Eric wari ibwami. Byatumye bakora inama yigitaraganya, n'ubundi Peter niwe wari uyiyoboye nkumukuru wabo. Yaratangiye ati:" hagati aho ndashimira byimazeyo Kamari. Sinzi ko kuva na kera iyo utaza kuba uri ho tuba tutarapfuye."
Kamari we ati:" kurinjye ni wowe mwami wanjye, sinapfa gupfa, yewe nubwo ncaje cyane. Ibyo tunabireke ahubwo duhige icyakorwa."
Peter we ati:" Jack wabonyeko afite imbaraga zirenze izacu, rero ntabwo dushobora kujya gukurayo Eric nkuko umwita."
Kamari ati:" bundi se yitwa nde?"
Peter ati:" nyiri kumwe na nyina, twamwise,  Rivany."
Kamari ati:" Eric rero amaze kurimenyera reka azarigumane. Rero kuko kumutabara bitadukundira reka turebe intabwe ya kabiri ngo n'iyihe."
.
.
Kurundi ruhande, Jovani akibona Eric yegeranye cyane na Carine, yaje yihuta ntagutinda ahita akubita Eric umugeri agwa nk'iriya, Carine yikangamo, Jovani we akomeza gukubita Eric, aramukubita cyane. Carine yabonye yenda kumwica aramwitambika ati:" yakoze iki ko uri kumukubita cyane?"
Jovani ati:" ikosa rya mbere ni uko yakumenyereye. Ndamwicira icyo."
Carine ati:" ariko ntakosa afite ryatuma yicwa."
Jovani we wari warakaye, yahise afata Eric mu ijosi, nyuma ati:" umuhungu wese uretse ni uyu ufite amakosa ibwami uzagerageza kugukoraho, nzamwica n'amaboko yanjye."
yahise amukurubana, aramujyana Carine nawe amugenda inyuma..........
....................
...........................loading episode...15
.
Eric ubu niyakunze urudashoboka?
ubuse niyaba agiye guhita yicwa?
Umupangu wa mbere wo kubohoza Peter na Natete waciye mo, uwakabiri ni uwuhe? Ntuzacikwe.
.
|::::::::::::::::::::::::-navio-nv-:::::::::::::::::::::::|
https://www.appcreator24.com/app3060398-z4afsd

Comments