logo

NEW TALENTS

Stories Group

NATASHA S02 EP15

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

.
Duheruka Jovani atwaye nabi Eric ubwo yasagaga ari kuganira na Carine. Kandi twasize Kamari basabye peter ko bakora ibyo intabwe yakabiri ibabwira. Biraherera he?"
.
Inkuru ya Navio kki dabble le, mbahaye ikaze.
.
Dutangiranye na Jovani, yazanye Eric kuruhande ahantu hirerereye, gusa ntiyamenyeko Carine yamukurikiye. Yihuse cyane, yabonye amugejeje ahirengeye, ntagutinda yahise amukubita urushyi rwiza rwiza ku itama, undi arabandagara yenda kugwa, atari yahagarara neza Jovani umutera umugeri wo munda agwa yicaye, kuruhande Carine warimo abireba yaguye mukantu, yikangamo ubwoba bwari bwose. Jovani we n'umujinya yafashe Eric mu mashati ati:" wabwawe n'ikindi gihe, ndakwiyamye sinzogera kukubona iruhande rwuriya mukobwa. Wakora ibindi ariko kujya kuri uriya mukobwa indi nshuro nzahita nkuca igihanga."
Yahise asunikira kuruhande agwa nkiriya, Jovani arangije arakata arigendera. Carine abonye agiye, yahise aza yegera aho ari, asanga undi ari gucira amaraso, yari yakomeretse mu kanwa. Yaramwegereye asutama imbere ye  amufata kumavi, atuje ati:" umbabarire, byose ninjye ubiteye."
Eric ati:" ntakibazo."
Carine ati:" bundi se uraha ibwami ukora iki? Ubu ni ubwakabiri nkubonye, uba he? Ukora iki aha ibwami?"
Eric kubera isoni n'igisebo, ntiyabashije kumusubiza, ahubwo yumvise ari kugira isoni, arahaguruka arigendera."
Carine we yahagaze aho amukurikiza amaso, mu mutima ati:" kuki bundi ndi kukugirira impuhwe cyane? Sinzi impamvu ndi kumva twagumana. Reka n'igendere, turaza gusubira, Imana n'ibishaka."
.
.
kurundi ruhande, Kamari yabumbuye igitabo, bari bakiri mu nama. Kamari yabumbuye igitabo, nyuma ati:" intabwe yakabiri, n'iyi. Iravuga ngo, kujya iwabo w'umugore wa Jack, kuzana, icumu ry'umwami w'abarozi."
bose barikanze, Peter we ati:" ubwo bwami bwabarozi se bubaho?"
Kamari yabumbye igitabo, ati:" cyane. Ndetse ubu bwami bwahozeho, ariko ntibwigize bumenyekana. Ndetse ikimenyimenyi, umupfumu wambere wa Hasari niho yavukaga, ndetse na Sere nawe niho yavukaga." 
Mike ati:" rero iryo cumu kuribona biragoye. Buriya bwami bwose burinzwe n'imbaraga zidasanzwe kubwabyo kubwinjiramo biragoye."
Brean we ati:" ariko hari umusaza ahavuka nzi, kandi iyo uhavuka, kuhinjira biroroha."
Peter ati:" uwo musaza aba he?"
Brean ati:" ni umucuzi, w'ubwami bw'amajyepfo. Ari mumutwe w"ingabo zibanga."
Poul ati:" ubwami bw'amajyepfo se bugira ingabo z'ibanga?"
Brean ati:" cyane zikorera mu misozi y'ibanga utapfa kumwenya kuko bahora bimuka."
Peter ati:" ndumva rero igikwiye ari kujya kureba uwo musaza."
.
.
kurundi ruhande ibwami, mubwami bw'amajyepfo, Gad yaje imbere ya Felex ati:" nyagasani, amakuru ahari kuva kuri babasori bacu, Hasari hameze nkahari ikibazo, kuko ntamuntu uri kwinjira cyangwa ngo asohoke."
Felex ati:" ni uko Jack yijijisha, naho ubanza afite ikibazo gikomeye."
Gad ati:" mu makuru baduhaye, ngo ibwami harinzwe n'ingabo z'gicucu cy'umutuku."
Felex ati:" ibyo byaho reka tube tubyihoreye, ahubwo tujye kureba bariya basaza i Pazari, tujye kubabaza impamvu, batubeshye bakatwima umusozi wa mabuye."
.
.
Kurundi ruhande, Mama Jovani yegereye Jovani batangira kuganira.
Mama Jovani ati:" numvise ngo mwagiye gutega Natasha mu giturage."
Jovani ati:" yego twagiyeyo, ariko ntakimenyetso n'akimwe kirekanaga ko byibura ariho."
Mama jovani ati:" nibyo uriya yarapfuye byararagiye. Ariko wumve neza ko nuramuka urangaye, bariya bakobwa be, bazaza bicari kuntebe y'ubwami uraho ureba. Reba twabuze amagufwa ya Natasha ngo tumuce inege. Rero umunyeko ashobora kuba yarasigiye imbaraga bariya bana."
Jovani ati:" ariko bundi uwo Natasha yarafite imbaraga zigana gute?"
Mama we ati:" utabyumva gutyo, mu myaka ye, yarafite imbaraga zatitije Hasari ari umwe. Uriya mugore twumvaga ibye, turi iwacu, niwe mugore wahiritse ingoma ya sekuru."
Jovani ati:" nonese ko numva bavuga ngo, data ntiyabaye umwami asimbuye muzehe, yongeye kububona ate igiye mu maboko ya James?"
Mama Jovani ati:" ibyo bireke icyambere ni uko ufite uburenganzira ku iriya ntebe. Nutarinda ubwo bubasha ufite, ririya kamba rizambarwa ureba."
Jovani yunamye mo, amuha icyubahiro ati:" mama, ririya kamba ndashaka kuzaryambara, nkahesha icyubahiro umuryango, ndakwiginze mbwira uko nabikora."
Mama Jovani ati:" niwumva ko utangiye gutekereza? Dore haguruka ujye iwacu, ugende baguhe icumu ry'ubutware, iryo cumu urifite ntazindi mbaraga zazigera zijya hejuru y'izawe. Ntiwazigera uterwa ukundi. Ubwami bwawe, bwazatinywa ibihe byose ubaye ufite iryo cumu."
Jovani yacunguje umutwe yemera, ariyumvira nyuma ati:" iryo cumu bo bagomba kurirekura?"
Mama Jovani ati:" kuriguha ningobwa ndetse cyane. Ariko sinshaka ko bariguha muburyo bw'amahoro. Ngwino nkuhuze na mama, arakubwira uko ubikora."
.
.
Kurundi ruhande, Kamari na Peter bari muri Pazari, nabo bari kwibaza uko babona uryo cumu. Peter yaratekereje, ati:" Kama, wowe urashaje, nicyo gihe ngo uruhuke, ibyo wakoze byiza cyane warabikoze, guhera ubu ruhuka. Wenda ujye uguma aha, utoze bariya basore, ubiteho uko bikwiye n'ubaduha ari irwanyi ibyo bizaba bibaye. Naho njye, Mike, Poul na Brean, tugiye guhiga uburyo bwose tuzana iryo cumu."
Kamari ati:" gusa nubwo giye kubikora ntabwo nishimye, kuko byari kuba byiza iyo tuza kuba Eric nawe ahari nkabihera ubumenyi."
Peter ati:" ntakibazo ndabizi aho azazira uzabumuha. Reka twe tugende."
bagiye guhaguruka ngo basohoke, uwo mwanya Felex na Gad barinjira. Felex agikubita amaso Peter, yikanze mo asa nkusubira inyuma."
Kamari ati:" ugarutse hano muri Pazari kugira ute kandi twarasezeranye ko utagomba kuhakandagira n'ingabo zawe?"
Felex yegeye imbere ati:" byose n'imwe mwabiteye mujya kumbeshya ngo mumpaye umusozi wazahabu nyamara kandi ari uwuzuye amaseribwayi."
Mike ati:" umusozi washakaga niwo twaguhaye. Twe ntawundi dufite kandi ntanubwo twigize ducukura ngo tumenye niba koko ayo mabuye arimo."
Peter ati:" bundi se kuki mwawumuhaye, ntibinakwiye."
Kamari ati:" kuko twimvikanye niyo mpamvu twawuguhaye. Ariko niba wumva utanyuzwe nawo, wudusubize. Twe tuzi agaciro kawo."
Felex ati:" ibyo tubireke. Ahubwo mubwire ahari amabuye twasezeranye."
Mike ati:" amabuye ntayo twacukuye ari mu musozi nyine."
Kamari ati:" genda ucukure umusozi wawe uzabonamo amabuye, ikindi kandi kugaruka hano n'ingabo zawe, bizaba byitwa ubushotoranyi."
.
.
Kurundi ruhande, Iranzi yagarutse ahari Eric, asanga yigunze. Iranzi ati:" ko wigunze?"
Eric ati:" ntaho najya handi, aha meze nkufunze."
Iranzi ati:" ariko se bundi nkubaze, mwaba mufite imbaraga zingana ute, kuburyo mwumva mwatera ibwami?"
Eric ati:" ibaze nawe ibintu birimo papa wawe, impamvu ubwo urumva njye nayanga?"
Iranzi ati:" data ntawe gira, nakubwiye ko njye naremwe."
Eric ati:" ahari uzemera ko ahari, wamubonye."
Iranzi ati:" rero niba ushaka kubaho uri muri Hasari, witondere igikomangoma. Nabonye mwashyamiranye, witonde."
Eric ati:" ariko nkusabye akantu kamwe wakankorera?"
Iranzi ati:" kahe se?"
Eric ati:" ndabizi ko nubundi, ibintu bizarangira niciwe aha muri Hasari, ariko wowe nabonye uzi kurwana, ntakuntu byibura wantoza kurwana?"
.
.
Kurundi ruhande, Jovani bamuzanye imbere yanyirakuru, umukecuru ukuze ati:" fata iyi nkoni. Uzagende uyihe umukuru wabarozi, umubwire uti nyiri iyi nkoni anumye icumu. Iryo nariguha, Hasari uzayobora izatinywa kandi izaba igihanganjye."
Jovani yafashe inkoni, ahita afata ifarasi n'abasirikare icumi, asohoka ibwami agiye kureba icumu."
.
.
Kurundi ruhande, Peter, Mike na Poul, nabo bafashe amafarasi, uwabatatu, nabo bajya kureba iryo cumu....................................
......................
...............................loading episode...16
.
Eeh, ibintu birakaze, iri cumu rirabona nde? Peter atwaye abantu 2 gusa Jovani atwaye 10 n'igituma barimuha, rirabona nde? Eric we ari gusaba uwo nakwita ko amufunze kumutoza, arabyemera cyangwa?
ntuzacikwe. Ushaka appalication icaho inkuru zacu kanda kuri iyi link uyidawnloadinge.
.
|:::::::::::::::::::::::::::-navio-nv-::::::::::::::::::::|
.
Install iyi app usome inkuru zitandukanye 

https://www.appcreator24.com/app3060398-z4afsd
.

Comments