Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
.
Duheruka Jovani agiye mu bwami bw'abarozi iwabo wanyina kuzana icumu, kandi twasize Peter naba Mike nabo aricyo kibahagurikije. Icumu rirabona nde?
.
Inkuru ya Navio kki dabble le, mbahaye ikaze.
.
Dutangiranye na Jovani, tayari wari wamaze kugera mu bwami bw'abarozi, bamwakiriye nk'umwuzukuru wabo."
Umusaza wari wisize amarange mu maso ati:" uragenzwa n'iki se gikomangoma?"
Jovani ati:" nyiri iyi nkoni, yayimpaye ngo nyikuzanire, maze nawe ngo umpe icumu ryawe."
Umusaza yitegereje inkoni nyuma ati:" umh, byaribyo ariko wa mwana we, nanjye ubu byacanze."
Jovani ati:" byagenze gute?"
Umusaza ati:" icumu ryibwe, ndetse ntabwo nzi uwaritwaye."
Jovani yikanze ati:" byashoboka gute ko ribuze arinjye uje kurireba? Urabeshya muze, rindebere ahubwo gende."
Umusaza ati:" murukerera, twatewe, abaduteye, bari bafite imbaraga ziruta izacu, icumu baritwaye."
Jovani yaguye mu kantu, yibaza ahantu haba hari iryo cumu, yibaza n"uwaritwaye biramucanga. Nyuma ati:" nonese muze ko mufite imiti mwamukuruye mumushitse mu kamuzana?"
Umusaza ati:" kandi nyine aturusha imbaraga? ibyo twabikoze ariko byanze."
umh! Ninde watwaye icumu ry'ubu bwami?
.
reka twiyizire kurundi ruhande, ba Peter bo bageze mu misozi y'ibanga kubonana nawa musaza w'umucuzi, umusaza rwose arabakira.
Peter ati:" nd'igikomangoma, nkaba kandi umwami wa Hasari, ndi umuhungu w'umwami Jamas."
Umusaza ati:" eeei, hanyuma se Jack akaba iki? Uretse nibyo James yarapfuye aheruka ingoma Natasha akiri ho."
Peter ati:" ndi umuhungu wa James nitwa Peter."
Umusaza ati:" kuki muje aha, muje kureba iki? Murashaka mbafashe iki?"
Peter ati:" turagira ngo, uze tujyane mu bwami bwabarozi, cyangwa se utubwire uko tuhinjira."
Umusaza ati:" n'iki gitumye mushaka kujya mubwami bw'abarozi?"
Peter ati:" turashaka icumu ry'umwami waho."
Umusaza ati:" iryo cumu ryibwe cyera, cyera cyane ariko, nawe ntaryo afite. Uretse ko ugiyeyo yakubwira ko aribwo bakiryiba kuko bo amasaha ntagenda, kuva barimwiba yahagaritse igihe cyo mugace ke. Ubu baracyari mu myaka yakera cyane."
Peter yarumiwe ati:" byagenze gute? Bundi se ubwo birashoboka?"
Umusaza ati:" byarashobotse rero. Kubera gushaka no guhiga bikomeyo iryo cumu, nibinaba ngobwa azasubiza inyuma amasaha kugirango abone icumu rye."
bose barumiwe, Peter ati:" ntakibazo, wowe ngwino utujyane yo ibindi turabyikorera."
Umusaza ati:" ntabwo twajyana, ndabaha igituma mujyayo."
Peter ati:" ntakibazo kiduhe."
Umusaza yakuyemo ingofero arayimuhereza ati:" akira iyi ngofero uzagende uyambaye."
Peter yakiriye ingofero arayambara ubundi barasohoka baragenda."
.
.
kurundi ruhande hari Eric wari wasabye Iranzi ngo amutoze. Nyuma yo kubimubwira, yategereje igisubizo Iranzi we ati:" kuki ushaka ko nkutoza?"
Eric yarahagurutse ati:" ndashaka nanjye kuzaba umusirikare nkawe."
Iranzi ati:" mukanya barakwica."
Eric ati:" ntabwo yanyica kuko aziko yanyenera."
Iranzi yamuhaye inkota ati:" ngaho rwanya."
Eric yahise afata inkota n'amaboko abiri, arangije yataka Iranzi, urugamba hagati yabo ruratangira.
Iranzi yaratuguwe cyane, ndetse atangira kwicuza impamvu ya muhaye inkota, kuko yaramwatatse yenda kumwica, aramuhabya, Iranzi ati:" eee, rekera, rekera."
Eric yarahagaze ati:" kubera iki se uri kubwira ngo ndekere?"
Iranzi ati:" nsubiza inkota yanjye. Gute ubwira ngo ntuzi kurwana, kandi mbona ubuzi cyane?"
Eric yamusubije inkota, nyuma ati:" wenda inkota nyizi ho gacye, ariko kuba narwanisha amaboko n'amaguru nibyo ntazi."
Iranzi ati:" ibyo rero nanjye sinabikubwira, kuko kuba nabikubwira hanyuma ugapanga kunoroka, sinabyemera."
Iranzi ati:" ntabwo nagutoroka, cyangwa ngo nkurwanye, kuko wowe nzi papa wawe, kandi ari kumwe na data."
Iranzi ati:" ariko se nkubaze, ko wakomeje kuvuga papa, bundi umuzi he?"
.
.
kurundi ruhande, Carine yaje iruhande rwa mama Jovani, amuha icyubahiro, Mama Jovani ati:" bite se Cari?"
Carine ati:" meze neza ntakibazo."
Mama Jovani ati:" ko uje aha se?"
Carine ati:" narinje kureba igikomangoma."
Mama Jovani ati:" Jovani ntawe uhari, hari aho yagiye ntanubwo ari aha ibwami, ntabwo anaza vuba."
Carine kumvako Jovani atari ibwami, byamuteye gutekereza, nyuma mu mutima ati:" byiza. Niba atari aha ibwami kandi akaba ataza vuba, reka jye kureba wa muhungu tube twiganirira."
Mama Jovani, yabonye ari gutekereza cyane, nyuma ati:" urababaye se ko utamubonye? Humura nawe aho ari ubu natuje, kuko agukunda cyane."
Carine ati:" yego namushakaga, kandi nanjye ndamukunda, ariko nacyo ndamutegereza."
Mama Jovani ati:" ariko ndi kumva wagirango hari ikintu umishe."
Carine ati:" oya nyiricyubahiro, ntakintu nkuhisha, ahubwo reka mbe giye, ndaza kugaruka kureba ko yaje."
yahise agenda, Mama Jovani we, asigara amukurikiza amaso, mu mutima ati:" umuhungu wanjye ndabona yaratomboye kuko uri mwiza cyane."
.
.
kurundi Ruhande, Iranzi na Peter bakomeje kuganira,
Eric ati:" nabwo nziranye bigiye kure na Papa wawe, gusa icyonzi cyo ni uko ari wowe mwana we."
Iranzi ati:" rimwe wazajyanye ahari uwo musaza?"
Eric yagiye kumusubiza, uwo mwanya Carine ahita ahagarara imbere yabo, Iranzi kumubona arikanga, ati:" niba ushaka nyiricyubahiro, ntawe uhari."
Carine ati:" ntabwo ariwe ndi gushaka. Ahubo se wampaye akanya nkavugisha uyu musore."
Iranzi yahise ahaguruka, dore ko yari yicaye kuburiri, avuga asohoka ati:" ntakibazo."
yamaze gusohoka, Carine akinga umuryango, yahindukiye akangwa nuko Eric yari yamwegereye cyane bishoboka, kuko yabaye nkumugwa mugituza. N'ubwoba ati:" none?"
Eric wamwitegerezaga mu maso ati:" iki se? Si wowe uje kundeba?"
Carine yabaye nkufunga amaso, Eric nawe azamura urutoki, nkuwikinira amukora kuzuru, Carine ati:" nyine nari nibutse ko uri wenyine aha, niko kuvuga ngo nze mbe nkuganiriza, ariko nyine nsanze uri kumwe na Iranzi."
byasanga nkaho yabuze ikintu amubwira, Eric nawe yahise abibona, ajyana amaboko gacye gacye, amufata kumabuno, ahita akurura aramwiyegereza, arangije ati:" ndagukunda cyane."
Carine nawe byasaga nkaho abifite muri we, kuko nawe yazamuye amaboko amufata inyuma yumutwe, amureba mu maso, Eric nawe ntiyakwiheza, ajyana ubwoba nkushaka kumusoma, eeeh! Byaragiye Carine ariwe uhise umusoma.
barasomanye biratinda, bagezeho bararekera, Carine yitsa umutima amati, yinzi ibintu wampaye pe! Kuko kuva wamvugisha umunsi wambere, nsigaye numva naguhora iruhande."
Eric ati:" bundi se wagiye uza tukiganirira?"
Carine yagiye kumusubiza, uwo mwanya hari uwakinguye umuryango.
.
.
kurundi ruhande, Peter yageze mu bwami bw'abarozi, bamwakirana ubwuzu biramutungura. Umusirikare wari wamwakiriye, wabonaga ko yishimye. Umusirikare ati:" witwa nde?"
Peter ati:" nitwa Peter ndashaka kubonana n'umukuru wanyu."
Peter yaracyambaye yangofero, yahawe na wa musaza.
umugabo ati:" wowe ntacyatubuza kukugeza aho ari. Ahubwo muze tugende."
Peter yabonaga ari urukundu rwinshi ahari bamukunze, kuko uko yumvaga bahavuga siko yahabonye. Bahise bakurikira uwo mugabo bakinjira ahari wamusaza wisize amaranjye, agikubita amaso Peter, yiyamiriye ahaguruka ati:" ahha, bundi wowe numvaga byanga bikunda nzakubona."
Peter yaguye mukantu uwo mwanya bose bahise babashyiraho inkota kubikantu bikangamo................
.......................
...............................loading episode...17
.
umh! Bigenze gute se kandi?
bari babakiriye neza none gute babafatiyeho inkota? Gute? Nindi ukinguye aho Eric na Carine bari kuryohereza? Ntuzacikwe.
.
|::::::::::::::::::::-navio-nv-::::::::::::::::::::::::::|
Comments